Inoti y'ijana ya kera irusha agaciro inoti y'ubu ya bitanu! |
Ubwo SHIKAMA
yashingwaga muri Kamena 2013, ku gitekerezo rukumbi cya Dogiteri NKUSI Yozefu
w’umunyarwanda kuri Se na Nyina, intego rukumbi yari «Guharanira
ko ukuri gusimbura ikinyoma» mu buzima bw’abanyarwanda kandi mu
byiciro byose bibugize haba ubukungu, politiki, ububanyi n’amahanga, ubutabera,
siporo, igisirikari, umutekano, n’ibindi.
Nyuma gato
SHIKAMA ikimara kugera ahabona, tukabona uko inkuru zandikiweho zitunganye,
twahise twifatanya na Dogiteri NKUSI kugira ngo tumufashe gushyira mu bikorwa
igitekerezo cye cyiza cyo kubwira abanyarwanda ukuri ku buzima na politiki
byabo hagamijwe ineza y’abanyarwanda bose nta n’umwe uhejwe.
Mu nkuru nyinshi
SHIKAMA tubagezaho ntidusiba kugaruka ku bukungu bw’igihugu cyacu byasubiye
inyuma bikomeye bitewe n’ubujura bw’agatsiko ka FPR buganje i Kigali bugamije
gusa gusahura abenegihugu no kubajujubya bigakorwa mu mayeri abatazi ibirebana
n’icungamutungo badashobora gucyeka no gupfa gutahura.
Ikigereranyo kw’isubiranyuma ry’ubukungu bw’u Rwanda (1960-2014)
Abayobozi b’u
Rwanda birirwa bidoga bavuga ngo ubukungu bwazamutse butera imbere maze ababari
imbere bakabakomera amashyi. Abakoma amashyi bashobora kuba ari abize bishakira
umugati bakabyica babizi cyangwa se bakaba ari abaturage b’abanyarwanda
batagize amahirwe yo kuminuza mu birebana n’icungamutungo rya rubanda ku rwego
rw’igihugu.
Ibi twandika
tubifitiye ibisobanuro bifatika byerekana ukuntu ubutegetsi bwa FPR bwadindije
ubukungu bw’u Rwanda ku buryo bukomeye kandi bukwiye gufatirwa ingamba
zikomeye. Muri Nyakanga 1962 ukwezi u Rwanda rwabonyemo ubwigenge Kagame
atemera kugeza ubu, icyo gihe idorari rimwe ry’Amerika (1$) ryavunjaga
amafaranga y’u Rwanda mirongo itanu (50 Frw).
Iyi noti y’1000 yakozwe na BNR ku bunani mu 1988 ikaba yararushaga agaciro 13,000 by’uyu munsi 2014 |
Muri iki gihe
ubukungu bw’u Rwanda bwari bwiza cyane kuko iri faranga ry’u Rwanda ryakomeje
kwihagararaho kugera m’Ukuboza 1965 aho idorari ry’Amerika ryari rikigura 50
Frw. Ku italiki 05 Nyakanga 1973 umunsi General Major HABYARIMANA Juvenal
yafataga ubutegetsi, idorari ry’Amerika ryavunjwaga amanyarwanda mirongo inani
n’atatu n’ibice icyenda (83,9 Frw).
Kagame wirirwa
abeshya abantu ngo Hbyarimana na KAYIBANDA ntacyo yakoze; asome iyi nkuru ya
SHIKAMA kuko guhera muri 1973 kugeza mu 1990 ubwo FPR yatsaga umuriro ku
Rwanda, ubukungu bwari bumeze neza cyane, cyane ariko ku buryo ndetse bwagiye
burushaho gutera imbere kuko mu kwezi kw’Ukwakira 1990 ariko FPR yateyemo, idorari
rimwe ry’Amerika ryavunjaga amanyarwanda (74 Rwf).
Inoti y’100 yakozwe na BNR muri Kanama 1982 : Murayibuka tuyita Nyiranez ahetse Rubaduka : Iyi noti agaciro kayo kari ntagereranywa mu mibereho y’umuryango. |
Ibi bikaba
byerekana ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwari buzi gucunga umutungo wa rubanda
bikomeye no kwifuriza abaturage ibyiza no kurinda agaciro k’ifaranga ku buryo
buhanitse. Ibintu byatangiye kuzamba mu ntambara kuko indege ya Habyarimana
ihanurwa ku italiki 06 Mata 1994, idorari ry’Amerika ryavunjwaga amanyarwanda
(137,5 Frw).
Ubutegetsi bwa
FPR bwananiwe kubumbatira ifaranga ry’igihugu kuko m’Ukuboza 1995 idorari rimwe
ry’Amerika ryavunjaga amanyarwanda (247 Rwf), mu kwezi kwakurikiyeho, ni
ukuvuga muri Mutarama 1996, ryavunjaga 312 Frw. Muri Werurwe 2000, idorari
ryavunjaga 405 Frw.
Iyi noti ya 5000 yakozwe muri Gashyantare 2009 ntacyo igura kubera ubukungu bwazambijwe na FPR |
Muri kanama
2001, idorari ry’Amerika ryavunjaga 457 Frw, ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje
kuzamba bitewe no gucungwa n’abaswa wagira ngo ntibageze mu ishuri kuko muri
Mutarama 2003, idorari ry’Amerika ryavunjaga 505 Frw, m’Ukwakira 2010,
ryavunjaga 585 Frw.
Ubu rero ibintu
bimeze nabi cyane kuko ifaranga ry’u Rwanda ririmo guta agaciro umunsi ku munsi
isaha ku isaha ndetse umunota ku munota kuko muri Mutarama 2014, idorari
ry’Amerika ryavunjaga 679,4 Frw, mu gihe ubu uyu munsi taliki 21 Nyakanga 2014,
saa 09h22min ku isaha ya hano i Kigali, ndimo wandika iyi nkuru; idorari rimwe
ry’Amerika ririmo kuvunjwa n’amafaranga y’u Rwanda 680,5Frw.
Ku
badasobanukiwe ibirebana n’icungamutungo rihambaye ni ukuvuga ko ubu muri iki
gitondo ufite idorari rimwe ry’Amerika ushaka amanyarwanda banki yose
wakwinjiramo mu Rwanda baguha amafaranga y’u Rwanda 680 n’urumiya.
Urutonde rw’abategetse BNR guhera ishingwa mu 1964
Guhera mu 1964
kugera 1965 BNR yayobowe n’umunyamahanga witwa Brandon J.A, guhera mu 1965
kugera 1971 yategetswe na MASAYA Hatori, guhera mu 1971 kugera mu 1986 BNR
yategetswe na BIRARA Yohani Berikimasi, guhera mu 1986 kugera mu 1992
yategetswe na RUZINDANA Agusitini.
Bwana MASAYA Hatoli wategetse BNR (1965-1971) |
Guhera mu 1992
kugeza mu 1994, BNR yategetswe na NTIRUGIRIMBABAZI Denis, guhera mu 1994 kugera
mu 1995 yategetswe na NIYITEGEKA Gérard, kuva mu 1996 kugera muri 2002
yategetswe na MUTEMBEREZI Faransisiko, guhera mu 2002 kugera muri 2011 BNR
yategetswe na KANIMBA Faransisiko.
Bwana BIRARA Yohani Berikimasi wategetse BNR imyaka 16 yose (1971-1986) akaba akwiye kubishimirwa n’abanyarwanda bashyira mu gaciro kuko ubukungu bwari buhagaze neza cyane |
Guhera muri 2011
kugera muri 2013, BNR yatobanzwe na Ambasaderi GATETE Claver waje gusimburwa
ejobundi muri 2013 na RWANGOMBWA John nawe ubu urimo kuyitoba ngo arayiyobora.
Aba bombi bakaba baraguranye nk’abahinduranya amapantalo bikozwe na Kagame aho
uwari muri MINECOFIN yagiye muri BNR naho uwari muri BNR nawe agahita ajya muri
MINECOFIN.
Kwiba abaturage no kubabuza kongera umusaruro
Muri SHIKAMA
dushingiye kuri iyi mibare tumaze kubaha, murabona ko ubutegetsi bwa KAYIBANDA
Grégoire n’ubwa HABYARIMANA Juvenal bwacunze neza umutungo wa rubanda ariko
ubutegetsi bwa KAGAME bukaba bwarasubije inyuma ubukungu bw’u Rwanda ku
kigereranyo kingana n’inshuro igihumbi magana atatu na mirongo itandatu na
rimwe ku ijana 1361 %.
Ibi nabyo
ntyibyapfa kumvikana kuri bose. Uko ubibona ni uku : « Urafata
amafaranga idorari ry’Amerika rivunja uyu munsi ariyo (680,5) uyagabanye n’ayo
ryavunjaga muri Nyakanga 1962 u Rwanda rubona ubwigenge ubikube n’ijana
(680,5 : 50) x 100 = 13,61 uhite ubona 1361% aribyo twita (Taux
d’actualisation de la monnaie nationale).
Kagame rero
uvuga ko ntacyo abamubanjirije bakoze ahubwo amenye ko u Rwanda rwamaze
kumutwikirwa hejuru dore ko n’utwo bari basigaranye ejo twahiriye mu nganda i
Gikondo. Icyo ibi bisobanuye ni uko umusaruro w’igihugu ukomeza kuba muke
noneho abaryi bakaba benshi ku isoko bajya guhaha bakabura ibyo bagura noneho
ubicuruza akazamura ibiciro (INFLATION).
Nyakubahwa Minisitiri KANIMBA Faransisiko wategetse BNR imyaka 9 yose (2002-2011),akaba n’umuhamya-mboni w’ukuntu agatsiko ka FPR kibye abaturage za miliyari muri Mikorofinansi |
Iki kibazo
kikaba cyaratewe na FPR kandi aho bigeze ikaba itagifite ubushobozi bwo
kukigarura mu buryo uretse gusa ubutegetsi buhindutse hagakorwa ifaranga rishya
hashyirwaho na sisiteme nshya yo gucunga umutungo wa rubanda no guhindura
politiki y’ubuhinzi bityo abajura bose bakavanwa mu butegetsi bwite bwa Leta.
Mu rwego rwo
kubuza abaturage kongera umusaruro, FPR yabujije abanyarwanda gukomeza guhinga
ibihingwa ngandura-rugo ibi babyongeraho no gusahura igihugu n’amafaranga ahari
bakayashyira mu biganza by’muntu umwe ariwe Paul KAGAME.
Ikindi ni uko
FPR yakoresheje amayeri abaturage batapfa kuvumbura yo kubakangurira gushinga
ibigo by’imari iciriritse byari icyaduka mu Rwanda (MICROFINANCES INSTITUTIONS)
maze abaturage bakabyitabira amafaranga yamara kugwira FPR ikayasahura. Ibi
bikaba byarabereye mu maso ya KANIMBA Faransisiko wayoboraga B.N.R icyo gihe.
Nzi neza ko ibi
nandika ubutegetsi bwa FPR nibumara guhirima KANIMBA akazaba agihumeka,
azabihamiriza abanyarwanda. Uko byagenze ngo bayasahure ni uko abasirikari
bakuru bo mu gatsiko bikundishije ku bayoboraga ibyo bigo by’imari nyuma baza
kubafasha kuyarigisa abaturage babihomberamo nyuma Kagame ayobya uburari asaba
BNR kuzishyura abaturage.
Ibi bikaba byari
icenga ryo kujijisha abaturage kuko utakwishyura umuntu icyo atakugurije. Ubu
abaturage bakomeje gutegereza amaso ahera mu kirere. Guverineri KANIMBA wakoze
ibishoboka byose ngo abaturage basubizwe ibyabo yubahirije amategeko, Kagame
yabonye ashaka kuyabaha ahitamo kumuvana muri BNR amujyana muri minisiteri
y’amakoperative MINICOM bityo BNR ayegurira bene wabo bo mu Gatsiko bazamufasha
gukomeza kuyisahura uko babyumva.
Ubu bujura kandi
FPR yashatse kubukora no muri banki y’abaturage y’u Rwanda ariko WACCO yo mu
Busuwisi yayishinze ihita ibaha gasopo. Nyamara WACCO yagiye kubimenya banki
z’abatutrage zimwe na zimwe zategekwaga n’abagore b’abautsikazi abasirikari bo
mu gatsiko baramaze kuzisahura.
RWANGOMBWA John wo mu gatsiko ushinzwe kubahiriza ibyo Kagame avuze
nta bugororangingo : «Amafaranga yahindutse ibipapuro kuko ubukungu Kagame
yaburoshye mu rwobo Rwabayanga»
Iyibukwa cyane
ni banki y’aturage ya MUSAMBIRA i Gitarama yayoborwaga n’umugore
w’umututsikazi uzwi ku izina rya ZOUZOU wabaye inshuti magara na Major Moses
RUBIMBURA wayoboraga ingabo i Gitarama akamwambura miliyoni mirongo irindwi
n’umunani (78,000,000 Rwf) za banki y’abaturage.
Uyu mugore
wahenzwe ubwenge n’abo mu gatsiko ko bazamujyana kwiga muri U.S.A ngo kuko ari
umucikacumu w’umututsikazi byamugizeho ingaruka kuko U.B.P.R yahise imwirukana,
umutungo yashakanye n’umugabo utezwa cyamunara wose, atana n’umugabo we, abura
akazi ubu akaba asigaye yirirwa asabiriza i Gitarama yarabuze n’akodesha inzu
none aherutse no gukora impanuka ikomeye iramumugaza ubu aracumbagirira ku
mbago kuko yahindutse ikimuga.
Uru ni urugero
rumwe SHIKAMA tubahaye ariko hari n’izindi zitabarika z’amafuti n’ubujura
bukorwa na FPR. Ubwo rero abavuga ngo mwararokotse mumenye ibyago byabaye ku
muvandimwe wacu kandi mumenye ko FPR nta mpuhwe ibafitiye haba na nkeya kandi
simbabeshya ndababwira ukuri.
Amafaranga yabaye ibipapuro
BNR twagerageje
kubanyuriramo abayiyoboye n’igihe bayiyoboreye ndetse n’uko itangira yari ifite
politiki yo gucunga ifaranga ihamye, ubu bikaba byarazambye kubera ubutegetsi
bw’igitugu butemera demukarasi no kungurana ibitekerezo.
Ibi bigaragazwa
n’uko ufite inoti y’ibihumbi bitanu y’iki gihe agura bicye cyane ugereranyije
n’uwari ufite inoti y’ijana mu 1962 kuko yaguraga byinshi cyane nyine biruta
ibihahwa na 5000 Frw uyu munsi. Kugira ngo iki kibazo kirangire nk’uko
nabyaditse muri iyi nkuru, hakwiye guhindura imikorere politiki y’ifaranga
ikanozwa kandi abaturage bagahabwa uburenganzira bwo guhinga ibyo bashaka kuko
aribwo umusaruro wiyongera dore ko na UNWFP / PAM yakoze ubushakashatsi ku
nzara iri u Rwanda ikabitangaho
umwanzuro rukumbi.
TEGERA E.
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355