Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Ikambere mu Bwiru:Ukuri ku rupfu rwa Jenerali Fred Rwigema, Majoro Chris Bunyenyezi na Majoro Peter Bayingana. Imyiteguro ku iterwa rya Tanzania/ MBANGURUNUKA

 Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 11/3/2014
T
Kagame na Rwigema
Nongeye kubasuhuza,

Ngirango benshi bibaza byinshi ku rupfu rw’aba bagabo mvuze haruguru, ariko ndabona iki aricyo gihe kugirango mare amatsiko afitwe n’abenshi kurupfu rw’aba bantu , maze n’impaka cyangwa kubeshya bishire.

Aya makuru ngiye gutanga, afite gihamya 100% kuko nayahawe n’umuntu wizewe mu mwaka wa 1996, nyuma aza kwitaba Imana. Kuba yaramaze gutabaruka, ndabona nta kibazo byatera ntangaje ibyo yambwiye kuko iyo aba akiriho bari guhita bamumenya byihuse, maze nanjye bikambyarira ibyago.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Tanzania. Mu gihe Amafranga y'u Rwanda ashiriye mu kwica abadahumeka umwuka w'icyama, Tanzania yo irakataje mu kwita ku baturage bayo itanga akayabo ngo abana b'abakene bavurwe neza byaba ngombwa ikabohereza kuvurirwa mu Buhinde nk'izi mpanga ERIKANA na ELUIDI zavutse zifatanye.

Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 26/2/2014
Dr Glory afashe Eluidi werekana ikimenyetso cy'intsinzi naho Grace afashe Erikana
Hari mu ku itariki ya 20/2/2013 ubwo abana babiri b'impanga bo muri Tanzania ahitwa i Mbeya bavukaga bamataniye munsi y'urutirigongo, mu cyongereza bakaba bita izi mpanga Buttocks(pygopagus twins). Nyina w'aba bana babiri Grace Joel w'imyaka 20 y'amavuko ni umutindi nyakujya. Erikana na Eluidi, bakimara kuvuka, Leta y'igihugu cye yakoze uko ishoboye ngo ifashe aba bana na nyina nkuko bikorwa kenshi muri Tanzania. Ibitaro bya Mbeya byamuhaye taransiferi yo kujya kwitabwaho mu bitaro bikuru by'igihugu bya Muhimbili. Ibi bitaro nabyo byaje guha aba bana taransiferi yo kujya gukurikiranwa mu bitaro byo mu Buhinde byitwa Apollo Speciality Hospitals bya CHENNAI aho bageze muri Kamena 2013.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.UMUKOLONI YADUSIGIYE IFUMBA IRIMO UMUNYOTA, ABAHUTU N’ABATUTSI BAFATANYA KUYATSA, NINDE UZAYIZIMYA? Igitekerezo cya Nkusi Yozefu mu MVO n'IMVANO/NKUSI Yozefu


I.  Ese mu Rwanda amoko y’abahutu n’abatutsi yabagaho  cyangwa  yashyizweho n’abakoloni?



Agaseke

Mbere yo gusubiza iki kibazo ndagirango mbwire abatwumva ko iki kibazo cy’amoko abantu bamwe bemeza ko ari umukoloni wakije umuriro ntabwo kiri mu Rwanda no mu Burundi gusa muri Afrika nkuko numvise ubushize abahawe ijambo babyemeza. Muby’ukuri, iki kibazo ugisanga no muri Nigeria : agace ka Nigeria iki kibazo kijya gusa n’icyo mu Rwanda no mu Burundi ni akarere ka Delta gatuwe n’amoko anyuranye ariko akomeye abiri ahari ni Igbo na Yoruba. Kutumvikana no kwishishanya hagati y’aya moko nibyo byateje aka karere itsindwa mu ntambara yo kwiyomora kuri Nigeria yamaze imyaka 4 iyobowe na Koloneli Odumegwu Ojuku( 6/7/1967-15/1/1970). ; Ahandi iki kibazo kiri kijya gusa n’icy’iwacu ni muri Aljeriya hagati y’abarabu n’ababeriberi. Icyo navuga muri bihugu byombi, ukureba kure gushingiye ku nyungu rusange kw’abagiye babiyobora byagiye bituma kidafata intera nk’icyo mu Rwanda no mu Burundi, aho usanga udutsiko tugeze ku butegetsi dukinisha ikarita yo kuryanisha amoko kugirango turambe ku butegetsi.Tugarutse kuri iki kibazo cyacu kiri hejuru, twavuga ko  amoko y’abatutsi n’abahutu yabayeho kera na mbere ko abazungu baza mu Rwanda kandi abahutu n’abatutsi bakaba ari abantu batandukanyijwe n’ibintu byinshi.

Abashaka icyegeranyo cy'umucamanza wa Esipanye Fernando Andreu Melles

Umwicanyi ruharwa jenerali Karenzi Karake wa FPR/APR(RDF)
Hari abantu hafi 300 bari bamaze gupakurura icyegeranyo cy'umucamanza Fernando Andreu Melles mbere y'uko duhagarika gato Shikamaye.net kubera ivugururwa. Ejobundi twasubukuye igisata cy'ikinyarwanda mu gihe ibindi bikivugururwa, naho ahari abasaga 140 bongeye gupakurura kiriya cyegeranyo. Turabamenyesha ko twahaye ubushobozi buhagije aho mukura kiriya cyegeranyo ku buryo mushobora kugana www.ki.shikamaye.net mugakomeza mugapakurura kiriya cyegeranyo , muri Shikama twita umusanzu wa Esipanye mu kwandika amateka mashya y'u Rwanda!

Ni byiza ko buri munyarwanda yabika ariya mateka, kugirango ejo abana n'abuzukuruza nibakubaza ukuri ku byabaye uzabahereze kiriya cyegeranyo. Iyindi mpamvu kubika kiriya cyegeranyo ari byiza ni uko kizagufasha mu minsi iri imbere gukurukira imanza  igihe bariya bicanyi bazaba bashyikirijwe ubutabera. 

Abageraga ku rubuga rw'ikinyarwanda baciye kuri www.shikamaye.net y'icyongereza ubu ntibishoboka kubera bya bikorwa twavuze haruguru. Mushyire muri barawuza yanyu: www.ki.shikamaye.net kugirango mugere ku gisata cy'ikinyarwanda ahari icyo cyegeranyo. Murakoze.

NKUSI Yozefu

Nyuma yo kujugunya muri cya gihanya cy'ikigega kitagira indiba kiswe AGACIRO, ubu noneho abanyarwanda barahamagarirwa kujugunya mu kindi cyasamye nk'ingona itegereje isazi cyiswe ISHEMA ryacu/NKUSI Yozefu

Ikigega " ISHEMA RYACU"

Nta baturage bagorewe kuri iyi si ya Rurema nk'Abanyarwanda!
- Ninde utagira uburenganziraa bwo kuvuga icyo atekereza ku isi ? Ni umunyarwanda!
- Ninde ubuzwa kwigaragambya iyo ubutegetsi buriho bumutsikamira, bwatabwa muri abiri    bukamuhamagarira kwigaragambya? Ni Umunyarwanda!
- Ninde ubutegetsi bwicira uwe , bukamubuza gushyingura umurambo? Ni umunyarwanda!
- Ni nde uhora ufatwa n'ubutegetsi nk'umwana w'igitambambuga kitarengeje umwaka umwe w'amavuko? Ni umunyarwanda!

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Nyuma y’imyaka 24 FPR-Inkotanyi iteye u Rwanda, amateka yisubiyemo kubera ijambo NGEZE Hassan yanditse muri KANGURA mu 1990, Perezida KAGAME rikaba ryaramusohoreyeho mu buryo buziguye ejo bundi mu isengesho kandi rivuye mu kanwa ke!!!/BAZIGUKETA F.


Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 15/1/2014. Kagame Pawulo yari yakoresheje ibirori byo kwishimira urupfu rwa Koloneli Patirike  Karegeya muri Serena Hoteli kuri 12/1/2014
Ngeze Hasani

« Nijye ingirwa-Perezida KAGAME Paul, iyi mva iri iruhande rw’umuvandimwe wanjye Colonel Patrick KAREGEYA twasangiye akabisi n’agahiye nkaba mperutse kwigamba mu masengesho ko namuhitanye, irantegereje mbere y’uko RUKARA RW’IGISAGE (Kigeli V Ndahindurwa) asesekara mu Rwanda aje munda y’inyoni irimo ibuye rivuza ubuhuha (Indege!!!) »

Ku italiki ya 01 Ukwakira 1990 nibwo FPR-Inkotanyi yagabye igitero ku butaka bw’u Rwanda. Kuri uwo mugoroba abantu babaye nk’abatabyuma nk’uko nigeze kubandikira kuri uru rubuga rwanyu SHIKAMA mukunda gusoma cyane ko icyo gitero cyabaye nyuma y’iminsi mikeya perezida Kaguta Museveni aje gusura Habyarimana.

Umubyeyi wa nyakwigendera ikibondo Sheja Rishari warasiwe na FPR/APR(RDF) ku bibero bya Musenyeri Gasabwoya i Gakurazo kuri 5/6/1994 yaganiriye na SHIKAMA ku ifatwa ry'umwicanyi ruharwa Jenerali Karenzi Karake, ufungiye ubu mu Bwongereza akurikiranyweho ibyaha bya jenoside n'ibyibasiye inyoko muntu yakoreye mu Rwanda no muri RDCongo/NKUSI Yozefu

Mukashema Esiperansiya 

Shikama:
 Esiperansiya Mukashema uba hano i Buraya mu gihugu cy’Ubuholandi, uri umunyarwandakazi, w’umututsikazi, wiciwe na FPR Inkotanyi, umwana wawe w’imfura Sheja Rishari yahitanywe na FPR –Inkotanyi kandi nawe warokotse jenoside yakozwe n’Interahamwe. Uravuga iki ku ifatwa ry’Umwicanyi ruharwa jenerali Karenzi Karake,umwe mu bayobozi bakuru b’ikubitiro ba FPR n'igisoda cyayo APR(RDF) byaguhekuye?

Mukashema:
Kiriya ni igikorwa cyiza, nkaba nshimira Abesipanyole n’Abongereza; nkaba mbasaba gufata abasigaye ngo nabo bashyikirizwe ubucamanza.

KUKI U RWANDA RWA FPR INKOYANYI ARI CYO GIHUGU CYONYINE KW’ISI KITIZIHIZA ITALIKI Y’ ISABUKURU Y’UBWIGENGE BWACYO?

Dg Anasitazi GASANA
                Mu bihugu biri kw’isi uko ari 198 bigize Umuryango w’Abibumbye(ONU/UN), u Rwanda ni cyo gihugu cyonyine kitizihiza italiki cyaboneyeho ubwigenge bwacyo (01/07/1962). Cyonyine kuko n’u Burundi twaboneye ubwigenge umunsi umwe bo bizihiza iriya taliki ya 01 Nyakanga.
Ku italiki ya 01/07/2015, u Rwanda ruzaba rumaze imyaka mirongo itanu n’itatu rwigenga bityo Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rikaba  ryifuriza Abanyarwanda bose isabukuru nziza y’umunsi mukuru w’ubwigenge bw’igihugu cyabo.

RDCongo-Rwanda. Impunzi z'abanyarwanda ziratabaza

Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 28/1/2014


Banyakubahwa;

Nimukomeze kugira ibihe byiza bya Noheli kandi n'Umwaka wa 2014 uzababere
muhire.

Babyeyi kandi bavandimwe,tubandikiye iyi baruwa dutabaza,ngo mukore
iyobwabaga maze mutuvune bwangu,bataratangira kutwegeranya badupakira.
Biragaragara ko impunzi zabanyarwanda ziba muli province ya GATANGA
zagambaniwe nkuko byumvikanye ku maradiyo na TV zikorera i Lubumbashi muli
Katanga nka RTL Mwangaza,Nyota.....,ubwo Nyakubahwa Bwana Guibert  Paul Yav
Tshibal Vice-Gouverneur wintara ya Katanga yaravuye mu Rwanda,akemeza ko mu
Rwanda ali amahoro masa,ko umutekano ali wose,ko amajyambere
yiyongereye,akaba ahamagalira impunzi z'Abanyarwanda kwihutira gutaha
iwabo,ndetse akemezako bagomba kuzicyura mumuguru mashya!!!!.

Imwe muri ya mazu Shikama imaze iminsi ibabwira ko FPR iriho igura i Buraya yo kuzajya iteguriramo kwica abatavuga rumwe nayo niyo Umwicanyi Karenzi Karake afungiyemo. Kagame yahize kuri 26/6/2015 kuzarimbura abatavuga rumwe nawe bakidegembya, ubu uri ku isonga akaba ari Dg David HIMBARA/Nkusi Yozefu

Inzogera itava ku kaguru k'umwicanyi Karenzi Karake
Tubanje kwisegura ku basomyi ba SHIKAMA kubera ko badashobora ubu gusoma SHIKAMA ku rubuga rushya www.shikamaye.net. Impamvu nta yindi ni ukubera ko uru rubuga ruriho ruganwa n'abantu benshi cyane kandi bakarukoreraho ibintu  binyuranye harimo gupakurura nk'amadosiye tuba twometse ku nyandiko( urugero: dosiye ya Adreu Melles yapakuruwe n'abantu barega 240 mu gihe cy'umunsi umwe gusa), birasaba rero ko uru rubuga rwongererwa ingufu kurusha izo rufite ubu, dore ko no mu gihe gito kiri imbere Abasomyi ba Shikama bazanisanzuraho mu bindi bikorwa bigatinda. Tukaba duteganya ko mbere y'iminsi 14 ibi byose bizaba byatunganye. Tubashimiye kwihangana kwanyu.


Tugarutse ku kintu cyatuzinduye nyamukuru kiri ku mutwe w'iyi nyandiko; mu mezi 2 ashize urubuga rwanyu Shikama rwagiye rubagezaho inyandiko nyinshi zerekeranye n'iterabwoba rya FPR, ariko cyane cyane tukaba twarabagejejeho amakuru twari dukuye ahantu hizewe yuko FPR iriho igura amazu hirya no hino i Buraya yo kuzajya iteguriramo ibikorwa by'ubwicanyi ku bantu bose bayirwanya bari ku mugabane w'i Buraya, n'Amerika ya ruguru.  Umuntu wari ushinzwe kugura aya mazu twababwiye ko ari Shehi HABIMANA Saleh wamaze amezi 2 i Buraya muri iki gikorwa cy'urukozasoni, kirangiye, Jenerali Jack Nziza amusabira kuba ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri aho azajya akurikiranira hafi iby'uyu mushinga w'ubwicanyi.

« Wowe Pilato, ufite uburwayi ku mubiri no mu mutwe ntushobora kutuyobora. Aho kuyoborwa nawe bwira Perezida Museveni aduhe umusoda rushati we adutegeke.» Menya ukuntu uwo ba Major Bayingana na Bunyenyezi bitaga Umurwayi yoretse imbaga isi irebera!/NKUSI Yozefu



Kagame Pawulo n’agatsiko ke ubu bakwiye imishwaro nyuma y’uko umwe mu binywamaraso  byoretse u Rwanda n’akarere afatiwe mu Bwongereza kuwa 20/6/2015. Ubu Minisitiri Luwiza Mushikiwabo ari mu Bwongereza atakamba ngo barekure ikinywamaraso Jenerali Karenzi Karake. Kagame nawe i Kigali arakoresha amanama y’urudaca agamije gutuka no kwamagana Ubwongereza bwamwicaje mu Rugwiro. 

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Mu gihe imbuga zimwe zivuga ko Kagame ubu yitabaza abapfumu bo muri Senegal ngo bamufashe mu bibazo bye, yarongeye yitabaza n'umwe mu banyamakuru bamufasha gusiga ikinyoma amavuta ngo gihinduke ukuri, uwo ni Francois Soudan wa Jeune Afrique/NKUSI Yozefu

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 22/1/2014

Pawulo Kagame na Francois Soudan
Imbuga zimwe zagiye zandika muri iyi minsi ko Kagame ubu asigaye akora ibyo Leta ye yagiye ishinja Nyakwigendera Ikinani cyananiye abanzi n'abagambanyi. Ibyo rero nta kindi atari ugukoresha abapfumu ngo batere utubuto, ashake intsinzi yo kuguma ku ngoma dore ko ngo abanzi be bahize ko ngo atazasubira kwibuka jenoside mu kwa Kane 2014 nkuko Kagame we ubwe abyivugira hasi aha, ariko Shikama nayo ikaba yarabasobanuriye ko iki kibazo aricyo cyatumye Kwibuka byimurirwa ,mu kwa mbere aho kuba mu kwa Kane ngo Kagame ahinyuze abavugaga biriya. Umupfumu ubu uzwi ukoreshwa na Kagame ni uva mu gihugu cya Senegal ngo yashakiwe na nyakuba Shehi Salehi.

www.ki.shikamaye.net


Soma iyo nyandiko ku rubuga rushya rwa Shikama mu kinyarwanda: www.ki.shikamaye.net

Muryoherwe,

NKUSI Yozefu

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Rwanda.«Ururimi rubi, amagambo mabi, ibitekerezo bibi nibyo bituma abantu bafata imbunda bakarasana ; kandi igihe mwantoye kuri sitade nkarahira burya nasinyiye guhangana». Paul KAGAME/ BAZIGUKETA F.

Iyi nyandiko yahise kuri Shikama bwa mbere kuri 12/01/2014
Aho Imana dusenga niyo nawe usenga?




Nyuma y’iminsi irenga ukwezi kagame atagaragara kubera itsindwa uruhenu ry’ingabo ze mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo n’iyicwa rya Colonel Patrick karegeya, muri iki gitondo cyo ku cyumweru taliki 12 Mutarama 2014 yongeye kugaragara mu ruhame.
Nk’uko bijya bigenda FPR yahimbye amasengesho ngo yo gusengera igihugu ariko abasenga batihana kuko ikibazo u rwanda rufite atari abasenga nabi cyangwa abasenga amasengesho makeya ahubwo ari ikibazo cy’abishushanya basenga ariko badahinduka mu mitima yabo.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Rwanda-Tanzania.Iterana amagambo no kwishishanya hagati y'ibihugu byomi birakomeje!/NKUSI Yozefu

                              Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 2/2/2014
Kagame avuga ko azica Kikwete

Itangazamakuru ryo muri Tanzania rikomeje kugaruka ku byanditswe n'ikinyamakuru leta ya Tanzania yita ko ari icya Leta y'U Rwanda "the News of Rwanda". Uyu munsi ku cyumweru tariki ya 2 Gashyantare, ikinyamakuru Mtanzania cyo kirabona ko uku gushyamirana hagati ya Kagame na Kikwete, gushobora gukurura intambara hagati y'ibihugu byombi.

Mu cyumweru gishize, urubuga" The News of Rwanda" rwa leta ya Kagame, rwari rwatangaje ko Kikwete yabonanye na Rukokoma Twagiramungu, abarwanashyaka ba RNC nka Rudasingwa, intumwa za FDLR. ibi byose Tanzania ikaba ibihakana yivuye inyuma ndetse ikavuga ko kuri iyi minsi bavuga ko Kikwete yabonanye n'aba bantu, we yari mu nama i Davos mu Buswisi.

Nta gushidikanya ko mu ijambo ejo kuri 3/2/2014 Perezida Kikwete azageza ku baturage be ba Tanzania, azavugamo n'ibyo umubano we na Kagame. Tuzaba tuhabababereye.

Soma hasi aha inkuru irambuye ya Mwananchi.co.tz  mu rurimi rw'ikiswahili.

_______________________________________________________________________

Tanzania itapata nini kwa kuihujumu Rwanda?





Rais wa Rwanda Paul Kagame akisisitiza jambo.Picha na Maktaba 
Na Mhariri Wetu



Posted  Jumapili,Februari2  2014  saa 3:0 AM
KWA UFUPI
Pasipo kuthibitisha au kuonyesha vyanzo vya tuhuma hizo ambazo Serikali ya Tanzania imesema hazina msingi wowote, Gazeti hilo la ‘The News of Rwanda’ limeonyesha wazi kwamba, huenda limebeba ajenda ya siri inayosukumwa na baadhi ya wanasiasa nchini humo ya kuharibu uhusiano kati ya nchi hizo mbili.Serikali mwishoni mwa wiki ililazimika kukanusha vikali habari iliyochapishwa na gazeti la Serikali ya Rwanda kwamba Rais Jakaya Kikwete anavisaidia vikundi vya waasi nchini humo kuihujumu Serikali ya Rais Paul Kagame.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. RWANDA-TANZANIYA : Itangazamakuru ry’i Dar-Es-Salaam na Dodoma ririmo guca amarenga kwa NYIRABIYORO : «Rukirigitangwe rwa Mudatinya azashinga icumu i KARAGWE ingabo ze ziivuge imyato ; Ingabo za Tanzaniya zimushushubikanye ziruhukire mu Bwanacyambwe (KIGALI) ziyitere ishyamba, umurwa Mukuru w’u Rwanda usubire i NYANZA, hanyuma intara ya KARAGWE yomekwe ku Rwanda!!!»/BWIZA M.

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 22/2/2014



Twakomeje kubisobanura hakaba uwacyeka ko abaturage batuye Dar Es Salaam na Dodoma batumva ikinyarwanda ngo nabo bikorere ubucukumbuzi bwimbitse. Birumvikana ko n’iyo bataba bacyumva bashobora kubaza abakizi bakababwira babasobanurira mu rurimi rwabo rubanogeye.

Abaturage batuye Bujumbura bo tuzi neza ko basoma SHIKAMA, bagasobanukirwa ibyo twanditse kandi turanabashimira cyane tunongera kubaramutsa i Bujumbura muraho murakoma! Sabwe !!! Nimukomeze mushinge intahe muhabwe impundu n’amakungu maze mukomeze mugire amahoro meza!!!

Itangazamakuru ry’i Dar Es Salaam n’i Dodoma ryunze murya SHIKAMA kuko inkuru twabagejejeho yavugaga ibirebana n’ukuntu Kigali yashatse guhirika ubutegetsi Dar Es Salaam inyuze Bujumbura na Kigoma ariko bikaburizwamo na Nyiricubahiro Petero NKURUNZIZA.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Rwanda-Tanzania: Maneko za Kagame zafatiwe mu mujyi wa DODOMA umurwa mukuru wa Tanzania!/NKUSI Yozefu

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 
1/4/2014

Ikinyamakuru Jamhuri cyo muri Tanzania  cyasotse uyu munsi kuri 1/5/2014, tutaragezwaho kopi ngo tuyisome neza, cyasohoye inyandiko nyamukuru igira iti: " Makachero wa Kagame wadakwa mjini Dodoma" tugenekereje mu kinyarwanda ni nko kuvuga ngo :" Za maneko za Kagame zafatiwe mu mujyi i Dodoma"

Duherutse kubandikira inkuru ibabwira ukuntu Pr Lwakabamba Silas Ministri muri guverinema y'agatsiko ubu atakiryama, yirirwa aneka Tanzania bukamukeraho. Iki gihugu rero ubu nacyo kiryamiye amajanja, dore ko Kagame yivugiye ubwe ko azivugana Jakaya Kikwete Prezida wa Tanzania. Abatanzania bazi neza ibyo Kagame uyu yakoreye abantu nka Kikwete barimo ba nyakwigendera: Ndadaye, Kinani, Kabila, Ntaryamira, na Karegeya.

Abasomyi ba Shikama bari muri Tanzania mudushakire icyo kinyamakuru mugisome mutubwire  iby'iyi nkuru.Tubaye tubashimiye.

Nkusi Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi (SKUD)

Cya gihe cya Kagame cyo Kubeshya no Kubeshyera abaturage cyavuzweho Kenshi n'ikinyamakuru UMUSESO kirongeye kirageze!/ Nkusi Yozefu

Iyi ni inyandiko nshya musanga kuri Shikama nshya mu kinyarwanda: www.ki.shikamaye.net

Ishusho: Ikinyamakuru UMUSESO No 393 /1-8 Gashyantare 2010

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Rwanda.Urupfu rwa Colonel Patrick KAREGEYA rusoje inzozi z’uko Perezida KAGAME adashobora kuzava ku butegetsi mu mahoro! Ubanza rya cumu NYIRABIYORO yaraguriye Umwami Kigeli III Ndabarasa ko Rukirigitangwe azarishinga i Karagwe ingabo ze zikivuga imyato bigiye kuba impamo !!!

              Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 4/1/2014
URUPFU RW'IBIYAGA BIGARI BY'AFRIKA
( Nyuma ya  Koloneli Karegeya  na koloneli Mamadou ndakurikizaho nde?)
Inkuru y’urupfu rwa Colonel Patrick KAREGEYA ikimara gutangazwa, abantu bahise bagwa mu kantu cyane cyane abasirikari bamukundaga kandi birumvikana kuko bamwe babanye nawe mu kazi abandi wenda yarabatoje abigisha ibya gisirikari abandi yabapangiraga mu kazi nabo bakajya kwica abandi n’ibindi mu kazi.
Muri Kigali wasangaga ndetse n’uyu munsi urasanga abantu bose bavuga (nako bahwihwisa) ko ari Kagame wivuganye Karegeya kubera amabanga akomeye yo mu kazi yari amubikiye ku buryo nta kundi byagombaga kuzagenda uretse kumwikiza ngo hato atazabwira abazungu akari imurori.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Uruhare rwa Jenerali Majoro Kazura J.B , mu rupfu rw'uwari Perezida w'Uburundi Nyakwigendera Melchior Ndadaye!/MBANGURUNUKA Paul

  Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 28/03/2014

Nyakwigendera Nyiri icubahiro
 Perezida Melikiyoro NDADAYE

Bavandimwe Nshuti nongeye kubasuhuza! Ariko ubu ntibyoroshye kuko Afande aremera atange Nyiramongi ariko abone Mbangurunuka P. ku bubi n’ubwiza maze amucagagure. Ubu nandika Abajenerali 2 n'andi masiniya ofisazi menshi arigukorwaho iperereza mu ibanga rikomeye ngo hamenyekane uwaba cg akorana na Mbangurunuka Paul. Ariko se Kagame azashyirwa amenye Mbangurunuka we mbere y’uko iminsi imugera amajanja (Kagame) imunanguye?! Tubihange amaso!!
Reka twirebere impamvu nyamukuru y’iyi nyandiko igira iti:

Uruhare rwa jenerali Majoro Kazura mu rupfu rwa Perezida w’Uburundi Melchior Ndadaye, wagandaguwe taliki ya 21/10/1993.
Ibi byanditse kubera impaka nigeze kumva abantu barenze 5 baterana amagambo igihe nari ndi mu kabari k’umugabane wa Aziya(Igihe singitangaje kubera impamvu z’umutekano wanjye).

Umwe muri abo bagabo(Abanyarwanda n’Abakongomani 2) yashinjaga abandi guhimbira ibinyoma Kagame. Agira ati : "yego Kagame ni umwicanyi ku buryo n’iyonka ibizi, ariko namwe ntimugakabye ngo mugeze naho mumugerekaho impfu z’uwapfuye wese". Ati: "reba nka Ba perezida mumushinja mwarangiza mukamushinja kwica na Ndadaye kandi  yari yibereye mu ishyamba! Ku mutima naramusetse  nikomereza kwivugira igiporutigale kuri phone ngo hato batavumbura ko hari umunyarwanda  uriguta mumatwi ibyo barimo."


INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Abemera ba Kiliziya Gatulika mu Rwanda kimwe n’abandi bayikunda bakanayitangira ; nibayigire ku mavi kuko umugambi wa Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME wo kuyirimbura awugejeje aho Shitani yishima igakwenkwenuka!!/ Padiri Nzahoranyisingiza


                        Iyi nyandiko yasotse bwa mbere kuri Shikama kuri 7/2/2014
Musenyeri Ntihinyurwa Tadeyo arikiyepisikopi wa Kigali
Ntiyigeze acana uwaka na Kagame. Soma hasi aha wumve icyo bapfuye
Mu mateka y’u Rwanda ni bike cyane wakwandika cyangwa ngo ugire ikiganiro kirekire kibyerekeye utagaragaje uruhare rwa Kiliziya Gatulika mu mibereho y’umuryango nyarwanda. Ibi biterwa n’uko Kiliziya Gatulika igera mu Rwanda mu 1900 yasanze abanyarwanda ari abaturage rwimbyi bari bambaye ishabure,...
Musinga vers l'exil
Hari muri 1931Musinga aciriwe i Kamembe nyuma akajyanwa
 i Moba muri RDC, ari naho yaguye.
Muri icyo gihe basesekaraga mu rwa Gasabo, basanze u Rwanda rutwarwa n’umwami YUHI V Musinga. Uyu mwami yananiranywe n’abazungu mu mashyi no mu mudiho biza no kugera aho bamuciriye i Moba muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.

Kubera ko Musinga yakundaga u Rwanda cyane kandi akanga abazungu, bamusabye kwigira batisimu i Kabgayi arabyanga avuga ko Imana y’abanyarwanda azi ari Ryangombe rya Babinga mwene Nyundo na Nyabingi abanyarwanda bajyaga gusengera mu Birunga mu Ruhengeri.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Akaduruvayo n’amakimbirane Minisitiri MUSONI James wa MINALOC akomeje kubiba muri A.D.E.P.R afatanyije na Perezida Paul KAGAME bikomeje guca ibintu muri iri idini ubu risigaye ku izina gusa aho ryabaye indiri ya SEKIBI kandi ryitirirwa MWUKA WERA!!!/ BWIZA M.

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri SHIKAMA kuri 31/1/2014

Musoni James ntaho adashakira icya cumi cya FPR
No muri ADEPR agerayo!
ADEPR,  idini ryageze mu Rwanda nyuma ya Kiliziya Gatolika rikabanza za Gihundwe muri Cyangugu, idini ryadukanye umuriro mwinshi abarisengeramo bitwaza amabibiliya matoya y’imikara, idini risengerwamo n’abambara amajipo akorakora ku birenge n’ibitambaro bipfutse umutwe wose abantu bakabita abarokore, idini rirangwa n’urusaku rwinshi rw’urusobe rw’ibyuma nk’amapendo babyaza umuziki barimo gusenga; wa mwanzi SHITANI rihora risenga ryamagana, ubu rigeze aho ashaka n’aho umwana arira nyina ntiyumve.

Rwanda. KAGAME Yafunze urubuga Shikama.fr abaturage bo mu Rwanda barushaho kuruyoboka!

     Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 19/12/2013, icyo gihe Shikama yakoreshaga URL: www.shikama.fr; nyuma y'igihe gito yaje guhinduka URL:www.shikamaye.blogspot.com ( biterwa n'iguhugu urimo, nk'abari mu Rwanda ni www.shikamaye.blogspot.rw, abari muri France, www.shikamaye.blogspot.fr, bityo bityo), ubu tukaba dukoresha n'indi URL nshya ya www.shikamaye.net.


                                                      SHIKAMA



Gufunga urubuga Shikama.fr i Kigali ntibizabuza abakunzi barwo baba mu Rwanda kumenya ukuri kurwandikirwaho kuko iterambere  isi igezeho mu ikoranabuhanga  ritambutse kure cyane imigambi y’abanyagitugu.
Kuwa kane ku italiki 28 Ugushyingo 2013 nibwo urubuga www.shikama.fr rwafunzwe ku buryo bitari bigishoboka gusoma amakuru arwandikirwaho ku batuye ku butaka bw’u Rwanda bakoresheje mudasobwa zo mu biro « Desktop » cyangwa mudasobwa zigendanwa « Laptop ». Icyi cyemezo kikaba cyarashyizwe mu bikorwa nyuma y’umunsi umwe gusa  Perezida Kagame abitanzemo itegeko ndakuka mu nama y’abaminisitiri yayoboye yabaye kuwa gatatu taliki 27 Ugushyingo 2013 mu Rugwiro.
Ikibazo cyo gufunga imbuga zigeza amakuru afatika ku baturage mu Rwanda si icya none kuko hari n’ibindi bihe byigeze kubaho kandi bikagira ingaruka zitabaye nziza ku mubano w’u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga. Muri ayo mateka yibukwa harimo ifungwa rya radio BBC y’abongereza i Kigali ryatewe no kuvugisha ukuri.

Kuza mu Buraya k'umwicanyi ruharwa jenerali KARENZI Karake ni agasomborotso kuri Opozisiyo nyarwanda ikorera hanze. Kubirebesha amaso ikinumira, amateka azabifata nk'ubugwari/NKUSI Yozefu


Iyi nyandiko murayisanga ku rubuga rushya rwa SHIKAMA mu kinyarwanda , ni ukuvuga
www.ki.shikamaye.net

Murakoze

NKUSI Yozefu
SKUD

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. RWANDA.Mu gusoza umushyikirano wa 2013, Musenyeri John RUCYAHANA yahishuye urugiye gukanirwa ba MUTIMA MUKE bari muri guverinoma ya KAGAME bemeye ibyaha batakoze/UDAHEMUKA Eric.


                     Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 17/12/2013
         
                                                                       
Ku wa gatandatu taliki ya 7 Ukuboza 2013 nibwo ku Kimihurura mu ngoro inteko ishinga amategeko ikoreramo habereye umuhango wo gusoza ingirwa-nama ya 11 y’igihugu y’umushyikirano yari iyobowe na Perezida KAGAME Paul.
Umusore uri mu kigero cy’imyaka nka 26 wari uherereye mu Karere ka Ngoma-Kibungo, hakoreshejwe uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga bwitwa video conference yabajije ikibazo kigira kiti : 

“Muri gahunda ya ndi umunyarwanda abaturage bazasaba imbabazi nibamara kubabarirwa bizaba birangiye cyangwa bazajyanwa no mu nkiko bacirwe imanza?”

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Rwanda.Noneho u Bufaransa bukubise Kagame mu cyico bwemeza ko mu Rwanda habaye Genocide yakorewe ABAHUTU ikozwe n’abatutsi./BAZIGUKETA F.

                       Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 20/12/2013
                                             
Inzu ndangamuco y'abafaransa igihagaze

Byakunze kuvugwa ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ushingiye kuri baringa kandi ko bakomeza kubeshyana no guhendana abana ndetse bamwe bakabihakana abandi bakabyemeza. Nyamara n’ubwo bakomeje kugenda baryaryana, byageze aho perezida Kagame avuga ku mugaragaro ko u Bufaransa bwagize uruhare rutaziguye muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

INZANDIKO ZO MU BUBIKO. Rwanda. Intumwa idasanzwe ya LONI yasanze abanyarwanda baragizwe ibiragi burundu: Kagame yamize Demokarasi!/NKUSI Yozefu

       Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 28/01/2014


Intumwa idasnzwe ya Loni Maina Kiai asobanurira itangazamakuru
i Kigali ukuntu yasanze  abanyarwanda baragizwe ibiragi

NDLR: Abanyarwanda baciye umugani ngo akateye gahimwa n'akakazanye! Abateretse Kagame mu Rugwiro umenya bariho bamugera amajanja! Nawe se abantu bamubwira demokarasi barumva batamuhemukira koko. Kagame n'agatsiko bari barikoreye umupango wo kwitegekera imyaka igihumbi binyuze muri za gahunda zizweho neza muri 1987, none ngo nibahe abanyarwanda uburenganzira bwo kwigaragambya, no kuvuga icyo batekereza kandi Kagame yarabashyize igorora akaba anabatekerereza kubera kubakunda byasaze!

None se LONI ubu ntipfobya za Gahunda nka NDUMUNYARWANDA, zo gutegeka imyaka yindi 1000 nta munyarwanda ukopfoye cyane cyane abahutu?
Ngo uwapfuye yarihuse koko atabonye itumbagira n'ihanantuka rya FPR Na Kagame! Isomere iyo nkuru iri hasi nawe ubifate uko ubyumva! Hasi y'iyo nyandiko y'Umuseke ikurikira, urahasanga n'amajwi twafashe kuri Radiyo FLASH FM  mu kiganiro abaturage bagiranye nayo bemeza ko ibyabonywe n'iyi ntumwa ya LONI ari ukuri: abantu bagizwe ibiragi!


NKUSI Yozefu

Shikamaye.blogspot.no

shikama Ku Kuri na Demukarasi (SKUD)


INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Mu gihe Gasana uhagarariye Kagame muri Loni yatutse ku buryo bwa gishumba intumwa ya RDCongo muri LONI kuri 30/1/2014, uhagarariye Tanzania mu Rwanda we yiyamye cyane ibihuha n'isebanya bikomeje gukorwa na Leta ya Kagame byibasira Tanzania/NKUSI Yozefu.

Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 31/1/2014


LEta ya Tanzania yasohoye itangazo uyu munsi  kuri 30/1/2014 ibinyujije ku ntumwa iyihagarariye i Kigali. Iri tangazo rikaba rivuga ko inkuru zatangajwe na News of Rwanda  ya Kagame ari ibihuha bigamije kwanduza umubano utagira amakemwa uranga U Rwanda na Tanzania.

Uru rubuga News of Rwanda rwegamiye kuri Leta ya Kagame nkuko itangazo ribivuga, rwashyize ahagaragara vuba aha inyandiko zivuga ko Kikwete yabonanye n'abarwanya ubutegetsi bw'agatsiko, barimo Rukokoma na Rudasingwa Theogene ndetse na bamwe mu bayobozi ba FDLR leta ya Kagame ifata nk'abantu bakwirakwiza iterabwoba.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Jishoryarubanda yatwibutse! URUGENDO MU BYAHISE: BYUMBA WE!! WAGUSHIJE ISHYANO UMUNSI INYAMASWA ICURA INKUMBI YAKANDAGIZAGA IJANJA KU BUTAKA BWAWE!!!

                                       Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 31/1/2014



Muraho nshuti z’ abasomyi b’inkuru tubagezaho? Amahoro y’Imana abe muri mwe! Ni ubwo hari hashize igihe kitari kirekire cyane ntabwo nabahebye,mba ndi mu isesengura ndetse n’ishungura byimbitse mu rwego  rwo gutangaza ibifite ukuri.

Umutwe w’iyi nyandiko uraterura ugira uti<urugendo mu byahise: Byumba we! Wagushije ishyano umunsi inyamaswa icura inkumbi yakandagizaga ijanja ku butaka bwawe >

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Televiziyo y’u Rwanda ikwiye guhindura imikorere yayo byananirana igafungwa kuko ikabije gushinyagurira abanyarwanda no kubakina ku mubyimba ijijisha ngo amakosa y’ibikomerezwa bya FPR atajya ahagaragara bityo abaturage bakabatahura bagakorwa n’ikimwaro!!!/GATENDO A.



Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 26/1/2014


Muri SHIKAMA twandika ku nzego n’ibintu byose byerekeranye n’imibereho y’abanyarwanda mu buzima bwabo bwa buri munsi tugamije ko ukuri gusimbura ikinyoma. Ntibisanzwe ko twakora inkuru cyangwa inyandiko kuri Televiziyo y’u Rwanda ariko kuko imikorere yayo ikabije kuba ikibazo aho kuba igisubizo ku bibazo abanyarwanda bafite dusanze ari ngombwa kugira icyo tuyivugaho.
Impamvu kandi si Televiziyo gusa kuko mu Rwanda inzego zose z’ubuzima bw’abaturage zahindutse izitabafitiye akamaro kandi aribo zagombye kuba zarashyiriweho. Ibi kandi tuvuga n’uwasesengura atihenze yabibona n’amaso ye.