Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 31/1/2014
Muraho nshuti z’ abasomyi b’inkuru tubagezaho? Amahoro y’Imana abe muri mwe! Ni ubwo hari hashize igihe kitari kirekire cyane ntabwo nabahebye,mba ndi mu isesengura ndetse n’ishungura byimbitse mu rwego rwo gutangaza ibifite ukuri.
Umutwe w’iyi nyandiko uraterura ugira
uti<urugendo mu byahise: Byumba we! Wagushije
ishyano umunsi inyamaswa icura inkumbi yakandagizaga ijanja ku butaka bwawe
>
Ntabwo rero ari ikosa gusesengura
ibyahise,yemwe si n’icyaha kubera ko iyo wize kandi ukigira ku byahise,
warangiza ukiga no kubyo urimo ubungubu ntakabuza biguha intumbero ku
hazaza.Ayo magambo ni ayo kwizerwa rwose!Bitabaye ibyo iyo utazi ibyahise
ntumenye ni igihe cy’ubu uba urimo ndakurahiye ahazaza hawe hamera nk’ahari
igicu, uku ni ukuri.
Sinshatse kuzimiza rero kuko nakoresheje
ijambo inyamaswa. Ijambo inyamaswa icura inkumbi,nk’umuntu cyangwa agatsiko
k’abantu kica abandi kazi neza ko abo bantu ari inzirakarengane(victims) Jyewe
nanze umugayo mba
mutinganda mbita inyamaswa butwi!!
Muri macye ng’iyo intangiriro y’urugendo
rurerure nakoreye ahahoze ari komini Rutare maze ndarahira nanga gutaha
ntaganiriye na bamwe mu bahonotse amacumu y' amaraso y'izo nyangabirama ngo ni
inkotanyi.Komini Rutare wari mwiza!Narorongotanyije amaso hirya no hino mbona
imirambi maze iyo mirambi ikakuranwa n’udusozi twiza maze mbirebye nibuka ko
hari abawe batakigutuye.Maze amateka yawe Rutare akabera urugendo mu byahise
abawe bahonotse iryo cumu.
Nk’uko nabivuze hejuru, urugendo rwanjye
rwibanze ahahoze komini Rutare,segiteri Rambura, ahantu bita Rukungeri
iyooo mu mabanga y’imisozi ubu ni mu
kagali ka Munanira.
Abasheshe akanguhe babiri twaraganiriye
gusa mpisemo kugira ibanga amazina yabo kumpamvu zo kwirinda ibitero bya DMI
dore bimwe mubyo twaganiriye:
Aha rero mu cyahoze ari Komini Rutare
segiteri Rukungeri ubu hakaba mu kagali ka Munanira habaye ubwicanyi ndenga
kamere bwakozwe izuba riva, abaturage bicwa nk’ibimonyo,mbese amafuni makotanyi
yahagaritse ingogo baziraga gusa icyaha kimwe cy’uko bavutse ari abahutu,ariko
nyine mukubica bakagerekaho icyaha gihimbano cy’uko ngo abo bicwaga ari
interahamwe!watekereza ubuterahamwe izo nzirakarengane zakoze bikakubera
urugendo rutagira iherezo.
INTANDARO NYIR’IZINA
Tutaratangira twihutire kubibutsa ko aha
Rutare hari inkambi z’ubwoko bubiri:
1.Hari inkambi y’abakuwe mu byabo ni intambara
baturutse mu byahoze ari, komini Mukarange, kivuye n’ahandi ku mupaka.Yashyizweho
na Leta
2. Iyindi ni inkambi yari nini cyane ,
yakusanirizwagamo abantu baturukaga za, Kigali ngali,gasabo,gikomero,Muyumbu,
Murambi,Gahini,Muhura,Rwamagana na ahandi.Mbese iyi nkambi yashyizwe ho ni
inkotanyi, aho zasangaga abantu hose zarababwiraga ngo baze aha Rutare.
NB:Ubu buhamya ku ubu bwicanyi bwakozwe
hagati ya Mata-Nyakanga 1994 mutwihanganire kubwo amataliki atali kwibukwa neza
n’aba basaza.
TUGARUKE
KU NTANDARO NY’ IRI ZINA Y’ITSEMBWA
Hari ingabo z’
inzirabwoba zari zaragoterwe ahitwa komini Kibari,zaje gushaka aho zimenera ni
uko zibona(liyoge)kugirango zibone uko zagera kuri bene wabo.Amakuru
adushyirako zishobora kuba zaranganaga hagati ya100-150 z’inzirabwoba.Muri uko
gucakirana aho kibari rero habaye itikurana rihambaye,haba intambara ikaze
kandi yo mu rwego rwo hejuru.Iyo ntambara yahitanye inzirabwoba birumvikana,
ariko yica ingabo za APR nyinshi cyane kuburyo imirambo y’inkotanyi
yagaragaraga ku muhanda y'ahitwa Kinjojo kugenda ukagera ahitwa Rwamiko muri
komini Giti.Nyuma y’iyi ntsinzwi inkotanyi zarisuganije maze nyuma y’ iminsi 5
zigaruka bitazigoye Rutare.Ndisegura nanone aha kuko ntibuka italiki twaliho
kubera amajye ikiremwa muntu cyarimo.gusa aha hari nko mu mataliki yegera
gicurasi.
Inkotanyi rero zagarutse nyuma y’iyo minsi
yavuzwe hejuru ariko noneho ziza Atari inkotanyi gusa zaje wagirango ni
amashitani yigize abantu kugirango abone uko abica,yewe zaje ziritsira,zizana
ubukana budasanzwe biturutse ahanini kumubare w’ umurengera bari batakaje
mbere.Muby’ukuri inkotanyi zasaga n’iziterejwe neza niba zari zateje inzuzi!!
REKA TUREBERE HAMWE UBURYO
UBWICANYI NAKO UBUHOTOZI BWAKOZWE N’INKOTANYI AHA RUTARE
Hari uburyo butatu izi nyagwa z’ inkoramaraso
zakoresheje mu buryo bwo gukusanya abantu:
1.Inkoramaraso-nkotanyi zabwiraga abantu ko
ibintu ari amahoro,ko kandi zishaka abasore ndetse n’abagabo bajya mu
gisirikali cyazo
2.Inyagwa zakoreshaga abandi baturage
zabaga zisakumye aho mwaba rero mufite icyo mupfa n’uwo wazitungiye agatoki
ukaba uratwawe ukicwa witwa ngo uri interahamwe!abenshi aha banishwe aha
bataranabona interahamwe !
3.Hakurikiyeho igikorwa cyo guhiga abantu bari baranze kuza mu kambi
njyanamuntu- nkotanyi,hifashishijwe amamodoka yabaga yarambuwe abacuruzi
NB:Twabibutsa ko ibi byakorwaga Rutare
imaze kwigarurirwa yose mbese inkotanyi zaridegembyaga zica abaturage badafite n’ umuheto!
Tugaruke kuburyo bubisha bwa
mbere izo nyagwa nkotanyi zakoreshaga mukwica izo nzirakarengane
Muri iriya nkambi yashyizweho n’inkotanyi
yari icumbikiye abantu bakabakaba 40000.Inkotanyi zateye igipindi abasore n’
abagabo bafite imbaraga ko ngo bashaka kuba recruta(recrutment)icyo gihe lisiti
zarakozwe maze hatoramywa ibitambo byaba bikabakaba 3000 by’ imbirizi
z’abasore!!
Inkotanyi rero zakoresheje amayeri yo
kubatwara, uyu munsi zarazaga zigatwara nk’ijana ejo zikagaruka zigatwara
irindi gutyo gutyo.Amakuru ansumira avuga ko abyo bitambo byajyaga kwicirwa za
kinyami,noneho iyo zabagezagayo zabagabagamo uduco noneho kuko inkotanyi zabaga
zabyiteguye zikabacengeza mu bigugu by’ingwa zikabatereramo amagrenades cyangwa
se zikabatwikiramo ,zarangiza zikabasenyeraho ibyo bigugu hejuru!!! Naragenze
ndabona!!!
Abo batwawe nk’iminyago nta n’ uwo kubara
inkuru wagarutse na magingo n’aya!!
UBURYO BWA 2
Iyo habaga hari nk’ umututsi
utaragushakaga, cyangwa se umuhutu w’umugambanyi wabaga ugatowe iyo bagutungaga
agatoki!wabaga uhindutse interahamwe ni uko ukicwa uzira ubusa!!yewe ga
nkotanyi !!
Mbese ari bantu bazanagwa n’inkotanyi
zibakuye imihanda yose ari aba gambanirwaga nyuma bakazanwa kwicwa
bakusanirizwaga ahantu hihishe hiswe irimbi n’inkotanyi aha nyine ni mucyahoze
ari segiteri kabira muri komini Rutare haruguru gato y’ ikigo cyitwa
APEGIRUBUKI kuburyo hahoraga harinzwe cyane kandi hakaba icyobo kinini
cyacukuwe n’ inkotanyi zikoresheje
caterpillar.Iyo mbaga rero yose yazanwaga n’inkotanyi yarundumurirwaga
muri icyo cyobo.
Mu mataliki yo muri nyakanga nibwo inyagwa
nkotanyi zaje bwa nyuma gusibanganya ibimenyetso maze zikoresheje essence
zitwika amagufa ya ba nyakwigendera kuburyo umwotsi wamaze hafi 2weeks uzamuka hejuru ya kabira.
Aha hantu havugwa ko haguye abantu
basingira igihumbi.
UBURYO BWA 3
Guhiga bukware abaturage nabwo bikozwe
n’inkotanyi hakoreshejwe amamodoka yabaga yanyazwe abaturage b’abacuruzi.Iyo
inkotanyi zabaga zivuye guhiga abaturage zabakusanyirizaga ahantu zikabagaba mo
ibice,urugero nk’igikundi cy’ abantu20.Noneho inkotanyi zikagenda zinjiza buri
tsinda muri buri nzu,itsinda muri buri nzu gutyo gutyo.Zikoresheje
amafuni,amahiri, amaessence,grenades bigaterwa kuri yambaga
y’inzirakarengane!Noneho nyuma zikagenda zegura umuntu zireba ko ari muzima
zasanga ari muzima zikamukubita agafuni gutyo gutyo.
Reka twifashishe ingero:
Ubu bwicanyi bwakorewe munyubako yahoze
ikoreramo segiteri Rambura ahagana muri
nyakanga ubu ni mu kagali ka Munanira,ubu umurenge ni Rutare.Muri iyo nzu
segiteri yakoreragamo haguye nibura abantu bari hagati ya 80-140.
Ahandi hakusanyirijwe inzirakarengane za
abahutu zikicwa ni muri segiteri Rambura {kera} cellule ya Rukungeli naho ni
Mukagali ka Munanira {ubu}mu gikoni cy’umuntu witwa Bideri inkotanyi nako
inkoramaraso zahiciye abantu zikoresheje bya bikoresho bya gakondo byavuzwe
hejuru na amagrenades.
Mubapfuye harimo nka Makaka, Alphonse
Mutembe ni izindi mpunzi zakuwe n’inkotanyi hafi aho.Ibibi rero bisekwa
nk’ibyiza hari umuntu rero warokotse ifuni y’inktanyi aha kwa Bideri none ubu
bamwise Ndabacitse ariko ukuguru kwe kwasinzikajwe n’imihoro y’inkotanyi!
Ahandi hantu hakekwa ko haba hakiri ba
Nyakwigendera bagitabye ni imbere y’inyubako ya segiteri Rambura(inyito ya
kera)hirya y’uyu muhanda mu itaba rihari hiciwe abantu babaga barushye nawe
unyunvire!ubuhamya butubwira ko abo bahiciwe bashobora kuba bagera mu
magana!!inkotanyi rero zahahozaga imiganda idashira kubera ko imibiri ya ba
nyakwigendera yabaga yazamutse hejuru!!
NB:INKOTANYI
NTIZISHE ABAHUTU GUSA REKA DA
Hari
umuturage wari uturanye na segiteri wari
umututsi ni uko aza kugaruka kureba ibya tungumuryango we.Ahageze asanga
inkotanyi ziri gucura inkumbi.
Inkotanyi
ziramubaza ziti: urakora iki aha muzee?
Ati:Nje kureba aho bica abahutu!
Ziti:Nawe jya mu bandi
Umusaza aba apfuye atyo!
NB:Ikindi ni uko Komini ya Rutare itabayemo
genocide nk’ahandi muzindi komini kubera ko inkotanyi zahageze vuba ariko zo
zigatangira irimbura bahutu!
Mu batutsi nzi bapfiriye muri iriya nkambi
y’abakuwe mu byabo hari nka:Emmanuel uvuka rambura,na Mukarugwiza n'bandi
batari benshi.Gusa kuba aba batutsi baranapfuye ntibyari kuba urwitwazo rwo
kurimbura izindi nzirakarengane zibatijwe ubuterahamwe bamwe batakoze!!
Ubu bwicanyi bwaje guhagarikwa na Col. Rizinde waje abwira abaturage ngo
basubire mu byabo.Ariko ntibyabuzaga ko uwo inkotanyi zashakaga zazaga
zikamutwara!
UMUKORO
Basomyi kandi ncabwenge z’ikirenga
muzadufashe koko mukurikije ubuhanga mufite mukwimonogoza iby’ amategeko koko
niba ubu bwicanyi ndenga kamere bwaba ari Genocide!cyangwa se niba ari
ubwicanyi ngo bw’intambara nk’uko ababikoze b’ i Kigali birirwa babeshya hirya
no hino.
Niba mugifite umutima wa kimuntu mukaba
mutari abacakara b’amoko mu byubahiro
byanyu mumfashe twunamire ibi bihumbi by’ aba Nyabyumba bahumbahumbwe n’
inkotanyi,mureke tubunamire twese ntibazibagirane.Iki ni igihombo tudashobora
kuzasimbura!!!Imana abaruhure mu mahoro.
Bakunzi bacu muri indashyikirwa mu
basomyi!!!
Jye ndi Yves, Jishoryarubanda,inshuti y’
akadosohoka yanyu.
Imana ibahe umugisha.
Jishoryarubanda Yves
inshuti ya SHIKAMA
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Shikama Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Shikama Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355