Abanyarwanda bakomeje kwakura Shikama bayigezaho akababaro, imivu y'amaraso n'imiborogo biri muri GEREZA nkuru yitwa RWANDA. Ubwo Intwari Ingabire Vigitoriya yakandagizaga ikirenge cye i Kigali avuye i Buraya agiye kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repubulika, yavuze amagambo akomeye menshi ariko Shikama ikuramo atatu y'ingenzi:
" MUGOMBA GUSHIRIKA UBWOBA"
Ubwoba ni ikintu kibi cyane kuko butuma uhishira umurozi ejo akakumara ku rubyaro. Ukanga gupfa gitwari none, ejo ugapfa bubwa. Mu buhamya buri hasi aha, murasangamo aho umuvandimwe Mateso atubwira ukuntu abanyamahanga basigaye bica abantu uko bishakiye kubera kwa guhishira ;basigaye noneho ngo bakubita n'Abategetsi bahagarariye Pawulo Kagame muri gereza ye!!
Ni byiza rero ko abanyarwanda aho bari hose bashirika ubwoba, bagakomeza gutanga amakuru kuri iri hohoterwa ririho ribakorerwa kuko ari imwe mu nzira yo KWIBOHORA. Shikama ikomeje gukurira ingofero bariya bose bakora uko bashoboye ngo aka kandare k'akarengane gashire mu bana b'u Rwanda.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya ukuri maze kubabohore.
---------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Komera Nkusi, muzi gutohoza pe. Niba n'uriya munya Rubengera we polisi yarahageze naho mu karere ka Rutsiro ho gukubita umunya Rutsiro nta cyaha kirimo cyane iyo ari umuhutu dore ko aribo biganjeyo.
- Gitifu w'umurenge witwa MUNYAMAHORO Patrick alias KITOKO yigeze gukubita umukobwa wo mu murenge wa Manihira yayoboraga, amukubita umugeri mu gitsina ngo kirashwanyuka ariko byarangiriye aho, ubu umukobwa ari kubora yumva
Iyi niyo miyoborere myiza yazanywe na FPR n'abacanshuro bayo bibumbiye muri PAC |
- Gitifu w'akagali witwa SIBOMANA Fabien yakubise umugore inda ivamo ahitwa Rugeyo mu murenge wa Murunda, ariko kubera yamuhoraga kudatanga mutuelle byarangiriye aho. Usibye ko abakubiswe bagatemwa bazira mutuelle mu Rutsiro bo ari benshi.Imfungwa zifungiye ku murenge wa Murunda mu Rutsiro nazo zitunzwe n'inkoni zirara zigongeshwa na polisi ijoro ryose.
Iyi niyo miyoborere myiza yazanywe na FPR n'abacanshuro bayo bibumbiye muri PAC |
- Abagogwe bo muri Gishwati bo nta munsi batica umuhutu, cyane abana bajya kubaragirira inka, abo imirambo itabonetse babeshya ko bagiye kubaragirira muri Kongo. N'uwo polisi ijijishije ngo iramukurikiranye ahita afungurwa akoherezwa muri benewabo ahandi. Bigeze no gukubita uwari meya wa Rutsiro NDIMUBAHIRE Jean ariko zirahera.
Naho ubundi gukubita biba icyaha bitewe n'uwagikoze cg uwagikoreweho!
Mateso Kasiyani
Rutsiro
Rwanda
Icyitonderwa: Si ubwa mbere Shikama yandika ko Imfungwa muri Rutsiro zirara zigongeshwa kubera inkoni ziba ziriho zikubitwa! Muribuka umwaka ushize wa 2015 ko twigeze kubagezaho amakuru yavugaga ko hari imfungwa ziriho zikurwa hirya no hino mu Rwanda zigakusanyirizwa muri za gereza za Rutsiro aho zirara zitaka kubera inkoni n'irindi yicarubozo ziba ziriho zikorerwa. Ni akumiro. Ariko Mana!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355