Pageviews all the time

KIZITO – Ndifuza ko nahabwa amahirwe



Kizito Mihigo mu rubanza rwe none

Ibyo twabasomeye


1.SHIKAMA EN FRANCAIS
Inzu ndangamuco y'ubufransa gufunga imiryango  i Kigali
ikinyamakuru cyanditse kuri iyi nkuru musoma ku rubuga rwa shikama mu gifransa,kiraravuga ko iyi nzu ndangamuco yari i Kigali mu mujyi rwagati , ikaba yari ku buso bunini. U Rwanda rukaba ruvuga ko ubutaka iyo nzu irimo budakoreshwa neza. Bityo, ikaba igomba kuhava hakubakwa amazu agezweho( wasanga Kagame na Kabarebe bashaka kuhazamura indi miturirwa!,). Shikama irashishikariza Rutaremara na Mudidi kahafata ibibanza rugikubita bakareka kujujubya impfubyi n'abapfakazi mu dushitu tw'amasambo twabo.

Akarengane, gutwara abantu n’ubutabera. Abatuye umujyi wa Kigali n’abawutembereramo barinubira akarengane n’iyica-rubozo bakorerwa mu ngendo bakora bifashishije imodoka YUTONG za K.B.S n’ubwo zahinduriwe moteri ariko zigahamana intebe zavanye mu Bushinwa zikaba zibatwara bahekeranye nk’inka ziri mu ikamyo ya FUSO zigiye i Cyangugu.

Richard Kandt( Kanayoge),umudage waje
ashaka isoko ya Nile akaza no kuba
rezida wa mbere mu Rwanda

Umujyi wa Kigali wagiye utera imbere guhera mu ishingwa ryawo mu mwaka w’1906 ushinzwe na Dr Richard KANDT. Uyu mudage yari atuye mu Gakinjiro ahabatijwe kwa Kandt kubera uruhare rukomeye yagize mu gutuma Kigali ibaho.


Abasaza bakuze cyane kandi bazi Kigali mu myaka ya za 1945 iyo bagutekerereje uko Kigali yasaga icyo gihe wumva ugize amatsiko no kwifuza ko amateka yasubira inyuma ngo wibone muri icyo gihe ariko kuko bidashoboka kubitekereza byaba ari uguta igihe mu buzima no kwibabariza umutwe n’umutima ku busa.
Muri icyo kiganiro abo basaza bambwiye ko ku Muhima ubundi hitwaga ku Muhima w’impyisi ngo kuko habaga impyisi nyinshi ku buryo iyo wahanyuraga uri umwe zakuvuniraga umuheto. Abanyarwanda bajyaga guhaha i Bugande bagombaga kugenda mu masibo (amatsinda) kugira ngo izo nyagwa z’impyisi nizumva umurindi wabo zigire ubwoba maze zihunge.

Ibinshengura umutima. Ntabwo ari Kagame uhohotera impfubyi gusa mu karere, na Museveni ntazoroheye ku buryo ubu hari agakobwa k'impfubyi kiga mu wa gatanu w'amashuri abanza gafunganywe na nyina kazira ko kahaye ibaruwa Museveni!


Ibya aka kana k'agakobwa  kiga mu wa gatanu w'amashuri abanza kuri Kanyaryeru, i Nyabushozi, muri District ya Kiruhura muri Mbarara iwabo wa Museveni, bimeze nka ba bandi bagiraga bati:" ya mabati mwatwemereye, amaso yaheze mu kirere". Abari mu Rwanda icyo gihe muribuka uwo babwiraga! Ni Kinani.
Uyu mwana nawe w'impfubyi, Museveni ngo yari yaramwemereye ko azabagurira isambu, akabubakira akazu ko kwikinganamo na nyina umubyara, akanamurihira n'amashuri. Icyizere rero cyaje kuraza amasinde maze ibyo yemerewe bimera nka ya mababti!

Umwana sinzi uko yarikandagiye ko Museveni azaba ari ahitwa Ntare School mu nama bise old boys school. Ni inama ihuza abaherwe bose bize muri iryo shuri( Shikama yamenye ko Kagame ashobora kuba yariyo akaba yaranatanze  miliyoni 25 z'amanyarwanda. Abanyamakuru bacu bariho barashakisha niba iyi nkuru ari impamo, tuzabibagezaho ku buryo burambuye).

Ibyo twabasomeye

Fawusitini Twagiramungu Rukokoma aherutse kuvuga ati " hari uwaririmbye ngo twaza mwajya he? Ati  nanjye ndabaza nti twiyunze mwajya he?
Hari umukongomani nawe uyu munsi wasohoye inyandiko irambuye isa n'isubiza iki kibazo cya Twagiramungu! Dr Fernand Mutabwiti Enkunu yahaye inyandiko ye umutwe ugira uti: 
"UGUKORERA HAMWE KW'ABARWANYA UBUTEGETSI BW'IGITUGU BW'I KIGALI KWATEYE ICYOBA GIHANITSE KAGAME"Muri iyi nyandiko aravugamo ibi bikurikira:

Mbere ya Maitre Evode, hari undi mushakashatsi witwa Bjom Willum wo muri Kaminuza ya Denmark wavumbuye muri 2001 ko Leta Kagame ayoboye atari Leta ahubwo ari agatsiko k'amabandi we yita Mafiya kagamije kwigwizaho umutungo gakoreshe uburyo ubwo aribwo bwose : imisoro, inkunga z’amahanga n’intambara ya Republika iharanira rubanda ya Congo. Ni uko FDLR yabereye Kagame igisubizo.

                        Logo of the FDLR.jpg

Abanyarwanda tumaze igihe kinini tubwirwa n’abategetsi bacu ko hari umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abajenosideri witwa FDLR uri muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo. Urwanda rwakoze intambara zirenga ebyiri muri 1996, na 1998 byitwa ko rushaka gusenya uwo mutwe. Haje kubaho yewe n’ ibitero Urwanda rwahuriyemo na Republika iharanira rubanda ya Congo : Umoja wetu na Amani leo” hagamijwe gusenya uwo mutwe nanone. Igitangaje rero ni ukuntu, abanyarwanda bose bariho bafungwa , ari abanyamakuru, abasirikare, abasivile bose bariho bashinjwa gukorana n’uwo mutwe! Ese nkuko byagiye bivugwa mu nyandiko nyinshi,aho Kagame impamvu adashaka gushyikirana na FDLR nkuko amahanga abimusaba si uko azi ko ikibazo cy'uyu mutwe ari iturufu yo kujya kwiba amabuye ya RDCongo amufasha kurushaho gukira vuba no gukomeza intambara mu karere k'ibiyaga bigari by'Afrika? Igisubizo kuri iki kibazo, turagihabwa n'ubushakashatsi bwakozwe n'umuyeshuri wo muri Kaminuza ya Denmark wemeza ko u Rwanda ruyobowe n'agatsiko k'ibyihebe "Mafia" kifashisha igisoda kugirango kigwizeho imitungo gakura ahantu hatatu: imisoro, inkunga z'amahanga no mu ntambara.

Umuco. Agahugu umuco n' akandi umuco: ubwoko bw'aba SURI muri Etiyopiya butera uruho ku munwa w'umwangavu ngo azakobwe inka nyinshi kubera ubwiza bwe.

A Suri tribeswoman from Ethiopia is pictured wearing a large lip plug which is a traditional sign of beauty
umukobwa w'ihogoza mu bwoko
bwitwa SURI muri Etiyopiya
Agahugu umuco n' akandi umuco. Aya ni amagambo umwami w'i Burundi yahaye intumwa y'umwami w'u Rwanda wari wayohereje yishongora ku Barundi, abaza umwami w'aho ngo " kuki ibi mubikora gutya byagombaga gukorwa gutya?"
Ibi mbivugiye ko hari benshi muri mwe bakimara kubona ifoto iri hasi aha, bahita basa na wa mwami w'u Rwanda tuvuze hejuru, bakibaza impamvu  ubwoko bw'ABASURI bakora kuriya.  Aho twe ntabyo dukora twibwira ko ari byiza kandi abandi bashobora kubifata ukundi?Umva uko abantu benshi bafite imyumvire itandukanye  kuri wa muco wacu wo gukuna.Culture. Rallonger ses lèvres vaginales pour plus de plaisir?

Aba basuri bo muri Etiyopiya, iyo umukobwa amaze kuba umwangavu, bamukura amenyo yo hasi nk'urukebanomaze aho avuye bagasobekamo kiriya kintu kimeze (uruho, urukiza) bakagifatanya n'umunwa wo hasi. Uko igihe kigenda niko umunwa ugenda ukweguka ukaba muremure. umukobwa ufite umunwa muremure na ruriya rukebano ruriho, se amukosha inka nyinshi kuko aba ari ihogoza, twagereranya na BWIZA bwa Mashira budashira irora n'irongorwa.

FDLR IRAMAGANA IFUNGWA RYA KIZITO MIHIGO NA BAGENZI BE N’ABANDI BANYARWANDA BAKOMEJE GUHOHOTERWA NA LETA YA FPR-INKOTANYI.


fdlr
URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA URWANDA, FDLR, ruhangarikishiijwe nuko Leta y’ u Rwanda iyobowe na FPR Inkotanyi, ikomeje gutegekesha igitugu abaturage b’ u Rwanda, ibambura uburenganzira bwabo bw’ ibanze, ikoresheje iterabwoba no gufunga abatavuga rumwe nayo abaribo bose.
1. Mu rwego rwo gutera ubwoba abadashaka ingenga bitekrezo ya FPR, muri poliki yabo y’ ivangura koko n’ amacakubiri mu banyarwanda, Leta ya Kigali iherutse gufunga umuhanzi w’ umuririmbyi Kizito Mihigo na bagenzi be Cassien Ntamuhanga na Jean Paul Dukuzumuremyi, bashinjwa gufatanya na FDLR na RNC.

Iyobokamana.Tuzirikane ku ijambo ry’Imana ryo kuri iki Cyumweru, taliki 20 Mata 2014 : PASIKA –Umunsi Mukuru w’Izuka rya Nyagasani Yezu Kirisitu. Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa : 10, 24a.37-43. Isomo rya kabiri : 1 Abakolinti : 5,6b-8. Ivanjiri :Yohani : 20,1-9

Yezu wazutse none, zukira mu mitima
y'abanyarwanda ubahindure bashya kandi
ubakize ingoyi ya Sekibi.Amina
Mu masomo matagatifu yo kuri iki Cyumweru, taliki 20 Mata 2014, Umunsi mukuru w’izuka rya Nyagasani, Kiliziya Gatolika y’isi yose uhereye i Roma ku gicumbi cyayo ukagera mu miryango-remezo turi mu byishimo bitagereranywa kandi koko hari impamvu kuko niba umuntu yirirwa asingiza uwamuhaye inka imwe nayo y’amagufwa nta cyamubuza gupfukamira uwamuhaye ubugingo bwuzuye kandi bw’iteka ryose.
Niba abantu twabashaga kugira ubushobozi bwadufasha kumva neza uko bikwiye agaciro k’amaraso yatanzwe ku musaraba rimwe rizima; ibibazo isi irimo muri iyi minsi n’u Rwanda by’umwihariko byacika abantu bakabaho mu mudendezo.
Mu ijambo Papa Faransisiko yateguye i Vaticani azabwira abakirisitu n’abemera b’isi yose kuri uyu munsi mukuru wa Pasika, natwe muri SHIKAMA tukaba turifitiye Kopi, Nyirubutungane azagaruka ku gaciro k’umusaraba wamanitsweho agakiza k’isi yose.
Papa Faransisiko kandi ntazabura gukomoza ku mucuri wa rubanda rukomeza kwinangira ntirwumve neza impamvu Yezu yitanze ku bushake ku musaraba akazanaboneraho kugira icyo avuga ku ntambara zirimo guca ibintu mu bihugu bitandukanye aho azanasaba abashyamiranye gusubiz ainkota mu nzubati bagaha abaturage amahoro kuko aribo bahababarira.

Amakuru mashya kuri Shikama mu Gifaransa

shikamafrancais.blogspot.com

Rwanda-Sipesiyali : Isesengura-mpamvu na Politiki. Rwanda. Kizito MIHIGO : umuhanzi, umuririmbyi, umucuranzi n’umuharanizi w’amahoro agonze urukuta rwa ba Minisitiri Mussa Fazil na Mitari Protais bitwaje indirimbo ye « igisobanuro cy’urupfu » mu gihe ahubwo abaturage bari biteze ko agirwa Minisitiri w’urubyiruko n’umuco bityo MITARI akubikirwa imbehe !!!

Kitoko, Knowless, Kizito Mihigo, Evelyne Umurerwa...mu birori bya Inyarwanda Fans Hangout
Kizito Mihigo na bamwe mu bahanzi bo
mu Rwanda.  Ifoto:Inyarwanda.com
Hashize ukwezi muri Kigali havugwa inkuru mbi y’ishimutwa rya KIZITO Mihigo. Aya makuru akimenyekana cyangwa agikekwa, abaturage baguye mu kantu kuko batumvaga icyatuma umukunzi wa Kagame nimero ya mbere aburirwa irengero. Kuri uyu wa mbere taliki 14 Mata 2014 nibwo umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda C.I.D ariwe Theos BADEGE yasobanuye ko KIZITO Mihigo na NTAMUHANGA Cassiyani babafite.
Assistant Commissioner of Police Theos BADEGE mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku buyobozi bukuru bwa CID anabereye ku isonga ku Kacyiru kuri iyi taliki mvuze hejuru n’umunyamakuru wa SHIKAMA akaba yari ahari yatubwiye ko aba bagabo bombi bakekwaho guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse Kizito MIHIGO we akaba anakekwaho kwica abategetsi bakuru b’igihugu.

IYOBOKAMANA.Tuzirikane ku ijambo ry’Imana ryo kuri uyu wa KANE MUTAGATIFU, taliki ya 17 Mata 2014 : umunsi mukuru wo Guha umugisha amavuta, Koza ibirenge by’intumwa no Gusangira bwa nyuma : Isomo rya mbere : Izayi : 61, 1-3a.6a.8b-9. Isomo rya kabiri : Zaburi : 88,20ab.21,22.25,27.29. Isomo rya gatatu : Ibyahishuwe : 1,5-8. Isomo rya kane : Luka :4,16-21. Isomo rya gatanu : Iyimukamisiri : 12,1-8.11-14. Isomo rya gatandatu :Zaburi :115,12-13.15-16a.c,17-18. Isomo rya karindwi : 1Abakolinti : 11,23-26. Isomo rya munani : Yohani : 13 :1-15

Última Cena - Da Vinci 5.jpg
Ifunguro rya Nyuma
Leonardo da Vinchi 1494-1498
Santa Maria delle Grazie,Milan, Ubutaliyani
Mu mateka ya Kiliziya Gatolika, umunsi mukuru wa Pasika ni umwe mu minsi ikomeye kandi igaragaza umwimerere w’iri dini rikomeye kuri iyi si y’abazima. Mu bituma Kiliziya Gatolika ikomera twakunze kubibabwira kuko harimo no kugira iminsi mikuru ihoraho twakwita ngaruka-mwaka.
Abapapa uko bagiye basimburana mu kuyobora Kiliziya bagiye bubahiriza uyu mugenzo mukuru kandi wa cyera cyane kuko ari Yezu ubwe wawikoreye ku giti cye awukorera intumwa ze 12. Mbere y’uko tubasobanurira ibi bikorwa-nyabutatu dukwiye kubanza kubibutsa ko kuwa kane mutagatifu mu Misa yo kumugoroba hasomwa amasomo umunani yose nk’uko twayabatondekeye hano n’aho aboneka muri Bibiliya zanyu.

Shikama mu cyongereza nayo yatangiye!

Nshuti za Shikama,
Urubuga rwanyu rwongeye kubibuka rubagezaho gahunda zinyuranye. Uyu munsi twabashyiriyeho urundi rubuga rushya Shikama in English  ruzajya rukora mu cyongereza. Uru rukazakora nka Magazine, rubagezaho gahunda zinyuranye: politike, siporo, umuziki no kwidagadura. Uru rubuga rushobora kuzabona abanyamakuru b'umwuga mu minsi ya vuba bazobereye muri izi gahunda tuvuze hejuru nkuko bimeze mu Kinyarwanda.

Mu gihe tugitunganya ubuhinga bw'ibyuma wa mugani w'Abarundi, turaba tubacishirizaho amakuru ava ku zindi mbuga. Nibirangira, niho gahunda nyiri zina zizatangira.

Mukomeze muryoherwe na SHIKAMA

Nkusi Yozefu
Shikama in English
www.shikamaenglish.blogspot.no

Itangazo: SHIKAMA MU GIFRANSA YATANGIYE !

Musome Shikama mu rurimi rw'igifransa

www.shikamafrancais.blogspot.com cyangwa ukande kuri link yayo iri iburyo bwawe aha uhite uyigeraho.

Ibihe Byiza.

Nkusi Yozefu
Shikama.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi

Iyobokamana.Tuzirikane ku ijambo ry’Imana ryo kuri iki cyumweru cya MASHAMI, taliki ya 13 Mata 2014 Mbere ya Misa : Matayo : 21, 1 – 11. Isomo rya mbere : Izayi : 50, 4 - 7. Isomo rya kabiri : Abanyafilipi : 2,6 - 11. Ivanjiri : Matayo : 26, 14 – 27,66 Abatagatifu Maritini na Herimenijilidi

MASHAMI nziza kuri mwese



Mbere ya Misa : Nk’uko amategeko ya Liturugiya ya Kiliziya Gatulika abigena, mu Misa yo kuri Mashami nk’icyumweru kibanziriza umunsi mukuru wa Pasika y’izuka rya Nyagasani, mbere y’uko igitambo cya Misa cyinikiza basoma inyandiko igizwe n’interuro 11 iboneka mu Ivanjiri ya Matayo umutwe wa makumyabiri n’umwe guhera ku murongo wa mbere kugera ku murongo wa cumi n’umwe.