Pageviews all the time

MINISITERI Y'UBUREZI MU RWANDA IMAZE GUCA AMARENGA INSHURO EBYIRI KO KWITWAZA TEREFONI IGENDANWA KU MUNYESHURI WIGA MU MASHURI YISUMBUYE BYEMEWE KUGIRA NGO KAGAME ASHAKE IGIKUNDIRO MU RUBYIRUKO RW'AMASHAGAGA BITYO MANDA YA GATATU IGERWEHO NTA NKOMYI/ UDAHEMUKA Eric

Ese izi mobayilo Kagame ashishikariza abana gutunga ntizaba ari nyirabayazana w'inda z'indaro
zibasiye n'abatarageza ku myaka 15 hirya no hino mu Rwanda?
Hari ikinyamakuru gikorera mu Rwanda mperutse gusomamo inkuru maze umuntu bigaragara ko ajijutse atangaho igitekerezo agira ati : «Amashuri make inkotanyi zakuye Nyakivala adukozeho adusenyeye igihugu». Uku niko yanditse ariko mu kumukosora kugira ngo ubutumwa yashakaga gutambutsa bwumvikane yashakaga kuvuga ati : «Amashuri make inkotanyi zakuye NAKIVALE(UGANDA) adukozeho adusenyeye igihugu».
Iyi NAKIVALE abatayizi ni inkambi y'impunzi iba muri Uganda. Iyi nkambi ni iyo hambere kuko abatutsi bo mu Rwanda bahunze muri 1959 bayibayemo bakayigiramo bakahakurira. Uyu watangaga igitekerezo rero yashakaga kwerekana ko abanyarwanda bajingutse bavuye muri Uganda ubutegetsi bwabo burembeje abanyarwanda.

FPR yahenze ubwenge Dr.HAREBAMUGU Mathias ajanjagura terefoni yubikirwa imbehe ihita imusimbuza uwemera Mobile mu bana
Umva ko bajya bavuga ngo muri Shikama turanenga tugakabya, ngo turwanya leta ya FPR ku bw'inyungu zacu bwite. Hazagire umubyeyi wabyaye, uzi uko umwana avuna utinyuka kuvuga ko icyi cyemezo cyo kureka abanyeshuri bakitwaza mobile agishyigikiye.
Dr. HAREBAMUNGU Mathias wigeze kuba umunyamabanga wa Leta muri MINISITERI Y'UBUREZI i Kigali mu Rwanda nk'umuntu waminuje mu byo kwigisha yari yarihaye intego ko nta munyeshuri ugomba gutunga mobile ku ishuri. Dr. HAREBAMUNGU ntabwo yari azi ikipe akina nayo.
Umunsi umwe yakoze umukwabu maze afata za mobile niko gutumiza abanyamakuru mu biro bye ku Kacyiru maze azijanjagurira imbere yacu ngo bibere isomo n'abandi banyeshuri. Akimara gukora ibyo FPR yahise imwereka umuryango usohoka muri MINEDUC.
Uwitwa Olivier RWAMUKWAYA FPR yamusimbuje we noneho ni mbisa mpaharuze! Uyu niwe umaze gutumiza inama inshuro 2 aca amarenga ko mobile mu mashuri yisumbuye zemewe. Ibi bikaba binyuranye n'imigenzo n'uburere bw'abana b'u Rwanda kandi ndibwira ko Dr. Harebamungu niyumva iki cyemezo azashengurwa n'agahinda.
Shuga-dadi Shuga-mami, uburaya, guta agaciro kwa mwarimu imbere y'umunyeshuri, amanota make,... Ababyeyi mukureyo amaso
Ikibazo cy'ireme ry'uburezi n'uburere mu Rwanda bikomeje kubera FPR inshoberamahanga. Muri iyi myitwarire ya kinyapolitiki ibusanya n'umuco haniyongeraho igisa no kugurisha igihugu. Ubu umuyobozi mukuru wa kaminuza y'u Rwanda ni umunyamahanga(umuzungu wavanywe muri USA).
Ibi nkaba mbibonamo ikibazo kiremereye cyane kuko gutegekesha umunyamahanga ni ukuroga abanyeshuri bazavamo abatware b'ejo hazaza. Gutanga uburenganzira bwo gutunga mobile ku munyeshuri w'ayisumbuye bifite ingaruka uruhuri haba ku babyeyi, ku gihugu, kuri mwarimu, ku munyeshuri, iki kibazo kandi kizatsa umuriro hagati ya leta ya FPR na Kiliziya gatulika igikomeye ku ihame ry'uburezi.
Mpereye kuri SHUGA DADI , SHUGA MAMI, hari abakire bafite n'ayo batera inyoni. Aba barimo bamwe bagurira abanyeshuri amaterefoni ahenze cyane nk'izo twita ANDROID, SMART PHONE, GALAXY n'izindi. Umunyeshuri uzasanga ayifite mu ishuri yibereye kuri WatsApp, kuri Facebook, kuri Viber, kuri Skype ku buryo abanyeshuri bamwe bazaba bacatinga n'amahabara yabo mu gihe mwarimu azaba acurangira abahetsi ngo arigisha abatamwitayeho.
Ingaruka z'ibi zizaba amanota make ashimangira ubumenyi bucye. Ikindi kibazo nari nkomojeho ni intambara y'ubutita ishobora kuzavuka hagati ya FPR na KILIZIYA GATULIKA. Impamvu nkaba nkeka ko bizaterwa n'uko Kiliziya igikomeye ku muco n'uburere kandi nkaba nemeza ko nta padiri uyobora iseminari uzemerera umunyeshuri kwigana mobile. Ibi bizaba ikibazo kuko itegeko rya MINEDUC rigira ububasha ku buso bwose bw'igihugu.
Ibi byose ababyeyi mubona mukifata impungenge mwibaza aho iyo migambi icurirwa mukwiye kumenya ko iyi manda ya 3 Kagame yifuza ariyo nsiriri. Nibiramuka bishyizwe mu bikorwa nk'uko FPR ibyifuza, abazaza hanyuma ya Kagame bazahura n'ikibazo gikomeye cyo kongera kumvisha urubyiruko ko bidakwiye kwigana mobile.
Nyamara ariko mu gusoza iyi nyandiko umunyamakuru yanibaza niba abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye FPR igiye guha uburenganzira bwo gutwita no gutunga mobile niba aribo bazatora ko ingingo y'101 mu Itegeko Nshinga ihinduka? Ntabwo aribo kandi niba banarimo ni mbarwa kuko mu biga ayisumbuye mu Rwanda, abujuje imyaka yo gutora ari mbarwa. Nyamara ntawakwirengagiza ibanga ry'uko urwo rubyiruko rushobora kuzahabwa ubutumwa bwo kujya kumvisha ababyeyi babo(kubabafite) ko bakwiye kuzatora ko rihinduka.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355