Pages

KWAMAMAZA

Kuki Kagame Pawulo ahora aribwaribwa no kumena amaraso?/NKUSI Yozefu

MPORA NDIBWARIBWA
Abashaka gufasha Interahamwe  gutera u Rwanda , uwampa ngo
babigire vuba maze nkwereke

Pawulo Kagame  aherutse kugirana ikiganiro n’abanyamakuru kuri sitade Amahoro abemeza ko ngo hari imitwe yitwaje intwaro ishaka gutera  u Rwanda iturutse  muri bimwe mu bihugu duturanye kandi ibifashijwemo n’ibyo bihugu. Kagame yavuze ko aribwaribwa ngo icyamuha abo bashaka gutera bakamugirira vuba ngo maze abereke!

Amagambo ya gashozantambara adakwiye umukuru w’igihugu
Kugirango buri musomyi wese wa shikama yumve uburemere bw’aya magambo Kagame avuga n’ingaruka agira kuri buri munyarwanda, ndifashisha ibibera mu rugo rwa buri muturage. Buri rugo rugizwe n’umugabo, umugore n’abana; buri wese muri aba tuvuze aba yifuza ko urugo rwabo ruba mu mahoro rukagira n’ibirutunga bihagije. Niyo mpamvu buri wese azinduka akajya mu murimo we, mbere yo kugenda ariko bifurizanya amahoro muri aya magambo: « Mwirirweho», iyo bagarutse mu rugo, barongera bakareba niba ya mahoro bifurizanyije nta kidobya yaba yajemo maze amahoro y’umwe muribo agahungabana, barongera bagasuhuzanya bati: « Mwiriho?».


Abo byagendekeye neza baravuga bati: «Yego», cyangwa bagasubiza nabo bati: «Wiriwe, nawe.». Uwo bitagendekeye neza aravuga ati: «Nta myiririrwe, ---)», agatangira akavuga ikitagenze neza, urugo rwose rukifatanya nawe muri icyo kibazo.  Nyuma yo kwifurizanya amahoro, habaho gusangira ibiryo biba byateguwe.Iyo ibi biryo ari bike, habaho gusaranganya. Nta n’umwe mu bagize urugo ufata ifunguro riruta iry’abandi kuko ya mahoro yahahungabanira kubera ko kwizerana yubakiyeho kuba kutagihari ahubwo harimo kwishishanya.

Tuvuge ko mu muryango runaka harimo umugabo w’inda nini ushaka kwikubira indyo nziza wenyine agacecekesha abana na nyina, aba bose bazamwanga nubwo batabimwereka ku mugaragaro kubera gutinya ingufu abarusha, igihe kizagera babimwereke nibiba ngombwa banamudihe. Niba kandi uyu mugabo ahora azana intonganya mu rugo, abana n’umugore bazaba ibikange, ndetse abana bamwe batoroke bajye kuba indaya na za mayibobo.Niba kandi uyu mugabo akunda gushotora abaturanyi ni hahandi abana n’umugore bazamwanga kuko abana batazabona abo bakina nabo mu baturanyi, ndetse na nyina ntabone aho asaba umunyu n’amazi.

Ibi rero tubisanishije n’ibibera mu Rwanda, Pawulo Kagame umuntu yamugereranya n’uriya mugabo w’inda nini akaba n’umunyamushiha. Mu magambo ya Pawulo Kagame nta na rimwe avugamo ijambo « amahoro» yivugira intambara ku bari imbere mu gihugu, n’abanyarwanda bari inyuma yacyo. Iyi ikaba ariyo mpamvu ubu u Rwanda aricyo gihugu cy’Afrika gifite impunzi nyinshi zinyanyagiye hirya no hino ku isi. Abaturage ubu babaye ibikange, basenze Imana na Satani ngo ibature umuzigo « Kagame» ariko babuze gitabara.   Umutungo Pawulo Kagame afite tuzi uko ungana, kandi twese tuzi uko ubukene bwugarije u Rwanda bungana. Mu gihe inzara yugarije igihigu ku nkiko zacyo zose, uyu Kagame we yirirwa yishimisha n’umuryango we mu mahoteli akomeye hirya no hino ku isi. Uvuze ati ariko ibi ni ibiki? Arara akubiswe agafuni, ahawe utuzi twa Munyuza cyangwa akamanurwa muri 1930!


Biteye isoni kuvuga ko ushaka kumena amaraso ngo uhagarike ingengebitekerezo runaka
Ndumva iyi nkuru narigeze kuyivuga kuri Shikama ariko ndayigarukaho. Hari muri 2009, nagiye kubona mbona imbanzirizamushinga y’ubushakashatsi yateguriwe ahantu ntazi insanze aho nigishaga muri kaminuza nkuru y'u Rwanda i Butare, yahawe umwe mu barimu twigishanyaga. Iyi nyandiko  yari yanditseho ko ari DG NKUSI Yozefu wayiteguye akaba ari nawe nyiri ubu bushakashatsi! Dore umutwe w’ubwo bushakashatsi: « Ubushakashatsi ku ngengabitekerezo ya Jenoside mu mashuri yisumbuye mu ntara y’amajyepfo»

Iyi mbanzirizamushinga nayamaganiye kure, n’abandi barimu b’Abatutsi barayamagana; uwari wayihawe yayigejeje mu ipiganwa ry’imbanzirizamishinga yagombaga guterwa inkunga na kaminuza, naryo rirayamagana. Beneyo ntibahagarariye aho kuko bayigejeje i Kigali mu biro bya UNESCO maze bahabwa miliyoni 11 yo gukora ubu bushakashatsi, muri 2011 hasotse ku rubga IGIHE ibyagezweho muri ubwo bushakashatsi: «Mu mashuri yisumbuye mu ntara y’amajyepfo, haracyari ingengabitekerezo ya jenoside».Nanjye ariko sinahagarariye aho kuko nabajije impamvu izina ryanjye ryakoreshejwe ntanabajijwe maze nsubizwa ibi : « Ni uko uri umuhutu, kugirango ibizamo bizahabwe agaciro»!

Nanga kwitirirwa ubu bushakashatsi nabanje gutekereza uko umuntu yapima « ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa indi yose mu mitwe y’abantu runaka biranyobera! Ni izihe ndangagaciro cyangwa mburagaciro twagenderaho dupima iyi ngengabitekerezo? Iki nicyo kibazo cyoroshye nabajije bene umushinga mbura igisubizo. Iki nicyo kibazo kandi mbaza na Pawulo Kagame ushaka kongera kumena amaraso yitwaje ko ashaka kurandura ingengabitekerezo ya jenoside:

"Niba FDLR igizwe n’Abahutu bafite ingengabitekerezo ya jenoside nkuko abaviga, RNC yashinzwe n’Abatutsi bakaba ari nabo bayigize ku bwinshi, baba  bafite ingengabitekerezo ya jenoside ngo barimbure ubwoko buhe ko nta Muhutu n’umwe ndumva atabaza avuga ko RNC ishaka kurimbura Abahutu? RNC y’Abatutsi se  nayo yaba ifite ingengebitekerezo yo kurimbura ubwoko bw’Abatutsi iturukamo?"

Ibyabaye muri 1994 ntibizongera ukundi
Muri Shikama turashimira cyane ukuntu abategetsi b’amoko atatu agize uburundi bitwaye muri gahunda z’abashakaga gufata ubutegetsi hejuru y’imirambo. «Abifuza ko mu Burundi hazaba jenoside ntayo bazabona, bazamwara»; aya ni magambo yavuzwe kenshi n’abayobozi banyuranye bo mu Burundi; Imana ikomeze ihabwe icyubahiro kubw’iyi mitekerereze yahaye Abayobozi b’Uburundi. Kudasamara ( Kurangara) kw’aba bayobozi maze bakitangira abaturage batavanguye, nibyo byatumye abifuzaga iyi jenoside bamwara kugeza aho ba Mpatsibihugu babicaje ku ntebe y’ubutegetsi  baza kubaha gasopo.

Icyo twabwira abasomyi ba Shikama ni uko ibyabaye mu Rwanda muri 1994 bitazongera kuba ukundi haba mu Rwanda,  Burundi cyangwa ahandi ku isi. Si ingufu z’abategetsi runaka zizayikumira, yewe si ni iza ba Mpatsibihugu!Umunyarwanda wese yabonye isomo, yaba Umuhutu, Umututsi cyangwa Umutwa; ntawe uzongera koshywa gufata umuhoro ngo ateme umuturanyi ku nyungu z’Agatsiko k’abantu runaka. Niba mu ishyaka runaka harimo umuntu umwe gusa ufite ingengabitekerezo yo gutsemba ubwoko runaka, iryo shyaka niyo ryaba rifite umutungo ungana ute, intiti zingana gute, rizaseswa ku ngufu z’abaturage n’abakunzi b’amahoro bari hirya no hino ku isi kandi beneryo bahabwe akato mpuzamahanga ndetse banakurikiranwe mu nkiko mpuzamahanga.

Kagame Pawulo rero niba ashaka kumena amaraso nashake ikindi kinyoma kuko icyo kuvuga ko ashaka guhagarika abashaka gukora indi jenoside ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Dg NKUSI Yozefu
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355