Pageviews all the time

« Wowe Pilato, ufite uburwayi ku mubiri no mu mutwe ntushobora kutuyobora. Aho kuyoborwa nawe bwira Perezida Museveni aduhe umusoda rushati we adutegeke.» Menya ukuntu uwo ba Major Bayingana na Bunyenyezi bitaga Umurwayi yoretse imbaga isi irebera!/NKUSI Yozefu



Kagame Pawulo n’agatsiko ke ubu bakwiye imishwaro nyuma y’uko umwe mu binywamaraso  byoretse u Rwanda n’akarere afatiwe mu Bwongereza kuwa 20/6/2015. Ubu Minisitiri Luwiza Mushikiwabo ari mu Bwongereza atakamba ngo barekure ikinywamaraso Jenerali Karenzi Karake. Kagame nawe i Kigali arakoresha amanama y’urudaca agamije gutuka no kwamagana Ubwongereza bwamwicaje mu Rugwiro. 


Yibagiwe umugani w’ikinyarwanda ugira uti: « Iyo agashungo gashize, uwahekwaga arigenza»! Uyu mugabo washyizwe ku ibere na ba Mpatsibihugu , agacura inkumbi bareba, ntiyigeze amenya ko ibyo akora azagira igihe bakamugarama akabyirengera wenyine. Ibyo Kagame Pawulo yakoze n’Agatsiko ke ka FPR/APR ni ibintu bitakorwa n’umuntu ufite mu mutwe hazima; ubusazi bwa kagame Pawulo bukaba bwari bwahanuwe na bamwe mu basirikare bakuru ba APR/FPR uwari umutware wabo Fred Rwigema amaze kwicwa ku itariki ya 2/10/1990.

 Shikama irabibutsa ko FPR yateye u Rwanda kuri 1/10/1990, Perezida  Museveni wa Uganda  wari uyoboye APR/FPR  itera, yashyizeho Kagame Pawulo ngo ategeke APR/RPR kuri 22/10/1990 ariko Major Bayingana na Bunyenyezi bahise banga ko Kagame ababera umuyobozi bamunnyega bagira bati: « wowe Pilato, urwaye ku mubiri no mutwe wayobora nde, genda ubwire Museveni aduhe umusoda we Rushati aze adutegeke aho kuyoborwa nawe.»(soma P46)

 Kagame yaragiye arririra Museveni wahise umuha imodoka zirenga 20 na bamwe mu basoda be bwite  bo kumurinda maze aba bamajoro twavuze hejuru bamunnyeze bicwa uwo munsi bose( Reba Icyegeranyo cya Fernando Andreu Melles PP46-47).  Umucamanza Adreu Melles yemeza ko aha ariho havuye isubiranamo rya mbere hagati y’Abatutsi ba FPR. Shikama yagerageje kubashakira incamake y’icyegeranyo cya Fernando Andreu Melles, muri make iyo umaze kugisoma usanga ibyo majoro Bunyenyezi na Bayingana bavugaga, ntaho bibeshye: igihugu cy’u Rwanda gitegekwa n’icyihebe cy’umusazi nkuko tuzagenda tubibona muri iki cyegeranyo.

Icyegeranyo cy’umucamanza wa Esipanye( igihugu kiri mu Buraya, hafi y’Ubufaransa) kirasobanutse.
Kagame Pawulo n’Agatsiko ke bavuga ko iki cyegeranyo kirimo ubusa, barasekeje cyane. Sinigeze mbona icyegeranyo gisobanutse nk’iki kuva nabaho! Uyu mucamanza yafashe igihe gihagije cyo gukusanya ibimenyetso,n’abatangabuhamya abenshi bakaba barahoze mu ngabo za APR/FPR ubu zabaye RDF. Ndetse muri aba batangabuhamya bamwe bakoranye na Kagame Pawulo mu Rugwiro.Muri iki cyegeranyo umucamanza Fernando Andreu Melles aragenda avuga ubwicanyi bwakozwe, itariki bwakoreweho, abantu bwakorewe abo aribo, abategetsi b’ingabo za Kagame babukoze n’icyo bakoresheje imirambo y’abo bari bamaze kwica. 

Muri aba batangabuhamya kandi turasangamo n’abahutu bari intasi (zabaga muri Uganda) za FPR/APR zahuzaga bamwe mu ngabo za FAR na FPR mbere y’uko iza koreka imbaga mu Rwanda no mu karere kuri 1/10/1990. U Rwanda ruzashira ba Mashira ntiruzashira ba Rucagu na Bazivamo! Uyu mugabo ngo ntiyari azi ko ubugambanyi bwe buzatuma hameneka amaraso mu Rwanda . Muri iki cyegeranyo kandi harimo n’ubuhamya bw’abazungu bayoboraga imiryango mpuzamahanga itandukanye yo kurengera ikiremwa muntu; hakaba harimo na bwana Ndagijimana Yohana Mariya Viyane wari Ambasaderi mu Bufaransa bahanura indege ya Kinani, Inkotanyi zimaze kwicara mu Rugwiro zahise zimugira minisitiri w’ububanyi n’amahanga ariko azitarutsa nta n’amezi yari yamarana nazo ahungira mu gihugu cy’Ubbufaransa aho ari kugeza n’ubu.

Icyegeranyo kivuga ko FPR itera, umugambi wayo wari uwo gutsemba Abahutu maze igihugu kigasigara gituwe n’Abatutsi gusa, igakomeza no mu karere k’ibiyaga bigari igatezayo umutekano muke wagombaga kuyigeza ku mabuye y’agciro ya rebubulika iharanira Demokarasi ya Congo, icyo gihe yitwaga Zaire.  Uru rwango Kagame Pawulo na FPR bari bafitiye Abahutu kugeza n’ubu rukigeretse, turusanga mu mvugo zakoreshwaga ku buryo buzimije iyo babaga bagiye gutsemba Abahutu i Bunaka. Zimwe muri izi mvugo ni: GUKUBURA, na SCREENING, abazi igifaransa Screening ni DEPISTAGE , ijambo rikoreshwa cyane cyane mu buvuzi iyo hari gahunda zo kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo nka SIDA, kanseri y’umura, n’izindi.

Iki cyegeranyo kitwereka kandi ko ikibazo kiri mu Rwanda ubu , aho umututsi ahabwa umwanya runaka biturutse aho yakuriye, ubu kuba warakuriye muri Uganda bikaba bifatwa kurusha impamyabumenyi y’ikirenga Dogitora; iki kibazo ngo cyatangiye FPR igitera aho umututsi wese yafatwaga nk’umuntu muzima(Positive, soma Pozitive), bikaba bivuga ko Umuhutu atari umuntu yagombaga kwicwa nkuko byakozwe muri gahunda yiswe GUKUBURA yatangijwe na FPR/APR  kuri 14/3/1994 yari igamije gutsemba icyitwa umuhutu mu Mutara, Byumba na Kibungo. Abatutsi rero nabo ntibareshyaga  kuko bari mo ibice bikurikra:

1.       Positive1: abasoda ba FPR baturuka Uganda, nibo bari benshi kandi bafashwe neza.
2.       Positive2: Abasoda baturutse muri Tanzania
3.       Positive 3: abasoda baturutse mu Burundi
4.       Positive 4: abasoda baturutse muri zaire
5.       Positve 5: abasoda baturutse mu Rwanda aba ngo bari basuzuguritse bitandukanye n’ibyo bari bizejwe igihe basangaga FPR ku bwinshi. Ariko ngo bakoreshejwe mu Rwanda mu nyungu za FPR, ibi n’ibyemejwe n’abatangabuhamya 2 b’Abatutsi  bahoze bari mu ngabo za APR/FPR

Ingamba zafashwe na FPR/APR kugirango bagere ku butegetsi ( PP61-62)
( Nimuzisoma neza murasanga arizo FPR na Kagame bariho bakoresha mu Burundi ubu)

1    Urugamba rwa gisirikare
  1.  Gushyiraho abakada bo gusobanura ingengabitekerezo ya FPR kugirango Abatutsi bakijijinganya bayiyoboke.
  2.   Gushyiraho udutsiko tw’abantu bari hagati ya 6-10 bahawe amahugurwa ya gisirikare adasanzwe kugirango bakore iterabwoba hirya no hino mu Rwanda, babibe akavuyo kugirango bigaragare ko igihugu cyananiranye kukiyobora.
  3. Gucengeza udutsiko tw’abasoda hirya no hino mu gihugu bashinzwe guhisha intwaro hategerejwe umunsi ntarengwa wo kugaba ibitero. Umusirikare wahaye ubuhamya Melles yemeza ko igihe Abahutu bari barangamiye Amasezerano y’arusha, FPR yo yariho yitegura gufata ubutegetsi ikaba yarahise ihisha hirya no hino mu Rwanda itwaro zirenga toni 500!!

  Urugamba rwa Politike

- Kwangisha abanyarwanda n’amahanga ubutegetsi bwa perezida Habyarimana Yuvenali n’ishyaka rye rya MRND.
Kwica Abahutu , cyane cyane abayobozi , bikajya kuri Perezida Habyarimana Yuvenali.
Gukangura urwango hagati y’Abahutu n’Abatutsi(ndlr: reba inyandiko FPR yanditse ikayitirira Rucagu nawe akabyemera ikajya mu kinyamakuru Kangura, Rucagu akaba abigendera ho n’uyu munsi  )
v  -Gushaka Umuhutu w’icyamamare ushyirwa ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka n’igisirikare kugirango FPR yerekane yo ko itavangura( Ndlr: Kanyarengwe).
-    - Gucengera amashyaka yose n’amashyirahamwe y’urubyiruko( Ndlr: Kajuga,Nterahamwe), hari aho Melles avuga ko gushinga INTERAHMWE byashimishije FPR cyane kuko yahise izikoresha mu nyungu zayo( Ndlr: abibaza uwo umututsi Kajuga Robert yakoreraga babonye igisubizo)
v  - Gusebya kiliziya gatolika yigisha ko abantu bareshya, yagize uruhare mu kwigisha rubanda nyamwinshi(Ndlr: Abahutu).
-    -  Kwica abapadiri b’Abahutu
-    -   Gutera ubwoba Abamisiyoneri n’abihaye Imana b’abanyamahanga kugirango bave mu Rwanda.
-   - Kwica abamisiyoneri bashaje bazi amateka y’u Rwanda ba nyirabayazana bo kwamburwa ubutegetsi ku Batutsi bari bamaranye imyaka amagana.
-    -  Gutera ubwoba ingabo z’amahanga no kwigarurira MINUAR

Ingamba za Dipolomasi( Ububanyi n’ubusabane n’amahanga)
Ø  Gucengera abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ngo bajye bamira bunguri ibyo abakada batekerereza FPR babatamika,
Ø  Kumenyesha aba bahagarariye ibihugu byabo ubwicanyi bwose bwakozwe na APR/FPR bikitirirwa Abahezanguni b’INTERAHAMWE.
Ø  Gushyiraho radiyo ihamagarira Abatutsi kwanga Abahutu urunuka, kuzamura ibibazo by’uturere n’inzangano mu mashyaka ya Politike mu Rwanda.
Iyi radiyo  Yiswe Muhabura ikaba yari iyobowe n’umututsi w’umuhezanguni wiyitaga Komanda Shabani ariko izana rye ry’ukuri ni Major Rutayisire Wilson. Iyi radiyo ngo niyo yatumye havuka indi ikora nkayo ivugira Abahutu yitwa RTLM!

Niba musomye izi ngamba FPR yakoreshaga muri 1990 murasanga 100% ari zo iriho ikoresha mu Burundi uyu munsi wa none. Ubutaha tuzabagezaho noneho ku buryo burambuye ku bwucanyi bwakozwe na FPR kugirago igere mu Rugwiro aho yicaye ku ntebe y’ikinyoma.  Tuzabanza tuganire uko kwica Perezida Habyarimana Yuvenali byateguwe n’uko byashyizwe mu bikorwa. Ibi tuzajya tubisangira mucyo twise UDUSAJYA tujya kumera nk’Ibyahishuwe mumenyereye; tuzajya turira ariko tunaseke gato.Utu DUSAJYA tuzibanda kuri iki cyegeranyo cya Fernando Andreu Melles ariko hari n’udutendo FPR yakoze inagikora tuzajya tutwibagiza gato amarorerwa ari muri iki cyegeranyo, tugatwenga mbere y’uko dukomeza. UDUSAJYA tuzajya duca ku rubuga rushaje www.shikamaye.blogspot.no hamwe n’INYANDIKO ZO MU BUBIKO.

NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

Shikama Uharanire ko Ukuri gusimbura Ikinyoma.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355