Pageviews all the time

Ya ntambara Pawulo Kagame aherutse gutangariza abanyamakuru kuri Sitade Amahoro umenya yayitangirije i Rubavu! ( yavuguruwe none 17/4/206 saa 13:46 GMT)/NKUSI Yozefu

"Mpora ndibwaribwa; ntegereje abavuga ngo barashaka gutera u Rwanda ngo maze nkwereke." Pawulo Kagame kuri Sitade Amahoro tariki ya9/4/2016
Pawulo Kagame aherutse gutangariza abanyamakuru ko hari abariho bategura intambara yo gutera u Rwanda ngo ariko baramutindiye ku buryo bituma ahora aribwaribwa, bikaba bivuze ko ashyugumbwa ku buryo ashobora gutera mbere y'abo abeshya ko bashaka kumutera!

Mu ijoro ryakeye rishyira uyu wa gatandatu 16/4/2016 ngo hari abantu bateye baturutse muri RDCongo maze bagaba igitero kuri sitasiyo ya polisi iri mu kagari ka Kabumba, umurenge wa Bugeshi , akarere ka Rubavu ariko ngo basubijwe muri RDCongo nkuko itangazo rya minisiteri y'ingabo za FPR ribivuga hasi aha.

Icyihishe inyuma y'ibyiswe igitero
Iyo Kagame Pawulo ashaka kugaba ibitero hanze buri gihe agira urwitwazo runaka: FPR igaba igitero ku Rwanda muri 1990 yavuze ko icyuye impunzi, nyamara hari inama yo gucyura izo mpunzi yagombaga guhuza Perezida Habyarimna, Yoweri Kaguta utegeka Uganda na Hashiseli(HCR) mu Gushyingo 1990. Muri 1996, naho FPR yaragiye irunda abasoda i Mulenge muri RDCongo yari Zaire icyo gihe, igihe cyo gutera kigeze, byitwa ko ari Abanyamulenge bagumutse kuri Mobutu.Ubu naho rero nyuma yo kuvuga ko abashaka gutera bamutindiye , nta washidikanya ko yakoze ikinamico akaba ari ingabo ze zateye i Rubavu, zikaba zishaka urwitwazo rwo gutera RDCongo hitwajwe ko bakurikiyeyo ababateye! 

Igitangaje muri iri kinamico
Biravugwa ko ngo abagabye igitero bari hagati ya 20 na 30; umuntu akaba yakwibaza aho baba bameneye mu gihe bizwi ko kuri buri metero 10 mu Rwanda cyane cyane ku mupaka uhasanga umusirikare wa FPR!Ikindi ni uko Pawulo Kagame we ubwe aherutse kwivugira ko nta muntu watinyuka kumutera! Igitangaje kindi ni uko Agatsiko katavuga umubare w'abapfuye cyangwa bakomeretse ku mpande zombi.Turibuka nanone amagambo yavuzwe na Minisitiri w'ingabo za FPR na Kagame Jyemusi Kabarebe aho yigambaga ko FDLR idashobora gutera ngo imare isaha ku butaka bw'u Rwanda; none se niba abasoda ba FDLR 20 gusa bamaze isaha ku butaka bw'u Rwanda, FDLR niyohereza ibihumbi cumi(10,000) ntibazarara mu Rugwiro!!!!

Abaturage ba Rubavu bariho barakorerwa ibyakorewe abo mu Ruhengeri
Abaturage ba Gisenyi bakoresheje uburyo bwose bushoboka ngo batabaze; amakuru yageze kuri Shikama kuri uyu mugoroba wo kuwa gatandatu tariki ya 16/4/2016 akaba avuga ko igisoda, igipolisi n'inzego z'ubutasi za Kagame Pawulo biraye mu baturage, barakubita, abandi babajyana ahantu hatazwi, bazira ko ngo bahishe FDLR yateye. Ibi bikaba byarakorerwaga abaturage ba Ruhengeri mu cyiswe Intambara y'Abacengezi; imiryango myinshi ikaba yarazimye .

Iri kinamico rero nta kindi rigamije kitari ugutera ubwoba abaturage, ngo ejo haramutse hari umugiraneza ushaka kubohora Abanyarwanda batazamushyigikira ku buryo ubwo aribwo bwose.
Mu kinyaranda turavuga ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru. Mu gihe wica uwo ushaka, ugaheza igice cy'abaturage mu mashyamba, ukiharira ibyiza by'igihugu n'umuryango wawe; iherezo buri gihe riba ribi ku gihugu cyose byaba mahire rikaba ribi kuri wowe gusa.

Icyitonderwa: Hasi aha murahasanga itangazo rya minsiteri y'ingabo za FPR na Kagame Pawulo

Byongeweho none ku cyumweru, tariki ya 17/4/2016
Amakuru aturuka mu Rugwiro, aravuga ko mucyo Agatsiko kise igiteroc yo muri Rubavu, haguyemo abapolisi 8  ba FPR  ndetse ngo hanatwikwa imodoka imwe. Niba iki gitero cyarabayeho koko atari ikinamico nkuko shikama yabivuze hejuru, Kagame Pawulo uheruka kuvuga ko yiteguye igitero bikanatuma aribwaribwa, iki gitero kirerekana ko Kagame abeshya atiteguye kuko iyo bitaba ibyo ntiyari gupfusha abantu bangana kuriya ntanafate byibura abantu 10 mu bamuteye!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.comgiter
Muzamenya Ukuri maze kubabohore


-------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

PRESS RELEASE

 Kigali, 16 April 2016
During the night of 15-16 April 2016, suspected FDLR terrorists elements infiltrated Rwanda from the Democratic Republic of Congo and attacked a Police Station in Rubavu District, Bugeshi Sector, Kabumba Cell.
The attackers were repelled by National Defence and Security Forces to DRC. The situation on the ground is under full control.
Any development related to the incident will be communicated later.
End.
René Ngendahimana
Lt Col
Deputy MoD/RDF Spokesperson

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355