Pageviews all the time

Mu gihe ababyarira mu bitaro bya Kaminuza nkuru y'u Rwanda i Butare barara barwana n'imbeba ngo zitarya impinja, mu kigo nderabuzima cya Burambamba bo babyaza bacanye itoroshi!/NKUSI Yozefu

Ibitaro bya Kaminuza ya Butare
Mu kinyarwanda baravuga ngo utigerera i bwami abeshywa byinshi, iyo uri hanze y'u Rwanda ugasoma ibyo itangazamakuru ry'Agtaisko rivuga, wagirango igihugu cyabaye Paradizo, naho byahe byo kajya ko ahubwo aka Gatsiko kagihinduye Gehenomu.

Ubuzima buzira umuze ni kimwe mu bipimo fatizo byerekana ko koko mu  gihugu runaka hari mo iterambere cyangwa kiriho kirigana mo. Ibi si ko bimeze mu Rwanda. Icyabanje kuntangaza ngeze muri kiriya gihugu navuyemo muri 1987 njya muri Libya nkakigarukamo muri 2007, ni ibyo nabonye  mu bitaro byose nasuye muri 1987: Butare, Kigali bitaga CHK, na Ruhengeri byose bisa n'ibyatawe ugakeka ko hashize byibura imyaka 20 nta kintu gikorerwa mo!


Muri ibi bitaro byose mvuze, nasuraga kenshi ngiye kwivuza, gusura abarwayi cyangwa ababikoragamo mbere ya 1987, nasanze ku nkuta habyo harabaye umukara, biheruka akarange ku ngoma ya KINANI kitananiye abanzi n'abagambanyi. Natereye akajisho hasi, nsanga hose huzuye imyobo, nabwo biheruka gukoropwa ( kozwa ) ku ngoma mvuze hejuru!Icyarushije ho kuntangaza ni imyobo iri aho hagombwaga gucishwa amazi buri munsi isa n'iri mu muhanda Kigali Ville(City) ugana kuri Sitade i Nyamirambo.

Iyo ufite umubyeyi wenda kwibaruka uri i Butare, abantu bose bagukunda bakubwira kutajyana umubyeyi ku bitaro bya kaminuza. Bakubwira umwanda uhari uko ungana, ukumva ko uruhinja wungutse ushobora kutagira amahirwe yo kurutahana ari ruzima. Ibibi birarutana bakugira inama yo kujya ku bitaro bya Kabutare byahoze biyoborwa n'Abafurere b'Abashariti bikaba ubu byareguriwe Leta. Aha naho usanga umwanda utari uhari muri za 1987, ariko baragerageza kuko isima yo hasi abazungu basize itarajanjagurika ngo hazemo imyobo nko mu bindi navuze hejuru; baracyakoropa rimwe na rimwe.

Ubwo umwe mu barimu ba kaminuza yibarukaga muri Nyakanga 2009 mu Bitaro bya Kaminuza, nagiye kumusura aho bita ko habyarira abantu bifite mu mufuka, buri wese akaba ari mu cyumba cya wenyine. Natangajwe no kumva umubyeyi wari wibarutse bamubaze ambwira ko yaraye arwana n'imbeba zishaka kurya uruhinja akaba yarakoreshaga uko ashoboye ngo bamusezerere atahe kandi akibabaye! Ibi byatumye nyarukira hepfo kujya kureba aho Rubanda rwa giseseka rubyarira. Ibyo nahabonye ni agahomamunwa: nyuma y'uko isima yajanjaguritse hose hakaba nta hagicishwa utuzi, sinzi niba hanakuburwa! Muri sale(Salle) usangamo ababyeyi barenga 20 n'impinja, wareba ku nkuta, hasi mu gisenge ugahita upfuka umunwa ugakizwa n'amaguru!

Usomye inkuru ya Igihe yasohoye ku kigo nderabuzima cya Buramba(reba iyo nkuru hano) muri Muhanga, aho banditse inkuru ivuga ukuntu babyaza bacanye itoroshi(isitimu) wagirango iki kibazo kiri muri iki kigo honyine kandi aka kandare kari mu gihugu hose. Ndasaba aba banyamakuuru kuko bo bemerewe gutara amakuru mu mudendezo kuzasura ibi bitaro 3 mvuze hejuru, maze bazandike inkuru inyomoza ibyo Shikama ivuze hano.

Iyo ugeze muri biriya bitaro, niho umenya ko igihugu cyatewe n'abacanshuro batitaye ku buzima bw'abo basanze ahubwo bakora nk'umucasnhuro wese, basahura bohereza iyo bavuye kugeza bisubireye yo.

Ariko Mana!!!!

Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)





No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355