Iyangire nk'ingagi! |
Mu nyandiko iheruka ari nayo yabimburiye izindi nyinshi tuzagenda tubagezaho uko iminsi izagenda yisunika, twahereye ku mateka n’inkomoko y’IBIMANUKA. Muri iyo nyandiko, twababwiye ko abakurambere bacu bemeje ko ibimanuka byahanantutse mu ijuru ngo byururukira mu Mubari mu gihugu cy’Abazigaba.
Iki gihugu cyayoborwaga muri icyo gihe na KABEJA bahita bacana
umuriro wabo hafi y’urutare rwitwa IKINANI. Aho hantu bahaha izina ry’u
RWANDA nk’igisobanuro cy’uko bageze ku isi / ku butaka bavuye mu ijuru.Iyi ikaba
ariyo nkomoko y’igitekerezo cy’IBIMANUKA. Mbere y'uko dukomeza turashaka kubwira abasomyi bacu ko nta Bimanuka byavuye mu ijuru byabayeho. Iri jambo Ibimanuka rishobora kuba ryaraturutse ku bantu twakwita abasangwabutaka bo muri za Mubari bakiriye bariya bantu b'abavantara bari bamanutse baturutse mu mpugu zigize Uganda y'ubu. Andi mateka yagiye ashamikira kuri iri jambo ibimanuka, agomba kuba yarahimbwe na bariya bantu bari bamanutse bavuye muri turiya duce twa Uganda, bakaba barabikoze mu rwego rwo gushaka kwifatira abo basanze babereka ko atari abantu basanzwe, bityo bagomba kububaha byarimba bakanababera abagaragu n'abaja!
Tugarutse kuri uriya mwami wayoboraga Mubari witwa KABEJA, muby'ukuri ririya rishobora kuba atariryo ryari izina rye igihe yakiraga bariya bavantara kuko agomba kuba yararyiswe nk'akabyiniriro amaze kwakira bariya bantu bari bamanutse bavuye mu mpugu za Uganda maze abakirana urugwiro abwira abagaragu be n'abaja be ati :"reka baze" mu rurimi rw'igikiga rwakoreshwaga icyo gihe mu Mubari na n'ubu tukaba turuhasanga; "ka beja" yavuyemo izina KABEJA bikaba bisobanura iriya " reka baze " tubonye hejuru.
Tugarutse kuri uriya mwami wayoboraga Mubari witwa KABEJA, muby'ukuri ririya rishobora kuba atariryo ryari izina rye igihe yakiraga bariya bavantara kuko agomba kuba yararyiswe nk'akabyiniriro amaze kwakira bariya bantu bari bamanutse bavuye mu mpugu za Uganda maze abakirana urugwiro abwira abagaragu be n'abaja be ati :"reka baze" mu rurimi rw'igikiga rwakoreshwaga icyo gihe mu Mubari na n'ubu tukaba turuhasanga; "ka beja" yavuyemo izina KABEJA bikaba bisobanura iriya " reka baze " tubonye hejuru.
Muri iyi nyandiko ya none tugiye kubagezaho urutonde rw’abami b’abanyiginya batwaye
u Rwanda, tubabwire
igihe buri mwami yategekeye ndetse n’umugabekazi we bategekanaga. Umwami wa
mbere yitwaga Gihanga Ngomijana watwaye
u Rwanda guhera mu 1091 umugabekazi we akitwa Nyiragihanga I Nyirarukangaga
wakomokaga mu bwoko bw’Abazigaba.
Umwami wakurikiyeho ni Kanyarwanda I Gahima watwaye u Rwanda guhera mu 1124
umugabekazi we yitwaga Nyirakanyarwanda I Nyamususa wakomokaga mu bwoko bw’Abasinga.
Hakurikiyeho umwami Yuhi I Musindi watwaye u Rwanda guhera 1157 umugabekazi we
yitwaga Nyirayuhi I Nyamata wakomokaga mu bwoko bw’Abasinga.
Tugeze hano, turahabona abami bashobora kuba batarabayeho mu by’ukuri ahubwo
bakaba bari mu bitekerezo bya rubanda nk’uko byemejwe n’ubucurabwenge ibwami.
Abo bami ni Rumeza umugabe kazi we akitwa Kirezi wakomokaga mu bwoko bw’Abasinga,
Nyarume umugabekazi we akitwa Nyirashyoza wakomokaga mu bwoko bw’Abasinga,
Rukuge umugabekazi we akitwa Nyirankindi wakomokaga mu Basinga n’umwami Rubanda
umugabekazi we akitwa Nkundwa wakomokaga mu Basinga.
Umwami wakurikiyeho ni Ndahiro I Ruyange watwaye u Rwanda guhera mu 1180
umugabekazi we akitwa Nyirandahiro I Cyizigira wakomokaga mu bwoko bw’Abasinga.
Umwami wakurikiyeho yitwaga Ndoba watwaye u Rwanda guhera mu 1213 umugabekazi
we yitwaga Monde wakomokaga mu bwoko bw’Abega.
Umwami wakurikiyeho ni Samembe watwaye u Rwanda guhera mu 1246 umugabekazi
we yitwaga Magondo wavukaga mu bwoko bwitwa Abaha. Umwami wakurikiyeho yitwaga
Nsoro I Samukondo watwaye u Rwanda guhera mu 1279 umugabekazi we yitwaga
Nyiransoro I Nyakanga wakomokaga mu bwoko bw’Abasinga.
Iyi nyamaswa ntako itagize ngo ihangane n'abashakaga ko izimira. Natwe abanyarwanda twese tugomba guhangana n'abashaka kugoreka amateka ngo babe mu Rwanda nk'abantu bonyine, abandi bazimire cyangwa babeho nk'abacakara Iyangire nk'ingagi! |
Umwami wakurikiyeho yitwaga Ruganzu I Bwimba watwaye u Rwanda guhera mu
1312 umugabekazi we yitwaga Nyiraruganzu I Nyakanga wakomokaga mu bwoko
bw’Abasinga. Umwami wakurikiyeho ni Cyilima I Rugwe watwaye u Rwanda guhera mu
1345 umugabekazi we akaba yaritwaga Nyiracyilima I Nyakiyaga wakomokaga mu
bwoko bw’Abega.
Umwami wakurikiyeho yitwaga Kigeli I Mukobanya watwaye u Rwanda guhera 1378
umugabekazi we akaba yaritwaga Nyirakigeli I Nyanguge wakomokaga mu bwoko
bw’Abakono. Umwami wakurikiyeho yitwaga Mibambwe I Sekarongoro Mutabazi watwaye
u Rwanda guhera 1411 umugabekazi we yitwaga Nyiramibambwe I Nyabadeha
wakomokaga mu bwoko bw’Abega.
Umwami wakurikiyeho yitwaga Yuhi II Gahima watwaye u Rwanda guhera mu 1444
umugabekazi we yitwaga Nyirayuhi II Matama wakomokaga mu bwoko bw’Abaha. Umwami
wakurikiyeho yitwaga Ndahiro II Cyamatare watwaye u Rwanda guhera mu 1477
umugabekazi we yitwaga Nyirandahiro II Nyirangabo wakomokaga mu bwoko bw’Abega.
Umwami wakurikiyeho ni Ruganzu II Ndori watwaye u Rwanda guhera mu 1510
umugabekazi we yitwaga Nyiraruganzu II Nyirarumaga wakomokaga mu bwoko
bw’Abasinga.
Umwami wakurikiyeho yitwaga Mutara I Nsoro II Semugeshi watwaye u Rwanda
guhera mu 1543 watwaranye n’umugabekazi we witwaga Nyiramavugo I Nyirakabogo
wakomokaga mu bwoko bw’Abega. Umwami wakurikiyeho ni Kigeli II Nyamuheshera
watwaye u Rwanda guhera mu 1576 umugabekazi we yitwaga Nyirakigeli II Ncendeli
wakomokaga mu bwoko bw’Abega.
Umwami wakurikiyeho ni Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura watwaye u Rwanda
guhera mu 1609 akagira umugabekazi witwaga Nyiramibambwe II Nyabuhoro
wakomokaga mu bwoko bw’Abaha. Umwami wakurikiyeho yitwaga Yuhi III Mazimpaka
watwaye u Rwanda guhera mu 1642 umugabekazi we yitwaga Nyirayuhi III Nyamarembo
wakomokaga mu bwoko bw’Abakono.
Umwami wakurikiyeho yitwaga Cyilima II Rujugira watwaye u Rwanda guhera mu
1675 umugabekazi we yitwaga Nyiracyilima II Kirongoro wakomokaga mu bwoko
bw’Abega. Umwami wakurikiyeho ni Kigeli III Ndabarasa watwaye u Rwanda guhera
mu 1708 umugabekazi we yitwaga Nyirakigeri III Rwesero wakomokaga mu bwoko
bw’Abagesera.
Umwami wakurikiyeho yitwaga Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo watwaye u
Rwanda guhera 1741 umugabekazi we yitwaga Nyiramibambwe III Nyiratamba
wakomokaga mu bwoko bw’Abega. Umwami wakurikiyeho yitwaga Yuhi IV Gahindiro
watwaye u Rwanda guhera mu 1746 kugera mu gihe kitazwi umugabekazi we yitwaga Nyirayuhi
IV Nyiratunga wakomokaga mu bwoko bw’Abega.
Umwami wakurikiyeho ni Mutara II Rwogera watwaye u Rwanda guhera mu gihe
kitazwi kugeza mu 1853 umugabekazi we yitwaga Nyiramavugo II Nyiramongi
wakomokaga mu bwoko bw’Abega. Umwami wakurikiyeho ni Kigeli IV Rwabugili
watwaye u Rwanda guhera mu 1853 umugabekazi we yitwaga Nyirakigeli IV
Murorunkwere wakomokaga mu bwoko bw’Abakono.
Umwami wa 29 ari nawe wakurikiyeho yitwaga Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda
guhera mu 1895 umugabekazi bategekanaga yitwaga Nyirayuhi V Kanjogera
wakomokaga mu bwoko w’Abega. Umwami wa mirongo itatu (30) yabaye Mutara III
Charles Rudahigwa watwaye u Rwanda guhera mu 1931 umugabekazi we yitwaga
Nyiramavugo III Kankazi Radegonde wakomokaga mu bwoko bw’Abega.
Ubutaha tuzatangira kubagezaho inyandiko k’ubucurabwenge ndetse n’ibyajyanaga nabwo byose. (Biracyaza…)
Ubutaha tuzatangira kubagezaho inyandiko k’ubucurabwenge ndetse n’ibyajyanaga nabwo byose. (Biracyaza…)
TEGERA E. na NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355