Nkuko Shikama yabibagejeje ho ejo tariki ya 6/8/2015, Paul Mbangurunuka ni umunyarwanda ukurikira ibibera mu Rwanda no mu karere ruherereye mo guhera ku ngoma ya Bwengenyakuri Kayibanda kugeza ku ya Rukarabankaba Kagame. Uyu mugabo yagiye aburira abantu kenshi ku mahano abugarije, byose bikaba byarabaye. Kubirondora bwakwira bugacya; icyo twabibutsa cya hafi ni intambara y'i Burundi yatangaje ko yariho itegurirwa mu Rwanda umwaka ushize wa 2014, akavuga abari bayirimo n'izina rya Hoteli inama yaberaga mo, iyi nyandiko twayihitishije kenshi mu "nyandiko zo mu bubiko" Icyo gihe i Burundi hari amahoro bituma abantu benshi bafata ibyo Mbangurunuka yavugaga nk'amahomvu, nyamara amaso nabahe, ibiriho biba ubu byose murabisanga muri iyo nyandiko twavuze hejuru. Bityo, twe muri Shikama, tubona iby'uyu mugabo avuga nta muntu wabifata runono, abakora gutyo, bazabyumva bashaje!
Ubwanditsi bwa SHIKAMA
______________________________________________________________________________
Muraho mwese basangirangendo. Abenshi mwibaza ko napfuye cyangwa se nkaba mfunze ariko ibi byose nta na kimwe kigeze kimbaho..ndi mutaraga.
Reka ngaruke ku mutwe w’iyi nyandiko aho ngira nti : Ingoma iraducitse. Ku giti cyanjye ndasaba imbabazi z’ibibi byose twakoreye u Rwanda, Abanyarwanda muri rusange ntibagiwe n’abanyamahanga. Ubwo duherukana niba ntibeshye hashize umwaka, nasize hanuka uruntu runtu ariko mubicira inyeri, none ubu byamaze kuba urukonda.