Nkuko ari akamenyero ku mpunzi zose ziba mu mashyamba ya Kongo iminsi yahariwe gusenga IMANA ntibacaho. Imirimo yose irahagarara bagaha Imana icyubahiro cyayo nkuko yabisabye abakurambere bacu mu kwemera mu mategeko yayo 10 mu gitabo cy’ABALEWI, 20.
Usibye kandi n’ayo mategeko yahawe abatubanjirije mu kwemera, Imana yigaragarije impunzi mu buryo bwinshi ku buryo zifite impamvu yo kuyiha icyubahiro, kuyishimira no kuyikuza mu buryo bwinshi yakomeje kuturinda no kudukomeza imitima ku bana, ababyeyi, abavandimwe n’inshuti twatakaje mu ntambara z’urudaca hano mu mashyamba.
Muri rusange amadini yiganje mu ishyamba ni ay’abakristu basenga ku wa gatandatu no ku cyumweru, ariko haboneka n’abayisilamu. Imiryango y’ivugururwa ndetse n’amatorero y’inzaduka (Eglises du Renouveau ntibyafungiwe umuryango). Buri wese ahabwa ubwisanzure kugira ngo asabane n’Imana mu buryo idini ye ibimusaba cg ibimwemerera.
Abari n’abategarugori bo muri aya mashyamba, mubyo bakora byose intwaro y’amasengesho ni yo bashyira imbere ya byose kuko bizera ko Imana ifite ububasha n’ikimenyimenyi yatsindiye abagiye bayiyambaza kuva kera. Kubera izo mpamvu, bafite icyizere cyinshi ku buryo bemera ko ibibazo byabo muri rusange bizakemurwa n’Imana yo igenga byose, igakoresha abo ishaka, igahindura abinangiye nka Sawuli (Intu 9, 1-19), yahaye imbaraga Dawudi agatsinda Goriati (1Sam 17, 43-51), yakoresheje ingabo 300 za Gideoni zigatsinda ibihumbi amagana (Abac 7, 19-22) n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa Imana yakoze.
No kuducyura mu mu gihugu cyacu izabikora kuko iyakoze biriya n’iyo kwizerwa n’ibindi izabyuzuza (1Tes 5, 24). Twizeye ko Imana izadufasha hakaba imishyikirano hagati y’Abanyarwanda izakemura ikibazo cya politiki gituma dukomeza kuba muri aya mashyamba maze tukabona gutaha mu Rwanda rwatubyaye mu mahoro.
AFERWAR-Duterimbere yishimiye kubagezaho aka ka video karekana ukuntu bashimira Imana nkuko Yesu yabasabye ati “Murabe abakurikiza b’ijambo ryanhye, urugero nabahaye rube rubaranga”
AFERWAR-Duterimbere yishimiye kubagezaho aka ka video karekana ukuntu bashimira Imana nkuko Yesu yabasabye ati “Murabe abakurikiza b’ijambo ryanhye, urugero nabahaye rube rubaranga”
Umunyarwanda Major Docteur Richard SEZIBERA umunyamabanga mukuru wa EAC izengerejwe n'ibibazo ku buryo igana ku isenyuka rirunduye
Mu
ishingwa ry'umuryango w'Afurika y'iburasirazuba, abategekaga u Rwanda icyo gihe
ntibigeze bashishikarira kuwinjiramo kuko Perezida Habyarimana kubera ubucuti
budasanzwe yari afitanye na Mobutu gahunda nyinshi zerekejwe muri CEPGL.
Aho
FPR igereye ku butegetsi, yihutiye gutera umugongo CEPGL inihutira kwinjira
muri EAC. Ku ikubitiro ubusabe bw'u Rwanda bwatewe utwatsi na Tanzaniya, Kenya
na Uganda byari byibumbiyemo uko ari bitatu. Perezida Daniel Arap Moi wa Kenya
icyo gihe yavuze ko FPR ari amabandi n'ingegera ku buryo binjijwe muri EAC
itakomeza kubaho mu mudendezo n'ubwisanzure.
Kenya na Tanzaniya
ntako batagize ngo u Rwanda rwe kwinjira muri EAC
Nk'uko
nari mbivuze hejuru, uretse Kenya, Tanzaniya nayo yavuze ko u Rwanda ari
agahugu karangwa n'amatiku ku buryo rwinjiye muri EAC ibintu byazamba. Uku
guhanyanyaza kwa Kenya na Tanzaniya bisa n'uko ntacyo kwagezeho kuko u Rwanda
byarangiye rwinjiye muri uyu muryango ubu rukaba rufite minisiteri yawitiriwe
n'abadepite baruhagarariye mu nteko ishinga amategeko y'uyu muryango yitwa EALA
ifite icyicaro cyayo Arusha muri Tanzaniya.
Jonathan araganira na Nyirarume (Obama) uko umutekano wifashe muri NIbanana Republic
Ubu ni uburyo bushya Shikama igiye kujya ibagezaho ibibera mu Rwanda n'Afrika. Ubu buryo twise UDUSOTORO buva ku ijambo UMUSOTO mu kinyarwanda, ntibusaba kuba uzi icyongereza cyane cyangwa igifransa ngo usobanukirwe n'inkuru. Bamwe bagiye batubwira ko inkuru zacu ari ndende rero, bigaragara ko badakunda gusoma cyane, bashyizwe i Gorora! Reba ukuntu tuvuga ibibera muri Nigeria tukanabihuza n'ubwicanyi ndengakamere Kagame Pawulo akora akajugunya imirambo mu kiyaga cya Rweru.
Uko usoma udusotoro: ukanda ku ishusho ukayigira nini uko ushaka. Iyo umaze gusoma nimero ushaka kujya ku ikurikira, urongera ugakanda kuri ya shusho umaze gusoma ugahita ugera ku ikurikira bityo. Ushobora no gukanda ku kamenyetso X kari ku nguni y'iburyo hejuru, ukaba ufunze ya nimero ukajya ku ikurikiraho.
Iri gerageza twarihereye kuri shikama y'icyongereza kanda aha uyigereho, nirimara kunonosorwa, UDUSOTORO buzanakoreshwa kuri Shikama y'Igifransa.
Mu
nkuru nyinshi SHIKAMA
yagiye ibagezaho, ntitwasibye kugaruka ku makimbirane ari hagati ya Paul Kagame
utegeka u Rwanda na Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete utegeka Tanzaniya. Ibyo bibazo
byose byagiye ahagaragara uhereye aho Kikwete yasabaga ko habaho imishyikirano
hagati ya FPR na FDLR.
Intambara
iba irarose, Paul Kagame mu ijambo yavugiye muri YOUTH CONNECT kuri sitadi
ntoya i Remera (petit stade) ntiyatinye kuvuga ko azategera Kikwete ahantu
hizewe akamukindura. Ntabwo ntabyarangiriye aho, Kikwete nawe yatumye kuri Kagame
ko azakubitwa nk'umwana urwaye inzoka kandi ko atazamenya igihe yakubitiwe(uwo
ni Kikwete wishyuraga Kagame).
Nyiricyubahiro Musenyeri HAKIZIMANA Celestin, umwepisikopi wa Diyosezi Gatulika ya Gikongoro wimitswe ku mugaraaro kuwa Gatandatu, taliki 24 Mutarama 2015
Musenyeri Hakizimana uherutse
kugirwa umwepisikopi wa Diyosezi Gatulika ya Gikongoro n’umushumba wa Kiliziya Gatulika
ku isi Papa Francis, yahawe ubwepisikopi ku mugaragaro na Musenyeri Thadeyo
Ntihinyurwa wari uyoboye imihango yo gutanga ubwepisikopi.
Kuri uyu wa gatandatu tariki
24 Mutarama 2015, nyuma y’imyaka igera hafi kuri itatu Diyosezi ya Gikongoro
yari imaze nta umwepisikopi ifite, yabonye umwepisikopi mushya, Celestin
Hakizimana wahawe ubwepisikopi ku mugaragaro mu gitambo cya Misa.
Musenyeri Celestin Hakizimana
nyuma yo guhabwa ubwepisikopi kumugaragaro yicajwe mu ntebe y’ubushumba. Musenyeri
Celestin Hakizimana asimbuye ku ntebe y’ubushumba musenyeri Augustin Misago
witabye Imana taliki 12 Werurwe 2012, nyuma y’uko yari asanzwe ari umunyamabanga
mukuru w’inama y’Abepisikopi Gatulika bo mu Rwanda.
Mu minsi mike ishize, urubuga
rwanyu Shikama ruheruka kubagezaho inkuru ivuga ko Perezida wa Tanzaniya JakayaM. Kikwete yasabye abaminisitiri n’ibyegera byabo kutarenga umujyi wa Dar EsSalaam. Muri iyo nkuru twakomeje tubabwira ko impamvu yateye Kikwete gufata
kiriya cyemezo yaba ari inyereza ry’amafranga agera kuri 300,0000,000 y’amashringi
yashyizwe kuri koti ya Tegeta Escrow iri muri banke . Tukaba twaremezaga ko bishoboka ko
Perezida Kikwete ari buhindure guverinema ku nshuro ya kane kuva yafata
ubutegetsi muri 2005. Twababwiraga ibi , dushingiye ko Kikwete yubaha imyanzuro
yafashwe n’intekoshinga mategeko ya Tanzaniya kandi kuva iki kibazo cya Escrow
cyari kimaze iminsi kivugwa muri iki gihugu, nta shiti iyi nteko yagombaga kuba
yari yatangiye kugikoraho iperereza.
Inkuru ibaye impamo rero, nkuko
twabivuze hejuru, Minisitri wavuzwe Profeseri Sospeter Muhongo
cyane muri iri nyereza akaba yari ashinzwe umutungo kamere muri Tanazaniya yeguye ku mirimo ye. Kikwete
agomba kuba aricyo gisubizo kihuta yaboneye iki kibazo cya Tegeta Escrow kuko
nta kuntu yari kongera guhindura guverinema muri uyu mwaka kandi hagiye kubamo amatora y’umukuru w’igihugu,
nyuma y’ay’uturere yatangiye.
Mu
1995 i Kibeho habereye amahano atazabonerwa izina mu mateka y’isi. Impunzi zari
imbere mu gihugu zimwe zari zirundanyirije i Kibeho zirinzwe n’abazungu
bakomoka mu bihugu byari byohereje abasirikari babyo mu ngabo z’umuryango
w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro mu Rwanda.
Nk’uko
byemezwa n’abo basirikari ubwabo, umwe muri bo w’umubirigi yatangarije BBC ko
inkotanyi zihageze zabategetse kugenda bakaberereka ni uko batangira kwica
impunzi bahereye ruhande. Imitima y’abanyarwanda yaranduye ariko icyahumanye
cyane ni ibitekerezo.
Ubusanzwe
mu muco w’abantu, iyo umwe muri bo akoze amahano barikanga. Urugero: Iyo umuntu
atemye umugore we akamukomeretsa wenda bashyogozanyije abaturanyi barahurura
abakamwia gihararumbu. Bakamukurubana no mu nkiko z’isi bakamufunga.
Ntibyumvikana ukuntu Paul Kagame kuva mu 1990 yica abanyarwanda b’ingeri zose
kugeza n’uyu munsi tubagezaho aya masomo atarunamura icumu ngo inkota ye ihage
amaraso.
Ishyaka
riri ku butegetsi muri Tanzania, Chama Cha Mapinduzi(CCM) rimaze iminsi rishaka uko impamnde zombi zishyamiranye muri Sudani y’Epfo
zakwiyunga ejobundi tariki ya 21/1/2015 nibwo ryageze ku ntego zaryo ubwo
abahanganye muri Sudani y’Epfo basinyaga amasezerano y’Arusha yo guhagarika
intambara. Ibi bakaba barabikoreye Arusha muri Tanzania imbere ya Perezida Jakaya Kikwete n'abandi banyacyubahiro bavuye hirya no hino hanze ya Tanzania.
Muri aya
masezerano agizwe n’ingingo 40, Riek
Machar uyobora umutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta iyobowe na Salva Kiir, bombi bemeye kuyasinya kandi babikora ubona noneho
bisa n’aho bibashishikaje kuko mu gihe bahanaga umukono wabonaga bafite
akamwemwe ku minwa kurusha uko bari bameze igihe basinyaga amasezerano nkayo i
Addis Ababa umwaka ushize muri Ethiopia.
Mu
minsi mike hano kuri SHIKAMA nabagejejeho inkuru yavugaga ko umutekano
wa Perezida Joseph Kabila KABANGE ugerwa ku mashyi bigera n'aho yohererejwe
ubutumwa bugufi n'umwe mu bamurinda ko byanze bikunze bazamwica.
Iyo
nkuru nayo yaje nyuma y'indi nayo yavuzwe cyane aho ibitangazamakuru binyuranye
bikorera i Kinshasa byemeje ko Kabila yohereje umugore we i Vatikani ngo Papa
Faransisiko amusengere urupfu rumwegereye rubashe gukurwaho. Hano akaba
yariyibagije ko atari ukuzura abo we yishe mu bihe byahise ndetse no mu gihe
yategekaga.
Umuzimu wa se uramugenda runono!
Ikibazo kiri muri Afurika na magingo aya ni
ukutigira ku mateka! Kabila akimara kubona umubyeyi we yishwe, ahari ubanza
yari akwiye gukuramo ake karenge nyamara ntabwo byamushobokeye kuko ba
mpatsibihugu bashyizeho se bari bagikeneye inyungu zikomoka kuri icyo cyemezo
bafashe banyuze kuri Kagame na Kaguta Museveni.
Perezida Museveni na Madamu we Janeti bari bagiye i Vatikani gusaba Papa Faransisiko ngo azajye kwifatanya nabo ku isabukuru ya 50 yo kwibuka 22 bahowe Imana i Namugongo
Amakuru
SHIKAMA
ikesha AFRIQUE QUOTIDIEN na RADIO VATICAN aremeza ko ku italiki 03 Kamena 2015 nyirubutungane
Papa Faransisiko wa mbere azaba asesekaye ku kibuga cy'indege Enteebbe i Kampala
mu ruzinduko azasuramo repubulika ya Uganda.
Igihugu
cya Uganda kinini cyane hafi inshuro 10 u Rwanda mu bunini kimaze imyaka itari
mikeya cyaragezemo iyobokamana gatulika rikomoka ku ntumwa. Mu gusoza
uruzinduko yari amazemo iminsi i Manille mu gihugu cyw Filipine, ubwo yari
yuriye indege asubiye i Vatikani, Papa Faransisiko yabwiye abanyamakuru ko ku
italiki 03 Kamena 2015 azaba ari i Kampala.
Papa Faransisiko wicisha
bugufi yahishuriye isi ko Vatikani burya itinya Ebola cyane.
Muri
icyo kiganiro kigufi yahaye abanyamakuru mu ndege, yanagarutse ku gihugu cya
Centrafrique kimazemo iminsi imidugararo aho yatangaje ko nacyo azagisurira mu
gihe kimwe na Uganda maze yungamo ati: "Uru rugendo rwaratindijwe kubera
indwara ya Ebola!"
Mu mpera z'umwaka ushize wa 2014, Kagame yirukanye Minisitri w'intebe Dr HABUMUREMYI Petero Damiyani wari uzwiho gukubita amavi hasi no kwigaragura mu byondo ngo imbehe ye ikomeze igarame nka Rucagu na Bazivamo, ibi tukaba tubyita KURUCAGA mu Kinywaranda gishya kitari kimwe Abagande bashaka kudutamika ku ngufu; ibi bikaba byarabaye kandi igihe igihugu cyari cyugarijwe n'inkongi z'imiriro zavugishije Agatsiko amangambure.
Nkuko twari twabibasezeranyije mu cyumweru gishize,
uyu munsi turabagezaho ibyahishuwe twise akari I Murori. Iyo mu Kinyarwanda
umuntu akubwiye ko agiye kukubwira akari I Murori bivuze ko aba agiye kukubwira
amabanga utari uzi kandi akayaguha ku buryo bwimbitse. Natwe rero nibyo tugiye
gukora twibanda ku ngingo enye twabashyiriye ku rubuga rwanyu Shikama, ariko
kubera gukomeza gucukumbura dushakisha ukuri, hari n’irindi banga twaguyeho
naryo tuzabagezaho, bityo tukaba tuzaganirira hamwe akari I Murori kagizwe n’igingo
eshanu. Uyu munsi turabagezaho ibyerekeye igitero Kagame Pawulo aherutse kugaba
ku Burundi.
Igitero
giherutse kugabwa ku I Bushingantahe
Mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2014, twabagejejeho
ibyahishuwe byashyizwe hanze na Shikama ku ikaramu ya mugenzi wacu Bakizimbwa Paul Kizito byavugaga ko
hari inama yariho ibera muri imwe mu mahoteri y’i Kigali ikaba yarahuzaga
abasirikare bakuru bo mu Rwanda na bamwe mu banyepolitike bari bavuye i
Burundi.
Abo bose bafasha abampunga bamenye ko bari muri nyakatsi.2012 . Nzagutegera ahantu hizewe, maze ngukindure.Kamena 2013
Uzagerageza guhungabanya umutekano wa Tanzaniya azibuke ibyo twakoreye Idi Amin:Tumaze kumwirukana ku butaka bwacu ,twasenye imijyi ya Mbarara na Masaka ngo nabo bazaruhe bubaka.Tujya i Kampala, dusaka imbeba Amin, kugeza tuyimenesheje mu gihugu. Nyakanga 2013
Reka! Ivyo, njewe ataco mbiziko!
Uyu munsi tariki ya 3/5/2014, ikinyamakuruJAMHURI cyo muri Tanzaniya, cyongeye kugaruka ku ntambara gashozantambara Kagame ashaka gushora muri Tanzania. Iki kinyamakuru kirakangurira abanyatanzania kutagwa mu mitego mibisha ya Kagame ngo babe basubiranamo. Kikaba kandi gikangurira cyane cyane abayobozi bakuru ba Tanzania gukora ibishoboka byose hakiri kare kugirango ubumwe bw'igihugu budahungabana nkuko biri mu mipango ya Kagame.Kuri Jamhuri, abanyetanzaniya bagomba kumenya ko Kagame ari ikigeragezo, bagomba kurinda ubumwe bwabo nk'imboni y'amaso y'abo."Kagame ni mtihani.Tuulinde Muungano kama mboni ya jicho"
Major Alasdair Hempen Stall n'ikipe bazajyana mu myiteguro yo kujya muri Malawi
Uko
bucya bukira, uko iminsi yisunika ibimenyetso by'uko ubutegetsi bwa FPR
bwashyizweho na USA n'Ubwongereza bugiye gutembagara birimo kwigaragaza kuri
buri wese. Perezida Paul Kagame wakunze kujya abwira abantu akaminuramuhini
abandi akabagira ay'ifundi igira ibivuzo ahagarikiwe na Tony Blair ashatse
yarekeraho inzira zikigendwa kuko ishyamba atari ryeru.
Imbanziriza
mushinga w'Ubwongereza wo guhatira Kagame gushyikirana na FDLR yanze akunze
Mu
baturage b'u Rwanda kugera ku italiki 07 Mata 2014 ubwo Jane Colbin yari kuri
sitadi Amahoro i Remera mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 abatutsi bonyine,
nta wigeze atekereza ko hashobora gukorwa filimi nk'iriya. Kuba yarabaye ni
ikimenyetso ko n'ibindi bishoboka kubaho.
Nyagasani Yezu, nakwituraho igitambo inshuro 1000 aho kugira ngo roho imwe gusa mu zajugunywe mu Kiyaga Rweru ibure ubugingo
“Roho
z’intungane ziruhukiye mu biganza by’Imana”, mu muryango w’abantu uhereye ku
kubaho kwa muntu, ni ngombwa kwitabira umuhango wo gushyingura umuvandimwe
witabye Imana. Iki gikorwa cyunga umuryango n’ugiye kuko ariwo mwanya uba
ubonetse wo kwibukiranya ibyamurangaga no gutakambira Imana ngo imubabarire
ibyaha yayicumuyeho.
Iyo
haramutse habayeho amage umuvandimwe agapfa ntashyingurwe n’umuryango we ngo
unamuririre, bitera icyuho n’intimba mu muryango we kuko haba ubwo bene we
bakomeza kwiringira ko azagaruka bitewe n’uko baba nta cyemezo ndakuka bafite ko
yitabye Imana.
Iri
tegeko kandi ryanditse mu mutima wa kamere muntu n’amareta yo ku isi araryubaha
ari nayo mpamvu muhora mwumva ibitaro by’ibunaka bitanga itangazo ko hari
umuntu witabye Imana bagatumaho bene we ngo baze kumutwara ashyingurwe. Ikibazo
cy’abantu babonetse mu Kiyaga cya Rweru bapfuye kugeza ubu ntawe uzi bene we.
asagambe mu Burundi ukwiye gukora ibishoboka byose ntihagabwe
ibitero ku mpunzi z'abanyarwanda ziri muri RDC
Ikinyamakuru cyitwa BUJUMBURA NEWS cyandikirwa mu murwa mukuru w’u Burundi
ariwo Bujumbura cyabyukanye inkuru iteye ubwoba ndetse ikwiye gutera ubwoba cyane
umuntu wese utuye mu karere k’ibiyaga bigari. Iyo nkuru ifite umutwe ugira
uti : «La Guerre de Cibitoke : L’Agresseur serait venu du Nord et non
de l’Ouest!» bisobanuye mu Kinyarwanda ngo : « Intambara yo mu
Cibitoki : Uwashotoye u Burundi yaturutse mu Rwanda ntiyaturutse muri
Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo!»
Umunyamakuru wanditse iyo nkuru ariko ntashyireho amazina ye kubera gutinya
ko bamugirira nabi aratangira agaragaza ko abaturage bayobewe uko bifata bitewe
n’uko Leta ya Bujumbura yatinze cyane kugira icyo itangaza kuri icyo gitero.
Kuko abarundi bifuzaga mbere ya byose kumenya uwatinyutse gutera u Burundi
bwabo.
Icyo gitero ngo cyari kigizwe n’abasirikari magana arindwi baturutse mu
Rwanda bakaba barimo abatutsi b’abarundi bahoze muri M23 yatsinzwe uruhenu, harimo
kandi abarundi batavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza, bose bakaba baratorejwe mu
bigo bya gisirikari byo mu Rwanda bakiyongeraho n’ingabo nyirizina z‘u Rwanda.
Perezida Paul Kagame: N'ubwo uherutse kuvuga ko uwashaka kugukura ku butegetsi byamuhenda, abanyamerika n'abongereza bamaze kugutega umutego w'umushibuka
Natunguwe
bidasanzwe no kumva ko inama yari yatumijwe na Perezida wa Afurika y'Epfo
Nyakubahwa Jacob Zuma yaburijwemo itakibaye nk'uko byari bimaze iminsi
bihwihwiswa ko yagombaga kubera i Luanda muri Angola kuva taliki 15 kugeza taliki
16 Mutarama 2015. Iyo nama yari nk'amahirwe yo kongera kwicarira ikibazo cy'u
Rwanda hagati ya FPR na FDLR kigashakirwa umuti binyuze mu nzira y'amahoro.
Kugeza
ubu ntabwo ndabasha kumenya impamvu iyo nama yaburijwemo kuko nta mpamvu yumvikana
yatanzwe mu gihe impamvu yo kuyitumiza yari kimenyabose ndetse yanatangajwe henshi
kandi mu buryo bunyuranye. Numijwe kandi no kumva minisitiri Mushikiwabo Luwiza
ngo anezezwa bikomeye n'uko iyo nama yaburijwemo.
Ese Perezida Paul Kagame
w'u Rwanda arusha ubuhangange Perezida Jacob Zuma w'Afurika y'Epfo?
Mu
gihe minisitiri Mushikiwabo ubu arimo kubyinira ku rukoma ku Kimihurura ngo
kuko inama yaburijwemo njye siko nabifashe ahubwo mbibona ukundi. Icya mbere ni
uko Mushikiwabo atazi context(imiterere) y'ibibazo by'u Rwanda. Mu 1994 ubwo
twarimo kuyacekwa Mushikiwabo yari yibereye muri Kanada.
Shikama ihora buri gihe izirikana icyateza imbere abanyarwanda cyose. Ni muri urwo rwego tutabaha amakuru gusa, ahubwo tunashakisha ikintu cyose cyatuma imibereho ya buri munyarwanda irushaho kuba myiza. Mu gihe abana b'Agatsiko aribo bemerewe kwiga hirya no hino ku isi ku mutungo wa Leta , ubundi mbere y'ingoma mpotozi ya Kagame izi buruse zikaba zarahabwaga abana ba Rubanda Rugufi, tugomba gufatanya kugirango aba nabo bashobore kuba batarabuka bakiga dore ko no mu Rwanda ubu bisigaye bigoye kubera ko nta wakwiga atariye, usibye ko nta n'icyo bigaga kuko FPR mu rwego rwo gutobatoba ikintu cyose yasanze mu Rwanda, n'Uburezi itaburebeye izuba.
Inkiko
gacaca zitangizwa zari zahawe inshingano yo kunga abanyarwanda ariko iyi ntego
yaje kuburizwamo ku ikubitiro kuko haburanishijwe uruhande rumwe kandi
abakosheje bari ku mpande zombi. No muri uko kuburanisha byagaragaye ko
ababuranishaga nta bushobozi buhagije bari bafite kuko abenshi bari abaturage
bo ku midugudu badasobanukiwe n'ubutabera.
Ikindi
kibazo cyatumye bihumira ku mirari ni uko umuhutu wabaga afite amafaranga
menshi atunze bakoraga uko bashoboye bakamutera ubwoba kugira ngo atange ibyo
atunze byose ngo hato adakatirwa agafumgwa. Ibi byarabaye si ibanga aho ubu
abacuruzi benshi b'abahutu bahombye ubu bakaba barasubiye ku isuka abagikanyakanya
bakaba bahanganye n'amadeni y'amabanki.
Dr Habyarimana Jean Baptiste: Urwishe ya nka ruracyayirimo kuko uko iminsi ihita indi igataha biboneka neza ko komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge uyoboye ikinyoma cyayo cyananiwe gufata abanyarwanda
Uko iminsi igenda ihita
indi igataha haba ubwo abanyarwanda dushobora kugwa mu mutego wo kwibeshya
gukabije tugacyeka ko ibibazo by’u Rwanda birimo kugenda bicyemuka ariko
ndabarahiye. Urwishe ya nka ruracyayirimo. Abategeka u Rwanda twirirwa
tubasenya muri byinshi bakora twerekana ko bayoboye nabi kandi koko ku giti
cyanjye mbona ari byo.
Ku rundi ruhande
rw’abatavuga rumwe na Leta ya Kagame nabo buri wese mu mwanya we, mu bwenge bwe
no mu bushobozi bwe dukora uko dushoboye ngo dushyire itafari ryacu ku Rwanda
turebe ko twaruvana aho tuvuga ko ruri twita habi maze tukarwimurira aheza
kurusha aho ruri ubu. Muri izo mbaraga zigenda zibusanya birimo kugenda
bingaragarira ko ntaho turagera ndetse ko inzira ikiri ndende.
Ishingiro
ry’iyi nyandiko: Hano muri SHIKAMA twihaye intego ikomeye
kandi ishoza urugamba rugoye cyane yo guharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma.
Abanyarwanda buriya bari mu baturage bakunda kubeshya cyane, kubeshyana cyane
kandi bishimira abantu bababeshya ku buryo ubona banyuzwe nabyo. Ibi bikwiye
kuzakorwaho ubushakashatsi.
Burya ngo uwububa abonwa n'uhagaze kandi ngo n'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye. Tony Blair ubeshya amahanga ko ari umujya-nama wa Kagame Pawulo mu by'ubukungu, mwisomere iyo nkuru mwumve ko atari Kagame gusa agira inama mu by'ubukungu atanafitemo impamyabumenyi ko no mu barabu yahageze ashaka amapeterodolari nyuma yo gukama amarasodolarimu Rwanda. Muragenda muvumbura n'abandi Bamafiya bakorana na Kagame, wenda mutari munazi.
IYANGIRE NK'INGAGI Iyangire kuzimizwa na FPR nkuko ingagi yabyangiye ba Rushimusi
Mu gihe kitarenze icyumweru muragezwaho akari i Murore muzahishurirwamo ibi bikurikira: 1. Igitero giherutse kugabwa ku Burundi 2. Impamvu abambari ba FPR bamaze guhungisha imiryango yabo, nabo bakaba barimo bashakisha ubuhungiro hirya no hino i Buraya n'Amerika ariko bari mu Rwanda, naho Kagame we ngo akaba atazahunga(uzamenya impamvu ituma we atazahunga) 3. Ese RNC na FDLR baba ari abantu badashobora kumara isaha ku butaka bw'u Rwanda rwababyaye nkuko umuvantara jenerali Kabarebe abivuga?( Uzamenya ukuri twagukuriye i Kambere mu Rugwiro) 4. Intambara ya M23 yo kugaba kuri RDCongo vuba aha, n'indi yo ku Burundi, zombi ziriho zitegurirwa mu RUGWIRO
HANGANA NK'INZOVU Hangana na FPR ishaka agahanga kawe nkuko inzovu ihangana na ba Rushimusi bararikira akayo amanywa n'ijoro
KOMEZA Usome SHIKAMA kandi wibuke ko kuva1/1/2015 kugeza 1/7/2015
tuzakomeza kuzirikana mu mitima yacu no gusengera impunzi zose z'Abahtu b'Abanyarwanda ziri muri RDCongo
Bose
nta n’umwe warokotse uko bari umunani. Umusaza Sekaziga n’umugore we wari ukiri
umugeni. Umukecuru Bizirema bishe yambaye igikote kirekire cy’umukara. Hiyongeraho abagabo
n’abagore babo bagera kuri 15 bari baturutse mu turere twegereye
Nyamugari baje kwambukira mu byambu by’Akagera.
Ngarutse
gato kuri uriya mukecuru Bizirema, ndibuka ko yageze aho akicara akavuga ngo
ntaho mwongera kunjyana dore igihe mwanzengurukaniye. Mwanzengurukanye muri
yeri (Peyizana R) mu ishyamba ryegereye uruzi mumbaza ubusa ngo nihehe abantu
bambukira bajya muri Tanzaniya? Ati none niba hari ibyo mutaramenya
muze kumbaza muransanga hano ntahandi ndi bujye.
Yavugaga
mu rugo rw’uwitwaga Ferederiko nawe wari warahunze. Byaje kuba ngombwa ko
bamutwara bamuteruye muri cya gikote bamugeza mu rugo Kwa Samuel. Izi nkotanyi zishe aba bantu zari zirindwi. Harimo umwe nibuka waje no
kungira umukozi akankunda cyane witwaga Kajuga Innocent (bagenzi be bamwitaga
Afande Ino).
Mutima mutagatifu wa Yezu tugushimiye ko wadukijije ibyaha byacu ukatugabira ibyiza by'ijuru mutima wa Yezu Mutagatifu rwose, tukuragije impunzi z'abahutu bari mu mashyamba ya Kongo-Kinshassa ngo ubarebane impuhwe n'imbabazi
Bavandimwe banyarwanda, byarushaho
kuba byiza ari uko abenegihugu twese nta n’umwe uvuyemo tugize uburenganzira
kandi bungana ku gihugu cyacu. Mu mibereho ya muntu muri iyi si agenda ahura
n’ibizazane bitandukanye kandi bikomeye birimo intambara n’ingaruka uruhuri ziyikomokaho.
Ibi bibazo byose bisiga bamwe
mu bahunga bahasize ubuzima kandi bakabura gihamba kuko buri wese ugihumeka aba
yinyaga ku maguru ngo arebe ko yasunika iminsi agerageza kurengera ubuzima bwe
uko ashoboye n’ubwo nta buryo bugaragara aba asigaranye uretse Imana yonyine
iba ikimuhagazeho.