Hari abantu bamaze iminsi bandika ku mbuga zitandukanye ko opozisiyo igomba gukora igisirikare cyo gukuraho Kagame. Njye siko mbibona kuko gukora ikirebeli ubu ni ugutuma Kagame agarura ubuyanja kandi nta munyarwanda ubyifuza, kandi abifuza intambara wenda baba basa na ba bandi nita ba Kozivuze Rutemayeze, Kagame ajya imbere akivovota, akivuga imyato atagira, akababwira ukuntu agiye kwica abanyekongo bagakoma amashyi, bati ubwo abatutsi bazakugwa inyuma twe tuzakugwa imbere; bariya ntawe uzi ko isasu ryica kuko batagiye ku rugamba, kuribo Kagame yishe ntacyo bivuze icya ngombwa ni umutekano wa miliyoni zabo bafata buri kwezi.
Kagame ariho arasamba rwose igisigaye ni ukumuhirika wa mugani wa Padri Nahimana Tomasi. Ikindi nkuko mwabibonye muri iriya mbonerahamwe iri hejuru, Opozisiyo ntishobora gukora icyo kirebeli mu gihe amashyaka ayigize afite ibyerekezo binyuranye; urugero mwarwiboneye, bamwe ntibemera ko revolisiyo yo muri 1959 yari Revolisiyo, ngo ishyaka rishaka gukorana nabo rigomba kubanza kuyihakana, njye rero mbona gutaburura abayoboye iriya revolisiyo nka Mbonyumutwa Dominiko cyangwa se ukandangaza abandi nka Kayibanda Gregoire, Gitera Habyarimana Joseph, Bicamumpaka B., Habyarimana, Juvenal, Makuza Anastase, Habamenshi Callixte ngo bari ibiyobyabwenge, bitabuza revolisiyo yo muri 1959 kuba yo; abaturage bayikoreye nibo bonyine bagomba kubazwa niba bayihakana si amashyaka. Aba kandi bakongeraho ko abahutu bose n'abataravuka n'abazavuka, bafite icyaha rusange cy'ubujenosideri, ese amashyaka y'abahutu azemera iyi ngengabitekerezo ni angahe? Iki wenda nacyo bashobora guca ku nshuti zabo kikemezwa na Loni!
Revolisiyo “IKARAMU” rero niyo yonyine ishobora kwirukana Kagame na FPR ye, nta maraso yongeye kumeneka mu Rwanda kandi abenshi ndumva aribyo twifuza, ikanazanira umunezero buri munyarwanda. Rwose impamvu zatumye ba Hosni Mubarak wari Prezida wa Misri, Mouamar EL Kadafi wari Prezida wa Libya, na Zen El Abdin Ben Ali wari Prezida wa Tuniziya bahirikwa ku butegetsi na Revolisiyo z'abaturage, zirahari mu Rwanda kandi ziraruta izari muri biriya bihugu kiriya gihe nkuko twiboneye zimwe murizo mu gice cya kabiri cy'iyi nyandiko. Tugarutse kuri biriya bihugu navuze hejuru, urubyiruko rw'abashomeri rwari rwararangije amashuri rukabura imirimo nirwo rwagiye kuri Internet, face book, twitter maze rugenda ruganira ku bibazo byarwo. Icyakurikiyeho ni ukumvisha ababyeyi babo ko mu gihugu hari ibibazo kandi kugirango birangire hagomba kuba impinduramatwara mu gihugu. Icya gatatu n’uko urubyiruko rwashyize uwo mwuka mushya no mu bandi bashomeri batize. Icya kane n’uko abahembwaga imishahara idafashije nabo bahumutse. Abari hanze y'igihugu nabo bagiye bashyiraho akabo bakoresheje ziriya mbuga basobanurira abaturage uko bagomba kwifata kugirango bahirike izo ngoma. Urebye iriya muhuha yakoresheje ikoranabuhanga kugirango igere ku mugambi wayo. Dore rero uko byakorwa no mu Rwanda:
INTAMBWE YA MBERE:( GUHUMURA)
- Abafite imbuga bose ni ugusobanurira abaturage ibibazo biri mu Rwanda, icyabiteye n'uko byakemuka.( Ibi byaratangiye, ntawabura gushima intambwe imbuga zimaze gutera muri iyi gahunda)
- Gukangurira abanyarwanda gusoma ibyo imbuga zanditse, bagashirika ubwoba bakumva ko Kagame n'abicanyi be batazashobora gusoma no kwica abazasoma ibyo banditse, kandi abaturage bagasobanurirwa n' ukuntu umuntu akoresha amwirondoro muhimbano.
- Za kaminuza ( abarimu n'abanyeshuri) nibo bagomba gusobanurira bagenzi babo bari mu mashuri yisumbuye icyo revolisiyo yabo “IKARAMU” igamije: kwigobotora ingoma y'injiji hakajyaho ubutegetsi bubereye bose, budasahura, budatonesha, butica, butaroga, butari ubwa ba gasurantambara, kandi budateranya abanyarwanda.
- Abanyeshuri barangije ayisumbuye bari muri TIG n'abo mu mashuri yisumbuye nabo bagomba gukwiza ibi bitekerezo mu mashuri mato no mu baturage.
- Abaturage bamaze gusobanukirwa, nabo bagomba guhita bumvishwa ikigomba gukorwa.
INTAMBWE YA KABIRI:(KWINYAGAMBURA)
1. Abaturage bose, abanyeshuri bo mu mashuri yose n'abakozi b'ingeri zose bagomba guteranira ku KAGARI kabo buri wa mbere kuva saa mbiri kugeza saa sita basaba ko bakurirwaho imisoro baka idafututse: agaciro, uw'ingabo, amashuri, sacco n'iyindi; bagasaba n'ibindi bagiye babuzwa na Leta y'agahotoro ukurikije akagari barimo.
2. Gusaba ko abana babo batangiye amafranga atabarika mu mashuri barangije bakaba ari abashomeri bahabwa akazi.
3. Abana barangije amashuri yisumbuye bariho bakora TIG ya Kagame na Rucagu nabo bagomba kugira icyo babona buri kwezi, byibura amafranga yo kugura isabune yo kumesa imyenda bajyana muri iyo TIG.
4. Kubuza lokodefensi, inkeragutabara, polisi n'igisoda gukomeza kudurumbanya umutekano wabo.
5. Kubaza leta impamvu imfashanyo z'amahanga zihagarara.
6. Kubuza leta gukomeza gushora intambara mu bihugu by'abaturanyi, zitikiriramo abana babo aba Kagame n'agatsiko bariho basamara mu misoro yabo muri Amerika.
INTAMBWE YA GATATU: ( GUSHYIGURA)
1. Mu gihe kimwe muri biriya bivuzwe hejuru kitabonewe igisubizo, abaturage bagomba bose kujya guhurira ku mirenge yabo buri wa Kabiri, baka ko Leta y'Agatsiko ivaho hakabaho amatora.
2. Hagize ushaka gukoresha imbaraga ngo ibi bihagarare, abaturage bose mu gihugu bahita bikuramo ugomba gufata ubutegetsi muri buri murenge kugeza igihe ayoboreye amatora.
3. Gufata Kagame n'abafatanyije nawe bose kugeza mu Murenge, bakabarindira umutekano kugeza igihe hagiriyeho inkiko zo kubaburanisha(reba ingingo ya 12)
4. Gufatanya n'amahanga n'ibihugu duhana imbibe bakabuza abasoda cyangwa abahoze ari abategetsi gutoroka igihugu.
5. Gusaba ko ingabo za East African Community zaza gufasha abaturage kurinda ubusugire bw'igihugu n'umutekano igihe cy'umwaka, no gufasha mu gushyiraho igipolisi cyo kurinda umutekano mu gihugu.
6. Gusaba abasoda, abapolisi, inkeragutabara gusubira mu bigo byabo.
7. Uyoboye umurenge ni nawe ugomba gushaka uko umutekano wa buri muturage wubahirizwa( Abaturage nibo bagomba kwishyiriraho inzego z'umutekano wabo).
8. Bamwe mu basirikare bakuru na polisi bataranzweho kwica cyane kuko bose ubundi ari abicanyi ukurikije ibyabereye mu Rwanda na Congo, bashobora guhura na komite igizwe n'abantu 3 bavuye muri buri murenge, abantu babiri bavuye muri buri shyaka ryo hanze y'igihugu, 2 bavuye muri buri shyaka ry'imbere bakumvikana uko bashyiraho inzego zihamye z'umutekano zafatanya na kiriya gisoda cya EAC.
9. Aba bo hejuru bahita banareba uko amatora yo gushyiraho inzego z'ubuyobozi bw'ibanze mu gihugu yakorwa.
10. Gushyiraho Leta y'agateganyo imara amezi 6 gusa. Iyi niyo yafatanya n'inzego za Loni, n'Afrika Yiyunze ( African Union) na East African community kureba uko hashyirwaho itegeko nshinga rirengera buri munyarwanda; n'amatora y'abadepite(Ay'abasenateri ntiyaba yihutirwa).
11. Gushyiraho Guverinema nyuma y'amezi 6 y'inzibacyuho.
12. Gushyiraho INKIKO GACACAII zicira imanza abiyitaga abayobozi ku ngoma y'Abasahuzi.
13. Gushyikiriza inkiko mpuzamahanga abicanyi bose bashakishwaga n'izo nkiko.
14. Gusaba Loni gukora anketi muri ibi bikurikira:
a) Uko Jenoside yo muri 1994 yateguwe no guhana abayigizemo uruhare bose.
b) Guhana abantu bose bo mu gisoda bagize uruhare mu kwica impunzi i Kibeho, mu Ruhengeri, Gisenyi, na Byumba na RDC.
c) Gushyiraho urukiko rwemeza cyangwa rugahakana ko ubwicanyi bwakorewe abahutu muri Republika iharanira rubanda ya Congo ari Jenoside; maze hakabaho ArushaII yo gucira imanza abahamwa n'icyaha.
15. Gushyiraho ingabo z'igihugu zihuriwemo n'amoko yose kuva hasi kugeza hejuru, no gusezerera ingabo za East African Community.
UMWANZURO
FPR igiye idusigiye akaga katazibagirana mu mateka y'u Rwanda n'isi yose: miliyoni z'abacu twabuze, imfubyi zitagira kirera, abapfakazi, n'ibirema , urwango ibindi bihugu byanga abanyarwanda kubera ubwicanyi n'ubusambo bakeka ko twese duhuriyeho n'abategetsi bacu. FPR ariko nanone igiye idusigiye isomo ko ntawe ukwiye kwiheba mu buzima, wa mugani ngo ntawiheba agihumeka, ko ushobora kuzunguza ipaki imwe y'isigara n'agapaki k'ubunyobwa ejo ukagura indege, ukubaka imiturirwa, amabanki n'ibindi ariko byose ukazabibamo nabi ukanabisiga nabi nta wawe ubiriyeho kubera kubigeraho uri inkirabuheri, ibona buri wese ko ari injiji, icyontazi, amabyi n'ibigarasha! Aha rero ba bandi bavuga ko ikilo cy'amahirwe kiruta ibilo jana by'ubwenge niho babonye ko bibeshyaga.
Ikindi ihirima rya FPR risigiye abanyarwanda, ni uko nta muntu uzongera kubeshya abanyarwanda ngo ateye aje kurenganura ubwoko ubu n'ubu. Ubutaha ushaka kwiyibira azajye aza ninjoro asahure agwe ku gahinga atabeshya ko aje kuvuganira ubwoko bwe, ba Musa b'ibisambo n'abicanyi turabarambiwe. Uku kuvumbura izi nyangabirama gushobora kuzatuma habaho ubumwe n'ubwiyunge nyakuri igihe hazaba habayeho ubutabera: abicanyi bose bashyikirijwe ubutabera. Umuntu nanone ntiyarangiza atagiriye inama bariya barwaye indwara yo kumva ko bavukiye gutegeka; gushaka ukuntu bakumvikana bo n'imiryango yabo maze iyi ndwara ikavurirwa mu ngo zabo, nk'umugabo akaba umwami cyangwa perezida icyumweru mu rugo rwe, umugore nawe akaba ministri w'intebe, hashira ukwezi bakagurana bityo bityo kugeza batashye kwa Rurema.
Rwose bagenjeje batyo nta maraso yazongera kumeneka mu Rwanda. Utagira umugore nawe ufite iyo ndwara, ashobora kubikora n'umuboyi we cyangwa umuyaya! Abanyarwanda bagomba kubahwa nk'ibiremwamuntu, bizi gutekereza nk'abandi baturage b'isi maze icyo bihitiyemo kikubahirizwa na buri wese. Turambiwe kumva ko u Rwanda kuva rwabaho rwagiwe ruyoborwa n'abantu b'abicanyi cyangwa se abazi ubutiriganya kurusha abandi. Niyo mpamvu rero abaturage bagiye gusezerera abo bose bari bafite ibisigisigi bya gihake bakoresheje revolisiyo IKARAMU itamena amaraso kandi izazana amahoro arambye kuri buri wese, mu Rwanda hose kandi y'igihe cyose.
Rwose bagenjeje batyo nta maraso yazongera kumeneka mu Rwanda. Utagira umugore nawe ufite iyo ndwara, ashobora kubikora n'umuboyi we cyangwa umuyaya! Abanyarwanda bagomba kubahwa nk'ibiremwamuntu, bizi gutekereza nk'abandi baturage b'isi maze icyo bihitiyemo kikubahirizwa na buri wese. Turambiwe kumva ko u Rwanda kuva rwabaho rwagiwe ruyoborwa n'abantu b'abicanyi cyangwa se abazi ubutiriganya kurusha abandi. Niyo mpamvu rero abaturage bagiye gusezerera abo bose bari bafite ibisigisigi bya gihake bakoresheje revolisiyo IKARAMU itamena amaraso kandi izazana amahoro arambye kuri buri wese, mu Rwanda hose kandi y'igihe cyose.
Narangiza rero mbaza uriya ushaka gusubira mu ndaki, impamvu ashaka kubikora. Ko uvuga ko watowe +90% ibyo bikaba byerekana ko intore zose zigukunda ni ikihe kigarasha, amabyi, ikiyobyabwenge , bihwahwa kiguhungese ukumva ko ugomba gusubira mu ndaki mutware? Ese ziriya ndege, na ya miturirwa, na ya magorufa, na ya mabanki, na za nganda, na ya mafamu, waraye amajoro udasinziriye ubikorera imipango nabyo urabijyana? Wakwerekanye ko uri intwari, wenda abawe bakazagira icyo baramira muri ibyo mvuze hejuru, ugakora nka Mbarushimana Callixte ukajya kwitanga mu rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga i La Haye, ukiyeza ukaza ukayobora u Rwanda mu mahoro na FPR yawe, n'ejo wenda ukazayobora Isi dore ko ngo wavukiye gutegeka gusa! Mu kinyarwanda babwira usamba amagambo meza yo kumusezeraho bati: “ugende amahoro kandi neza” ibi ni ukugirango umuzimu we atazagaruka kubadurumbanya. Nawe FPR ugende amahoro kandi neza. REVOLISIYO IKARAMU nitubohore twese twese, maze umwicanyi, isiha rusahuzi FPR igende nk'ifuni iheze!
Nkusi Joseph
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)
_____________________________________________________________________
_____________________________________________________________________
Iyi nyandiko yatangajwe bwa mbere kuri :
2. Radio Ijwi rya Rubanda : 13.1.2013
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355