Pageviews all the time

Ikibazo cya Commentaires: Kuki nta hantu ho gushyira ibitekerezo by'abasomyi kuri Shikama? Igisubizo: Harahari!!!

SHIKAMA
Shikama imaze iminsi igezwaho ikibazo kivuga ngo: Ese kuki nta hantu mwaduteganyirije twashyira ibitekerezo byacu nko ku mbuga zimwe na zimwe?

Ibi bibazo birababaje cyane kuko Shikamaye.blogspot kuva yafungurwa yagiye ibabwira ko hari ahantu hajya ibitekerezo byanyu. Iyo ufunguye inyandiko, umaze kuyisoma munsi yayo hari ahanditse  "4comments" ugakandaho maze akadisrishya kagahita gafunguka ugatanga igitekerezo cyawe cynagwa se ukanenga cyangwa ugashima ibyo abandi banditse. Icyitonderwa hariya handitse 4, hari igihe wasanga handitse 2, 3, cyangwa undi mubare biterwa n'umubare w'abantu bamaze gutanga ibitekerezo byabo ku nkuru. Dore uko hasi y'inkuru umaze gusoma haba hameze:

1. Posted by(izina ry'uwashyize inkuru ku rubuga): Nkusi Joseph
2. Reaction( icyo uvuga ku nyandiko umaze gusoma): biranyuze,---------------, ntabwo binyuze
3. x comments: aha niho ukanda ugasoma ibitekerezo byatanzwe ku nyandiko maze nawe ugasubiza ababitanze cyangwa ukagira icyo uvuga ku nyandiko.



Dore umwe mu basomyi ba Shikama udasiba gutanga igitekerezo cye kuri buri nyandiko dusohora rimwe na rimwe anenga n'izo abanyamakuru ba Shikama baba banditse, tukaba tumushimira cyane. Reba icyo yavuze kuri iyi nkuru ikurikira:

Ibinshengura. Ese ubugome bwa Mariam wafungiye mu isanduku imyaka itatu yose umwana Nasra afite amezi 9 hari aho butaniye n'ubwa Kagame wavukije umwana w'amezi 10 konswa igihe yashimutaga nyina Ingabire Yozefina kuri 21/4/2014 avuye kugemurira umuntu muri 1930 kugeza na n'ubu umwana akaba atarabona nyina?




Marie Kampororo

12 hours ago  -  Shared publicly

Ikibazo nk'iki kirakomeye cyane, mu gihe tubwirwa ko u Rwanda aricyo gihugu gifite Leta abategarugori bafitemo imyanya ari benshi kuruta ibindi bihugu. Nabonye ba bana ba Nyakwigendera Hakolimana Emmanuel baragize abatabazi benshi, ndetse abavandimwe babo batatu bandikiye L'ONU. Ese nta muryango aka kana kagira ngo nabo bagarageze bandikire umuryango wa LONU wita ku burenganzira bw'abana na ba nyina????Ibintu ndabona bigeze iwa Ndabaga....



Ibinshengura. Ese ubugome bwa Mariam wafungiye mu isanduku imyaka itatu yose umwana Nasra afite amezi 9 hari aho butaniye n'ubwa Kagame wavukije umwana w'amezi 10 konswa igihe yashimutaga nyina Ingabire Yozefina kuri 21/4/2014 avuye kugemurira umuntu muri 1930 kugeza na n'ubu umwana akaba atarabona nyina?

Uyu mugore ni umugome

 Mariam, umugabo

 w'ishati ya bururu ni Rashid 

Mvungi se wa Nasra mubona aha


Ku isi  hose, umwana ahabwa uburenganzira busumba ubw'abantu bakuru: kuvurirwa ubuntu, gushaka abamuhagararira mu mategeko iyo uburenganzira bwe bwahonyowe, gutabarizwa na buri wese ubonye ko abangamiwe mu bureganzira bwa muntu, guhabwa uburezi bw'ibanze ku buntu mu bigo bya Leta, n'ibindi byinshi tutarondoye. Umuco nyarwanda nawo ntiwasigaye inyuma mu kwerekana ko umwana ari agati kadacanwa, ibi tukaba tubisanga mu migani myinshi yaba imiremire cyangwa iy'imigenurano. Mu migani miremire twavuga nk'uwitwa Nyamutegerakazazejo wari utuye i Gihinga na Gihindamuyaga, aho werekana ko ineza n'inabi ugirira rubanda umwana uzasiga azabisanga imbere. Mu migufi twavuga nka: umwana ni umutware cyangwa utazi umukungu yima umwana.

Iyobokamana.DUFATANYIRIZE HAMWE IJAMBO RY’IMANA RYO KURI IKI CYUMWERU CYA 6 CYA PASIKA, TALIKI 25 GICURASI 2014 : Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa : 8,5-8.14-17 Isomo rya kabiri : 1 Petero : 3,15-18. Ivanjiri : Yohani :14,15-21 : «Nimuhore mwiteguye guha igisubizo umuntu wese uzababaza ibyerekeranye n’imyizerere yanyu n’ubwoko bwa Demukarasi mwahisemo kwerekezamo igihugu kandi mubikorane ubugwaneza, icyubahiro n’ikinyabupfura kuko hasigaye igihe gito u Rwanda rukava mu icuraburindi.» Abatagatifu : Gerigori wa 7, Beda na Mariya Madalina wa Pazi/Padiri TABARO M.


Aba ni abaturage ubutegetsi

 bwa FPR bumaze iminsi bushimuse
ku Gisenyi. Ubutegetsi nk'ubu ni ubwo 
gusezerera mu maguru mashya
 butaratumaraho ababyeyi
 n'ibibondo.
Mu bihe byose abaturage bagiye bagira ababayoboye n’ababayobora muri ibi bihe. Uhereye cyera cyane amateka yanditswe agenda atwereka abatware babayeho bakomeye cyane. Mu Bugereki, ukanyura mu baromani ku ngoma ya Kayisari Ogusito, ukanyura mu Misiri ku ngoma y’umwami Farawo n’abazungura be bose.
Aho ni cyera cyane ariko ugarutse hafi ahangaha mu mateka tubonamo abagabo babaye ibihangange bidakorwaho nka Adolf Hitler wategetse Ubudage akanaba impamvu yateje intambara ya mbere y’isi akaza no guteza intambara ya kabiri y’isi yose ahagana mu 1942-1945.
Twibutse ko impamvu Hitler yateje intambara ya kabiri y’isi ari uko SDN yaje gusimburwa na Loni mubona cyangwa mwumva ubungubu yamusabye kwishyura ibyo yari yarangije mu ya mbere mu cyo bise DIKTAT ariko akabona Ubudage butabishobora agahitamo gushoza iya kabiri.

TUGANIRE KU BWANDITSI NYARWANDA.

Uyu munsi ndagira ngo tuganire ku byerekeye ubwanditsi. Ndavuga akamaro k’ inyandiko, impamvu twandika, n’ igihe tugomba kwandika. Icya mbere twandika kuko tuzi gusoma no kwandika, none ubungubu hakaba haraje na technology idufasha kwandika, tukikosora, tugahindura amagambo, ndetse tukandika mu ndimi zitandukanye.

Abanyarwanda bagomba guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika
Abanyarwanda bagomba guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika
Ubwanditsi ni uburyo bwo kugirana ibiganiro, gutumanaho, no kumvisha abantu icyo ushaka kubabwira udafunguye umunwa. Niyo mpamvu buri wese aho ava akagera afite uburenganzira bwo kwandika ndetse no gusoma ibyo ashaka, igihe ashakiye no mu birimi ashaka. Akaba ari nayo mpamvu nta muntu ufite uburenganzira bwo kubwira undi ngo nareke kwandika, cyangwa ngo amuhindure umwanzi kuko yavuze ibitamunyuze.

Sheikh Mussa Fazil HARELIMANA wakomeje gushinjwa n’abacikacumu bo mu Biryogo nyuma akaza kuvugira mu nama y’umushyikirano i Kigali mu 2010 ko azakora ibishoboka n’ibidashoboka akazagwa imbere ya Perezida Kagame yishyize mu mazi abira muri politiki kuko aherutse kuvuguruzwa n’urwego ayobora mu gihe kitarenga amasaha atandatu

Sheikh Mussa Fazil Harerimana (iburyo)uyu wifashe
ku itama no ku kananwa

Bwana Sheikh Mussa Fazil HARELIMANA utarakunze kugira amahirwe yo kurengwa n’imijugujugu y’abanyamakuru umunsi ku munsi, ubu noneho birasa n’aho ageze ku mpera y’amayeri yagiye arisha mu kumufasha gukora ku mbehe Kagame yamugeneye.

Nk’umunyamakuru w’umwuga, Minisitiri Sheikh Mussa Fazil H. ndamuzi neza kandi nakunze kwitabira ibiganiro yatumiragamo abanyamakuru inshuro nyinshi. Umunsi umwe nigeze kumubaza icyo atekereza ku baturage bo mu Biryogo iwabo bahora bamushinja ko yagize uruhare mu kwica abanyarwanda muri 1994.
Icyo gihe Nyakubahwa Fazil yaransubije ngo : «Ariko nkawe ko uri umunyamakuru  nk’ibyo bintu bya jenocide ubijyamo ute ko utaba uzi uko umuntu yinjiye muri politiki.» Nongeye kukimubaza arambwira ngo : «Abo banshinja ubihorere bazakomeza banshinje nibagera aho bazarambirwa bampe amahoro!»

Kwamagana Ishimutwa n'iyicwa ry'Abaturage: ISHYAKA PRM/MRP - ABASANGIZI RIRAMAGANA INYEREZWA N’IYICWA RY’ABANTU RYEZE MU RWANDA MURI IKI GIHE



Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Rwanda birimo ikinyamakuru IZUBA RIRASHE cyo kuya 16/05/2014, hirya no hino mu Rwanda abantu bashize bashimutwa na Leta ya FPR – Inkotanyi yagakwiriye kuba irengera rubanda, bakaburirwa irengero. Nk’uko ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryabyanditse mu mahame - remezo yaryo ku rupapuro rwa 20 mu ngamba yaryo yo “Gushyira ingufu mu kubahiriza uburenganzira busesuye bw’Abanyarwanda bose kuko aribo ngufu z’igihugu, kuko ari bo bukungu bwa mbere bwacyo”, abantu kunyerezwa bakaburirwa irengero ni ikintu ishyaka ryacu rirwanya cyane kuko kivutsa u Rwanda n’abanyarwanda ubukungu bwabo bwambere y’ibindi byose ari bwo ABANTU.

Rwanda. Kagame akomeje gutegura intambara ubwo abandi bamusaba kumvikana n'abatavuga rumwe nawe/NKUSI Yozefu


Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama tariki ya 25/2/2014


Abanyarwanda babivuze ukuri ngo ibijya gucika bica amarenga. Kagame ubu ntakirya ntakiryama kuva aho atsindiwe intambara yo muri RDCongo yitiriwe byo kujijisha M23. Ubu Kagame niwe muperezida wa mbere ku isi uhora mu ngendo zihenze zo hanze zitwara akayabo isanduku ya Leta. Nguwo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika ahari abana be hafi ya bose, yavayo hadashize n'umunsi ukamwumva mu Busuwisi, muri Singapour cyangwa mu cyirwa cya Seyschelles.

Utazi amacenga n'amacabiranya ya FPR na Kagame uyibereye umuyobozi yakwibeshya ati Kagame muri Amerika aba agiye kureba Butike z'umugore we ziri i Boston uko zikora, cyangwa kureba niba amata y'Inyange industries agurwa neza ndetse akaba ayoboka n'abana be. Oya da, si uko ibintu bimeze, Kagame ariho arapfunda imitwe hose ku bantu baziranye nawe ngo igikombe cyo kugirana imishyikirano n'abamurwanya kimurenge, kandi akabasaba n'intwaro zo kuzakongeza umuriro mu karere bibaye ngombwa nkuko babimukoreye muri 1990.

MBANGURUNUKA. Nyuma y'itohoza ryimbitse amazemo iminsi, Mbangurunuka aremeza amakuru Shikama imaze iminsi itangaje: MAKUZA Berenarudo yarafunzwe kandi aracyafunzwe. Umukwabu Kagame aherutse gukora muri za mudasobwa z'abategetsi bakuru b'Agatsiko niwo umukozeho, iyo serwakira ikaba hari n'abandi bategetsi bakuru igiye gukoyorera muri za Gereza nibagira Imana ntibakubitwe agafuni!

Berinarudo Makuza

Aya makuru nyabagejejeho ntinze ariko nari nkiri mu iperereza ryimbitse kandi ngerageza n’uburyo bwo kuyabagezaho ntahungabanyije umutekano wanjye.

Hari amakuru amaze iminsi acicikana ko Makuza Bernard yashimuswe cg afunzwe. Ayo makuru niyo cyane koko arafunzwe kubera impamvu ngiye kubavira mu mizi aha hasi. Ibyaha akurikiranyweho bishobora gutuma asa n’ubohorwa gato ariko arinzwe ku buryo n’isazi itamwegera, bikaba ari ukugirango hafatwe n’abandi benshi cyane kandi bakomeye bakekwa gufatanya nawe.

Mumpera z’umwaka wa 2012, nibwo hadutse umuntu usa n’udasanzwe wiyise Mbangurunuka Pawulo. Amabaruwa ye abiri ya mbere yahitishije ku rubuga rw’Umuhanuzi ruyobowe na Padiri Nahimana Thomas, yashimishije abakuru b’agatsiko k’ibyihebe karahava ku buryo ariyo nkuru baganiraga mu tubari cyangwa mu rugo rwa Osama (utagira idini) bamaze gukora lisiti y’abahabwa utuzi twa Munyuza cg abanigishwa umugozi wa Gakwerere.  Ariko amabaruwa yagiye akurikiraho,  yatumye abayobozi b’Agatsiko sajya (ariko kayobowe n’icyihebe cy’Umunyarwanda) batangira kubira ibyuya batangira guhirigita nk’uwenda guta ibitabapfu kugeza ubwo bafashe umwanzuro ko uwo muntu cyangwa se itsinda ry’abantu bahigishwa uruhindu kubura hasi kubura hejuru amazi atararenga inkombe.

Agatsiko kahuye n’akaga gakomeye bitewe n’izo nyandiko kuko hari imigambi yagiye iburizwamo bitewe nuko amakuru yayo yatanzwe abicanyi benda gusohora inkota mu rwubati. Urugero rwa hafi ni iburizwamo ry’iyicwa rya Padiri Nahimana Thomas, watabawe cg se waburiwe abanzi bageze mu ntanzi z’urugo(uwasomye inkuru za Mbangurunuka P. arabizi). Siwe gusa hari n’abandi bagiye baburirwa biciye ku mbuga nkoranyamabanga kandi ubwicanyi bakabasha kuburokoka.

Icyihebe gikuru ibyo ntibigishimisha na gato kuba imigambi ikomeje kuburizwamo ngo kibonere amaraso akiramutsa kabiri. Niko guhita (hamwe n’abungirije mu Gatsiko) gushakisha uburyo aho izi nyandiko ziva hamenyekana. Nibwo babanje gutumiza impuguke Prof. Karangwa Chrisologue kugirango arebe niba koko izo nyandiko zandikwa n’umuntu umwe cyangwa ari itsinda ry’abantu benshi. Umwanzuro uyu musaza wizerwa cyane na Kagame yaje gutanga, ni uko izi nyandiko zikorwa n’itsinda ryihariye rihuriweho n’impuguke nyinshi kandi abaririmo bakaba babarizwa mu byiciro byose byaranze amateka y’u Rwanda. Ni ukuvuga abazi amateka y’ingoma ya Kayibanda, Habyarimana, na Kagame. Karangwa yagaragaje ko niyo umuntu yakwihinduranya nk’uruvu cyangwa akarangwa n’amabara menshi nk’ikinyugunyugu, byagira aho bigarukira. Bitandukanye cyane n’uburyo iri tsinda  (according to him) ryihinduranya. Amaze gutanga umwanzuro we, hari n’abandi bagiye bagishwa inama ariko buri wese agakurura yishyira ashaka gushyira mu kaga uwo atifuriza amahoro. Hageze n’aho kwibaza ku bagize opposition ko baba batabifitemo uruhare cyangwa se bakaba ari nabo babyandika. Abatekerejweho cyane ni abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame ariko batavuye hanze kubera ikinyarwanda gikunze gukoreshwa muri izo nyandiko.

Padiri Nahimana Thomas yatekerejweho : 
Agatsiko kabuze epfo na ruguru, kanze gushira amakenga Padiri Nahimana Thomas ndetse na Twagiramungu Faustin. Aba bagabo batekerejweho ko aribo bahitisha izi nyandiko kubera impamvu eshatu :
1.       Ntibavuga rumwe na Leta kandi babikora ku mugaragaro
2.       Inyandiko za Mbangurunuka zenda kugira isano na zimwe aba bagabo bajya bahitisha
3.       Amasaha izo nyandiko zikunze gutangarizwamo yenda kwegerana n’amasaha y’I Burayi aho aba bagabo bakunze kubarizwa cyane.

Umwe mubatangaga inama akaba n’umutekinisiye wizewe mu Gatsiko yasabye ko hakorwa igeragezwa kuri Padiri Nahimana Tomasi maze bakamwitirira imwe muri izo nyandiko hanyuma bakareba reaction agira. Niko byagenze bamwitirira inyandiko yasohotse taliki ya 07/01/2014, ikurikiranye n’urupfu rwa Col Karegeya.  Bahise bategeka Tom Ndahiro guha iyo nkuru umunyamakuru Burasa Jean Gaulbert wiyita Cyiza Davidson, bayihitisha kuri Rushyashya taliki ya 15 Mata 2014. Padiri Tomasi yabaye inyaryenge ntiyagira icyo abitangazaho kandi yari amenyerewe guterana amagambo na Tom Ndahiro nka kumwe yigeze kujya ayaterana na Mbangurunuka P. muri comments kuri le Prophète we yiyise Hutu Power. Byose binaniranye, Agatsiko kahisemo gutungura abayobozi hafi ya bose b’Abahutu bahita babambura za mudasobwa zabo abandi bo mu rwego rukomeye bazibwa n’aba Maneko babarinda.

Icyo gitekerezo cyatanzwe hibukijwe uburyo Bazivamo C. atigeze atora Kagame mu matora ya 2003 kandi yari yaramurahiriye ko nanapfa azamuherekeza mu mva. Baje kumutega umutego igihe yari agiye mu cyumba cy’amatora we yibwira ko Inkotanyi azihejeje akubita igikumwe kuri Twagiramungu F. nyamara ntiyamenya ko hari agasinye bakoresheje ko kumufata. Nyuma yabisabiye imbabazi yivuye inyuma hanyuma arababarirwa ubuzima burakomeza. Umwe rero mu mpuguke z’Abatutsi bari mu iyiga z’izo nyandiko, yaje kubibutsa ko umuhutu ahora ariwe ntacyamuhindura umututsi nk’uko byagaragajwe na Bazivamo. Nuko abagira inama yo kutizera aba bagabo kuko n’ubundi ngo ntawe ujya yishimira agatunambwene nk’ako abahutu bariho.

Ifatwa n’isakwa rya mudasobwa, inzira y’ikuzimu kuri Makuza n’abandi bayobozi b’Abahutu bagerageje gukurura amazuru uko bwije uko bukeye ngo ngaho nabo base naza Batutsi wo gacwa we!
Musasobwa n’ibindi bikoresho nkoranabuhanga bibikwamo amabanga bya  banyakubahwa (ku izina gusa)bimaze kugera imbere ya Kagame, yongeye atumiza za mpuguke ze zigizwe n’Abatutsi gusa ngo bamusuzumire ibitekerezo by’ibipingamize(Abahutu). Muri iryo suzuma, abahutu benshi baguwe gitumo kuko uretse no kuba basanga waragiranaga correspondence n’ababa hanze batavuga rumwe na Leta y’Agatsiko, kuba gusa basanze ukunze gusura zimwe muri websites na blogs zabo bikuviramo gucibwa umutwe. Ibyo rero biri mubyakozeho Makuza kuko igihe hatangizwa gahunda ya Ndi umunyarwanda, muri database ya Laptop ye(yibwe n’umurinda)basanze muri fields(babifashijwemo na hacker w’Umuhinde n’undi w’ Umunyakenya) ibiganiro birebana na gahunda ya Ndi Umunyarwanda yagiye agirana n’abantu batandukanye kandi we agaragaza ko ayipinze. 

Ngo hari n’aho yakoresheje ijambo kudatatira igihango, rikaba riri mu yamukozeho cyane. Muri iyo gahunda yo gufatira ku ngufu n’isaka ritunguranye ry’ibikoresho bibitse amabanga y’Abayobozi bakuru biganjemo abo mu bwoko bw’Abahutu, byatumye Agatsiko kabona amakuru menshi ko Abahutu kagize ibikoresho bamaze kukarambirwa kandi ko batahuye ko ingoma yako yamaze guhengama isigaje gusa serwakira imwe ubundi igahirima. Umuti w’icyo kibazo cy’abo Bahutu nta wundi uretse nk’uko mubizi kuri Kagame na Nziza, ni uguhita babica nta yandi marangamutima. Niyo mpamvu irigiswa ry’abantu rikabije cyane muri iki gihe, abandi mukumva ngo bishwe bashaka gutoroka gereza n’ibindi n’ibindi.

Ubu nandika iyi nkuru ndagirango mbwire abaririra Makuza B. ko rwose baba bihanagura amarira kuko byo ari ku ngoyi kandi uko Kagame aboha murakuzi (nkeka ko umuhutu utazi uko Kagame aboha ni uwari ufite imyaka munsi y’itanu uhereye 1994). Ikindi ni uko nyuma ya Makuza n’abandi benshi bagiye gukurikira maze ibyo Kagame yahanuye ko bizaba muri uyu mwaka wa 2014 bigasozwa.

  *Ngayo nguko uwapfuye yarihuse atabonye iby’iyi ngoma ya Kagame. Habayeho abanyagitugu benshi ariko uyu we ararenze, mpamya ko ariwe wa mbere w’ibihe byose kuko nta wundi uzamurenga*
Nkurikije uko uyu mugabo muzi nanamubona, nsanze nakwifashisha zimwe muri  Sense organs z’umuntu kugirango tumushakire izina dukoresheje bimwe mu bigendanye nazo :
1.       Sight (la vue)  kuri we ni destruction (destruction). Niko abona ibintu gusenya ibyo atubatse
(yarayisenye MDR, arayisenya CDR, MRND, arasenya za Congo,Burundi, ubu ageze muri RDI Rwanda Nziza akoresheje umwiyahuzi Evode wigemuriye impysi kandi abizi).
2.       Hearing (l’ouïe), kuriwe ni evection (évection). Icyo abwiwe na Nziza, Kabarebe, ba Musoni bombi, ntiyirirwa abaririza. Niba abwiwe ububi bwa kanaka ni uguhita amukuraho amaboko, ugize amahirwe akaruca (urupfu) mumyanya y’intoki agahunga. Nka Karegeya, Sebarenzi, Kayumba, Rutabana, Himbara, Rudasingwa n’abandi.
3.       Taste (le goût), kuriwe ni aggression (agression). Ntiyita ku busugire bw’ibindi bihugu cyangwa ku bumuntu Imana yiremaniye umuntu. Kuri we ikijya mbere ni reka njye na hariya bice iyo byagaciye wenda nahakura amaronko. Nguko uko ahunahuna nk’imbeba cyangwa isiha ashakisha aho yiba. Nyuma ya Congo yahereye cyera ahunahuna yiba, yakomereje muri za Minisiteri, ibigo by’imisoro n’amahoro ubu ageze mu kigega cy’Agaciro ariko agenda ahunahuna yiba kugeza aho yiba n’imyaka y’abaturage.
4.       Smell (l’odorat). Kuriwe ni Terrorism (terrorisme ). Aho kugirango ahumurirwe n’icyatuma abaturage ayoboye bagira ituze n’ amahoro, we ahumurirwa n’uwamuhunze, ushaka impinduka nziza, ushaka amahoro, uvuga ukuri maze yarangiza si ukubashyiraho iterabwoba yohereza abicanyi be kubatsemba sinakubwira.
5.       Touch (le toucher). Hatred (haine). Kuri we ikintu cya mbere kimuba hafi mumyumvireye ni Urwango. Icyo nicyo atushaho bwa mbere. Iyo atagushaka uhura na rwa rwango rwe, akagutuka akakwandagaza, akagusebya kugeza akwishe ;  Kayumba yaba urugero rufatika. Hanyuma byagera ku bwoko bw’Abahutu ho bigahumira ku murari kuko urwo abanga rurenze. Nyuma yo kubavana Kagitumba abarasagura, gukomeza za Nyacyonga agenda abakubita ubufuni, akamanuka mu Nduga ababoha akandoyi kugeza Gikongoro na Mugunga abacucumira mu nkambi, yagezeho arananirwa noneho ahitamo kubica atabakozeho maze abazanira Ndi Umunyarwanda yo ituma bicukurira urwobo bakihamba babona bagasiga bacukuriye imva n’abazabakomokaho.

Iyo mfashe biriya nkoresheje nshakira izina rikwiriye Kagame(uhereye kucya 1 ni ukuvuga Destruction kugeza kuri Hatred), bitanga izina ry’Urupfu arirwo DEATH mucyongereza. Niba umpinyuza irebere nawe:
1.       Destruction
2.       Evection
3.       Aggression 
4.       Terrorism
5.       Hatred
 D+E+A+T+H = DEATH = URUPFU=DECES=KAGAME

Mbangurunuka Paul
Inshuti ya Shikamaye.blogspot.no
______________________________________
Icyitonderwa: Ejo ku wa gatatu 21/5/2014: Umunyamakuru wa Shikama Baziguketa F. azatugezaho amatohoza amazemo iminsi nawe mu Rwanda: Aremeza ko jenerali Rwarakabije afunze. Ku wa kane BWIZA M . azatubwira ukuntu Musa Fazili ari mu mazi abira. Ku wa gatanu NKUSI Yozefu azakomeza kubagezaho inyandiko za Ambasade ya Amerika i Kigali, naho Padiri Tabaro abagezeho ijambo ry'Imana mukunda cyane. Ntimuzacikwe!




GATENDO arasubiza ibaruwa y’umusomyi wa SHIKAMA MARIE K. yarebanaga n’inkuru iheruka gusohoka yavugaga ku myiteguro ya Kagame yo gutera igihugu cya Tanzaniya



Nagira ngo mbanze nshimire uwatwandikiye kuko ari ikimenyetso cy’uko asoma ibyandikirwa kuri uru rubuga rwanyu SHKAMA mukunda muri benshi kuko rubagezaho amakuru acukumbuye kandi adaca ibikuba ahubwo agamije kubageza ku isoko nyakuri ivubukamo guca akarengane, imiyoborere myiza na Demukarasi abanyarwanda twese tunyotewe.
Ndagushimira kandi ibitekerezo byubaka udasiba gutanga kuri uru rubuga. Burya n’ubwo ntabikubwira ariko nyamara buri munsi ntereraho akajisho ngashima uruhare rwawe mu kudufasha muri uyu murimo w’itangazamakuru utoroshye na busa.

IYOBOKAMANA.DUSANGIRE IJAMBO RY’IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 5 CYA PASIKA, TALIKI 18 GICURASI 2014 : Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa : 6,1-7. Isomo rya kabiri : 1 Petero : 2,4-9. Ivanjiri : Yohani :14,1-12 : «BANYARWANDA BYASHOBOTSE BITE KUGIRA NGO UMUNTU W’IMPUMYI WICAYE KU NTEBE IGURUMANA WIRENGAGIZA-NKANA INZIRA YAGEZA ABATURAGE KU MUKIRO N’AMAJYAMBERE BISANGIWE ARANDATE INYABUTATU NYARWANDA IMYAKA 20 KUGERA AHO RUBANDA IMUSARURAHO IBIHUHWE???» Abatagatifu : Yohani 1, Venanti, Diyosikori, Juliyeti na Eric/ Padiri TABARO M.

N'ababyeyi Kagame ntabarebera izuba














Abaturage bageze aho bicuza impamvu bavutse


Mu mateka yubutegetsi n’ibisekuru hahoraho abakuru n’abahanuzwajambo cyangwa abagishwanama muri buri rugo, kuri buri gasozi, muri buri Mudugudu, muri buri Komini, muri buri rwego rw’ubutegetsi. Mu madini naho ni uko kuko usanga hari umuntu nka Musenyeri wa Diyosezi, Pasiter, Padiri cyangwa Cheikh ufasha abamugana.

Umuvandimwe wacu Marie K. yatwandikiye anenga anunganira umunyamakuru wa Shikama Gatendo A. ku nyandiko ye iheruka yerekeranye n'intambara Kagame ariho agaba kuri Tanzania.


Nzagutegera ahantu hizewe ngukindure


Uzabaze ibyo twakoreye Idi Amin sha








Bavandimwe  bakurikira urubuga Shikama,


Inkuru ziza ari nyinshi tugasoma  tugatangara kubera nk'ibyo bya Kagame byo gutera Tanzania, aliko haba ubwo habonekamo commentaires naho yaba ari ijambo rimwe njye bikantera kwibaza ku bantu baba badutariye ayo makuru.
Umuntu wiyita Gatendo A. yahoze atubwira ibyo abamaneko ba Kagame bafatiwe I Der-Es Salam, aliko uburyo aruciriye perezida w'igihugu ngo yavuze ijambo rizamushyira mu mazi abira,  ngo akwiye guhura na Kagame bakareba uko (BAKWIYUNGA ahari nibyo ashaka kuvuga) ngo kuko ibyo yavuze ashobora kuba yarivugiraga ku giti cye Leta ye atayibajije, byanteye kwibaza niba ahubwo atabogamiye ku bari gutera Tanzania.

Iperereza, dipolomasi na politiki:Icyemezo ndakuka cya Perezida Kagame ku gishuko karundura cya Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi Bwana RUGIRA Amandin cyo kugaba igitero gikomeye ku gihugu cya Tanzaniya cyari gihitanye TWAGIRAMUNGU Fawusitini mu cyumweru gishize Imana ikinga ukuboko


Fawusitini Twagiramungu
Ati: "nzabahaganya!"
Amakuru urubuga rwanyu SHIKAMA rukesha abanetsi n’abatekinitsi bakorera mu Rugwiro ku Kacyiru aremeza adahusha ko mu cyumweru gishize cyo kuva taliki 28 Mata kugera 04 Gicurasi 2014 Fawusitini TWAGIRAMUNGU yasimbutse urupfu simusiga yari yagenewe na Perezida Paul KAGAME.
Uko byangenze : Kubera ukuntu urubuga rwanyu SHIKAMA rukunzwe mu Rwanda bitewe no kwandika inkuru zicukumbuye kandi ziftiwe ibimenyetso n’amatariki bifatika byatumye abanyarwanda benshi batwizera ku buryo batwoherereza amakuru baduhamagaye, batwandikiye cyangwa bakoresheje ubundi buryo.

Twiteguye icyo aricyo cyose, dutegereje gusa amabwiriza y'umugaba mukuru w'ingabo Jakaya Kikwete. Uwo ni Kagame ubwirwa mu gihe we aho gusubiza abamuha gasopo, arimbanyije mu gukindura abanyarwanda: Rukokoma aheruka kurusimbuka ubwo aboherezwaga kumwica bikase bakiri i Nairobi!



Ejo tariki ya 13/5/2014 niho Minisitiri w'Ingabo n'umutekano wa Tanzania yari mu nteko nshingamategeko y'icyo gihugu ngo asobanurire intumwa za rubanda uko ingengo y'imari ya minisiteri ayobora ya 2014/2015 iteye. Nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru UHURU cya none tariki ya 14/5/2014, uyu mininsitiri tuvuze hejuru Dr Hussein Mwinyi yasobanuriye abadepite ko hagomba kugurwa ibikoresho bishya bya gisirikare harimo ibimashini kabuhariwe n'indege by'intambara. Bityo akaba abasaba guhitisha ibyo yasabaga ku neza ya Tanzania n'abaturage bayo. Yahise abatangariza ko ingabo za Tanzania ziteguye zikaba zitegereje gusa amabwiriza y'umugaba mukuru w'ingabo nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete. Yanavuze ko Kikwete ari umuyobozi wihangana akanashishoza, isi yose ikazajya imwibuka nk'umugabo w'intwari.

Ikindi uyu muyobozi yamenyesheje abadepite ni uko urubyiruko rumaze iminsi ruhabwa imyitozo ya gisirikare hafi ya rwose rwahise ruhabwa akazi mu gisirikare; ni ukubvuga 7,064 naho 155 basigaye bagahabwa akazi ahandi harebana n'umutekano nko ku bibuga by'indege no mu birombe bacukuramo amabuye y'agaciro. Ikindi ni uko yahise anatangariza Inteko ko abanyeshuri bose barangije ayisumbuye bagomba guhita bajya mu gisirikare ku itegeko atari ku bushake nkuko byari bimaze igihe bikorwa; ibi bikaba bireba abasore n'inkumi bagera kuri 45,000.

Ba maneko bandi ba Kagame bafatiwe mu mujyi wa DODOMA!

         

Urubuga rwanyu  SHIKAMA rumaze iminsi rubagezaho imyiteguro mibisha Kagame n'Agatsiko ke barimo yo gutera igihugu cya Tanzania no guhungabanya umutekano mu Burundi. Ubushize twababwiye ukuntu Kagame yatangiye gukina ikarita y'amoko muri Tanzania nkuko yabigenje muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo. Uku gukangurira amwe mu moko ya Tanzania kwigomeka kuri Leta bikaba bikorwa n'abanyarwanda baherewe imyitozo ya gisirikare mbere yo koherezwa muri Tanzania, abenshi bakaba baragiye biyita Abarundi kandi ari abanyarwanda. Muri abo bagiye guhungabanya uwo mutekano hakaba harimo n'umubare munini w'intasi ziri hirya no hino muri Tanzania. Ikinyamakuru JAMUHURI cyasotse kuri uyu wa mbere 12/5/2014 kikaba gitangaza ko hari ba maneko bandi ba Kagame bafatiwe i Dodoma, dore ko hari hashize n'igihe kitari kirekire  hari abandi bafatiwe muri uyu mujyi. Shikama ikaba ikora uko ishoboye ngo imenye amakuru arambuye ku ifatwa ry'izi ntasi za Kagame Pawulo.

DUSANGIRE IJAMBO RY’IMANA RYO KURI IKI CYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA TALIKI 11 GICURASI 2014 : Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa : 2,14a.36-41. Isomo rya kabiri : 1 Petero : 2,20b-25. Ivanjiri : Yohani :10,11-18 : «BANYARWANDA NIMWITANDUKANYE N’UMUSHUMBA GITO W’UMUCANSHURO WORETSE U RWANDA; MUYOBOKE NYIRIBIKOMERE BIZABAKIZA BITYO MWAKIRANE AMABOKO YOMBI ISEZERANO RY’AMAHORO RYAGENEWE MWEBWE, ABAZABAKOMOKAHO N’IBISEKURU BIZAKURIKIRAHO!!!»/Padiri TABARO M.

Umushumba mwiza wemera gusiga umukumbi
akajya gushaka intama imwe yazimiye


Abatagatifu : Esiteri na Mamerita
Mu mibereho y’abantu bariho tubona tukavugana kuko aribo tuzi, tubona hariho uburyo bwo kuyobora buhera ku muntu ku giti cye asabwa kunoza imyitwarire kugira ngo atabangamira abandi, ubuyobozi buboneka mu rugo, ubuyobozi buba ku rwego rw’umudugudu, ubuyobozi bubaho kandi mu matsinda y’abantu bake cyane.
Ubuyobozi kandi butariho n’igihugu nticyagira gahunda n’icyerecyezo, ubu buyobozi kandi ninabwo dusanga ahantu hose hakorerwa imirimo runaka kandi bigakorwa kugira ngo haboneke gahunda no gushyira ibintu mu buryo buhamye.

Inyandiko zo mu bubiko.Bya bibyimba Kagame azaturitsa : Uruhare rwa BILL CLINTON mu iyicwa rya Perezida Habyarimana !

   "Aba bazungu twafatanyije nibakomeza kuntera hejuru, amabanga yose nzayasuka hanze maze ikibyimbye kimeneke " dixit Kagame.
 
Intangiriro

 Taliki ya 4 Ukuboza 2012, urubuga « http://oladaf.over-blog.com/m/article-113103850.html » rwasohoye inyandiko isobanura uko uwahoze ari perezida w`Amerika Bill Clinton yategetse Kagame kurasa indege yari itwaye ba perezida Habyalimana, Ntaryamira n`abari babaherekeje. Iyicwa ry`abo banyacyubahiro taliki ya 6 Mata 1994, ryabaye imbarutso y`amatsembatsemba ryabaye mu Rwanda no muri R.C.Congo.

Isesengura-mvugo, Politiki n’igisirikari.Kagame ati : «Nzagutegera ahantu hizewe ngukindure », Kitwete ati : « Kigali ikwiye gushyikirana na FDLR kugira ngo akarere kabone amahoro », Faustin TWAGIRAMUNGU ati : « Ariko uziko musetsa, turi ibimuga se ? Gufatanya na Tanzaniya ni icyaha, ni iki ? Uganda iyo itabaho na Kagame ntaba ari i Kigali, Kagame azatinyuke avuge ko atemera gushyikirana na FDLR kuko n’inzira y’amasasu tutayitinya!!!»


Muri politiki burya nta munsi w’ubusa ubaho, mu yandi magambo nta munsi w’imfabusa ku munyapolitiki. Abantu bakunze kujya bumva abategetsi batandukanye bavuga amagambo amwe muri yo abaturage bakayumva, andi ntibayiteho, andi bakayafata nk’atagize icyo avuze, yewe hakaba n’ayo bumva ari ukubura uko bagira.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO: Akarere: SHIKAMA turashimira byimazeyo Sebarundi Nyiricubahiro Perezida Petero NKURUNZIZA kuko dushingiye ku ndirimbo ya Cancho HAMISI yerekanye ko ari Umugabo w’ukuri urangwa no gutsimbataza ituze n’amahoro mu Karere k’ibiyaga bigari. Muri SHIKAMA kandi, abaturage batuye Umujyi wa Bujumbura turabatashya cyane!!! Nimukomere !!!



Umushinhantahe Nyiricubahiro  Petero Nkurunziza
Iyi nyandiko yaise kuri SHIKAMA bwa mbere kuri 26/6/2014

Bavandimwe bakunzi kandi basomyi b’akadasohoka b’uru rubuga rwanyu SHIKAMA mukunda cyane, nongeye kubaramutsa mbifuriza amahoro y’Imana mu mitima yanyu no muri bene wanyu bose kandi aho bari hose.

Mu nkuru twabandikiye kuwa gatanu, taliki 24 Mutarama 2014 twababwiye ukuntu umugabo Paul Kagame utagira ubwoba kandi ntagire ikintu na kimwe atinya mu buzima bwe yatinyutse guhamagara kuri telefoni Perezida w’u Burundi ku mpamvu idafite akamaro na busa haba kuri we, kuri bombi cyangwa ku baturage b’ibihugu byombi n’akarere muri rusange.

Twabasobanuriye ukuntu yamuhamagaye amubeshya ko hari ingabo ze zamutorotse zikaba zishaka guhirika ubutegetsi bwa Bujumbura ziturutse i Kigali amwemerera kubamuha ariko nawe abanje kumuha inzira agatera igihugu cya Tanzaniya anyuze mu Mujyi wa Kigoma yambukiye kuri Tanganyika aciye i Bujumbura.

Isesengura ku ruzinduko rwa perezida Kagame mu Bugande

Ishuri ryo muri Uganda Kagame Pawulo 
aherutse guha  miliyoni 20
 z'amanyarwanda ngo kuko yariciyemo!

Ni iki gituma Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME asiga zita imitemeri i Kigali no mu Rwanda hose akarenga akajya gupfundikira izo mu Bugande, izo muri Amerika, izo mu Burayi,… ????
Umutemeri ni igikoresho ntagereranywa cyitabazwaga n’abakurambere bacu mu gihe cyo hambere uretse ko no muri iki gihe gikoreshwa mu bikorwa binyuranye nko gupfundikira amata mu mucyerenke, mu cyansi, inzoga mu kibindi, mu gicuma… Bifashishije isonga y’uruhindu, umutemeri uba uboshywe mu rutamyi ruzengurutswa  ku mugwegwe ku buryo bwa gihanga buhanitse.

Aho ndi umunyarwanda siyo iba intandaro y'ihirima ry'ingoma ya Kagame? Berinarudo Makuza wavuze ko icyaha ari gatozi akanga gusaba imbabazi z'amagambo se yavuze, amaze iminsi 5 ashimuswe !

Twumvikane: "icyaha ni gatozi"
Mu kinyarwanda duca umugani ngo umutego mutindi wica nyirawo. Ni kenshi twabagejejeho imigambi mibisha y'ishyaka rya FPR ryafashe umunsi rishingwa muri Uganda mu  Ugushyingo 1987 rirangajwe imbere na Tito Rutaremara. Nkuko Shikama yagiye ibibagezaho kenshi, icy'ingenzi muri iyo migambi ni ugukoresha uburyo bwose kugirango abahutu batazongera gupfa basubiranye ubutegetsi. Ni uko abahuttu bamwe bishoye mu bwicanyi bibwira ngo bariho barakorera neza ubwoko bwabo, batazi umutego batezwe, batazi ko bariho bashyira igorora FPR! Si ubwicanyi gusa FPR yashyize imbere kugirango izagundire ubutegetsi ubuziraherezo, hari na gahunda nyinshi zafashwe, nko kwicisha abanyarwanda inzara babategeka guhinga igihingwa kimwe, guca ibihingwa ngadurarugo nk'ibijumba, gutesha agaciro ibihingwa ngengabukungu nk'ikawa, guca ibigage biri mu muco wacu kandi byatunze benshi muri twe ku buryo bunyuranye twagiye tubagezaho. Ariko gahunda mbi ya karundura muzo tumaze kumenya n'izindi tutaramenya, ni gahunda y'urukozasoni ya ndi umunyarwanda, igira umuhutu wese umwicanyi ari uri  ku isi n'uzavuka nyuma y'imyaka 1000!