Muri ya mayeri ya FPR yo gukomeza kujujubya abaturage, dore umushinga w’izina rishya Sendika INGABO ishobora kuzahabwa mu minsi iri imbere. Iki cyapa mu minsi mikeya kizaba kimanitse mu muhanda nyabagendwa mu gihe inka yariwe cyera!!! (Copyright : Photo SHIKAMA / Avril 2014) |
Muri SHIKAMA ntabwo twandika kuri politiki gusa kuko dufata igihe gihagije tugakora n’amaperereza n’ubusesenguzi ku bibazo bikomeye cyane kandi bibangamiye abaturage batandukanye barimo abahinzi n’aborozi ubu bayobewe uko bifata n’aho berekeza ku butegetsi bwa Paul KAGAME na FPR arangaje imbere.
Mu nkuru nyinhsi twagiye tubagezaho, twagarutse ku karengane abahinzi bakorerwa mu Rwanda ku ngoma ya FPR kandi tukanabashingira ibiti nk’ibimenyetso simusiga byemeza ko koko ibyo twandika ari ukuri kwambaye ubusa. Ibi bituma abarenganya abaturage babona ko bavumbuwe bagahindura imikorere kandi n’iyo batayihindura bajye bamenya ko impera n’imperuka amateka azababaza ibyo bakora bahemukira rubanda.
Muri iyi nkuru SHIKAMA twahisemo kubagezaho akarengane abahinzi bishingiye umuryango i Gitarama barimo guhura nako guhera mu 1994 ubu bakaba baririra mu myotsi batazi aho ibintu bizagarukira kuko abakabikemuye aribo barimo kubisubiza irudubi bashorewe n’akaboko karekare ka FPR itagira impuhwe ku mukene.