Pageviews all the time

ISESENGURABUKUNGU : «ELECTROGAZ IMAZE GUHINDURIRWA IZINA INSHURO 4 IGICIRO CY'AMAZI KIKIYONGERAHO 26% NAHO ICY'AMASHANYARAZI KIKAZAMUKAHO 31% NI IBIMENYETSO BYEREKANA KO AMAFARANGA ABANYARWANDA BAKORERA NGO BABESHEHO IMIRYANGO YABO ASHIRIRA MU MUFUKA W'AGATSIKO KA F.P.R MU CYAYENGE»/ UDAHEMUKA Eric


Amakuru yizewe SHIKAMA ifite ni ay'uko buyobozi bukuru bwa RURA buherutse gutangaza ko metero kibe imwe y’amazi yaguraga 240 Frw ubu igiye kujya yishyurwa 323 Frw, naho kilowati imwe y'umuriro w'amashanyarazi yishyurwaga 126 Frw ikaba yashyizwe kuri 182 Frw kandi ibi biciro bikazatangira kubahirizwa ku italiki 01 Nzeri 2015.


Ikibazo kirimo ni uguhenda cyane ku buryo ntekereza ko bamwe bashobora kuzahitamo gufunga impombo/ ibitembo byabashyiraga amazi. Kimwe n'amashanyarazi kuko uburyo leta izamura ibiciro bya serivisi ifite uruhare ruhanitse mu nyungu rusange kandi ikabikora itabanje kunyuza igitekerezo cy'umushinga imbere y'inteko ishinga amategeko ibi muri SHIKAMA tubona byerekana ubujura leta ikorera abaturage bayo ku manywa y'ihangu.

Ibigo byinshi n'imishinga imeze nk'iy'abantu ku giti cyabo byitirirwa leta n'inyungu rusange bigasahura abaturage
Hano kuri SHIKAMA twanditse inyandiko nyinshi zasobanuraga ubujura leta ikorera abaturage muri ELECTROGAZ nyuma yaje kwitwa RECO RWASCO nyuma igahindurirwa izina ikitwa EWSA none ubu isigaye yitwa WASAC(Water and Sanitation Corporation).

Uko bahinduraga izina bavugaga ko bayeguriye abashobora kuyicunga neza ubwo bikaba bivuga kuyegurira abikorera ku giti cyabo(privatization) kandi tuzi neza ko iyi politiki isobanura kugurisha umutungo wa Leta(Vente des actifs de l'etat).

Muri iyi politiki, umuturage niwe ubihomberamo kuko yishyura ikiguzi cyose. Kubona rero leta ihindura igiciro cy'amazi n'amashanyarazi inshuro 4 mu myaka 20 kandi kigahindurwa iteka kizamurwa, nta kindi byerekana uretse ubujura.

Leta yongereye igiciro cy'amazi n'amashanyarazi mu gihe abaturage batorohewe n'agaciro ko gufunguza Karenzi Karake
Muri bya bigo byinshi SHIKAMA yari iciyemo amarenga hejuru gato, nibutse ko hari n'ikindi gihetutse kuvuka ngo cyitwa ISHEMA RYACU. Iki ngo kikaba kigamije gukamura abanyarwanda kugira ngo ingwate yo gufunguza Karenzi mu Bwongereza iboneke.

Si ibi gusa, hari AgDF, hari One Dollar campaign, hari umusanzu wa FPR ku banyamuryango bayo kandi ni abanyarwanda bose bari imbere mu gihugu, hari umusanzu w'uburezi utangirwa ku murenge, hari umusanzu w'umutekano utangirwa ku rwego rw'akagari, hari indi misanzu y'inyongera yakwa abacuruzi harimo utangwa mu kigega cyitwa PSF, hari imisoro yakwa abacuruzi, hari itegeko ryadutse ku bacuruzi bose ryo kugura imashini yitwa IBM ya RRA.

Ibi byose SHIKAMA ibarondoreye hano byiyongera ku mibereho isanzwe igoye ku muryango nyarwanda : ufite akazi akenshi aba agomba kwishyura ubukode bw'inzu, aba atega imodoka ajya ku kazi, aba yishyurira amashuri abana be cyangwa ay'imfubyi ashinzwe kurera.

Ubwo ntituvuze ko aba agomba guhaha, hari andi mafaranga agendera mu gutwerera abo mukorana bagira amakwe ugasanga baratambutsa urupapuro basa n'abategeka buri wese gutanga intwererano,...
Kubona rero leta irenga kuri ibi byose kandi nayo ibizi neza ikongera igiciro cy'amazi n'amashanyarazi, SHIKAMA yakwibaza niba umunyarwanda yabasha kubyivanamo. N'iyo yanabyivanamo yasigarana ubusa ku buryo nta rindi terambere yazageraho.

Inteko ishinga amategeko mu kibazo : «Ikwiye guha abaturage ibisobanuro»
Mu gusoza iyi nyandiko, umunyamakuru kimwe n'undi mwenegihugu uhora ahangayikishijwe n'imibereho y'abaturage b'igihugu cye yakwibaza impamvu igihugu cy'u Rwanda cyapfuye mu nzego zose kuva 1994 kandi nyamara hari byinshi bitari kudogera iyo inteko ishinga amategeko yubahiriza inshingano yahawe n'abaturage.

Hari ingero nyinshi zerekana amategeko asa n'agahato yatowe n'abadepite ku gitutu cya FPR. Urugero rwibukwa cyane ni itegeko ryahinduye(nako ryakuyeho) ikiruhuko cy'umubyeyi kikava ku mezi 6 kikagirwa ukwezi n'igice.

Ibi bibazo byose tubona, duhora tuvuga, tutasibye kwamagana no kwerekana inzira za kwiyambazwa mu rwego rwo kubisohokamo ariko ntihagire igikorwa, impera n'imperuka mbona INTEKO ISHINGA AMATEGEKO izahinduka igisare n'urwo baseka ku muntu wese witwa ko yayibayemo ku ngoma ya FPR.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355