Mu gisibo tugomba kurushaho kwibuka abakene |
Isomo rya mbere : Intangiriro : 12,1-4a. Isomo rya Kabiri : 2Timoteyo : 1,8b-10. Ivanjiri Ntagatifu : Matayo : 17,1-9. Mutagatifu : Benedigito
Ibanga ryo guca bugufi no kwitanga mu gisibo ni ukwiyibagirwa maze ugaharanira ineza n’ihirwe ry’abagukikije cyane cyane uhereye ku bababaye kurusha abandi.
Uhoraho yabwiye Aburahamu kwimuka akava mu gihugu cye n’umuryango we kugira ngo ajye mu gihugu yari agiye kumwereka ariko akaba atari akizi ibi binavuga ko yashoboraga kugira ingingmira no gushidikanya ku byari bigiye kumubaho.