Twebwe abagize Ihuriro Shikama ku Kuri na Demukarasi, dushingiye ku nama yahurije abayobozi n’inzego z’amashyaka ane FDLR, PS Imberakuri, RDI Rwanda rwiza na UDR atavuga rumwe na Leta ya Kigali yabereye i Buruseli ku italiki ya 01 Werurwe 2014,
Dushingiye ku cyifuzo cyabo cyiza kandi cyerekeza mu nzira ya Demukarasi hagamijwe ko mu Rwanda ibintu byahinduka binyuze mu nzira itavusha amaraso ahubwo hakitabazwa imishyikirano, twebwe abagize ihuriro Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD), mu gihe tugitekereza kandi tugisesengura uburyo natwe twakwifatanya nabo ngo twungikanye imbaraga,