Ku italiki 06 Mata 2014 kuri uru rubuga rwanyu SHIKAMA mukunda twabagejejeho inkuru yari ifite umutwe ugira uti : Perezida KAGAME kubera gutinya ko umwambi w’igishirira azaraswa n’umuntu ngo azaba yizera kurusha abandi uzamwahuranya mu gatuza ari i Bugesera; amaze imyaka 8 ahejeje mu kangaratete abaturage bo mu tugari 3 mu Murenge wa RILIMA i BUGESERA mu mbago z’ahazubakwa ikibuga cy’indege : «Kugera n’aho abaturage bagenda 40km bacunga umurambo ku magare bashaka aho bawushyingura na 30km bashaka aho bavoma amazi yo gukoresha mu rugo!!!»
Ikibazo
cyaduteye kwandika iyi nkuru icyo gihe ni amarira y’abaturage yumvikanamo
agahinda aho bamaze imyaka 8 ishyira 9 barabujijwe guhinga, barabujijwe
gushyingirana, barabujijwe kubaka amazu mashya no gusana akuze (ashaje) ngo
kuko nta gikorwa na kimwe cyemerewe gukomeza gukorerwa mu mbago z’ahazubakwa
icyo kibuga abanyarwanda twese nta n’umwe uvuyemo dutezeho amakiriro.
Kuri uyu wa
mbere taliki 30 Kamena 2014, inama y’abaminisitiri yari iyobowe na KAGAME yongeye
guterana igira icyo ivuga kuri icyo kibuga cya BUGESERA ariko ntiyacyemuye
ikibazo cy’abaturage bikaba byongeye kwerekana ko ikibazo kitarabonerwa umuti
kandi ko abagomba kugikemura bakomeje kuvunira ibiti mu matwi.
Muri
iyi nama y’abaminisistiri yateranye kuri uyu wa mbere taliki 30 Kamena 2014,
umwanzuro wa 3 uragira uti : « Inama y’abaminisitiri yemeje
ishyirwaho ry’isosiyete NSHYA izakurikirana iyubakwa ry’ikibuga
cy’indege cya Bugesera. New Bugesera International Airport Project
Company »
Muri uyu
mwanzuro abazi gushishoza murahita mubona ko harimo kugenda biguru ntege,
kuyobya uburari no gufata ibyemezo bijijisha abaturage kuko kuvuga ko ari
sosiyete NSHYA bisobanuye gusimbura iyabanje
kandi ntiwasezerera sosiyete yagombaga kuhubaka itaratangira ibikorwa ngo
inanirwe ugire ibyo uyinenga.
Ubutegetsi bwa Kagame
bwarananiwe kandi ntibugira n’isoni : Niba Inama y’abaminisitiri idashobora
kumara impungenge abaturage bazazimarwa nande ?Amafaranga agomba kuzubaka
icyo kibuga arahari kandi arimo kubonera muri BNR nk’uko twabibabwiye mu nkuru
iheruka nshingiye ku kiganiro twahawe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi icyo
gihe.
uko ikibuga kizaba kimeze kimaze kuzura |
Abaturage
bagomba guhabwa ayo mafaranga barahari none ikibazo kirihe? Nk’uko nabivuze mu
mutwe w’iyi nyandiko, ni uko Kagame yayobewe icyo akora n’icyo areka ubu akaba
asigaye araguza umutwe. Muri uko kujijisha Kagame w’umunyamayeri arenze urugero
arasa n’urimo gusunika iminsi ngo arebe ko yakwicuma.
Ibi kubikora ni
uko azi neza ko ubuhanuzi bwa MAGAYANE bushobora kumusohoreraho umunota ku
munota aho uyu mu nya Bukonya yavuze ko bidapfa bidapfusha, Paul KAGAME
azarasirwa i Bugesera umwambi w’igishirira (isasu) kandi ngo akazaraswa
n’umuntu we azaba yizeye bikomeye ku buryo atari kubimukekeraho.
Muri SHIKAMA turabona ko aho ibintu bigeze bigomba
gusobanuka, niba Kagame ahisemo kwikunda kandi akaba amarira y’abaturage ntacyo
amubwiye nafate icyemezo nk’umuntu w’umugabo atangaze ko ikibuga kitacyubatswe
basubize abaturage uburenganzira ku masambu yabo bihingire cyangwa se niba cyubakwa
bazane za tinga-tinga cyubakwe birangire ariko abatuye mu mbago zacyo bakurwe
mu kangaratete.
BAZIGUKETA F.
shikamye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
_________________________________________________________________________________
BAZIGUKETA F.
shikamye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
_________________________________________________________________________________
SOMA HASI AHA INKURU TWABAGEJEJEHO TALIKI
06 MATA 2014 HANO KURI SHIKAMA
Rwanda.
Perezida KAGAME kubera gutinya ko umwambi w’igishirira azaraswa n’umuntu ngo
azaba yizera kurusha abandi uzamwahuranya mu gatuza ari i Bugesera; amaze imyaka
8 ahejeje mu kangaratete abaturage bo mu tugari 3 mu Murenge wa RILIMA i
BUGESERA mu mbago z’ahazubakwa ikibuga cy’indege : «Kugera n’aho abaturage
bagenda 40km bacunga umurambo ku magare bashaka aho bawushyingura na 30km
bashaka aho bavoma amazi yo gukoresha mu rugo!!!»
Mu 1962 nibwo
ikibuga cy’indege cya mbere cyubatswe mu Rwanda. Icyo gihe cyubatswe i Kanombe
mu Mujyi wa Kigali. Muri uko kubakwa cyahawe izina rikurikira : «Aéroport International
Grégoire KAYIBANDA Kigali Kanombe »
Iri zina iki
kibuga cyararihamanye ku ngoma ya Kayibanda kandi na Habyarimana wamwishe
ntiyigeze atinyuka kurihindura ngo acyite ukundi ariko Kagame ageze ku
butegetsi yihutiye gukuraho iryo zina ndetse n’amazina y’imihanda yose yo mu
Kiyovu ategeka ko ikibuga gihabwa izina rya : «Kigali International Airport»
Mu myaka ya za
80 abahanga mu birebana no kubaka ibibuga by’indege bakomeje kubwira
Habyarimana n’ingoma ye ko ikibuga cy’indege cya Kanombe kitujuje ubuziranenge
n’ibipimo mpuzamahanga fatizo maze basaba ko hakubakwa ikindi kibuga cy’indege
cyasimbura kiriya cya Kanombe byaba na ngombwa kikimurwa.
Ibi byavugwaga
kubera ko hari indege zimwe na zimwe zidashobora kukigwaho kubera ubunini bwazo
cyangwa se kubera n’urusaku ruremereye cyane ku buryo rwakwangiza amatwi
y’abagituriye cyane. Iyibukwa cyane ni indege yo mu Burusiya yitwa ANTONOV
yigeze kuza i Kigali izaniye intwaro Leta ya Habyarimana ariko kubera ukuntu
yari iremereye byabaye ngombwa ko ijya kugwa i Nairobi.
Amakuru avuga ko
iyo iza kuhagwa byari gutuma ikibuga kiriduka kubera uburemere yari ifite
n’iriya nzu abagenzi bategererezamo indege yitwa Aérogare igashwanyagurika
igahinduka uburere. Ikindi ni uko ikibuga cya Kanombe cyegereye cyane abaturage
bikaba byatuma urusaku rw’indege zihagwa n’izihahagurukira rumena abaturage
amatwi ku buryo bushobora kubatera indwara.
Abaturage batuye
ku Kabeza nibo babera abahamya SHIKAMA
ariko kubera ko bimaze igihe kirekire babifata nk’ibisanzwe kugera n’aho
babihinduye imibereho n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Ibi twandika
kandi bifitiwe n’ibisobanuro kuko tugiye kubaha ibibuga by’indege bitandukanye
ku isi ngo murebe ukuntu ikibuga cy’indege cya Kanombe gishobora kuba ari cyo
ku isi cyegereye cyane umujyi abaturage bagituriye batuyemo.
Ikibuga
cy’indege cyitwa Tripoli International
kiri muri Libya cyubatswe ku birometero 35 uvuye mu mujyi gituriye. Ikibuga
mpuzamahanga cy’indege cyitwa Gardermoen kiri mu murwa mukuru wa Norvège witwa Oslo
cyubatswe ku birometero 47 uvuye mu Mujyi bituranye.
Ikibuga
cy’indege cyitwa Arlanda kiri
mu murwa mukuru wa Suwede witwa Stokholm cyubatswe ku birometero
43. Ikibuga cy’indege cyitwa O’Hare International kri mu Mujyi wa Chikago muri Leta
Zunze Ubumwe z’Amerika cyubatswe ku birometero 29 uvuye mu mujyi
wa Chicago.
Ikibuga
cy’indege cyitwa Kansai
International cyubatswe mu Mujyi wa Osaka mu gihugu cy’Ubuyapani
cyubatswe ku birometero 50 uvuye mu Mujyi bituranye, Ikibuga cy’indege cyitwa Hong Qiao International
giherereye mu Mujyi wa Changhai mu Bushinwa cyubatswe ku birometero 13 uvuye ku
mbago z’umujyi bituranye.
Ikibuga
cy’indege cyitwa Malpensa
Intercontinental iherereye mu Mujyi wa Milan mu gihugu
cy’Ubutaliyani cyubatswe ku birometero 45 uvuye ku mbago z’umugi bituranye; izi
ngero tubahaye muri SHIKAMA tuzisoreze ku kibuga
cy’indege cyitwa Soekarno-Hatta
cyubatswe mu Mujyi witwa Jakarta ari
nawo murwa mukuru wa Indoneziya aho giherereye ku birometero 20 uvuye ku mbago
z’umujyi bituranye.
Izi ngero zose
tubahaye ndetse n’izindi nyinshi twabagezaho mubishatse murabona ko ikibuga
cy’indege cya Kigali koko byari bikwiye ko kimurwa kuko kuva aho cyubatswe
kugera i Remera ku Giporoso no ku Kabeza ndumva nta na Kilometero imwe
irimo. Umugambi wo kukimura rero si uwa
none kuko nk’uko nabivuze ku ngoma ya Habyarimana wari uhari ariko mu 1994 biza
kuyoberana kubera amajye igihugu cyari kirimo.
Ku ngoma ya
Kagame byakomeje gutekerezwaho kuko nibuka ko mu 2006 mu kiganiro
n’abanyamakuru cyatanzwe na Minisiteri y’imari n’igenamigambi tukaba tugifitiye
Kopi muri SHIKAMA bavuze ko amafaranga yo
kubaka ikibuga ahari ko abazungu bayatanze ndetse ko bitarenze umwaka umwe
abaturage bazaba bamaze kubarirwa imitungo yabo itimukanwa mu tugari dutatu
bakagenda ikibuga kigatangira kubakwa.
Kagame afata
ubutegetsi mu 1994 ntiyari azi ibyahanuwe na Magayane na Nyirabiyoro
Agatsiko k’abavuye
i Bugande kakigera ku butegetsi kugira ngo kikundishe ku bazungu kihutiye
gushyira mu bikorwa imishinga ya Leta yihutirwaga kari gahiritse. Muri iyo
mishinga harimo n’ikibuga cy’indege cya Bugesera.
Kubera ukuntu
Kagame yari ashyushye kuri iyo dosiye byatumye abazungu bamuha amafaranga vuba
cyane maze nawe ategeka MINECOFIN gutumira abanyamakuru ngo bereke isi yose
n’abanyarwanda muri 2006 nta gisibya ikibuga kigiye kubakwa. Ubwo bari bakiri
muri ibyo mu gatsiko hatangiye kuvukamo abasirikari batabyumva kimwe nawe
bashatse kumuhirika ubugira kenshi.
Andi makuru
dufite ni avuga ko umugambi wo gutangiza icyo kibuga warimo n’icenga ryo
kunyuza amabuye asahurwa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo kuko
abazungu bavugaga ko i Kanombe abaturage bahegereye bashobora kubona ubujura
bukorwa n’amabuye apakirwa mu gicuku ari nayo mpamvu abazungu bo bakomeje kubaza
Kagame impamvu ikibuga gitinda kubakwa kandi inoti zitabuze.
Kubera ukuntu Kagame atinya gupfa byabuze
urugero, yagiye yumva n’ibindi byinshi cyane
birebana n’ibyavuzwe n’ibyahanuwe ku Rwanda kandi akaba yarabyumvaga nk’impuha
za mpuruye aha. Kagame uhorana amakenga iteka yatumye muntu i Bugande kujya
kumuraguriza ku bapfumu be afite i Toro bakomeye maze bamubwira ko nta kabuza
azarasirwa i Bugesera yagiye gutangiza ikibuga cy’indege kigiye kuhubakwa.
Kagame yabaye nk’utabyemera noneho kubera gutahwa n’ubwoba
ahitamo gutumayo nyina umubyara bwite kugira ngo amenye niba koko uwo yatumye
mbere ataramubeshye. Nyina wa Kagame agezeyo bamuraguriye ko nta kabuza
umuhungu we azarasirwa i Bugesera yagiye gutangiza ku mugaragaro iyubakwa
ry’ikibuga cy’indege kandi ko nta gisibya bigomga kuzaba ndetse ko azaraswa
n’umuntu uzaba ari inshuti ye magara kandi ngo azaba yizeye kurusha abandi bose
mu bamwegereye.
Ibi bikaba byari
ikibazo gikomeye kuko Kagame yari yaremereye abazungu ko azajyanayo nabo kandi
bikaba byumvikana kuko abaguteye inkunga baje ngo mujyane gutangiza igikorwa
utakwanga kujyayo mu gihe bo baje. Kubera ubwoba n’umujinya Kagame yahise
asubiza nyina ngo NANJYE
SINZAJYAYO NZARORE Kagame yashakaga kuvuga ko atazajya i
Bugesera kugira ngo abe RUHINYUZA-MANA ku byahanuwe.
Kuri iri
jambo-tsimbarara rya Kagame namubwira ko i Bugesera ku Mupfumu hashobora kuba
hashushanya kuva i Rilima ukagera no mu Rugwiro yicaye, muri sitadi nasiyonari
amahoro i Remera azaba ari ejobundi mu biroiri byo kwibuka ku nshuro ya 20,
ndetse yewe kugera no kuri Muhazi aryama kuko mu myumvire y’abapfumu ubuso
bw’ahazabera igikorwa runaka ntibugira imbibi bishobora no kuba i Nyaruguru
cyangwa i rusizi. Ikiba gishoboka ni uko
icyahanuwe kigomba kuzasohora naho aho kizabera sicyo kibazo ntacyo havuze.
Ikindi ni uko abo
bagande bazanye i Kigali mu Rugwiro ariho bamwegereye kuruta i Bugesera, aho
agenda hose nibo baba bamurinze kandi bamufiteho ububasha bwose ku buryo
bashatse kumwivugana nta wababuza its matter of
time ku mugani we ubwo yavugaga ko n’abo atarica ari ikibazo cy’igihe gusa.
Kubera izi mpamvu mbasobanuriye rero nta bisobanuro afite byo kuvuga ko
natazajya i Bugesera adashobora kuzaraswa na bene-nyina (abo bavanye i Bugande)
ku mugani wa MAGAYANE.
Abaturage kujya
gushyingura mu 40km bacunga umurambo ku igare
Amakuru muri SHIKAMAdufitiye gihamya nk’uko yemezwa n’abaturage batuye mu Murenge wa Rilima aravuga
ko guhera mu 2006 inama y’abaminisitiri yakwemeza ko i Bugesera hagomba kubakwa
ikibuga cy’indege, bahise bakurikizaho kujya kubarura imitungo itimukanwa
(Fixed Assets) y’abahatuye kugira ngo bazishyurwe bimurwe.
Nk’uko nabivuze
Kagame akimara kumenya ibyavuzwe na Nyirabiyoro na Magayane yabanje kubihinyura
ariko nyuma amaze kureba uko ibimenyetso bigenda byisuganya yahisemo kuburizamo
uwo mushinga wo kubaka ikibuga cy’indege kandi amafaranga abazungu
barayamuhaye.
Icenga ririmo
rero azi neza ko aramutse yimuye abaturage akanabishyura byaba bishatse kuvuga
ko ikibuga cyigomba kubakwa. Ibi kandi nibyo abo mu gatsiko birirwa
babeshyeshya abazungu bababwira ko abaturage bagikeneye kuhatura no kuhasarura
imyaka yabo mu gihe ahubwo bababujije guhinga bamazwe n’inzara.
Muri ya mico
n’imibereho ya Kagame byo kuburabuza abaturage no kubabuza amahwemo, bategetse
ko mu mbago z’ahagomba kuzubakwa ikibuga guhera mu 2006 nta muntu n’umwe
wemerewe kuhubaka inzu uko yaba ingana kose, nta wemerewe gusana inzu uko byaba
bimeze kose, nta muntu n’umwe wemerewe kuhahinga ibihingwa uko byaba bimeze
kose yewe n’ibyera mu gihe gito nk’ibishyimbo, ibijumba, imboga,...
Nta muturage
wemerewe kuhashyingura umurambo w’umuvandimwe we witabye Imana ubu bakaba
bagomba kugenda kilometero mirongo ine (40Km) bahetse umurambo ku magare abiri
aringaniye bagenda bawucumga kugira ngo babone aho kuwushyingura. Uyu muruho
aba baturage batuye i Rilima barimo gushyirwaho na Kagame ukaba uteye agahinda
karenze akakwihanganirwa.
Abaturage kujya
kuvoma amazi mu 30km
Hejuru y’ibibazo
birebana no gushyingura abitabye Imana hiyongeraho n’ikindi kibazo gikomeye
cyane. Mu 2006 mu Bugesera hari umushinga wo kuhakwirakwiza amazi harimo no mu
Murenge wa Rilima. Icyemezo cyo kuhubaka ikibuga kikimara gufatwa ibyo kubaha
amazi byaburiyemo.
Ibi bituma
abaturage batuye muri izo mbago bajya gushaka amazi ku bilometero mirongo itatu
(30Km) ni ukuvuga ko aha ariho hafi hashoboka kuvoma. Umuntu akaba yakwibaza
uko babayeho n’icyo Leta ivuga ko yabohoye abanyarwanda ibunguye kuko
ibilometero nmirongo itatu kubigenda n’amaguru ugiye gushaka amazi ukaza no
kubigaruka umunsi uba urangiye.
Muri SHIKAMA
tukimara kumenya aya makuru ababaje twagiyeyo kuyagenzura koko dusanga aribyo
ndetse dusangayo n’ibirenze ibyo twari twumvise. Kagame yategetse ko mu Murenge
wa Rilima nta musore uzongera kurongora anategeka ko nta mukobwa uzongera kurongorwa
kuko ngo byatuma bahabwa iminani bagahinga.
Ibi bikaba
bijyana no guhahamura abahatuye kugira ngo bibagirwe ibyo gusaba uburenganzira
bwo guhabwa ibyo babariwe. Muri ayo manyanga kandi hari andi makuru tumaze
kumenya ko kubera ko ayo abazungu bari barahaye Kagame ngo azubake ikibuga
yayamariye mu kugura intwaro yahaga M23, biravugwa cyane muri Kigali ko iyi ari
imwe mu mpamvu zatumye ikigega runyunyusi Agaciro kivuka kugira ngo abanyarwanda
bishyure ikiguzi cy’itsindwa rya M23.
Dusoza iyi nkuru
twagira abaturage b’i Rilima inama ebyiri zitari utwana : Inama ya mbere
ni uko bashobora kujya mu rukiko bakarega Leta ibahejeje mu kangaratete imyaka
8 yose batishyurwa kandi ntibanemererwe guhinga ibibatunga.
Inama ya gatatu
ni uko abaturage bagomba gukanura amaso kandi bagasobanukirwa ko agaciro
k’ifaranga gahindagurika kajyana n’ibihe. Ni ukuvuga ko niba barakubariye
ibhumbi magana ane mu 2006 ubu ashobora kuba amaze kuba 2,000,000 Rwf bitewe no
guta agaciro kw’ifaranga dushingiye kubyo twita Taux d’actualisation de la monnaie
nationale. Bagomba guharanira uburenganzira bwabo bashize
amanga.
Kuri Perezida
Kagame nawe hamwe n’agatsiko ke gategeka u Rwanda mu buryo bwa kinyeshyamya
nk’amabandi yitwaje intwaro yaje kumvisha abanyarwanda; muri SHIKAMA ntitwagenda tutabagiriye inama
zikurikira : Inama ya mbere ni uko Kagame agomba kumenya ko niba azapfira
i Bugesera adafite ubushobozi bwo guhindura no kuvuguruza ibyahanuwe.
Inama ya kabiri
ni uko abaturage ari inzirakarengane kandi bikaba bikwiye gusobanuka niba ikibuga cyitazubakwa
bakababwiza ukuri bakabasubiza uburenganzira bwo guhinga mu masambu yabo,
gushyingirwa no gushyingira bijyana no gutanga iminani ku rubyaro amahoro
akaboneka.
Inama ya gatatu.
Ese ubundi ikibuga cyitubatswe, Kagame ntajyeyo amaherezo ntiyazapfa ???
Nk’uko nabivuze mu ntangiriro y’iyi nyandiko, i Bugesera mu mvugo y’umupfumu
n’umuhanuzi bisobanuye no mu Rugwiro ndetse no kuri Muhazi yewe no mu Kiyovu
cy’abakire hariya munsi yo kwa Arisheveke Kagame yabujije amahwemo amuhatira
kwimuka buri munsi.
Nimukomere
cyaneeee !!!!!!!!!
BAZIGUKETA F.
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355