Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. RWANDA.Mu gusoza umushyikirano wa 2013, Musenyeri John RUCYAHANA yahishuye urugiye gukanirwa ba MUTIMA MUKE bari muri guverinoma ya KAGAME bemeye ibyaha batakoze/UDAHEMUKA Eric.


                     Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 17/12/2013
         
                                                                       
Ku wa gatandatu taliki ya 7 Ukuboza 2013 nibwo ku Kimihurura mu ngoro inteko ishinga amategeko ikoreramo habereye umuhango wo gusoza ingirwa-nama ya 11 y’igihugu y’umushyikirano yari iyobowe na Perezida KAGAME Paul.
Umusore uri mu kigero cy’imyaka nka 26 wari uherereye mu Karere ka Ngoma-Kibungo, hakoreshejwe uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga bwitwa video conference yabajije ikibazo kigira kiti : 

“Muri gahunda ya ndi umunyarwanda abaturage bazasaba imbabazi nibamara kubabarirwa bizaba birangiye cyangwa bazajyanwa no mu nkiko bacirwe imanza?”

Iki kibazo nkeka ko n’abari bari aho inama yabereye bakibazaga n’ubwo ntawari kugihingutsa. Mu gusubiza uwo musore w’umunyarwanda, ikibazo cyahawe Musenyeri John RUCYAHANA perezida wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ari nawe wari umaze gutanga ikiganiro kirambuye kuri gahunda ya ndi umunyarwanda.

Musenyeri Rucyahana nshimira cyane kuko yavugishije ukuri, yavuze ko intambwe ya mbere ari ugusaba imbabazi hakazakurikiraho kujyanwa mu bucamanza kubazaba basabye imbabazi. Iyi mvugo ya Muzehe Musenyeri Rucyahana niyo itumye mpa iyi nyandiko umutwe uteye utya.

Kugira ngo ubutumwa nshaka gutanga muri iyi nyandiko bwumvikane neza, ngiye kubibutsa umugani mugenurano witwa mutima muke wo mu rutiba. Muri uwo mugani, umwanditsi wawuharaze akaba umuhanga kabuhariwe mu Kinyarwanda yavuze ko umnsi umwe imbwa yazindutse ishyira nzira ijya gushaka ubuhake ku ngwe (ingwe).

Ingwe yayihaye ikiraka cyo kuzajya iyirerera abana hanyuma ariko iyibwira ko itayishira amakenga kuko izi neza ko imbwa zikunda amagufwa maze niko kuyibwira iti : Ko imbwa mukunda amagufwa kandi nkaba ntabishaka uzayirinda? Imbwa yemera ubuhake kandi yiyemeza kutazahirahira ngo ijye kuguguna amagufwa.
Imbwa ibonye uwo twakwita shebuja ari yo ngwe igiye guhiga yarasohotse ijya aho babagiraga iguguna igufwa ikimanyu cyaryo cyirataruka kiragenda cyica icyana cya mbere cy’ingwe ubwo ibibwana byayo bigabanukaho kimwe bikomeza bityo kugeza ubwo imbwa yananiwe kureka ingeso bigapfa hagasigara ikibwana kimwe.

Umwanditsi avuga ko imbwa yaje konkesha icyo kibwana yagisubizayo ikakirutsa kugira ngo ikigarure mbese inshuro zingana n’umubare w’ibibwana by’ingwe bityo ingwe ikishima ngo abana bayo barezwe neza na nyarubwana naho byahe byokajya!!!

Ku munsi nakwita uwa mbuze uko ngira imbwa yasubiye guhunahuna aho babagiye biyanga munda iguguna igufwa ikimanyu cyaryo kiragenda cyivugana umwana w’ingwe wari usigaye urapfa. Kubera ko imbwa yari izi itegeko yishe yahise ifata iy’ubuhingiro maze mu kabwibwi ingwe ikutse umuhigo ihamagaza ibyana ngo byonke iraheba, hiyina mu cyumba byararagamwo ibura na kimwe.

Umwanditsi akomeza avuga ko iyo mbwa yahungiye mu rugo rw’umupfumu akayihisha mu mutiba. Mu gihe yari amaze kuyipfurika mu mutiba ingwe nayo yari imaze kuhasesekara kubera guhura aho yanyuze aribyo twita flair mu gifaransa. Ingwe yahise ibaza uwo mupfumu uko yazivugana iyo nyagwa y’imbwa yayihekuye.
Umupfumu yafashe inzuzi ze azitamika impinga ye maze araziragura karahava. Yabwiye ingwe ati : Uzayitsinda ku mayezi (ibisigazwa by’inyama zabazwe ku matungo yo mu rugo) ku munsi bazaba babaze inka hano munsi y’urugo, maze umupfumu arakomeza ageze hagati asa n’ucira isiri iyo nyagwa y’imbwa ari nayo mutima muke yo kanyagwa agira ati: “Aho urabe wumva mutima muke wo mu rutiba”.

Umupfumu akomeje kuvuga mutima muke wo mu rutiba ingwe yagize amakenga ibaza uwo mupfumu iti: Ariko mutima muke wo mu rutiba wakomeje kuvuga ni nde? Umupfumu ati ni izi nzuzi zanjye ndimo kubwira. Ibi akaba yarabibwiye ingwe ayibeshya kuko yaciraga amarenga iyo mbwa yari ku mwobo w’urupfu.

Ingwe imaze gutaha, umupfumu yavanye iyo mbwa mu mutima arayibwira ati: Rero wumvise ko baje hano kukuraguriza ngo bazaguhitane none uzirinde kujya aho babagiye kuko nuhagera ingwe yaje hano yarakaye izahagutsinda nta kabuza. Bwarakeye barabaga imbwa biyanga mu nda ijya guhunahuna amayezi maze ingwe irayihatsinda izize kutumva kwayo na wa mutima muhanano utajya wuzura igituza.

Ndi umunyarwanda nk’imbanziriza-shyano rya genocide igiye gukorerwa abahutu mu rwa Gasabo
Ubusanzwe sinkunda guca ibikuba no kugira ibikabyo ariko ntangajwe no kubona uyu mwandiko nigishijwe mu mashuri abanza uhuje neza neza n’ibirimo kuba mu Rwanda muri iyi minsi ya nyuma isoza umwaka wa 2013. Ndagira ngo mbonereho nshimire cyane umwanditsi wahimbye uyu mugani niba akiriho. Abamuzi bazamunshimire ko yigishije abanyarwanda bo mu bihe byose.

Abatgetesi bo mu Rwanda bakomeye uhereye kuri Minisitiri Anastase MUREKEZI, Michel MAKUZA, François KANIMBA, Pierre Damien HABUMUREMYI, n’abandi benshi ntarondoye muri iyi nyandiko ngufi bamaze iminsi barihangishijeho gusaba imbabazi z’ibyaha batakoze mu byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere ni ugusaba imbabazi ku kuba utarabashije gukiza abahigwaga muri 1994 nk’aho hari umuntu wari kubasha gukoma imbere interahamwe n’ubugome zari zifite.

Icyiciro cya kabiri gikubiyemo abasaba imbabazi ku byaha byakozwe na bene wabo bo mu bisekuru byabanje. Muri ibi byiciro byombi, nta mututsi n’umwe urigaragaza asaba imbabazi kuko mu myumvire ya KAGAME na Jack NZIZA( Tuzi) nta mututsi wica, abahutu nibo bikoko byamaze abantu.

Ibi bikorwa rero birategura jenocide igiye gukorerwa abahutu mu Rwanda aka wa mugani wa Nyirabiyoro wavuze ko mu marembera ya Rwabujindiri (Kagame) abanyarwanda bazapfa ku buryo ngo umuturage azajya aturuka i Rulindo akajya kurahura i Bwanacyambwe. Kurahura utwaye ifumba y’umuriro bikaba ari ikimenyetso simusiga kivuga umuturanyi wa hafi ukwegereye kurusha abandi bose.

Muti ese jenocide y’abahutu kubera iki? Kubera ko iyo umuntu agutegetse kwemera icyaha utakoze ukanakivuga ku mugaragaro, uba ushigaje ibintu bine: Icya mbere ni ukwimanura mu ntera no mu gaciro ugereranije n’abandi mu birebana n’burenganzira bwa muntu. Icya kabiri ni ukwamburwa uburenganzira mu gihugu kuko uba wamaze kuba nyirakazihamagarira bityo ukabura ijambo mu bandi. Icya gatatu ni ukuba ruvumwa muri rubanda ku buryo aho unyuze bakuryanira inzara bati arahise kandi yemeye ibyaha bya bene wabo. Naho icya kane ni ukumva nta kindi ukwiye uretse gupfa kandi utangira gupfa mu mutima no mu muco aribyo twita ethnocide arinayo ibanziriza jenocide bityo bikorohera ukwica kumvisha abishi be ko nta kindi ukwiye uretse kwicwa.

Musenyeri RUCYAHANA nkaba nkeka ko yamennye ibanga ry’ab’i Kambere muri FPR-Inkotanyi kuko nkeka ko abahutu bari mu butegetsi bwa Kagame batigeze biyumvisha ko bazafungirwa kwemera ibyaha batakoze. Mu nyandiko Major FURUMA yanditse amaze guhunga u Rwanda yasobanuye ko hashyizweho operation Punguza (kugabanya umubare w’abahutu kuko ngo bari benshi ku buryo bakomeje kubaho uko bangana abatutsi bava Bugande batazabona aho batura) ari naho nkomereza gushimangira ko abahutu barimo kwaka imbabazi z’ibyaha batakoze barimo gucukurira urwobo abahutu bene wabo baba abakomeye kimwe n’aboroheje.

Ikibazo cyibazwa ubu kikaba ari ukumenya niba abantu b’abagabo kandi bize bakaminuza nka MAKUZA Michel, KANIMBA Francois, HABUMUREMYI Pierre Damien,… niba batazi uyu mugambi mubisha wa KAGAME wo kurimbura inyoko-hutu akoresheje ibikoresho bye BAMPORIKI Edouard na RUCAGU Boniface.

Aba bategetsi b’abahutu ndondoye niba batabizi baba bafite ikibazo gikomeye mu mitwe yabo cyo kutabasha kumenya kugenzura ibihe no kumenya ikihishe mu gihuru. Ariko na none baramutse babizi bakwiye kubyanga ku mugaragaro nk’abantu b’abagabo batagikeneye mpemuke ndamuke. Nibitagenda bityo turagana ahabi kurusha aho twavuye muri 1994.

Michel MAKUZA yasuzuguje Muzee Anastase MAKUZA
Maze iminsi nkora ubushakashatsi ku muryango wa MAKUZA Anastase kugira ngo koko ndebe niba izi mbabazi M. MAKUZA yasabye ngo kubera amakosa yakozwe na se yari akwiye kuzisaba. Michel MAKUZA ni umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bw’akarere mu Rwanda.

Uyu Michel MAKUZA ni umuhungu wa MAKUZA Anastase washinze MDR PARMEHUTU. Ikosa ngo yakiye imbabazi ngo ni uko se muri za 1960 mu ijambo yavuze ko ntacyo umuhutu apfana n’umututsi ibi akaba yari abitewe n’uko yari yimwe akazi ibwami kuko yari umuhutu kandi yari azanye dipolome ikomeye ya Kaminuza yari avanye muri Kongo Kinshasa.

Nkurikije uko nsoma ibitabo bisobanura ingoma za cyami mu Rwanda, nkareba n’uko FPR Inkotanyi irimo kutugaraguza agati nk’aho turi abagererwa mu gihugu cyatubyaye nanjye rwose nakwemeza ko ntacyo umuhutu apfana n’umututsi kubera impamvu ebyiri. Impamvu ya mbere ni uko ubutegetsi bubi bukuraho isano abanyarwanda bahuriyeho  naho impamvu ya kabiri ni uguha uburenganzira n’amahirwe ku byiza by’igihugu abantu bamwe gusa bo mu bwoko bw’abatutsi abahutu bakaburiramo. Ubu rero bikaba bigiye guhumira ku mirari ari naho nahereye mvuga ko abahut nta kindi bashigaje uretse kurimburwa.

Mu gusoza navuga ko Michel MAKUZA akwiye kwisubiraho kuko ibyo se yavuze niba atemera ko byari byo kandi n’ubu aribyo turimo nabe aretse gato azabibona uretse ko nzi neza ko abizi akarengera imbehe n’inda ye gusa. Anastase MAKUZA ibyo yavuze ni ukuri kwambaye ubusa kandi ntibinakwiye kwicuzwa ko MDR PARMEHUTU yashinzwe muri kiriya gihe kuko ntumva ikindi gikorwa cya politiki cyari gukorwa muri kiriya gihe kitari ugushinga ishyaka ryagombaga gukura abahutu ku ngoyi ya cyami cyaruta MDR Parmehutu.

UDAHEMUKA Eric
Shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Deemukarasi(SKUD)

-----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
PS/ NKUSI Joseph

Burya mu Rwanda dufite abahanuzi benshi ni uko abategetsi ba kiriya gihugu batabaha rugari ngo bakore akazi kabo.Maze baraguze umutwe, abandi batere inzuzi maze batubwire ibiri imbere kugirango turusheho kwitwararika mu mikorere n'imitekerereze byacu,  tukazaraga abacu igihugu kijya gusa na  cya kindi abakurambere bavugaga cyarimo amata n'ubuki.

Ibi rero nkaba mbivuze mpereye kuri iyi nkuru ya Baziguketa. Uyu mugabo M. Makuza uvugwa muri iyi nkuru, twiganye umwaka umwe  i Nyanza ahitwaga College des Humanites Modernes de Nyanza, hari muri section Scientifique. Hari umwarimu wajyaga akunda kumubwira ati: " AHABYUTSE INGWE HARYAMA IMONDO!". Uyu mwarimu wuje ubwenge buhanitse n'ubushishozi yabibwiraga uyu Makuza muri 1980; murebe ibivuzwe muri iyi nkuru, maze hagire uhinyuza uyu mugabo abanyeshuri bari barahaye akabyiniriro ka TERRIBLE!

Ntihagire umbaza impamvu yabimubwiraga kiriya gihe. Burya ngo uwavuga imitarire y'inzuki ntiyarya ubuki bwazo kandi sinifuza ko Makuza akorwa n'amata amuri ku munwa kuko sijye wamukamiye! Icya ngombwa ni uko mumenya ko ibi ariho akora biruta inshuro ijana ibyatumaga acirwa uriya mugani kiriya gihe!!  Abarabu nabo bagaca umugani ujya gusa n'uriya bagira bati :

  " Umugabo  si uvuga ngo data yari, umugabo ni ugira ati dore uwo ndiwe" M. Makuza nawe nareke se yiruhukire kuko yarangije kusa ikivi cye, nawe nashake uko yihangira imirimo atamwitwaje cyangwa se ahange ikindi cyaha kimureba we wenyine."

Narangiza ngira inama rwa rubyiruko ubu rwimwe amahirwe  yo kwiga no gukora, kurema amashyirahamwe akora nk'ariya y'abavoka, maze bakajya bafasha aba bategetsi kwihangira ibyaha bazirega bakareka gutandukira abakurambere, wenda bazajya babavungurira kuri ziriya miliyoni bakuka z'agatsi!

NKUSI Joseph
shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD) 




No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355