Pages

KWAMAMAZA

IRYAVUZWE NA SHIKAMA KO GUVERINOMA IZAHINDUKA RIRABAYE : « GUVERINOMA Y’INKONGI Z’IMIRIRO IYOBOWE NA MUREKEZI Anastase IGIYEHO MU GIHE CY’AMAREMBERA Y’INGOMA Y’IGITUGU YA Paul KAGAME YIBASIWE N’INKONGI Z’IMIRIRO»/ GATENDO A.

Minisitri w'Intebe Anasitazi Murekezi
arahira

Ingingo y’116 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda igena ko iyo Minisitiri w’Intebe ashyizweho ahita ashyiraho Guverinoma nshya abyumvikanyeho na Perezida wa Repubulika kandi bigakorwa bitarenze iminsi 15 uhereye igihe ashyiriweho.

Iyo minsi yose ntabwo Kagame na Murekezi bayitegereje kuko nyuma y’amasaha 24 gusa Guverinoma nshya ihise imenyekana ikanarahira. Bamwe bayigarutsemo abandi barirukanwa. Uwa mbere wirukanywemo nk’uko byumvikana ni Dr Habumuremyi Petero Damiyani wari minisitiri w’intebe.

Abinjiyemo bashya
Nk’uko amazina amaze gusomwa na Minisitiri w’intebe mushya Murekezi Anastase, bamwe bagumyemo ariko bahindurirwa imyanya. Abandi ni bashya. Muri aba bashya harimo : Bwana Tonny NSANGANIRA wagizwe umunyamabanga wa Leta ushinzwe umusaruro muri minisiteri y’ubuhinzi MINAGRI.

Harimo HABINEZA Yozefu wongeye kugirwa minisitiri w’umuco na siporo akaba akuwe ku mwanya wa ambasaderi muri Nijeriya. Mvuze ko ayigarutsemo kuko iyi minisiteri yayiyoboye mbere y’uko ajya muri Nijeriya aho Kagame yamuhungishije amaso y’abanya Kigali nyuma yo kumufata yifotozanya anasambana na twa maraya ku Kicukiro.

Harimo GATARE Francis wagizwe umuyobozi mukuru w’ikigo cy’agatsiko k’abavuye i Bugande cyitwa R.D.B, harimo KABONEKA Francis wari umudepite akaba yagizwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, imiyoborere myiza, amajyambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage.

Hinjiyemo kandi MUKESHIMANA Jeraridine wagizwe Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi. Hinjiyemo kandi Ambasaderi Eugene Richard GASANA wari uhagarariye u Rwanda muri Loni akanarera abana ba Kagame muri Amerika akaba yagizwe umunyamabanga ushinzwe ubutwererane muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bw’akarere.

Guverinoma kandi yagarutsemo Bwana BALIKANA Eugene n’ubundi wigeze kuyibamo akaza kuyirukanwamo kubera amashyari y’abo mu gatsiko bavuye i Bugande bari bamukomanyirije icyo gihe bikaba byaratewe n’uko yagiye kureguzanya kwa Kagame ko Musoni Protais asambanira mu biro bakamuhimbira ibyaha.

Abahinduriwe intebe zo kwicaraho
Mu bahamyemo ariko bagahindurirwa imyanya y’ubutegetsi barimo Madamu ambasaderi Valentina RUGWABIZA wari umuyobozi w’ikigo cy’agatsiko R.D.B Kagame yemeje ko kuri we kingana na Minisiteri kuko aza mu nama y’abaminisitiri, uyu mubyeyi akaba yagizwe minisitiri w’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba(MINEAC).

Mu bahinduriwe imyanya kandi turabonamo Dr BIRUTA Visenti watobatobye minisiteri y’uburezi hamwe na Mathias Harebamungu none bakaba basizemo inkuru. Biruta yimuriwe muri minisiteri y’umutungo kamere (MINIRENA). Hari MUSONI Jyemusi wavangavanze ibintu muri MINALOC ariko kubera ubujura akorana na Kagame akaba amwohereje kujya kuvangavanga n’ibyo muri minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA).

Prof. LWAKABAMBA Silas yakuwe muri MININFRA ajyanwa muri minisiteri y’uburezi ngo barebe ko yayizahura ariko bikaba bisa n’ibitazashoboka kuko uburezi bwicwa n’abo mu gatsiko bafite ijambo no kuri Lwakabamba.
minisitri w'intebe Anasitazi murekezi arahira

Abirukanywe muri Guverinoma ya Kagame
Mu birukanywe muri Guverinoma nasaga n’ubazi bose nkurikije ibyababayeho n’ibyo bagiye bakora biteye isoni ariko nahushijeho babiri gusa. Mu mitekerereze yanjye nari nziko abo Kagame yagombaga kwirukanamo Mussa Fazil HARELIMANA na MUSHIKIWABO Luwiza bagombaga kuzamo ariko siko byagenze ndaza kubigarukaho mu gusoza iyi nkuru impamvu bahamyemo ariko bakazahindurwa nyuma gato.
Urutonde rw’abirukanywemo ruragaragaraho : Dr Harebamungu Mathias, Mitali Protais, Dr Agnes KALIBATA, KAMANZI Stanislas na Dr Petero Damiyani Habumuremyi.

KAMANZI Stanislas : Dr NKUSI uyobora uru rubuga rwacu SHIKAMA yambera umugabo, muri E-mail namwandikiye nimugoroba namubwiye ko byanze bikunze KAMANZI Stanislas agomba kuvamo. Impamvu nta yindi ni uko azirana bikomeye na MUREKEZI Anastasi ariko icyo bapfa sinkizi nzakomeza ngikurikirane.

Dr Harebamungu Mathias : Uyu mugabo ukomoka i Byumba akaba ari igihubutsi cyane mu byo avuga atabanje kubiyungurura, iyirukanwa rye ryerekanye ko Kagame agikomeye ku iturufu ye yo kwanga abahutu no gukundwakaza abatutsi.

Muti ese kubera iki ? Kagame ajya muri Rwanda Day muri USA / CANADA yuriye indege asize mu Rwanda umuriro ugurumana ku kibazo cyo kumenya urutonde ndakuka rw’abanyeshuri bagombaga kwemererwa inguzanyo yo kwiga Kaminuza.

Icyo gihe minisitiri BIRUTA ugabiwe MINIRENA yatangaje ko nta nguzanyo bazahabwa, kubera ko ikibazo cyakomeye, Kagame w’umunyamayeri utwara kinyeshyamba agezeyo, yanze ko bari bumubaze icyo kibazo ahita ategeka Harebamungu kuvuguruza shebuja Biruta maze avuga ko inguzanyo bazihawe.

Nk’umunyamakuru ubifitemo uburambe, nkaba mbona mu isesengura ryanjye Kagame ikibazo cya Biruta na Harebamungu agikemuye amacuri. Yashoboraga kubirukana bombi cyangwa bombi akabasubiza muri Guverinoma kuko ariwe wabakoresheje amakosa.

Dr Agnes Kalibata : Kalibata wize iby’ubutabire, yatobatobye minisiteeri y’ubuhinzi yakunze kunanira abaminisitiri benshi itewe n’uko agatsiko kayigenzura bikomeye ngo abanyarwanda badakira umudari(inzara). Kalibata kandi SHIKAMA twamwanditseho inkuru zitabarika ku makosa akorera abahinzi ku buryo atari guhamamo rwose.  

Nari niteze rero ko Kalibata yirukanwa kuko atariwe gusa uvanywe muri iyi minisiteri adakoza amaguru hasi gusa. Uciye no mu bamubanjirije barimo Ephraim KABAYIJA wadukanye ibyo gukamira inka hasi ababyeyi bakamuha induru, BAZIVAMO ndetse na MUREKEZI uyu; MINAGRI yabaye ikigeragezo kuri Kagame.

Mitali Porotasi : Uyu mugabo ukomoka ku Cyeru ku Mugina wa Jenda na Kabugondo mu Karere ka Kamonyi nawe nimugoroba nari natangaje ko agomba kuvamo kubera impamvu zirenga igihumbi ariko ndavugamo eshatu gusa : Impamvu ya mbere ni uko MITRALI ari umuswa butwi.

Ibi byemezwa n’uko nta Kaminuza yize ahubwo ingirwa diplôme yiyitirira akaba yarayiguze muri ULK kwa Prof. Senateri LWIGAMBA Balinda. Iki rero kuri Kagame kikaba ari igisebo gikomeye gukoresha minisitiri wibye diplôme ya Kaminuza.

Impamvu ya kabiri ni uko Mitali aregana cyane akaba agira ubujajwa burenze urugero ku buryo kumugira muri Guverinoma ahora akuduhira mu matwi ntaguhe amahoro n’ituze bityo akakubuza gutunganya n’izindi nshingano zawe.

Impamvu ya 3 nakomeje kuyandikaho ni uko Mitali yahemukiye Kizito Mihigo amubeshyera ku gatsiko ngo yashakaga guhirika ubutegetsi bwa Kagame kuko yari yamaze kumenya ko azamusimbura muri MINISPOC. Ubu rero Mitali ashobora gufungwa cyangwa akajya guhinga amateke n’ibisheke mu rufunzo rw’iwabo ku Cyeru ku Mugina ukatiye hirya hano i Rugobagoba.

Dr Petero Damiyani Habumuremyi : Uyu we rwose sinzi aho ndi bumuhere kuko mu myaka hafi 3 amaze ari minisitiri w’intebe yakoze amakosa akomeye cyane harimo no gusiga amanitse u Rwanda ku musaraba kuri Karuvaliyo.

Dr Damiyani P. H. niwe mucurabwenge wa filimu yise NDI UMUNYARWANDA afatanije na RUCAGU Bonifasi na BAMPORIKI Edouard. Iyi Filimu ya Habumuremyi niyo ubu ituma abavandimwe bacu b’abanyarwanda abana ba MAKUZA Anastase bicuza impamvu bavutse.

Guhubuka, guhuragura ibigambo n’ubwenge bukabije kuba bucye mu kazi
Habumuremyi yagaragaje umuriro wo kwihuta cyane ku buryo nahise mvuga ko atazamaraho imyaka 4 none birabaye. Nigeze kubandikira kuri uru rubuga rwacu SHIKAMA ko yasuye abahinzi mu gishanga cya BASE ku mupaka wa Rulindo na Gakenke akabwira abaturage ko inyigo y’igishanga igomba kuba yarangiye bitarenze icyumweru kimwe.
Kagame ari kumwe n'umuryango w'Anasitazi Murekezi

Iyi mvugo ikaba irimo ubugoryi bwinshi cyane kandi idakwiriye Nyakubahwa Minisitiri w’intebe kuko inyigo y’igishanga idashobora gukorwa mu gihe kiri munsi y’amezi atandatu(6). Ku italiki 12 Mutarama 2014 mu ngirwamasengesho muri Serena-Kigali Kagame yamushimiye mu ruhame ko yavuze uko bikwiye ku rupfu rwa Col. Patrick KAREGEYA (ndabwira uwo ariwe wese----!!!).

Perezida Kagame w’umunyamayeri mpora iteka nibaza aho ayavoma, burya yari amwahuye kugira ngo abo mu Gatsiko bamwibasire bityo abone uko amwubikira imbehe kuko yamaze kumuvomamo impamvu yo gukomeza gupyinagaza abavandimwe bacu b’abahutu abategeka gusaba imbabazi ku byaha batakoze cyangwa byakozwe bataranavuka akaba yaramubonaga nk’igikatsi cyashizemo umushari.

Mu mwiherero w’abagize guverinoma mu Kagera, Habumuremyi mu ijambo rye ryatangaje abantu benshi nanjye ndimo, yemeje ko abanyarwanda bose bakoze ibyaha ukuyemo Paul KAGAME. Kagame rero yongeye kubona ko ari Nyirabirahunga-Bwengebuke kuko iyi mvugo irimo ubucucu burenze urugero no gukabya kudashyira mu gaciro bitewe n’uko Kagame nawe azi neza ko yamaze abanyarwanda.

Abategetsi bakuru hamwe na Misitri w'intebe mushya

Fazil H. : Ikimenyetso ko imiriro ikongezwa n’agatsiko : Impamvu nari nakomeje kuvuga ko Fazil ashobora kuvamo ni uko imiriro irimo kuyogoza igihugu kandi kudatahura abayishumika bikaba bishyira icyaha kuri minisitiri w’umutekano Cheikh Mussa Fazil HARELIMANA.

Kuba rero Kagame amurekeyemo ni ikimenyetso ko abacana imiriro Kagame abazi kuko iyo baba abanzi ba Kagame, yagombaga kubihora Fazil wananiwe kubatahura no kubihagarika. Kandi Fazil nawe ejo bundi yemeje adategwa ko abatwika atari abanzi b’u Rwanda.

Iyi guverinoma ikaba igiyeho mu gihe kibi cyane kizayigora gukoreramo kuko ibibazo biri mu Rwanda byamaze kurenga ihaniro ku buryo umuti ukwiye ari uguhindura ubutegetsi bwose mu nzira y’amahoro bose bakavamo uhereye kuri Perezida Kagame na Tito Rutaremara umucurabwenge w’imigambi yose mibisha  ya FPR yoretse u Rwanda.

Dusoze tubabwira ko Murekezi abaye minisitiri w’intebe wa 10 uhereye ku italiki 01 Nyakanga 1962 umwaka u Rwanda rwabonyeho ubwigenge. 9 bamubanjirije ni : Dr Makuza Bernard, Dr Pierre Damien Habumuremyi, Pierre Celestin Rwigema, Twagiramungu Faustin, Kambanda Yohani, Dr Nsengiyaremye Dismas, Kayibanda Gerigori, Dr Sylvestre Nsanzimana na Madamu Uwiringiyimana Agatha. 

GATENDO A.
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355