umwami Salomoni |
Kuri iki
Cyumweru, taliki 27 Nyakanga 2014, tugeze ku cyumweru cya 17 ku ruhererekane
rw’ibyumweru bisanzwe bigize umwaka wa Liturujiya ya Kiliziya Gatulika. Ku
Cyumweru taliki 13 Nyakanga Yezu yaduciriye umugani w’umubibyi, naho ku
Cyumweru gishize taliki 20 Nyakanga aducira umugani w’urumamfu mu ngano.
Kuri iki
Cyumweru, Yezu arakomeza kuducira imigani y’imigenurano iganisha ku ihirwe
n’agakiza byacu kuko azi neza ko rubanda iyo ibwiriwe mu migani irushaho kumva
no gusobanukirwa igikwiye gukorwa.
Yezu arakomeza
kudusobanurira uko abazima bazarobanurwa mu nkozi z’ibibi ku munsi w’imperuka
yifashishije umugani wa Zahabu n’amasaro meza bitabye mu butaka ubibonye
akabitwara akabibundararaho.
Mu isomo rya
mbere mu gitabo cya mbere cy’abami baradutekerereza ukuntu Salomoni yasabye uhoraho
ubwitonzi ku ngoma y’ubutegetsi bwe. Imana yabonekeye Salomoni ku musozi wa Gibewoni
imubaza kuyisaba icyo ashaka cyose!
Salomoni
yasubije Imana ati : «Njyewe w’agasore nkaba ntazi gutegeka, ndagusabye
umpe umutima ushishoza kugira ngo ntegeke umuryango wawe kandi nsobanure icyiza
n’ikibi». Imana yasubije Salomoni ko kuba atisabiye ubutunzi, ubuzima burambye
n’uko abanzi be bose batsembwa, ahubwo akaba yisabiye gusobanukirwa kugira ngo
ategekane ubutungane; ko imuhaye ubwenge ayisabye. Dore umwami n’umutware
mwiza! Igitangaje ni uko Imana yamubwiye ko kubera umutima uciye bugufi n’ibyo
atasabye ibimwongereyeho.
Ese ubundi Kagame ajya asoma Bibiliya ? : Iki
kibazo ukibajije umuntu nkanjye uzi neza Perezida Kagame n’uburyo arushijeho
guhemukira abanyarwanda nahita nguzubiza ko atayisoma cyangwa ko ayisoma.
Ashobora kuba atayisoma kuko atazi ubutunzi buyihishemo ku mugani wa Yezu
uyigereranya na Zahabu ihishwe mu gitaka ahubwo Kagame akajya kwicukurira
Zahabu na Diyama muri RD Kongo.
Ariko na none
Kagame ashobora kuba ayisoma ariko ntashyire mu bikorwa ibyo ivuga n’ibyo
imusaba cyane cyane umutware utwara abantu. Muri ibi bisubizo byombi, ndirinda
kugira icyo mpitamo ahubwo nifashishe urugero rufatika rushingiye ku ngaruka
zabaye ku mwami Salomoni kubera ubuhemu bwe ndetse n’ingorane zamubayeho.
Uyu mwami Salomoni niwe Imana yemeye ko yubaka urusengero rwa Yeruzalemu rugaragara kuri iyi shusho kandi yari yarangiye se Dawidi yakundaga imuhora ko yari yaramennye amaraso menshi |
Umutwe wa 11
w’iki gitabo cya mbere cy’abami wose uko ugizwe n’interuro 43 uradutekerereza,
ukuntu umwami Salomoni yahemukiye Uhoraho. Kubera ibyaha bya Salomoni yatewe
n’umwanzi washakaga kumaraho igitsina gabo nk’uko Kagame arimo ashaka kumaraho abagabo
b’abahutu ategeka kubakona ku gahato.
Imana kandi
yateje Salomoni umwanzi wa kabiri ariwe Rezoni mwene Eliyada wari warahunze
acika shebuja Hadadezeri wari warakoranirije abantu mu gatsiko gakomeye kari
kagizwe n’abantu bamazweho abantu na Dawidi se wa Salomoni.(Niba ushaka kumenya ibyaha bya Salomoni kanda aha niba wumva igifransa)
Ibi bikaba
byerekana ko umwana w’umutegetsi mubi byanze bikunze ahura n’ingaruka ari nayo
mpamvu nanditse mu mutwe w’iyi nyigisho ko abana b’agatsiko bitinde bitebuke bazirengera
ingaruka zizakomoka ku byaha n’amahano ababyeyi babo barimo gukorera bene
kanyarwanda.
Salomoni kandi
yari umwami w’igikenya kuko yashatse kwirenza Yelobowamu akamuhungira mu Misiri
akagumayo akagaruka mu gihugu ari uko Salomoni apfuye. Ibi bikaba byerekana
neza neza ukuntu Kagame abantu benshi bamuhunga batinya ko abahotora ariko
akarenga akabasangayo bamwe akabanigisha ibiziriko nka nyakwigendera Koloneli Patirike Karegeya..
Mu gusoza iyi
nyigisho, twibutse ko iyo umwana afite se w’umujura, abana bigana bamwita
umujura kimwe n’iyo umwana ku murenge ibunaka afite se w’umwicanyi, uwo mwana
ahinduka ruvumwa. Uyu muvumo rero hari abibwira ko ari umwihariko w’abana
b’abakene n’abavuka mu batindi nyamara sibyo kuko n’abakomeye bakora nabi
urubyaro rwabo rubiryozwa. Mugire icyumweru cyiza! Nyagasani Yezu abane
namwe!!!
Isengesho
rya Mutagatifu Faransisiko wa Asizi risabira isi amahoro
NYAGASANI
Ngira umugabuzi w’amahoro yawe!
Ahari urwango mpashyire urukundo
Ahari ubushyamirane, mpashyire
kubabarirana
Ahari amacakubiri, mpashyire ubumwe
Ahari ukuyoba, mpashyire ukuri
Ahari ugushidikanya, mpashyire ukwemera
Ahari ukwiheba, mpashyire ukwizera
Ahari icuraburindi mpashyire urumuri
Ahari agahinda, mpashyire ibyishimo
Nyagasani, aho gushaka guhozwa…njye
mpoza abandi;
Aho gushaka kumvwa… njye numva abandi;
Aho kwikundisha… njye nkunda abandi;
Kuko utanga… niwe uhabwa;
Uwibagirwa… niwe uronka;
Ubabarira… niwe ubabarirwa;
Uhara amagara ye… niwe uzukira kubaho
iteka. Amina.
Abatagatifu
b’icyumweru gitaha :
Kuwa mbere taliki 28 Nyakanga ni Mut. Samusoni,
Selisi, Inosenti wa Nazare na Vigitori wa mbere. Kuwa kabiri taliki 29
Nyakanga ni Mut. Marita, Lupo,
Beyatirisa, Lazaro na Serafina. Kuwa gatatu taliki 30 Nyakanga ni Mut. Abeli, Donatilla, Petero, Kirizoroji,
Abudoni na Yuliyeta. Kuwa kane taliki 31 Nyakanga ni Mut. Inyasi wa Loyola na
Jerimani wa Auseri. Kuwa Gatanu taliki 01 Kanama ni Mut. Aphonse Marie de
Liguori, Alicadi na Fida. Kuwa Gatandatu taliki 02 Kanama ni Mut. Ewuzebiyo,
Emari na Sitefani. Ku Cyumweru gitaha taliki 03 Kanama; ni icyumweru cya 18
gisanzwe n’abatagatifu: Nikodemu na Gamaliyeli.
Padiri Nzahoranyisingiza
shikamaye.blogspot
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355