Ingingo y’116
y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda igena ko iyo Minisitiri w’Intebe
ashyizweho ahita ashyiraho Guverinoma nshya abyumvikanyeho na Perezida wa
Repubulika kandi bigakorwa bitarenze iminsi 15 uhereye igihe ashyiriweho.
Iyo minsi yose
ntabwo Kagame na Murekezi bayitegereje kuko nyuma y’amasaha 24 gusa Guverinoma
nshya ihise imenyekana ikanarahira. Bamwe bayigarutsemo abandi barirukanwa. Uwa
mbere wirukanywemo nk’uko byumvikana ni Dr Habumuremyi Petero Damiyani wari
minisitiri w’intebe.
Abinjiyemo
bashya
Nk’uko amazina
amaze gusomwa na Minisitiri w’intebe mushya Murekezi Anastase, bamwe bagumyemo
ariko bahindurirwa imyanya. Abandi ni bashya. Muri aba bashya harimo :
Bwana Tonny NSANGANIRA wagizwe umunyamabanga wa Leta ushinzwe umusaruro muri
minisiteri y’ubuhinzi MINAGRI.
Harimo HABINEZA
Yozefu wongeye kugirwa minisitiri w’umuco na siporo akaba akuwe ku mwanya wa
ambasaderi muri Nijeriya. Mvuze ko ayigarutsemo kuko iyi minisiteri yayiyoboye
mbere y’uko ajya muri Nijeriya aho Kagame yamuhungishije amaso y’abanya Kigali
nyuma yo kumufata yifotozanya anasambana na twa maraya ku Kicukiro.
Harimo GATARE
Francis wagizwe umuyobozi mukuru w’ikigo cy’agatsiko k’abavuye i Bugande cyitwa
R.D.B, harimo KABONEKA Francis wari umudepite akaba yagizwe Minisitiri w’ubutegetsi
bw’igihugu, imiyoborere myiza, amajyambere rusange n’imibereho myiza
y’abaturage.
Hinjiyemo kandi
MUKESHIMANA Jeraridine wagizwe Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi. Hinjiyemo
kandi Ambasaderi Eugene Richard GASANA wari uhagarariye u Rwanda muri Loni akanarera
abana ba Kagame muri Amerika akaba yagizwe umunyamabanga ushinzwe ubutwererane
muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bw’akarere.
Guverinoma kandi
yagarutsemo Bwana BALIKANA Eugene n’ubundi wigeze kuyibamo akaza kuyirukanwamo
kubera amashyari y’abo mu gatsiko bavuye i Bugande bari bamukomanyirije icyo
gihe bikaba byaratewe n’uko yagiye kureguzanya kwa Kagame ko Musoni Protais
asambanira mu biro bakamuhimbira ibyaha.
Abahinduriwe
intebe zo kwicaraho
Mu bahamyemo
ariko bagahindurirwa imyanya y’ubutegetsi barimo Madamu ambasaderi Valentina
RUGWABIZA wari umuyobozi w’ikigo cy’agatsiko R.D.B Kagame yemeje ko kuri we
kingana na Minisiteri kuko aza mu nama y’abaminisitiri, uyu mubyeyi akaba
yagizwe minisitiri w’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba(MINEAC).
Mu bahinduriwe
imyanya kandi turabonamo Dr BIRUTA Visenti watobatobye minisiteri y’uburezi
hamwe na Mathias Harebamungu none bakaba basizemo inkuru. Biruta yimuriwe muri
minisiteri y’umutungo kamere (MINIRENA). Hari MUSONI Jyemusi wavangavanze
ibintu muri MINALOC ariko kubera ubujura akorana na Kagame akaba amwohereje
kujya kuvangavanga n’ibyo muri minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA).
Prof. LWAKABAMBA
Silas yakuwe muri MININFRA ajyanwa muri minisiteri y’uburezi ngo barebe ko
yayizahura ariko bikaba bisa n’ibitazashoboka kuko uburezi bwicwa n’abo mu
gatsiko bafite ijambo no kuri Lwakabamba.
minisitri w'intebe Anasitazi murekezi arahira |
Abirukanywe
muri Guverinoma ya Kagame
Mu birukanywe
muri Guverinoma nasaga n’ubazi bose nkurikije ibyababayeho n’ibyo bagiye bakora
biteye isoni ariko nahushijeho babiri gusa. Mu mitekerereze yanjye nari nziko
abo Kagame yagombaga kwirukanamo Mussa Fazil HARELIMANA na MUSHIKIWABO Luwiza
bagombaga kuzamo ariko siko byagenze ndaza kubigarukaho mu gusoza iyi nkuru
impamvu bahamyemo ariko bakazahindurwa nyuma gato.
Urutonde
rw’abirukanywemo ruragaragaraho : Dr Harebamungu Mathias, Mitali Protais,
Dr Agnes KALIBATA, KAMANZI Stanislas na Dr Petero Damiyani Habumuremyi.
KAMANZI
Stanislas : Dr NKUSI uyobora uru rubuga rwacu
SHIKAMA yambera umugabo, muri E-mail namwandikiye nimugoroba namubwiye ko
byanze bikunze KAMANZI Stanislas agomba kuvamo. Impamvu nta yindi ni uko
azirana bikomeye na MUREKEZI Anastasi ariko icyo bapfa sinkizi nzakomeza
ngikurikirane.
Dr
Harebamungu Mathias : Uyu mugabo
ukomoka i Byumba akaba ari igihubutsi cyane mu byo avuga atabanje
kubiyungurura, iyirukanwa rye ryerekanye ko Kagame agikomeye ku iturufu ye yo
kwanga abahutu no gukundwakaza abatutsi.
Muti ese kubera
iki ? Kagame ajya muri Rwanda Day muri USA / CANADA yuriye indege asize
mu Rwanda umuriro ugurumana ku kibazo cyo kumenya urutonde ndakuka
rw’abanyeshuri bagombaga kwemererwa inguzanyo yo kwiga Kaminuza.
Icyo gihe
minisitiri BIRUTA ugabiwe MINIRENA yatangaje ko nta nguzanyo bazahabwa, kubera
ko ikibazo cyakomeye, Kagame w’umunyamayeri utwara kinyeshyamba agezeyo, yanze
ko bari bumubaze icyo kibazo ahita ategeka Harebamungu kuvuguruza shebuja
Biruta maze avuga ko inguzanyo bazihawe.
Nk’umunyamakuru
ubifitemo uburambe, nkaba mbona mu isesengura ryanjye Kagame ikibazo cya Biruta
na Harebamungu agikemuye amacuri. Yashoboraga kubirukana bombi cyangwa bombi
akabasubiza muri Guverinoma kuko ariwe wabakoresheje amakosa.
Dr
Agnes Kalibata : Kalibata wize
iby’ubutabire, yatobatobye minisiteeri y’ubuhinzi yakunze kunanira
abaminisitiri benshi itewe n’uko agatsiko kayigenzura bikomeye ngo abanyarwanda
badakira umudari(inzara). Kalibata kandi SHIKAMA twamwanditseho inkuru zitabarika
ku makosa akorera abahinzi ku buryo atari guhamamo rwose.
Nari niteze rero
ko Kalibata yirukanwa kuko atariwe gusa uvanywe muri iyi minisiteri adakoza
amaguru hasi gusa. Uciye no mu bamubanjirije barimo Ephraim KABAYIJA wadukanye
ibyo gukamira inka hasi ababyeyi bakamuha induru, BAZIVAMO ndetse na MUREKEZI
uyu; MINAGRI yabaye ikigeragezo kuri Kagame.
Mitali
Porotasi : Uyu mugabo ukomoka ku Cyeru ku
Mugina wa Jenda na Kabugondo mu Karere ka Kamonyi nawe nimugoroba nari
natangaje ko agomba kuvamo kubera impamvu zirenga igihumbi ariko ndavugamo
eshatu gusa : Impamvu ya mbere ni uko MITRALI ari umuswa butwi.
Ibi byemezwa
n’uko nta Kaminuza yize ahubwo ingirwa diplôme yiyitirira akaba yarayiguze muri
ULK kwa Prof. Senateri LWIGAMBA Balinda. Iki rero kuri Kagame kikaba ari
igisebo gikomeye gukoresha minisitiri wibye diplôme ya Kaminuza.
Impamvu ya
kabiri ni uko Mitali aregana cyane akaba agira ubujajwa burenze urugero ku
buryo kumugira muri Guverinoma ahora akuduhira mu matwi ntaguhe amahoro n’ituze
bityo akakubuza gutunganya n’izindi nshingano zawe.
Impamvu ya 3
nakomeje kuyandikaho ni uko Mitali yahemukiye Kizito Mihigo amubeshyera ku
gatsiko ngo yashakaga guhirika ubutegetsi bwa Kagame kuko yari yamaze kumenya
ko azamusimbura muri MINISPOC. Ubu rero Mitali ashobora gufungwa cyangwa akajya
guhinga amateke n’ibisheke mu rufunzo rw’iwabo ku Cyeru ku Mugina ukatiye hirya
hano i Rugobagoba.
Dr
Petero Damiyani Habumuremyi : Uyu we rwose
sinzi aho ndi bumuhere kuko mu myaka hafi 3 amaze ari minisitiri w’intebe yakoze
amakosa akomeye cyane harimo no gusiga amanitse u Rwanda ku musaraba kuri Karuvaliyo.
Dr Damiyani P.
H. niwe mucurabwenge wa filimu yise NDI UMUNYARWANDA afatanije na RUCAGU Bonifasi
na BAMPORIKI Edouard. Iyi Filimu ya Habumuremyi niyo ubu ituma abavandimwe bacu
b’abanyarwanda abana ba MAKUZA Anastase bicuza impamvu bavutse.
Guhubuka,
guhuragura ibigambo n’ubwenge bukabije kuba bucye mu kazi
Habumuremyi
yagaragaje umuriro wo kwihuta cyane ku buryo nahise mvuga ko atazamaraho imyaka
4 none birabaye. Nigeze kubandikira kuri uru rubuga rwacu SHIKAMA ko yasuye
abahinzi mu gishanga cya BASE ku mupaka wa Rulindo na Gakenke akabwira abaturage
ko inyigo y’igishanga igomba kuba yarangiye bitarenze icyumweru kimwe.
Kagame ari kumwe n'umuryango w'Anasitazi Murekezi |
Iyi mvugo ikaba
irimo ubugoryi bwinshi cyane kandi idakwiriye Nyakubahwa Minisitiri w’intebe
kuko inyigo y’igishanga idashobora gukorwa mu gihe kiri munsi y’amezi
atandatu(6). Ku italiki 12 Mutarama 2014 mu ngirwamasengesho muri Serena-Kigali
Kagame yamushimiye mu ruhame ko yavuze uko bikwiye ku rupfu rwa Col. Patrick
KAREGEYA (ndabwira uwo ariwe wese----!!!).
Perezida Kagame w’umunyamayeri
mpora iteka nibaza aho ayavoma, burya yari amwahuye kugira ngo abo mu Gatsiko
bamwibasire bityo abone uko amwubikira imbehe kuko yamaze kumuvomamo impamvu yo
gukomeza gupyinagaza abavandimwe bacu b’abahutu abategeka gusaba imbabazi ku
byaha batakoze cyangwa byakozwe bataranavuka akaba yaramubonaga nk’igikatsi
cyashizemo umushari.
Mu mwiherero
w’abagize guverinoma mu Kagera, Habumuremyi mu ijambo rye ryatangaje abantu
benshi nanjye ndimo, yemeje ko abanyarwanda bose bakoze ibyaha ukuyemo Paul
KAGAME. Kagame rero yongeye kubona ko ari Nyirabirahunga-Bwengebuke kuko iyi
mvugo irimo ubucucu burenze urugero no gukabya kudashyira mu gaciro bitewe
n’uko Kagame nawe azi neza ko yamaze abanyarwanda.
Fazil
H. : Ikimenyetso ko imiriro ikongezwa n’agatsiko : Impamvu nari nakomeje kuvuga ko Fazil
ashobora kuvamo ni uko imiriro irimo kuyogoza igihugu kandi kudatahura
abayishumika bikaba bishyira icyaha kuri minisitiri w’umutekano Cheikh Mussa
Fazil HARELIMANA.
Kuba rero Kagame
amurekeyemo ni ikimenyetso ko abacana imiriro Kagame abazi kuko iyo baba abanzi
ba Kagame, yagombaga kubihora Fazil wananiwe kubatahura no kubihagarika. Kandi
Fazil nawe ejo bundi yemeje adategwa ko abatwika atari abanzi b’u Rwanda.
Iyi guverinoma
ikaba igiyeho mu gihe kibi cyane kizayigora gukoreramo kuko ibibazo biri mu
Rwanda byamaze kurenga ihaniro ku buryo umuti ukwiye ari uguhindura ubutegetsi
bwose mu nzira y’amahoro bose bakavamo uhereye kuri Perezida Kagame na Tito
Rutaremara umucurabwenge w’imigambi yose mibisha ya FPR yoretse u Rwanda.
Dusoze tubabwira
ko Murekezi abaye minisitiri w’intebe wa 10 uhereye ku italiki 01 Nyakanga 1962
umwaka u Rwanda rwabonyeho ubwigenge. 9 bamubanjirije ni : Dr Makuza
Bernard, Dr Pierre Damien Habumuremyi, Pierre Celestin Rwigema, Twagiramungu
Faustin, Kambanda Yohani, Dr Nsengiyaremye Dismas, Kayibanda Gerigori, Dr
Sylvestre Nsanzimana na Madamu Uwiringiyimana Agatha.
GATENDO A.
shikamaye.blogspot.com
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355