Pageviews all the time

Abavandimwe Rafiki Clety na Paul Mayibobo batanze ibitekerezo byabo ku nyandiko ya Shikama: "REVOLISIYO YISWE " IKARAMU " INZIRA YO GUHAMBIRIZA KAGAME N'AGATSIKO KE\ NKUSI Yozefu"



Rafiki clety

Rafiki clety

Ariko sha nkunsi kweli waretse gukomeza ubiba amatiku mubanyarwanda kagame sumwicanyi iyo aza kubawe nawe uba wara pfuye ahubwo iyo aza kuba Ari umwicanyi abahutu twese tuba twarashize Ariko urivovota sha gusa wowe icyo nagusaba va ibuzimu ujye ibuntu twebwe dushaka amahoro ntantambara niyo yaba ayoboza igitugu Ariko benengofero bakabaho mumahoro ntaguhora birukanka nibyiza kdi wigumura abaturage.

------------------------------------

Paul Mayibobo

37 minutes ago  -  Shared publicly
Umwaka mushya muhire NKusi we hamwe n'abasomyi ba SHIKAMA bose. Revolusiyo IKARAMU nibyo ni inzira nziza yo kwibohora ariko nagira ngo nkubwire impamvu itazashoboka mu Rwanda:
- Mu Rwanda abantu barahungeswe cyane kandi ni mu gihe. Umuntu wese uzamuye agatwe ashaka kuvuga ibinyuranye nibyo Kagame n'agatsiko ke bashaka agatwe bahita bakamena ako kanya nta kuzuyuza.
- Muri biriya bihugu nkuko wabivuze revolusiyo IKARAMU yatangijwe n'abantu bize. Mu Rwanda nta bantu bize bagihari. Abitwa ko bize Kagame yarangije kubumvisha ko ari INJIJI ZIZE nabo bose bose barabyemera kandi bakanabyerekana mubyo bavuga nibyo bakora.

_____________________________________________________________________________________

Igisubizo cya Shikama
Mu izina ry'urubuga  Shikama mpagarariye, nifurije byimazeyo abavandimwe Rafiki Clety na Paul Mayibobo umwaka mushya muhire wa 2016,muzawurye ntuzabarye. Nongeye gushimira aba bavandimwe kandi igihe cyabo bigomwe ngo badusangize ibitekerezo byabo, cyane cyane Rafiki Clety kuko ni kenshi agira icyo avuga ku nyandiko za Shikama.

Mu gusubiza ndabanza ku muvandimwe Rafiki
Muvandi, 
Kubaho kw'inkware si ubugiraneza bw'agaca, niko tuvuga mu kinyarwanda. Kuba ndiho si uko Kagame Pawulo abishaka, ni akaboko k'Uhoraho! Uzabaze Pawulo Kagame, Andereya Bumaya, Yakobo Bihozagara, nyakwigendera Patirike Karegeya( Imana imuhe iruhuko ridashira) ubuzima nabayeho muri Libya mbushyizwemo na FPR- Inkotanyi yabatumaga n'uko navuyeyo, uzasobanukirwa neza ko uwo ukorera ari umugome akaba n'umwicanyi ruharwa.

Ni byiza ko utanga ibitekerezo byawe ku nyandiko za Shikama, ariko byaba byiza kurushaho muvandimwe utiyoberanyije ngo wiyite Umuhutu kandi uri Umututsi wo mu Rugwiro kwa Pawulo Kagame, ukaba uri umwe mu bashinzwe rwa rugamba rwo kuri murandasi sobuja aherutse gutangaza muri cya kindi mwise inama y'umushyikirano ya 13. Wivuze amazina yawe nyakuri nkuko mbikora, ukemera Ubututsi bwawe kuko nta cyaha kirimo kwitwa umututsi, watanga igitekerezo cyawe kigahita kandi ntibyabuza Abahutu bayobotse ingoma ya Kagame gukomeza kuyiyoboka. 

Ntabwo rero ngumura abaturage nkuko ubivuga, ahubwo mbakangurira guharanira uburengenzira bwabo, bakabaho nkuko abandi baturage b'isi bariho. Ni uburengenzira bwanjye kandi guhumura abo baturage, bakarwanya ikibi bagashyigikira icyiza. Uku gupfukirana aba baturage, mukarya mubicaye ko nkuko Abarundi bavuga, nibyo bizazana intambara, si inyandiko za Shikama zizayizana! Nta muntu muzima wifuza intamabara, ariko iyo bayigushoyeho, urayirwana nyine nkuko byagendekeye Abanyarwanda ku itariki y'umuvumo ya 1/10/1990.
---------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

Igisubizo cya Shikama ku muvandimwe Paul Mayibobo
Muvandimwe,

Uravuga ko Revolisiyo "Ikaramu " idashoboka ngo kubera ko Agatsiko kahungese abaturage cyane, uvuze agatwe bagahita bakamena.  Imyifatire igayitse nk'iyi yakozwe n'ingoma z'igitugu zinyuranye ku isi niyo yagiye yihutisha REVOLISIYO kandi ibintu bikarangira aba bategetsi batinywaga bahasize agatwe; ingero ni nyinshi:

1. Muri Roumania, hari igitugu nk'icyo kwa Kagame na FPR ye, ku buryo umubyeyi yatinyaga umwana we ko amuneka akamucisha agatwe, n'igitanga wararagaho watinyaga ko kikuneka kikagucisha agatwe ukirarira hasi kure yacyo. Umunyagitugu wakoraga ibi, Nicolae Ceaușescu wari perezida wa Roumania numugore we  Elena Ceaușescu wari Minisitri w'intebe birukanywe n'abaturage bafatirwa ku mupaka, umunsi ukurikiyeho bacirwa urubunza  rwiswe Kanguru ( Kangaroo)bahamwa n'icyaha cya jenoside, kwikubira ibyiza by'igihugu, no kwikanyiza ku butegetsi. Bombi bishwe ku munsi ukurikiyeho wa Noheri kuri 25/12/1989.

2. Mu Bufaransa mbere ya 1789, abaturage baho babagaho mu gitugu n'isesegura byakorwaga n'umunyagitugu Umwami Louis XVI n'umugore we Marie Antoinette. kuri 14/7/1789, abaturage bateye Bastille umuntu yagereranya na gereza ya Kigali (1930) babohora abanyururu, bahirika ingoma y'igitugu yari yarabahungese imyaka n'imyaniko, birangira umwami n'umugore we baciwe imitwe!

3. Moamar Kadafi wa Libya, yabeshyeraga abaturage be ko bamukunda byasaze, hakaba itekenika mu matora y'ubuyobozi bw'ibanze nkuko bikorwa mu Rwanda. Abantu barahungeswe karahava, habaho kurigiswa ku muntu wese wakekwaga ko adashyigikiye ingoma. Ni muri urwo rwego, muri 1985, abanyeshuri 37 bo muri kaminuza ya El Fateh(nagezemo muri 1987 nkigamo icyarabu n'icyiciro cya gatatu cya kaminuza) bishwe bamanitswe imbere ya bagenzi babo. Ntabwo wabonye uko abo Kadafi yabeshyeraga ko bamukunda bamugenje kuri wa munsi wa Sinamenye?

Urongera ukavuga ko Revolisiyo "Ikaramu" yakozwe n'abantu bize muri biriya bihugu by'abarabu. Abantu bize sibo bakoze Revolisiyo yiswe " IMPESHYI Y'ABARABU" byakozwe n'abatutage ariko abize babigizemo uruhare kuko twavuga ko babaye urumuri n'umusemburo, ikaba ariyo mpamvu nko muri Tuniziya na Misiri, nta maraso menshi cyane yamenetse ugereranyije n'ibibazo byari bihari bitewe n'Udutsiko twari ku butegetsi muri ibi bihugu. Iyi revolisiyo yagenze nabi cyane muri Libya kuko Abize bari imbere mu gihugu bakomeje kwibera nka za ntiti zacu zo mu Rwanda, ntibaharanira kujya imbere y'abaturage baharaniraga kwibohoza ingoma y'igitugu! N'ubwo abari inyuma bakoze akazi katoroshye, ariko nta bantu babonetse imbere; iyo bigenze gutya , birangira nk'ibya za mpehe zitagira urwiru! Buri wese asenya ibyo ashoboye gusenya, rimwe na rimwe akica uko abyumva nkuko byagenze muri Libya.

Nk'umunyarwanda ukunda amahoro kandi nkayifuriza abavandimwe banjye b'abanyarwanda n'abatuye isi, nasaba Agatsiko kari ku butegetsi i Kigali kiyise "Agatsiko k'Amabandi yitwaje Intwaro" gufungura urubuga rwa politike bidatinze, abaturage bakigishwa ibijyanye na Demukarasi nyakuri, uko imyigaragambyo ikorwa, amatora nyakuri, n'ibindi. Kugira abize injiji bose bakarucaga nka Rucagu, sibyo bizatuma Kagame Pawulo na FPR baramba ku butegetsi, ahubwo bashobora kuzibona bibagendekeye ku buryo bwa giturumbuka nkuko byarangiranye Kadafi, Ceaușescu , cyangwa Louis XVI.

Nyiri amatwi yumva uzambere umugabo

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Shikama Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355