MPORA NDIBWARIBWA Abashaka gufasha Interahamwe gutera u Rwanda , uwampa ngo babigire vuba maze nkwereke |
Pawulo Kagame
aherutse kugirana ikiganiro n’abanyamakuru kuri sitade Amahoro abemeza
ko ngo hari imitwe yitwaje intwaro ishaka gutera u Rwanda iturutse muri bimwe mu bihugu duturanye kandi
ibifashijwemo n’ibyo bihugu. Kagame yavuze ko aribwaribwa ngo icyamuha abo
bashaka gutera bakamugirira vuba ngo maze abereke!
Amagambo ya gashozantambara adakwiye
umukuru w’igihugu
Kugirango buri musomyi wese wa shikama yumve
uburemere bw’aya magambo Kagame avuga n’ingaruka agira kuri buri munyarwanda,
ndifashisha ibibera mu rugo rwa buri muturage. Buri rugo rugizwe n’umugabo,
umugore n’abana; buri wese muri aba tuvuze aba yifuza ko urugo rwabo ruba mu
mahoro rukagira n’ibirutunga bihagije. Niyo mpamvu buri wese azinduka akajya mu
murimo we, mbere yo kugenda ariko bifurizanya amahoro muri aya magambo: « Mwirirweho», iyo bagarutse mu rugo,
barongera bakareba niba ya mahoro bifurizanyije nta kidobya yaba yajemo maze amahoro
y’umwe muribo agahungabana, barongera bagasuhuzanya bati: « Mwiriho?».
Abo byagendekeye neza baravuga bati: «Yego», cyangwa bagasubiza
nabo bati: «Wiriwe, nawe.». Uwo bitagendekeye neza aravuga ati: «Nta myiririrwe,
---)», agatangira akavuga ikitagenze neza, urugo rwose rukifatanya nawe muri
icyo kibazo. Nyuma yo kwifurizanya
amahoro, habaho gusangira ibiryo biba byateguwe.Iyo ibi biryo ari bike, habaho
gusaranganya. Nta n’umwe mu bagize urugo ufata ifunguro riruta iry’abandi kuko
ya mahoro yahahungabanira kubera ko kwizerana yubakiyeho kuba kutagihari ahubwo
harimo kwishishanya.
Tuvuge ko mu muryango runaka harimo umugabo w’inda
nini ushaka kwikubira indyo nziza wenyine agacecekesha abana na nyina, aba bose
bazamwanga nubwo batabimwereka ku mugaragaro kubera gutinya ingufu abarusha,
igihe kizagera babimwereke nibiba ngombwa banamudihe. Niba kandi uyu mugabo
ahora azana intonganya mu rugo, abana n’umugore bazaba ibikange, ndetse abana
bamwe batoroke bajye kuba indaya na za mayibobo.Niba kandi uyu mugabo akunda
gushotora abaturanyi ni hahandi abana n’umugore bazamwanga kuko abana
batazabona abo bakina nabo mu baturanyi, ndetse na nyina ntabone aho asaba
umunyu n’amazi.
Ibi rero tubisanishije n’ibibera mu Rwanda, Pawulo
Kagame umuntu yamugereranya n’uriya mugabo w’inda nini akaba n’umunyamushiha. Mu
magambo ya Pawulo Kagame nta na rimwe avugamo ijambo « amahoro» yivugira
intambara ku bari imbere mu gihugu, n’abanyarwanda bari inyuma yacyo. Iyi ikaba
ariyo mpamvu ubu u Rwanda aricyo gihugu cy’Afrika gifite impunzi nyinshi
zinyanyagiye hirya no hino ku isi. Abaturage ubu babaye ibikange, basenze Imana na Satani ngo ibature umuzigo « Kagame» ariko babuze gitabara. Umutungo Pawulo Kagame afite tuzi uko
ungana, kandi twese tuzi uko ubukene bwugarije u Rwanda bungana. Mu gihe inzara
yugarije igihigu ku nkiko zacyo zose, uyu Kagame we yirirwa yishimisha n’umuryango we mu mahoteli akomeye hirya no hino ku isi. Uvuze ati ariko ibi ni ibiki? Arara
akubiswe agafuni, ahawe utuzi twa Munyuza cyangwa akamanurwa muri 1930!
Biteye isoni
kuvuga ko ushaka kumena amaraso ngo uhagarike ingengebitekerezo runaka
Ndumva iyi nkuru narigeze kuyivuga kuri Shikama ariko
ndayigarukaho. Hari muri 2009, nagiye kubona mbona imbanzirizamushinga y’ubushakashatsi
yateguriwe ahantu ntazi insanze aho nigishaga muri kaminuza nkuru y'u Rwanda i Butare, yahawe umwe mu
barimu twigishanyaga. Iyi nyandiko yari
yanditseho ko ari DG NKUSI Yozefu wayiteguye akaba ari nawe nyiri ubu
bushakashatsi! Dore umutwe w’ubwo bushakashatsi: « Ubushakashatsi ku ngengabitekerezo ya Jenoside mu mashuri yisumbuye
mu ntara y’amajyepfo»
Iyi mbanzirizamushinga nayamaganiye kure, n’abandi
barimu b’Abatutsi barayamagana; uwari wayihawe yayigejeje mu ipiganwa ry’imbanzirizamishinga
yagombaga guterwa inkunga na kaminuza, naryo rirayamagana. Beneyo ntibahagarariye
aho kuko bayigejeje i Kigali mu biro bya UNESCO maze bahabwa miliyoni 11 yo
gukora ubu bushakashatsi, muri 2011 hasotse ku rubga IGIHE ibyagezweho muri
ubwo bushakashatsi: «Mu mashuri yisumbuye mu ntara y’amajyepfo, haracyari ingengabitekerezo
ya jenoside».Nanjye ariko sinahagarariye aho kuko nabajije impamvu
izina ryanjye ryakoreshejwe ntanabajijwe maze nsubizwa ibi : « Ni uko uri umuhutu, kugirango
ibizamo bizahabwe agaciro»!
Nanga kwitirirwa ubu bushakashatsi nabanje gutekereza
uko umuntu yapima « ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa indi yose mu mitwe y’abantu
runaka biranyobera! Ni izihe ndangagaciro
cyangwa mburagaciro twagenderaho dupima iyi ngengabitekerezo?
Iki nicyo kibazo cyoroshye nabajije bene umushinga mbura igisubizo. Iki nicyo
kibazo kandi mbaza na Pawulo Kagame ushaka kongera kumena amaraso yitwaje ko
ashaka kurandura ingengabitekerezo ya jenoside:
"Niba FDLR igizwe n’Abahutu bafite ingengabitekerezo ya jenoside nkuko abaviga, RNC yashinzwe n’Abatutsi bakaba ari nabo bayigize ku bwinshi, baba bafite ingengabitekerezo ya jenoside ngo barimbure ubwoko buhe ko nta Muhutu n’umwe ndumva atabaza avuga ko RNC ishaka kurimbura Abahutu? RNC y’Abatutsi se nayo yaba ifite ingengebitekerezo yo kurimbura ubwoko bw’Abatutsi iturukamo?"
"Niba FDLR igizwe n’Abahutu bafite ingengabitekerezo ya jenoside nkuko abaviga, RNC yashinzwe n’Abatutsi bakaba ari nabo bayigize ku bwinshi, baba bafite ingengabitekerezo ya jenoside ngo barimbure ubwoko buhe ko nta Muhutu n’umwe ndumva atabaza avuga ko RNC ishaka kurimbura Abahutu? RNC y’Abatutsi se nayo yaba ifite ingengebitekerezo yo kurimbura ubwoko bw’Abatutsi iturukamo?"
Ibyabaye muri
1994 ntibizongera ukundi
Muri Shikama turashimira cyane ukuntu abategetsi b’amoko
atatu agize uburundi bitwaye muri gahunda z’abashakaga gufata ubutegetsi
hejuru y’imirambo. «Abifuza ko mu Burundi hazaba jenoside ntayo bazabona, bazamwara»;
aya ni magambo yavuzwe kenshi n’abayobozi banyuranye bo mu Burundi; Imana
ikomeze ihabwe icyubahiro kubw’iyi mitekerereze yahaye Abayobozi b’Uburundi. Kudasamara
( Kurangara) kw’aba bayobozi maze bakitangira abaturage batavanguye, nibyo
byatumye abifuzaga iyi jenoside bamwara kugeza aho ba Mpatsibihugu babicaje ku
ntebe y’ubutegetsi baza kubaha gasopo.
Icyo twabwira abasomyi ba Shikama ni uko ibyabaye mu
Rwanda muri 1994 bitazongera kuba ukundi haba mu Rwanda, Burundi cyangwa ahandi ku isi. Si ingufu z’abategetsi
runaka zizayikumira, yewe si ni iza ba Mpatsibihugu!Umunyarwanda wese yabonye
isomo, yaba Umuhutu, Umututsi cyangwa Umutwa; ntawe uzongera koshywa gufata umuhoro
ngo ateme umuturanyi ku nyungu z’Agatsiko k’abantu runaka. Niba mu ishyaka
runaka harimo umuntu umwe gusa ufite ingengabitekerezo yo gutsemba ubwoko
runaka, iryo shyaka niyo ryaba rifite umutungo ungana ute, intiti zingana gute,
rizaseswa ku ngufu z’abaturage n’abakunzi b’amahoro bari hirya no hino ku isi
kandi beneryo bahabwe akato mpuzamahanga ndetse banakurikiranwe mu nkiko
mpuzamahanga.
Kagame Pawulo
rero niba ashaka kumena amaraso nashake ikindi kinyoma kuko icyo kuvuga ko
ashaka guhagarika abashaka gukora indi jenoside ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Dg NKUSI Yozefu
Muzamenya Ukuri
maze kubabohore
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355