Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Rwanda-Tanzania: Maneko za Kagame zafatiwe mu mujyi wa DODOMA umurwa mukuru wa Tanzania!/NKUSI Yozefu

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 
1/4/2014

Ikinyamakuru Jamhuri cyo muri Tanzania  cyasotse uyu munsi kuri 1/5/2014, tutaragezwaho kopi ngo tuyisome neza, cyasohoye inyandiko nyamukuru igira iti: " Makachero wa Kagame wadakwa mjini Dodoma" tugenekereje mu kinyarwanda ni nko kuvuga ngo :" Za maneko za Kagame zafatiwe mu mujyi i Dodoma"

Duherutse kubandikira inkuru ibabwira ukuntu Pr Lwakabamba Silas Ministri muri guverinema y'agatsiko ubu atakiryama, yirirwa aneka Tanzania bukamukeraho. Iki gihugu rero ubu nacyo kiryamiye amajanja, dore ko Kagame yivugiye ubwe ko azivugana Jakaya Kikwete Prezida wa Tanzania. Abatanzania bazi neza ibyo Kagame uyu yakoreye abantu nka Kikwete barimo ba nyakwigendera: Ndadaye, Kinani, Kabila, Ntaryamira, na Karegeya.

Abasomyi ba Shikama bari muri Tanzania mudushakire icyo kinyamakuru mugisome mutubwire  iby'iyi nkuru.Tubaye tubashimiye.

Nkusi Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355