Jenerali Gacinya ugiye kumara abanyarwanda kuva muri 1994 |
Mu nyandiko ya Shikama musanga hano yo kuri 9/4/2016 yari ifite umutwe ugira uti: " Ese koko abatutsi barasumbana imbere ya FPR?" twavuzemo akabaro umuvandimwe w'umututsi uba mu Bushinwa afite amaze kubona ibyakorewe Bihozagara Yakobo uheruka gupfira muri gereza ya Mpimba i Burundi, nyamara hakaba hari umunyarwanda wishe umushinwa Agatsiko kakoze uko gashoboye kakamukuza muri gereza y'icyo gihugu kugeza kamugejeje mu Rwanda. Twakomeje kwerekana ko Abatutsi basumbana imbere ya FPR twamagana ukuntu Umututsi umwe aherutse kugirana ibibazo n'abanyarwanda baba muri Zambiya Agatsiko kagahaguruka kagahagarara ndetse Musenyeri Rucyahana Jyoni we akaka za Nkomamashyi zo ku Kimihurura amafranga ahagije ngo yo kujya gukora akazi kugirango ibibazo byabaye ku banyarwanda bamwe na bamwe muri Afrika y'Amajyepfo bihagarare. Akazi yashakaga kujya gukora ntabwo yamenye ko kashinzwe Ibinywamaraso ruharwa kera, twese tukaba twarabyiboneye n'amaso yacu mu minsi mike ishize: Abicanyi ba FPR-Kagame biraye mu baturage babica urubozo, ari nako bagenda bakwiza ibihuha mu baturage ko bariho bicwa n'impunzi z'Abahutu ziba muri icyo gihugu!Impunzi zarasahuwe, izindi ziricwa!
Rucyahana ntiyamenye ko akazi yashakiraga amafranga kari karatangiye kera.
Amakuru Shikama yakuye ahantu hizewe muri za maneko za FPR-Kagame ni avuga ko nyuma yo kugambanira impunnzi kuva kuri jenerali Gatsinzi Mariseli(Marcel), na Mukantabana Serafina(Seraphine) bo muri Minisiteri ishinzwe ibiza n'ubuhunzi(MIDMAR); Agatsiko kamaze kubona ko ubu bugambanyi ntacyo bwagezeho kuko ari ugutaha ku ngufu byananiranye ndetse izi mpunzi ziza no kwanga urupapuro rw'inzira( Pasipota) rw'ingoma y'Agatsiko. Uwaduhaye amakuru uturuka ikambere ariko wadusabye ko tutatanngaza amazina ye yabwiye Shikama ko muri Zambia habarirwa impunzi zifite umutungo uhagije ku buryo ngo hari n'izagiye ziha inkunga itubutse abarwanyi ba FDLR barindiye impunzi z'abahutu mu mashyamba ya RDCongo zirenga ibihumbi magana ane(400,000). Iyi nkunga ngo yateye ubwoba Agatsiko ku buryo katari kagisinzira.Ibi bigaragara mu magambo Pawulo Kagame ubwe aherutse kwivugira kuri Sitade Amahoro aho yemezaga ko hari abashaka gutera u Rwanda baturutse hanze kandi ngo banahabwa inkunga n'ibihugu byo hanze.
Muri uku kwikanga ibitero bishobora kuba bitegurwa koko cyangwa Baringa kuko kuva muri 1994 FPR yikanga Baringa ikajya mu baturage ikarimbura cyangwa igatera umutekano muke i Burundi no muri RDCongo, Agatsiko ka FPR-Kagame kateguye kanashyira mu bikorwa umugambi mubisha wo kwicisha impunzi ziba muri Zambiya izitishwe zigacyurwa mu Rwanda ku ngufu. Dore Ibinywamaraso byashinzwe iki gikorwa cy'urukozasoni: Jenerali Gacinya( uri ku ifoto hejuru), Fawusitini (Faustin) Tinka maneko muri Ambasade y'Agatsiko muri Tanzania, Kapiteni Olivier maneko w'Agatsiko muri Ambasade y'Agatsiko muri Kenya. Ibi binywamaraso bikaba byarahawe miliyoni imwe n'ibihumbi magana abiri by'amadolari(1,200,000USD) ngo bisohoze ubu bwicanyi.
Koloneli Fausitini Tinka umwicanyi ukorera muri Ambasade y'Agatsiko muri Tanzania
|
Umugambi w'abicanyi Imana y'i Rwanda yawuburijemo
Nkuko uyu maneko wa Pawulo Kagame yabyongoreye urubuga rwanyu SHIKAMA, ngo hari bamwe mu bategetsi ba Zambiya bariye kuri ariya mafaranga y'amaraso., uwagiye ayabagezaho mu ibanga akaba ari uhagarariye Agatsiko ka FPR-Kagame muri Zambiya Abeli Buhungu. Uyu Abel Buhungu kandi ngo niwe wanazaga mu Rwanda ubwe kuvuga aho ibintu bigeze; i Kigali rero ngo Agatsiko kakaba kari kiteguye ko Abahutu baba muri Zambiya bicwa abasigaye bagahambirizwa kibuno mpa amaguru kabicira mu Rwanda abatishwe bakoherezwa mu magereza hirya no hino mu Rwanda. Dore aho Agatsiko kakuraga iki cyizere: Agatsiko kashatse abantu b'abicanyi bahabwa amafranga menshi birara mu baturage, barica ndetse bakajya bakuramo ubwonko cyangwa imitima mubo bamaze kwica. Uko bicaga ninako hari abantu bandi bari bateguwe bagenda bakwiza ibihuha mu baturage ko Abanyazambiya bariho bicwa n'Abanyarwanda kubera ko bashaka gukoresha imibiri yabo mu marozi.Ariko imigambi mibisha ntiyahiriye Agatsiko ka FPR-Kagame kuko icyari kigamijwe twavuze hejuru bitagezweho. Habayeho gusahura amaduka y'abanyarwanda agera kuri 60, hicwa Abahutu 10, Abatutsi 20 bari muri uwo mugambi mubisha bahungira kuri Ambasade y'Agatsiko-FPR iri i Lusaka mu murwa mukuru wa Zambiya.Impunzi z'Abahutu zose ntizishwe ngo izisigaye zicyurwe ku ngufu nkuko Agatsiko kari kabipanze.
Umwe mu bahutu biciwe muri Zambiya |
Aha rero Imana y'i Rwanda ikaba yaramwaje Ibinywamaraso kandi gukomeza kuyisenga binyuranye n'uko musenyeri Rucyahana ayisenga ayisaba amafaranga yo kujya kwicisha inzirakarengane, ni inshingano za buri munyarwanda yaba Umuhutu, Umutwa cyangwa Umututsi. Ariko ngo uyisengera ku ishyiga ikagusiga ivu: igihe kirageze ko buri munyarwanda ashyira ingufu mu kwibohora. Turi benshi dutegereje ko hagira uvuza ikondera tukamujya inyuma mpaka mu Rugwiro tukabohora Abanyarwanda ingoyi y'abicanyi.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Ukuri gusimbure ikinyoma
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355