Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 11/4/2014
Perezida Kagame, umugabo w’amayeri menshi kandi ukeka ko ariwe uzi ubwenge wenyine kuri iyi si, aherutse kwirahuriraho umuriro ataba mu nama Perezida w’u Bufaransa Nyakubahwa François Hollande. Ubwo bari mu nama yahuzaga Uburayi n’Afurika, aba banyacyubahiro bombi baganiriye byinshi kandi byagombye kugeza ibihugu byombi ku cyerecyezo kizima.
Uko Bush yashushanyije Kagame |
Mu byo baganiriye hanarimo ko Ubufaransa bwari bwamwemereye ko ku munsi wo kwibuka ku nshuro ya 20 buzohereza Minisitiri wabwo b’Ubutabera Madamu Christine Taubilat. Bakiva muri iyo nama, Kagame ugira amayeri yahise aha ikiganiro ikinyamakuru JEUNE AFRIQUE.
Muri icyo kiganiro yavuzemo ko Ubufaransa bwateguye Genocide yo gutsemba ABATUTSI mu Rwanda mu 1994. Kubera aya magambo abategetsi b’i Paris mu Bufaransa bahise bafatwa n’uburakari banafata icyemezo cy’uko Minisirtiri wabo w’Ububtabera atakigiye i Kigali mu birori byo kwibuka ku nshuro ya makumyabiri (20).
Amakuru yatangajwe na R.F.I ku mugoroba wo ku Cyumweru taliki 06 Mata 2014 yavugaga ko Ubufaransa bwasabye ambasaderi wabwo mu Rwanda kubuhagararira muri ibyo birori i Kigali muri sitadi Nasiyonari Amahoro i Remera.