Mu mpera z'umwaka ushize wa 2014, Kagame yirukanye Minisitri w'intebe Dr HABUMUREMYI Petero Damiyani wari uzwiho gukubita amavi hasi no kwigaragura mu byondo ngo imbehe ye ikomeze igarame nka Rucagu na Bazivamo, ibi tukaba tubyita KURUCAGA mu Kinywaranda gishya kitari kimwe Abagande bashaka kudutamika ku ngufu; ibi bikaba byarabaye kandi igihe igihugu cyari cyugarijwe n'inkongi z'imiriro zavugishije Agatsiko amangambure.
Pageviews all the time
Ya Guverinema ya MUREKEZI Dr Rudasingwa Tewojeni yise iy'INKONGI Z'IMIRIRO umenya izawota muri 2015 koko!/Nkusi Yozefu
Mu mpera z'umwaka ushize wa 2014, Kagame yirukanye Minisitri w'intebe Dr HABUMUREMYI Petero Damiyani wari uzwiho gukubita amavi hasi no kwigaragura mu byondo ngo imbehe ye ikomeze igarame nka Rucagu na Bazivamo, ibi tukaba tubyita KURUCAGA mu Kinywaranda gishya kitari kimwe Abagande bashaka kudutamika ku ngufu; ibi bikaba byarabaye kandi igihe igihugu cyari cyugarijwe n'inkongi z'imiriro zavugishije Agatsiko amangambure.
Ibyahishuwe bya 16: Igitero Kagame Pawulo aherutse kugaba ku Burundi/Nkusi Yozefu
Nkuko twari twabibasezeranyije mu cyumweru gishize,
uyu munsi turabagezaho ibyahishuwe twise akari I Murori. Iyo mu Kinyarwanda
umuntu akubwiye ko agiye kukubwira akari I Murori bivuze ko aba agiye kukubwira
amabanga utari uzi kandi akayaguha ku buryo bwimbitse. Natwe rero nibyo tugiye
gukora twibanda ku ngingo enye twabashyiriye ku rubuga rwanyu Shikama, ariko
kubera gukomeza gucukumbura dushakisha ukuri, hari n’irindi banga twaguyeho
naryo tuzabagezaho, bityo tukaba tuzaganirira hamwe akari I Murori kagizwe n’igingo
eshanu. Uyu munsi turabagezaho ibyerekeye igitero Kagame Pawulo aherutse kugaba
ku Burundi.
Igitero giherutse kugabwa ku I Bushingantahe
Mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2014, twabagejejeho ibyahishuwe byashyizwe hanze na Shikama ku ikaramu ya mugenzi wacu Bakizimbwa Paul Kizito byavugaga ko hari inama yariho ibera muri imwe mu mahoteri y’i Kigali ikaba yarahuzaga abasirikare bakuru bo mu Rwanda na bamwe mu banyepolitike bari bavuye i Burundi.FDLR-ONU: YA RAPORO YA ONU YATUMYE DR PAULIN MURAYI NA FAUSTIN TWAGIRAMUNGU BIYUNGA YASOHOTSE!/IKAZE IWACU
19 janvier 2015
Amakuru
Mu minsi ishize abanyarwanda basomye inkuru idasanzwe aho CPC yasohoye itangazo rivuga ko abayobozi bayo ngo bibagiwe amafuti bakoze mu minsi yashize ngo bakaba biyemeje gukorera hamwe ngo bazagere ku ntego biyemeje. Ese koko nibyo barajwe ishinga n’ibibazo abanyarwanda ubu bafite cyangwa ahubwo n’ibibazo byabo bwite bari kureba uko bakiza?
Kuva aho amakuru y’uko impuguke z’umuryango w’abibumbye zakoze raporo ivuga kuri FDLR n’abakorana nayo, igikuba cyaracitse mu bagize CPC baba i Burayi, maze birya bajyaga babwira abayobozi ba FDLR ngo nibumvire umuryango mpuzamahanga (abazungu, Communauté internationale), babona nabo bigiye kubitura hejuru. Ubwoba nibwo bwatumye babeshya abanyarwanda ngo biyunze, kandi nyamara batinya kobazafungwa nka Perezida wa FDLR, Ignace Murwanashyaka na bagenzi be, batinya ko bazafatirwa ibihano byo gufatirwa imitungo no kudatembera.
NYANDIKO zo mu bubiko: Imyiteguro yo kugaba igitero cya gisirikari gikaze i Burundi perezida Kagame ayigeze kure: Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge yose ikora ku mupaka w'u Burundi bahawe amabwiriza akaze yo guheza abaturage mu mazu hagamijwe kubabuza kwambuka bajya mu BURUNDI/ UDAHEMUKA Eric
Monday, 8 December 2014
Ni ubwa mbere mu mateka y'ubutegetsi bwa Perezida Kagame hagiye kubaho kugaba igitero cya gisirikari ku butaka bw'u Burundi. Kubera iki? Ajyanweyo n'iki? Ese azagitsinda? Mu kanya turabigarukaho.
Muri SHIKAMA twakomeje kubabwira ko imyiteguro yo gutera igihugu cya Tanzaniya irimo gukorwa bucece aho ubu mu turere twa Gatsibo na Kirehe ibyobo byamaze gucukurwa hakaba hitegurwa kujya gutabayo imbunda za rutura zizakoreshwa.
Inyadiko zo mu bubiko: "Kagame ni ikigeragezo . Tulinde Ubumwe bwacu nk'imboni y'ijisho "/ Jamhuri yo kuwa 3/5/2014. Gahunda yo guhungabanya umutekano wa Tanzaniya n'u Burundi uko iteye/Nkusi Yozefu.
Saturday, 3 May 2014
Abo bose bafasha abampunga bamenye ko bari muri nyakatsi.2012 . Nzagutegera ahantu hizewe, maze ngukindure.Kamena 2013 |
Uzagerageza guhungabanya umutekano wa Tanzaniya azibuke ibyo twakoreye Idi Amin:Tumaze kumwirukana ku butaka bwacu ,twasenye imijyi ya Mbarara na Masaka ngo nabo bazaruhe bubaka.Tujya i Kampala, dusaka imbeba Amin, kugeza tuyimenesheje mu gihugu. Nyakanga 2013 |
Reka! Ivyo, njewe ataco mbiziko! |
Nyuma ya Rwanda's Untold Story ya BBC yasohokeye mu Bwongereza igahahamura Paul Kagame; icyo gihugu cyongeye kumushyra mu rungabangabo mu mushinga w'amezi 2 uzatoza ingabo za Malawi ngo kurimbura FDLR nk'ikimenyetso ko mu by'ukuri Kigali yakurayo amaso kuko FDLR itazaraswa/ UDAHEMUKA Eric
Major Alasdair Hempen Stall n'ikipe bazajyana mu myiteguro yo kujya muri Malawi |
Uko
bucya bukira, uko iminsi yisunika ibimenyetso by'uko ubutegetsi bwa FPR
bwashyizweho na USA n'Ubwongereza bugiye gutembagara birimo kwigaragaza kuri
buri wese. Perezida Paul Kagame wakunze kujya abwira abantu akaminuramuhini
abandi akabagira ay'ifundi igira ibivuzo ahagarikiwe na Tony Blair ashatse
yarekeraho inzira zikigendwa kuko ishyamba atari ryeru.
Imbanziriza
mushinga w'Ubwongereza wo guhatira Kagame gushyikirana na FDLR yanze akunze
Mu
baturage b'u Rwanda kugera ku italiki 07 Mata 2014 ubwo Jane Colbin yari kuri
sitadi Amahoro i Remera mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 abatutsi bonyine,
nta wigeze atekereza ko hashobora gukorwa filimi nk'iriya. Kuba yarabaye ni
ikimenyetso ko n'ibindi bishoboka kubaho.
Isengesho ryo gusabira Roho z’abajugunywe mu kiyaga cya Rweru no gutakambira Imana ngo izibabarire ibyaha bene zo bayicumuyeho bakiri muri ubu buzima. Isomo rya mbere: 1 Samweli: 3, 3b-10.19. Isomo rya kabiri: 1 Abanyakolinti: 6, 13bc-15.17-20. Ivanjili: Yohani : 1, 35-42."IYI SI N’ABAYITWARA NTIBAKIBAFITEHO UBUBASHA KUKO UMUBIRI USHANGUKA WABEREREKEYE UBUGINGO BUZAHORAHO ITEKA MU MUNEZERO N’UMUDABAGIRO BIDAKAMA !"/ PADIRI TABARO
Nyagasani Yezu, nakwituraho igitambo inshuro 1000 aho kugira ngo roho imwe gusa mu zajugunywe mu Kiyaga Rweru ibure ubugingo |
“Roho
z’intungane ziruhukiye mu biganza by’Imana”, mu muryango w’abantu uhereye ku
kubaho kwa muntu, ni ngombwa kwitabira umuhango wo gushyingura umuvandimwe
witabye Imana. Iki gikorwa cyunga umuryango n’ugiye kuko ariwo mwanya uba
ubonetse wo kwibukiranya ibyamurangaga no gutakambira Imana ngo imubabarire
ibyaha yayicumuyeho.
Iyo
haramutse habayeho amage umuvandimwe agapfa ntashyingurwe n’umuryango we ngo
unamuririre, bitera icyuho n’intimba mu muryango we kuko haba ubwo bene we
bakomeza kwiringira ko azagaruka bitewe n’uko baba nta cyemezo ndakuka bafite ko
yitabye Imana.
Iri
tegeko kandi ryanditse mu mutima wa kamere muntu n’amareta yo ku isi araryubaha
ari nayo mpamvu muhora mwumva ibitaro by’ibunaka bitanga itangazo ko hari
umuntu witabye Imana bagatumaho bene we ngo baze kumutwara ashyingurwe. Ikibazo
cy’abantu babonetse mu Kiyaga cya Rweru bapfuye kugeza ubu ntawe uzi bene we.
Ikintu gitangaje mutari muzi kuri FDLR :«Ngo kugira ngo FDLR irimburwe burundu nk'uko perezida Paul Kagame, Luwiza Mushikiwabo na Brig. Gen. Nzabamwita Yozefu babyifuza kandi bakirirwa babiririmba ngo byasaba nibura imitwe y'ingabo 130,000 bihwanye n'abasirikari miliyoni mirongo icyenda na zirindwi n'ibihumbi magana atanu (97, 500, 000) mu gihe cy'imyaka icumi!» Helmoed Römer Heitman/ UDAHEMUKA Eric
Helmoed Römer Heitman umuhanga mu bya gisirikari no kugarura amahoro ibunaka wemeza ko kurimbura FDLR mu by'ukuri bidashoboka |
Hashize imyaka
myinshi umutwe wa FDLR udasiba kugarukwaho mu bitangazamakuru binyuranye byaba
amaradiyo, ibinyamakuru byandika, amatereviziyo mpuzamahanga n’ibikorera kuri
murandasi. Iki kibazo cyahagurukije Perezida w’u Rwanda Paul Kagame hambere
agifatanya na Gen. Faustin Kayumba Nyamwasa bigera aho Kayumba ahunga
batarabasha kukirangiza arakimusigira.
Isesengurampamvu, politiki n’ububanyi n’amahanga :«Inkuru ibaye kimomo mu mujyi wa Bujumbura ko za nyeshyamba ziherutse guteza intambara mu Cibitoki zikicwa nk’intama n’igisirikari cy’u Burundi zari zoherejwe na Paul Kagame guhirika ubutegetsi bwa Nyiricubahiro Petero NKURUNZIZA. Ibi nibyo cyangwa sibyo?»/ UDAHEMUKA Eric
Perezida Petero NKURUNZIZA w'u Burundi: Kugira ngo amahoro
asagambe mu Burundi ukwiye gukora ibishoboka byose ntihagabwe
ibitero ku mpunzi z'abanyarwanda ziri muri RDC
|
Ikinyamakuru cyitwa BUJUMBURA NEWS cyandikirwa mu murwa mukuru w’u Burundi ariwo Bujumbura cyabyukanye inkuru iteye ubwoba ndetse ikwiye gutera ubwoba cyane umuntu wese utuye mu karere k’ibiyaga bigari. Iyo nkuru ifite umutwe ugira uti :
«La Guerre de Cibitoke : L’Agresseur serait venu du Nord et non de l’Ouest!» bisobanuye mu Kinyarwanda ngo : « Intambara yo mu Cibitoki : Uwashotoye u Burundi yaturutse mu Rwanda ntiyaturutse muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo!»
Umunyamakuru wanditse iyo nkuru ariko ntashyireho amazina ye kubera gutinya
ko bamugirira nabi aratangira agaragaza ko abaturage bayobewe uko bifata bitewe
n’uko Leta ya Bujumbura yatinze cyane kugira icyo itangaza kuri icyo gitero.
Kuko abarundi bifuzaga mbere ya byose kumenya uwatinyutse gutera u Burundi
bwabo.
Icyo gitero ngo cyari kigizwe n’abasirikari magana arindwi baturutse mu
Rwanda bakaba barimo abatutsi b’abarundi bahoze muri M23 yatsinzwe uruhenu, harimo
kandi abarundi batavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza, bose bakaba baratorejwe mu
bigo bya gisirikari byo mu Rwanda bakiyongeraho n’ingabo nyirizina z‘u Rwanda.
Ubushyamirane buratangiye hagati y'ubuyobozi bwa MONUSCO n'abategetsi ba MINADEF ku kutumva kimwe umugambi wa USA, Kagame na Mushikiwabo wo kurimbura burundu FDLR bukaba ari kimwe mu bimenyetso byinshi byerekana ko barimo kuruhira ubusa kuko byose bishobora guhinduka zeru/ UDAHEMUKA Eric
Umudage Martin Kobler umuyobozi mukuru wa MONUSCO utavuga rumwe n'umuvugizi w'ingabo za Kagame |
N'ubwo
kwihuta mu magambo no mu nyandiko rimwe na rimwe bifatwa nko gushyuhaguza,
ubanza uwaba avuze ko ibyo Kagame na Mushikiwabo barimo gukora byose ngo
basenye FDLR barimo kuruhira ubusa ndetse ko bitazashoboka ataba yibeshye
cyane. Niyo yaba yibeshye nk'umunyamakuru ijanisha yaba yibeshyeho ni nka 0, 2%.
Mbanze nibutse
icyo Magayane yavuze kuri FDLR na FPR
Mbere
y'uko mbabwira uko byitwaye muri aya masaha hagati ya Kigali na FDLR nagira ngo
mbanze mbibutse icyo umuhanuzi w'ibihe byose Magayane nubaha yavuze kuri FPR na
FDLR kandi byombi byari bitarabaho. Magayane yagize ati: "Bazakora ibishoboka byose
ngo batsinsure Rwara rw' umugara ruzaba rubundiye mu mashyamba, nyamara
nabyutsa umugara igihuru kizabyara igihunyira. Bazafatanya n' abanyamahanga,
nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na Loni ya
gatatu".
ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI: "Mu mugambi wo kurasa impunzi z'abahutu muri RDC, Paul KAGAME ashobora kuba asunikwa na ba mpatsibihugu bashaka urwitwazo ngo nawe babone uko bamuhitana inzirakarengane z'abanyarwanda zimuherekeze mu rwego rwo kuzimanganya amakosa atabarika bamukoresheje mu karere k'ibiyaga bigari hagati ya (1990-2015)/ UDAHEMUKA Eric
Perezida Paul Kagame: N'ubwo uherutse kuvuga ko uwashaka kugukura ku butegetsi byamuhenda, abanyamerika n'abongereza bamaze kugutega umutego w'umushibuka |
Natunguwe
bidasanzwe no kumva ko inama yari yatumijwe na Perezida wa Afurika y'Epfo
Nyakubahwa Jacob Zuma yaburijwemo itakibaye nk'uko byari bimaze iminsi
bihwihwiswa ko yagombaga kubera i Luanda muri Angola kuva taliki 15 kugeza taliki
16 Mutarama 2015. Iyo nama yari nk'amahirwe yo kongera kwicarira ikibazo cy'u
Rwanda hagati ya FPR na FDLR kigashakirwa umuti binyuze mu nzira y'amahoro.
Kugeza
ubu ntabwo ndabasha kumenya impamvu iyo nama yaburijwemo kuko nta mpamvu yumvikana
yatanzwe mu gihe impamvu yo kuyitumiza yari kimenyabose ndetse yanatangajwe henshi
kandi mu buryo bunyuranye. Numijwe kandi no kumva minisitiri Mushikiwabo Luwiza
ngo anezezwa bikomeye n'uko iyo nama yaburijwemo.
Ese Perezida Paul Kagame
w'u Rwanda arusha ubuhangange Perezida Jacob Zuma w'Afurika y'Epfo?
Mu
gihe minisitiri Mushikiwabo ubu arimo kubyinira ku rukoma ku Kimihurura ngo
kuko inama yaburijwemo njye siko nabifashe ahubwo mbibona ukundi. Icya mbere ni
uko Mushikiwabo atazi context(imiterere) y'ibibazo by'u Rwanda. Mu 1994 ubwo
twarimo kuyacekwa Mushikiwabo yari yibereye muri Kanada.
ITANGAZO: Abashaka kwiga amashuri makuru hirya no hino ku isi
Hangana nk'inzovu |
Shikama ihora buri gihe izirikana icyateza imbere abanyarwanda cyose. Ni muri urwo rwego tutabaha amakuru gusa, ahubwo tunashakisha ikintu cyose cyatuma imibereho ya buri munyarwanda irushaho kuba myiza. Mu gihe abana b'Agatsiko aribo bemerewe kwiga hirya no hino ku isi ku mutungo wa Leta , ubundi mbere y'ingoma mpotozi ya Kagame izi buruse zikaba zarahabwaga abana ba Rubanda Rugufi, tugomba gufatanya kugirango aba nabo bashobore kuba batarabuka bakiga dore ko no mu Rwanda ubu bisigaye bigoye kubera ko nta wakwiga atariye, usibye ko nta n'icyo bigaga kuko FPR mu rwego rwo gutobatoba ikintu cyose yasanze mu Rwanda, n'Uburezi itaburebeye izuba.
Jya Kuri kanda aha ujye kuri SHIKAMA GORILLA ikugeze kuri link iriho izo buruse. Urayisanga hejuru ya Mubaruzi ahanditse SCHOLARSHIPS
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
Human Right Watch (HRW) ikwiye gukurikirana CNLG, FPR na Polisi y'u Rwanda kuko amadosiye y'inkiko gacaca yimuriwe mu bugenzacyaha bwa polisi (CID) bikaba bifite ingaruka zirimo no kwicwa ku baburaniyemo bose baba abere kimwe n'abahamijwe ibyaha/ UDAHEMUKA Eric
Assistant Commissioner of Police BADEGE Theos umuyobozi mukuru w'ubugenzacyaha bwa Polisi y'u Rwanda (CID) ari nayo ibitse amadosiye yose y'inkiko gacaca |
Inkiko
gacaca zitangizwa zari zahawe inshingano yo kunga abanyarwanda ariko iyi ntego
yaje kuburizwamo ku ikubitiro kuko haburanishijwe uruhande rumwe kandi
abakosheje bari ku mpande zombi. No muri uko kuburanisha byagaragaye ko
ababuranishaga nta bushobozi buhagije bari bafite kuko abenshi bari abaturage
bo ku midugudu badasobanukiwe n'ubutabera.
Ikindi
kibazo cyatumye bihumira ku mirari ni uko umuhutu wabaga afite amafaranga
menshi atunze bakoraga uko bashoboye bakamutera ubwoba kugira ngo atange ibyo
atunze byose ngo hato adakatirwa agafumgwa. Ibi byarabaye si ibanga aho ubu
abacuruzi benshi b'abahutu bahombye ubu bakaba barasubiye ku isuka abagikanyakanya
bakaba bahanganye n'amadeni y'amabanki.
Ko Kubana Amabilisi yanditse igitabo akacyita “muhungu wanjye uri umututsi”, nanjye nanditse igitabo nkacyita “muhungu wanjye uri umuhutu” byagenda bite? Bene Ngirabatware na Bagarira se bo banditse igitabo bakacyita “muhungu wanjye uri umutwa” byagenda bite? / UDAHEMUKA Eric
Dr Habyarimana Jean Baptiste: Urwishe ya nka ruracyayirimo kuko uko iminsi ihita indi igataha biboneka neza ko komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge uyoboye ikinyoma cyayo cyananiwe gufata abanyarwanda |
Uko iminsi igenda ihita
indi igataha haba ubwo abanyarwanda dushobora kugwa mu mutego wo kwibeshya
gukabije tugacyeka ko ibibazo by’u Rwanda birimo kugenda bicyemuka ariko
ndabarahiye. Urwishe ya nka ruracyayirimo. Abategeka u Rwanda twirirwa
tubasenya muri byinshi bakora twerekana ko bayoboye nabi kandi koko ku giti
cyanjye mbona ari byo.
Ku rundi ruhande
rw’abatavuga rumwe na Leta ya Kagame nabo buri wese mu mwanya we, mu bwenge bwe
no mu bushobozi bwe dukora uko dushoboye ngo dushyire itafari ryacu ku Rwanda
turebe ko twaruvana aho tuvuga ko ruri twita habi maze tukarwimurira aheza
kurusha aho ruri ubu. Muri izo mbaraga zigenda zibusanya birimo kugenda
bingaragarira ko ntaho turagera ndetse ko inzira ikiri ndende.
Ishingiro
ry’iyi nyandiko: Hano muri SHIKAMA twihaye intego ikomeye
kandi ishoza urugamba rugoye cyane yo guharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma.
Abanyarwanda buriya bari mu baturage bakunda kubeshya cyane, kubeshyana cyane
kandi bishimira abantu bababeshya ku buryo ubona banyuzwe nabyo. Ibi bikwiye
kuzakorwaho ubushakashatsi.
"Abakora ABAMI basesekaye muri Afrika". Soma inkuru ya Jeune Afrique iri no kuri Shikama Francais wumve uko Ba malika barinzi ba Kagame bakora
Abajyanama ba Kagame |
Burya ngo uwububa abonwa n'uhagaze kandi ngo n'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye. Tony Blair ubeshya amahanga ko ari umujya-nama wa Kagame Pawulo mu by'ubukungu, mwisomere iyo nkuru mwumve ko atari Kagame gusa agira inama mu by'ubukungu atanafitemo impamyabumenyi ko no mu barabu yahageze ashaka amapeterodolari nyuma yo gukama amarasodolari mu Rwanda. Muragenda muvumbura n'abandi Bamafiya bakorana na Kagame, wenda mutari munazi.
Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Ibyahishuwe bya 16: Akari i Murore
IYANGIRE NK'INGAGI Iyangire kuzimizwa na FPR nkuko ingagi yabyangiye ba Rushimusi |
Mu gihe kitarenze icyumweru muragezwaho akari i Murore muzahishurirwamo ibi bikurikira:
1. Igitero giherutse kugabwa ku Burundi
2. Impamvu abambari ba FPR bamaze guhungisha imiryango yabo, nabo bakaba barimo bashakisha ubuhungiro hirya no hino i Buraya n'Amerika ariko bari mu Rwanda, naho Kagame we ngo akaba atazahunga(uzamenya impamvu ituma we atazahunga)
3. Ese RNC na FDLR baba ari abantu badashobora kumara isaha ku butaka bw'u Rwanda rwababyaye nkuko umuvantara jenerali Kabarebe abivuga?( Uzamenya ukuri twagukuriye i Kambere mu Rugwiro)
4. Intambara ya M23 yo kugaba kuri RDCongo vuba aha, n'indi yo ku Burundi, zombi ziriho zitegurirwa mu RUGWIRO
HANGANA NK'INZOVU Hangana na FPR ishaka agahanga kawe nkuko inzovu ihangana na ba Rushimusi bararikira akayo amanywa n'ijoro |
KOMEZA Usome SHIKAMA kandi wibuke ko kuva 1/1/2015 kugeza 1/7/2015
tuzakomeza kuzirikana mu mitima yacu no gusengera impunzi zose z'Abahtu b'Abanyarwanda ziri muri RDCongo
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Ubuhamya ku bwicanyi bwakozwe n’ingabo za FPR Inkotanyi muri perefegitura ya Kibungo (Akarere ka Kirehe) muri Gicurasi 1994 bwemezwa n’uwabuhagazeho (igice cya kabiri) / S/C de l’anonymat
Bose
nta n’umwe warokotse uko bari umunani. Umusaza Sekaziga n’umugore we wari ukiri
umugeni. Umukecuru Bizirema bishe yambaye igikote kirekire cy’umukara. Hiyongeraho abagabo
n’abagore babo bagera kuri 15 bari baturutse mu turere twegereye
Nyamugari baje kwambukira mu byambu by’Akagera.
Ngarutse
gato kuri uriya mukecuru Bizirema, ndibuka ko yageze aho akicara akavuga ngo
ntaho mwongera kunjyana dore igihe mwanzengurukaniye. Mwanzengurukanye muri
yeri (Peyizana R) mu ishyamba ryegereye uruzi mumbaza ubusa ngo nihehe abantu
bambukira bajya muri Tanzaniya? Ati none niba hari ibyo mutaramenya
muze kumbaza muransanga hano ntahandi ndi bujye.
Yavugaga
mu rugo rw’uwitwaga Ferederiko nawe wari warahunze. Byaje kuba ngombwa ko
bamutwara bamuteruye muri cya gikote bamugeza mu rugo Kwa Samuel. Izi nkotanyi zishe aba bantu zari zirindwi. Harimo umwe nibuka waje no
kungira umukozi akankunda cyane witwaga Kajuga Innocent (bagenzi be bamwitaga
Afande Ino).
Isengesho ryo kuzirikana no gusabira impunzi z’abahutu b’abanyarwanda zimaze imyaka 20 muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo. Isomo rya mbere: Izayi: 55, 1-11. Isomo rya kabiri: Ibaruwa ya mbere ya Yohani: 5, 1-9. Ivanjili: Mariko: 1, 7-11."MENYA GUSOBANURA UDATEGWA UBUHAMYA BW’IBYAKUBAYEHO MU BUZIMA BWAWE IGIHE WAHUNGAGA"/ Padiri TABARO
Mu ngaruka abahunga hose ku
isi bahura nazo harimo kugenda urugendo rurerure rimwe na rimwe batazi n’iyo
berekeza bikagera aho ibirenge bigashya abandi bigatonyoka. Habaho kandi kwicwa
n’inzara kuko urugendo ruba ari rurerure cyane batazi igihe ruzarangirira,
kudakaraba umwanda ukabagiraho ingaruka zikomeye zirimo indwara zitandukanye
n’ibindi.
Ibi bibazo byose bisiga bamwe
mu bahunga bahasize ubuzima kandi bakabura gihamba kuko buri wese ugihumeka aba
yinyaga ku maguru ngo arebe ko yasunika iminsi agerageza kurengera ubuzima bwe
uko ashoboye n’ubwo nta buryo bugaragara aba asigaranye uretse Imana yonyine
iba ikimuhagazeho.
Faranki Habineza aherutse kugaba igitero igihe kitaragera nka bamwe mu basore b'INKOTANYI muri 1989!/ NKUSI Yozefu
Faranki Habineza |
Amaraso mashya n’amashagaga byirukana abameya nk’uwirukana ababoyi n’abayaya minisitiri KABONEKA Francis yinjiranye muri MINALOC ni umwanya abatavuga rumwe na Kagame bari babonye kugira ngo abenegihugu bacungurwe kandi biracyakomeza kuko urutonde rw’abameya bagomba kwirukanwa ari rurerure. SHIKAMA irakubwira bane(4) batahiwe n’impamvu bagomba kugenda/ UDAHEMUKA Eric
Ibumoso KABONEKA Francis, iburyo MUSONI James mu muhango w'ihererekanya bubasha muri MINALOC i Kigali taliki 20 Nzeri 2014 |
Guhera taliki 19
Nyakanga 1994 ubwo FPR yafataga ubutegetsi mu Rwanda kugeza uyu munsi, nta
n’isegonda n’imwe igihugu cyagize ishyikizo ngo abenegihugu babeho mu mahoro
kandi bumve batuje batekanye. N’ubwo muri SHIKAMA tuzi neza ko mu giturage akarengane
gaca ibintu nyamara n’abatware n’ibikomerezwa nabyo ni uko ni ukubabona bagenda
mu modoka zihenze nyamara ari ba mbarubukeye na ba sinzibiramuka imitima yabo
yarabaye imivogo n’ibikange.
Ibi byagiye
bigaragarira mu ishyirwaho ritunguranye nk’abategetsi ku bantu wabonaga mu
by’ukuri nta bushobozi bazwiho ndetse nta n’ubunyangamugayo buhagije ndetse
bamwe ari n’abicanyi ruharwa bagiye bavugwa cyane. Icyakunze gukurikiraho ni iyeguzwa, ifungwa,
iyicwa n’imeneshwa kuri bamwe bagahunga u Rwanda bakizwa n’amaguru.
ITANGAZO RYIHUTIRWA RIHAMAGARIRA ABANYARWANDA TWESE KANDI AHO TURI HOSE KU ISI KUZIRIKANA NO GUSABIRA ABAGIZWEHO INGARUKA, ABASHYIZWE MU KAGA N’ABISHWE URW’AGASHINYAGURO N’INGOMA YA F.P.R IGEZE MU MAREMBERA
Muri iyi minsi irimo
iganisha ingoma ya FPR ku irimbukiro ryayo ubutazagaruka, abanyarwanda barimo
barashyirwa mu kaga n’imiborogo. Hari imiryango kugeza ubu yabuze abayo
bashimuswe n’abicanyi ba Paul Kagame tukaba twaravuze, twaranditse dutakamba
ariko kugeza ubu tukaba tutazi iyo baherereye bisobanuye ko bashobora kuba
barishwe. Hari imirambo y’abenegihugu b’inzirakarengane yaroshywe mu Kiyaga cya
Rweru.
Hari abanyarwanda ibihumbi
biciwe i Kibeho na Paul Kagame mu 1995 akaza gutegeka ko babataburura bakajya
kubatwikira i Byumba mu 2013 mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso. Hari FDLR
ubu irimo kugerwa amajanja n’abanzi b’amahoro bashukwa na Paul Kagame ko
kuyirasa ariwo muti w’ibibazo by’u Rwanda nk’aho inshuro zose yagiye kuyihiga
yayiranduye.
Imirambo ya Rweru kuri Shikama FRANCAIS na ENGLISH/ NKUSI Yozefu
Nkuko twabibasezeranyije mu mpera z'umwaka ushize, twabashyiriye ku mbuga ibi bikurikira:
1. Shikama FRANCAIS:
- Ibyerekeye itwikwa ry'imirambo y'impunzi z'abahutu ziciwe i Kibeho kuri 22/4/1995 zarengaga 5000. Kagame Pawulo, perezida wa FPR yategetse ko iyi mirambo itabururwa rwihishwa mu mpera za 2013, itwikirwa i Gabiro mu gihe cy'ibyumweru 2. Shikama ifite za gihamya zifatika ishobora guha abashaka gukurikirana iki kibazo.
- Imirambo ya Rweru: Nyuma y'ubushakashatsi bwimbitse turahamya dushikamye ko Kagame Pawulo, Perezida wa FPR kuko atagikwiye kwitwa umukuru w'igihugu, yahaye amabwiriza abicanyi be bajya hirya no hino mu gihugu, babeshya urubyiruko ko bari muri FDLR changwa RNC bakaba bariho bandika abayoboke, maze abasore bari banze kwiyandikisha mu gisoda cya Kagame ngo bajye kumurwanira muri Repubulika iharanira rubanda ya Congo si ukwiyandikisha bivayo! Amalisiti amaze kuzura, bafashe ba basore baburiza amamodoka bababeshya ko bagiye kubaha amahugurwa mbere yo kubaha icyo babahamagariye. Bageze mu ibagiro, barabakubita, babica urubozo, babashumika amaboko ku migongo barangije bajugunya ya mirambo yabo muri Nyabarongo yaje kuyigeza mu kiyaga cya Rweru kiri hagati y'u Rwanda n'u Burundi. Iyi niyo mpamvu u Burundi bwaka amatohoza kuri ubu bwicanyi, maze Kagame Pawulo we akabyanga. Soma Shikama mu Gifransa cyangwa mu cyongereza wumve impamvu ibyo byose byabaye. Ibi nabyo Shikama ibifitiye ibimenyetso bifatika
2. Shikama ENGLISH
Murahasanga ibyerekeranye n'imirambo ya Rweru.
Umwanzuro kuri ubu bushakashatsi bwombi
1.Perezida wa FPR, Pawulo Kagame ntagikwiye kwitwa umukuru w'igihugu kuko umushumba mwiza arinda izo aragiye ahubwo we ntawema kuzimarira ku icumu. Bityo, muri SHIKAMA turasaba Abanyamerika, Abongereza bateretse Kagame mu Rugwiro kumubwira akegura agashyikirizwa inkiko.
2. Abariho bafasha Kagame Pawulo mu kumarira abanyarwanda ku icumu, murazwi mwese, igihe cyanyu kiri bugufi ngo mukanirwe urubakwiye; abibwira ko muzisubirira i Bugande mukarya ibyo mwasahuye mu maraso, muribeshya kuko isi izababana ntoya!
Nkusi Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Umuhanzi Madamu Kayirebwa Sisiriya mbere y’uko asubira mu Bubiligi yari akwiye kubanza kunyuzwa mu kigo ngorora muco naho umuyobozi w’akarere ka Musanze Madamu Mpembyemungu Winifirida we akwiye kwegura ku bushake bwe kuko yatsinzwe n’amarangamutima akagaragaza intege nke muri politiki/ UDAHEMUKA Eric
Kayirebwa arimo gusunika meya wa Musanze |
Itangazamakuru ni
umwanya mwiza wo kwinigura rikaba n’urubuga ntagereranywa rutangirwamo
ibitekerezo. Muri uyu murimo ukomeye ariko ntabwo tuvuga ibyo tubonye byose
kuko duhitamo ibifitiye igihugu akamaro cyangwa nibura ibyo ducyeka ko
bishobora guhindura imyumvire ya benshi ikava mu bujyahabi yerekera mu bwiza
bityo ubuzima bukaryoha kandi bukaryohera bose.
Mu Rwanda uyu munsi
kuwa gatatu, taliki 07 Mutarama 2015 inkuru zirimo kuhavugwa cyane ni eshatu
kandi zishyushye. Iza ku mwanya wa mbere ni F.D.L.R bigaragara ko iteye ubwoba cyane
Kagame ku buryo budasubirwaho, iya kabiri ni ifungwa igitaraganya ry’umuyobozi
w’Akarere ka Rusizi Bwana Oscar Nzeyimana waraye agejejwe mu munyururu ku
mpamvu SHIKAMA
ikirimo gukurikirana naho iya gatatu ni amahano Kayirebwa na Mpembyemungu bakoreye
mu Ruhengeri.
Rugamba Sipiriyani wayoboraga Amasimbi n'Amakombe yahanuriye Kagame ibizamubaho igihe yari afite imyaka 20 gusa ati: "Jya wibeshya ugire cyera ngo urusha abandi ubwenge, ukomeze wice abandi mu mayeri umunsi utabikeka uzakacirwa nugirango urahunga bibe iby'ubusa; jya wirinda iby'abandi itegeko urigire intwaro winumire" Ese aho ibyo yahanuraga ku GACA kacu ntibyegereje?/ NKUSI Yozefu
Abazi Rugamba Sipiriyani bemeza ko yari umuntu w'umukirisitu nyakuri; niyo mpamvu bamwe bamufata nk'umuhanuzi ndetse hariho abatangiye guhwihwisa ko abanyarwanda bagombye gutangira gukusanya ibyangombwa bisabwa na kiliziya Gatolika kugirango uyu mugabo agirwe UMUHIRE. Ni mu gihe rwose kuko nta kintu na kimwe nyakwigendera Rugamba yaririmbye kitarabaho, nikitarasohora neza cyaba kiri mu nzira.
Rugamba Sipiriyani aririmba iyi ndirimbo " AGACA", ni muri za mirongo irindwi; muri Shikama twagenekereje dusanga Perezida wa FPR Pawulo Kagame yari afite imyaka hafi 20, nta nubwo yari azi ko igihugu cy'u Rwanda kizagwirirwa n'ishyano kigaterwa n'Inkotanyi zikakigira ayo ifundi igira ibivuzo. Iyumvire iyi ndirimbo itagira uko isa ukuntu agereranya Kagame n'Agaca kabiciye bigacika. Kagakoresha amayeri menshi kagatsemba imishwi y'inkoko, ariko igihe cyarageze na Nyiri urugo yiga andi mayeri abatura umuheto n'umwambi arakahuranya kisenyura ku butaka!!!!
KUBA PEREZIDA Paul KAGAME, RDF NA FPR BARANANIWE KURIMBURA F.D.L.R MU MYAKA 20 ISHIZE NI AMAHIRWE; NAHO KUBA F.D.L.R BIKEKWA KO NTA BUSHOBOZI IFITE BWO GUFATA UBUTEGETSI MU RWANDA IGISUBIZO GIHWITSE KANDI KINOGEYE BOSE CYASHAKIRWA MURI IBI BIBAZO BYOMBI/ UDAHEMUKA Eric
FDLR imaze
kugabwaho ibitero bigamije kuyizimanganya bitabarika, imaze kandi gukorwaho
ubushakashatsi nabwo butabarika ngo harebwe uko ikibazo cyarangizwa, hari
mapping report, hari Rapport Garsony, hari Enough Project, n’abandi benshi ntarondora
muri aka kanya. Ubanza ihame
ry’ubu buzima burya ridahinduka uwasesengura neza. Uko ikibazo cya FDLR
cyumvikanaga igishingwa siko ubu kirimo kumvikana. Abantu baheranwe no kumva
Kigali yemeza ko FDLR ari umutwe w’abasize barimbuye batutsi, nayo ikavuga ko
muri yo harimo n’abana bavukiye mu mashyamba nyuma ya ’94.
Igimbuka
ry’umwana : Imfashanyigisho nziza kubakora politiki mu Rwanda
Ibi rero bisa
n’imikurire y’umwana aho agira imyaka itatu arizwa n’ubusa ariko yamara kugira
imyaka 30 y’amavuko akaba azi ukuri ku by’ibanze ntakomeze kubaza ubusa. Umwana
mu mikurire ye, mu gitabo cyanditswe n’umuhanga mu iyigamyitwarire (Psychologie/Psychology)
witwa Sigmund Freud muganga ukomoka mu Otirishiya(Austria) yagerageje
kugaragaza ibyiciro umuntu anyuramo ngo abe ashyitse. Docteur Sigmund Freud
yavutse ku italiki 06 Gicurasi 1856 avukira ahitwa Moravie mu ntara yri mu
butegetsi bw’ingoma ya Autriche-Hongrie
kandi yari muyahudi.
MAGAYANE YAVUZE IBYO UTAMENYE KUGEZA UBU. ATI: “Paul KAGAME azategeka u Rwanda imyero ibiri gusa ntazayirenza. Umunsi amahanga yahagurukiye kwamagana ubugome n’ubugambanyi bwakorewe abanyarwanda bose ku ngoma ye; muzamenye ko igihe cyegereje cyo kumena andi maraso menshi. Paul KAGAME rubanda nyamwinshi izamwamagana mu myivumbagatanyo ikomeye itarimo urubura kandi Paul KAGAME azahitanwa n’iyo myigaragambyo aho azapfana n’abamushutse bose; kuva ku isonga kugeza hasi”./ UDAHEMUKA Eric
Ntugomba kwibaza byinshi no guta igihe uhindura itegeko-Nshinga, Magayane yavuze ko utazarenza iyi manda ya kabiri |
Muri
gereza ya Ruhengeri Bwana Magayane yafungiwemo yari afunganwe n’abandi
banyururu benshi cyane. Abafunganwe nawe bakiriho kandi bakaba barumvise
n’amatwi yabo banamubonesha amaso yabo, bemeza ko ngo buri munsi yahanuraga
kandi akavuga ibishya byiyongera ku bindi yavuze.
Mu
isesengura ryanjye najyaga nibwira ko numva rwose indagu ze nazimazeyo ndetseko
ntazongera kumwandikaho ariko siko bimeze kukomaze kubona ibindibishya yavuze
abanyarwanda benshi batari bazi cyangwa se wenda bamwe mushobora kuba
mwarabisomye ariko ntimubisobanukirwe uko bikwiye hatarimo amakabyankuru.
Urebye
neza byanashoboka ko hari n’ibindi byinshi yavuze ahari tutaranabona ku buryo
bibaye nk’ibishoboka ngo ababfunganywe nawe bakiriho bose bishyire hamwe,
bibukiranye dushobora kubona igitabo kinini gikubiyemo ubuhanuzi bwe kuko njye
ku giti cyanjye mubonamo umuhanuzi wari umuhanga kuko ibyo yahanuye byinshi
byarabaye ari nayo mpamvu nta washidikanya ko n’ibitaraza biri mu nzira byihuta
bidusanga.
Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru, taliki 04 Mutarama 2015, UMUNSI MUKURU W’UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI. Isomo rya mbere: Ibarura: 6, 22-27. Isomo rya kabiri: Abanyagalati: 4, 4-7. Ivanjili: Luka: 2, 16-21."ESE MU MIBEREHO YAWE YA BURI MUNSI UJYA UMENYA GUCA BUGUFI? NIBA BYARAKUNANIYE ISUNGE AKANA YEZU KARYAMYE MU KAVURE KARAKWIGARAGARIZA BIHITE BIGUSHOBOKERA" Abatagatifu(-)/ Padiri TABARO
Yezu yigaragaza nk'umunyampuhwe zahebuje |
Iyi
nyigisho kandi iba iteguwe ku buryo idashobora kubangamira ukwemera kw’umuntu
usoma SHIKAMA atari Umugatulika. Mu masomo riturujiya ya Kiliziya Gatulika
yaduteguriye mu ntangiriro z’uyu mwaka, turahera mu isomo rya mbere riboneka mu
gitabo cy’ibarura aho dusomerwa amagambo yo gutanga umugisha berekana ko
ibitambo byagombaga guherekezwa n’amasengesho n’imigisha.
Ubutumwa bw’ishimwe bw’umwaka mushya wa 2015 Shikama yageneye abasomyi bayo bari muri Indoneziya, mu Rwanda n’ahandi hose ku isi
Muri Kamena 2013, nibwo
SHIKAMA yavutse. Dr NKUSI Yozefu wayitangije yabonaga mu Rwanda ukuri
kwarapfukiranwe kuko ikinyoma cyahahawe intebe. Niyo mpamvu intego yacu ari
UHARANIRE KO UKURI GUSIMBURA IKINYOMA.
Kuva icyo gihe kugeza
ubu SHIKAMA imaze umwaka n’igice ivutse. Dukurikije imibare tubona ku
ikoranabuhanga ryacu rya buri munsi, ritwereka ko imaze kuba ubukombe kuko muri
uyu mwaka n’igice imaze, tumaze kubagezaho inkuru 872 naho abamaze kuzisoma ni
abantu 6,369,369 baherereye mu bihugu byinshi cyane ku isi ku buryo byose
ntabirondora hano ngo mbirangize ariko mumenye ko buri munsi, buri saha, tuba
dufite imbere yacy kuri mudasobwa imibare y’abasomye n’abarimo gusoma muri buri
gihugu.
Uwo murimo twakoze rero
urakomeye cyane kandi wadusabye ubwitange buhanitse no kutagoheka kuko tuzi neza
ko abanyarwanda aho muri hose ku isi buri munsi muba mukeneye kumenya ukuri
kuzuye ku makuru abera i Kigali, i Gitarama, Butare, Gikongoro, Cyangugu, Kibuye,
Gisenyi, Ruhengeri, Byumba n’i Kibungo, Kabgayi, Save, Nyundo.
Mu by’ukuri ntako tutagize
ngo tubahuze n’isoko mwavubutsemo ariyo u Rwanda. Twakoze ibishoboka byose ngo
mubone amakuru ku gihugu cyacu twese dukunda kandi muyasome yanditswe mu
Kinyarwanda cyumvikana ku buryo buri wese yashobora kucyumva tunirinda
gushyiramo amakosa y’imyandikire no kuvangavanga indimi n’ubwo muri kamere ya
muntu kwibeshya kutajya kubura ariko icyo twari tugamije ni ukubaha amazi amara
inyota atarimo ibirohwa(adatokowe).
Ngarutse ku rutonde
rw’ibihugu birimo abanyarwanda benshi basoma SHIKAMA, birumvikana ko umwanya wa
mbere wihariwe n’u Rwanda. Ibi bishingiye ku mpamvu nyinshi zirimo ko abari mu
Rwanda imbere aribo ba mbere bagirwaho ingaruka zikomeye zikomoka ku karengane
bakorerwa na FPR amanywa n’ijoro.
Umuntu uri mu Rwanda iyo
asomye SHIKAMA akumva aho turi mu mahanga ya kure twamenye ibyabereye i
Nyabugogo, Musebeya, Saruheshyi, Rwamagana, Byimana, Kirengeri, ku Itaba,…
tukabikoramo nkuru icukumbuye kandi tukabitangaza tunabyamagana twivuye inyuma(mu
gihe ari ibikwiye kwamaganwa) yumva aruhutse kandi akizera ko umunsi umwe
azakurwa ku butegetsi bw’igitugu akisanzura mu gihugu cye aho muri SHIKAMA
intego yacu ari uko abanyarwanda bose bazabaho mu gihugu cyacu tureshya ntawe
usumba undi.
Igihugu kiri ku mwanya
wa kabiri mu kugira abanyarwanda benshi basoma SHIKAMA ni Indoneziya.
Byaranshimishije ariko biranantangaza cyane kuko ntiyumvishaga ko mu gihugu cyo
ku mugabane w’Aziya nka Indoneziya kiri kure cyane y’u Rwanda hariyo
abanyarwanda benshi bene aka kageni.
Hamwe no mu bindi
bihugu byinshi birimo USA, Ubuhinde, Koreya y’epfo, Canada, Zambiya, Malawi,
Zimbabwe, Uburundi, Uganda, Kenya, RDC, Kongo Bravaville, Ubwongereza, Chili,
Ububiligi, Ubufaransa, Vatikani, Autrichiya, Bangladesh, Tanzaniya, Ubusuwisi,
Ubushinwa, Afurika y’Epfo no mu bindi bihugu byinshi hose SHIKAMA irasomwa
umunsi ku munsi.
Muri 2015, tubifurije
mwese amahirwe no gukomeza gusoma amakuru tubategurira buri munsi. Tuzakomeza
kuyabagezaho asesenguranywe ubuhanga kandi yanditswe mu itangazamakuru rikozwe
bunyamwuga. Mwese n’imiryango yanyu n’abavandimwe banyu tubifurije gushikama mukomeza
guharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma.
UDAHEMUKA Eric
Bachelor’s Degree (A0)
Editor SHIKAMA
Shikama ku Kuri
na Demukarasi (SKUD)
Subscribe to:
Posts (Atom)