Umunyarwanda
yarihoreye ati: Akabaye icwende ntikoga, niyo koze ntigacya, niyo gakeye
ntigashira umunuko. Bavugaga akarengane ukumva ari amakabyankuru ariko ubu
itekinika rivuye ku gipinga, ku ngengabitekerezo, ku guhishira
amakuru,kugambanira umukuru w’igihugu n’ibindi bitindi gasani….none kubera
amaco y`inda amwe adashira igorora abanafiki bo mu busilamu babonye ko harimo
abanyakuri banze kurahirira ku nkota nyabyo, ko kibla yabo iri mu Rugwiro
ndavuga abo banafiki bavuze ko bazagwa imbere y`umwami w`abami uhora yigurutsa
ko ibiba atabizi kandi ariwe Rutwitsi mukuru ubundi akagaruka yigize nyoninyinshi
kuzimya umuriro. Hari abibwira ko idini ya Islamu iri ku ibere siko bimeze abari
ku ibere ni abari mu gatsiko naho abandi basenga gatanu, bubahiriza imigenzo
y`intumwa bafite imyemerere yo kudatinya umuntu uwo ariwe wese n`urwego arimo
rwose bagatinya Imana hejuru y`ibigirwamana ntibamere nka Musa Fazili mu
nama y`umushyikirano wivugiye ati nari
nabuze aho nkwirwa imbere y`umukuru w`igihugu. Habyarimana yaririmbwe
imyaka makumyabiri akorerwa animation
karahava ariko ingoma zose zirasaza, iya Kadhafi, Mubarak, Saddam Husein
nàbandi zavuyeho. Ibyo muhimba nimwe bizahindukirira. Nasaba abasilamu bakwiye
iryo zina kubyuka saa cyenda za buri joro bakaririra Imana ikadukiza abagizi ba
nabi bashimuta abantu , bica abantu urubozo kugeza igihe bishinje n`ibyo
batakoze, bahimba ibimenyetso, barusha ubugome ingoma ya Faraon, Hitler, Nero
n`abandi bavushije imivu y`amaraso inzirakarengane.
Mbabwize ukuri nta munyarwanda utekereza wibona mu
bikorwa bya Etat islamique. Wowe
Fazil waba wibuka abashinzwe umutekano baje kukubaza mu myaka icumi ishize na
Leta islamique batarayirota no mu nzozi ugatanga amazina y`ibyihebe kabuhariwe
mu basore b`inyangamugayo bari no mu cyama gusa kubera ko batacanaga uwaka
n`umufatanyabikorwa wawe Salehe. Umwe muri abo wahaye iyo liste yaje kuba
umuyislamu, akajya areba abo basore akababwira ati iyo ntashishoza ubu mba
mbazwa amaraso yanyu imbere y`Imana. Burya koko ngo nta murozi wabuze
umukarabya gusa hagati yanyu sinamenya umurozi ninde? Umukarabya ni inde kuri
jye mumbabarire ngiye gushira isoni nta mazirantoki nta kibuno. Mwembi muri bamwe,
babatoraguye mu iyarara, ntacyo mwaricyo mbere y`uko icyama kibagira icyo
muricyo gusa nimwigire mu by`isi iby`ijuru mubirekere abarishaka kandi
barifitiye inyota bakura abanyarwanda mu icuraburindi ryo gushinjanya ibinyoma,
gupangira bagenzi babo, gutekinika, kugira ishyari n`ibindi naho ibya ISIS nta
bihari muve ku giti dore umuntu.
Musa Fazili( iburyo , yambaye indorerwamo) |
URwanda ntirurusha umubare munini w`abayislamu
ibindi bihugu byo mu karere. Reba Tanzaniya, Uganda, Kenya. Ko tutarumva
havugwayo ISIS kandi ariho ubuyislamu bwo mu Rwanda bukomoka? Aho
kohereza abantu muri Syria cyangwa Irak kuki batabohereza muri Al Shabab ndetse
na Boko Haram? Nyamara niho hafi. Murimo guhimba ama CD ngo n`ibitabo bikangurira abantu
kujya muri ISIS? Ubwo ibi ntibigaragarira abanyarwanda bose ko ibi bifite aho
bihuriye n`akaduruvayo kabaye akarande mu buyobozi bw`umuryango w`abayislamu (AMUR)? Kuki hashize igihe gito Kayitare Ibrahim atangaje ko
ajya ahimba imibare y`abo ajyana i Makka kugirango atamburwa uburenganzira bwo
kubajyana? Uretse ko ibi ari no kubeshya kuko leta ya Saudia Arabia
ireba umubare wa visa yahaye abanyarwanda, ntabwo yareba ikigo cyabajyanye
(FAHICO cyangwa AMUR). Ibyo biri mu bihugu byose. Kuba uwo Kayitare Ibrahim
yiyemerera ko abeshya abanyamahanga, bimuvanaho ikizere burundu imbere
y`abanyarwanda kuko noneho nabo arimo ababeshya iterabwoba agamije kuvana mu
nzira abatavuga rumwe nawe mu miyoborere ya AMUR.
Mbega uwakwibariza abayislamu bo mu Rwanda uko
biyumva mu buyobozi bwa AMUR?
Kweli Kayitare niwe ukwiriye gufata ibendera ry`abayislamu mu Rwanda?
Ahagarariye Mussa Fazili, Saleh Habimana n`abandi bagamije gusahura imitungo
n`imfashanyo by`abayislamu. Ibaze ko ubu bashyizeho itegeko ritegeka umuntu
wese ushaka gukora ibwirizabutumwa(Daawa)
gusaba ikibari muri iyo AMURU, ndetse akishyura 15.000 FRW.
Ndangije rero mbisabira ikintu kimwe, nimugumishe
ako kaduruvayo muri Islamu(AMUR), mureke gukura abanyarwanda umutima mubabeshya
ko bahanganye na ISIS.
Umugande yarivugiye ati”lelo
muwalimpye egirikiti”, muzambwire icyo bivuga mu kinyarwanda.
Harakabaho Shikama n`irindi tangazamakuru rituvana
mw`icuraburindi..
shikamaye.blogspot.no
Shikama Uhranire ko Ukuri gusimbura ikinyoma
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355