Mukantabana arahirira kuzacinya abahutu aho bari hose ku isi Pawulo Kagame akamwuzuriza imbehe! |
Pageviews all the time
Abavandimwe Mugisha na Ngendahayo baratanga ibitekerezo byabo kuri iyi nyandiko :""Niko Nkusi we, nta batutsi bariye ku ngoma ya Kayibanda? Nta Batutsi bariye ku ngoma ya Kinani?None se wacishije make natwe tukarya kuri iyi ngoma y’Abatutsi!" Minisitiri w’umuhutu umwe w’Agatsiko abwira Nkusi Yozefu muri 1996. Abahutu bagomba kwemera uruhare rwabo mu bibazo byagwiriye u Rwanda kuva kuri Mashira wa Nkuba ya Sabugabo kugeza ubu akenshi biturutse ku nda nini ya bamwe muribo./Nkusi Yozefu(igice cya mbere)"
"Niko Nkusi we, nta batutsi bariye ku ngoma ya Kayibanda? Nta Batutsi bariye ku ngoma ya Kinani?None se wacishije make natwe tukarya kuri iyi ngoma y’Abatutsi!" Minisitiri w’umuhutu umwe w’Agatsiko abwira Nkusi Yozefu muri 1996. Abahutu bagomba kwemera uruhare rwabo mu bibazo byagwiriye u Rwanda kuva kuri Mashira wa Nkuba ya Sabugabo kugeza ubu akenshi biturutse ku nda nini ya bamwe muribo./Nkusi Yozefu(igice cya mbere)
«Yewe mugaragu nahatse kera, ngwino nkwitumire i Nyanza(i Bwami), ariko ntuntenguhe,
ndabizi Abahutu mugira inda nyango.» Igitabo cyo gusoma cyo mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza muri za
1970s cyari cyaranditswe kandi kigakoreshwa mu mashuri no mu gihe cya gihake na
gikolonize.
Mukantabana Serafina Yamaze imyaka 20 mu buhungiro ahunze ubwicanyi bwa FPR; nyuma y'aho Kagame amwujurije imbehe, yigize intagondwa, arahirira kurwanya Umuhutu aho ari hose ku isi! |
Ibintu bimaze iminsi bitangazwa na Minisitiri
w’Agatsiko ushinzwe ibiza n’Ubuhunzi Mukantabana Serafina byatumye nibaza niba
koko imvugo zipfobya Abahutu zakoreshwaga ku mugaragaro igihe cya gihake nk’iyo mubona hejuru
aha ko bagira inda nini zitari zifite ishingiro, imyumvire nk’iyi ikaba ari nayo
FPR igenderaho bigakorwa mu ibanga usibye ko Pawulo Kagame ajya abatamaza we akerura.Wambwira ute ko uyu
muminisitiri wagizwe impunzi na FPR imyaka isaga 20 yavumbukamo umukozi wa FPR
w’intagondwa igamije kunyitsa Abahutu bene wabo kugeza aho ajya ku cyicaro cya HCR kuvuga
ko kuva we avuye mu buhungiro iyi HCR igomba gutangaza ko nta munyarwanda
wakongera gufatwa nk’impunzi?Si ibyo gusa kuko ejobundi atatinye no kujya
kubwira amagambo atamitswe na FPR ( nta
muhutu utekereza, avuga ibyo ahawe na FPR) ko Impunzi z’Abarundi niba
zitemeye kugambanira Nkurunziza Petero zirukanwa zigasubira iwazo kurwanirayo!
Komanteri ya Makoki Mugisha kuri iyi nyandiko: "Ikinyoma cya Pawulo Kagame kinyibutsa icya Kadafi! Menya impamvu imperuka y'aba banyabinyoma bombi izaba imwe./NKUSI Yozefu"
Mukimara gusoma iyi komanteri y'umuvandimwe wacu Makoki Mugisha, murahita mumenya ko hari abanyarwanda bicaranye inganzo wenda batazi ko bafite ngo bayibyaze umusaruro!!! Murasanga ko umuvandimwe Mugisha atatanze komanteri gusa ahubwo yadushyikirije igisigo kitagira uko gisa cyuzuye mo impanuro k'ushaka kumva no gusobanukirwa!!Nagira inama uyu muvandimwe gukomeza gutera ibitambwe kuko u Rwanda rushya rukeneye abameze nkawe benshi.
Ubuyobozi bwa Shikama
_________________________________
BURUSE ZO MU MAHANGA (SCHOLARSHIPS). Itangazo rireba abanyeshuri bari muri za Kaminuza zo mu Rwanda n'abarangiza amashuri yisumbuye yo mu Rwanda. Abari hanze y'u Rwanda namwe ntimucikwe./Nkusi Yozefu
Shikama yishimiye kumenyesha abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye mu Rwanda n'abari mu byiciro binyuranye bya Kaminuza zo mu Rwanda ibi bikurikira:
1. Mwashyiriweho Peji(Page) kuri Shikama muzajya musangaho Scholarships/buruse zinyuranye zijyanye n'ibyiciro n'ibyo mushaka kuzoberamo. Kugirango mwemererwe muri izi za kaminuza ni ukuzuza Forms kuri interineti(online), kandi ni ubuntu. Ni byiza gusaba ahantu hanyuranye kandi mukuzuza forms mukabikorana ubushishozi, mutanga impapuro zisabwa zose; nsubiyemo ko byose bikorerwa ubuntu.
IGISIGO: IRIBURIRO RY’INTSINZI.
22 octobre 2015
Amakuru
Ndi Urugaga rugaragiye benshi,
Ingangare ndi Inganguruzabanyazi.
Niyo nanyagirwa nte sinikanga,
Nkangaranya umwanzi agahuhutwa,
Ndi ishuheri Rushushubikanya,
Sinjya imbizi n’abagome nitwa “Rubimburirangabo”.
Ingangare ndi Inganguruzabanyazi.
Niyo nanyagirwa nte sinikanga,
Nkangaranya umwanzi agahuhutwa,
Ndi ishuheri Rushushubikanya,
Sinjya imbizi n’abagome nitwa “Rubimburirangabo”.
Fata iryiburyo Mwimanyi,
Datawatwese uturongoye,
Liba tuvoma umunezereo,
Rembo rireba iheru iyo Ijabiro.
Datawatwese uturongoye,
Liba tuvoma umunezereo,
Rembo rireba iheru iyo Ijabiro.
Ikinyoma cya Pawulo Kagame kinyibutsa icya Kadafi! Menya impamvu imperuka y'aba banyabinyoma bombi izaba imwe./NKUSI Yozefu
Uwavuga ko Pawulo Kagame yatangiye kwiyamamariza
kuzategeka u Rwanda ubuziraherezo ntiyaba yibeshye. Muri iki cyumweru uyu
mugabo abenshi basigaye bita Semuhanuka kubera ikinyoma cye, mu rwego rwo
gutangira kwiyamamaza akoresheje itangazamakuru mpuzamahanga, yagiranye
ikiganiro n’ikinyamakuru New African. Kagame Pawulo yemeje ko ngo we azategeka manda
zirenze 2 abaturage nibabishaka kuko ngo bamukunda cyane ibi ngo bikaba
bitandukanye n’ibikorwa ahandi kuko ngo ari abaperezida bashaka izo manda
abaturage babo batabashaka(ndlr: aha akaba yaravugaga i Burundi) !
Itangazo rireba Abanyeshuri bari muri za kaminuza mu Rwanda n'abandi bashaka kwiga bagafata impamyabumenyi baciye ku ikoranabuhanga/NKUSI Yozefu
Uko ikoranabuhanga rigenda rirushaho gutera imbere
ni ko hagenda habaho impinduka zikomeye mu itangwa rya za serivise hirya no
hino ku isi. Inyinshi muri izi za serivise zatangwaga n'abakozi bo mu kigo
runaka, ubu zitangwa n'imashini(Robot) cyangwa se za mudasobwa.Nk'urugero, hano
i Buraya, muri banki ingana na Banque de Kigali usanga hariya haba huzuye
abantu babitsa n'ababikuza hari umukozi umwe gusa mu gihe muri iyi banki yo mu
Rwanda haba hari abarenga icumi!
Umuvandimwe RuhatijuliEtienne aradukosora ku nyandiko yacu iheruka:"AGATENDO MU DUTENDO: Nyuma y'aho bamwe mu bayobozi b'amadini bameneye amavuta ku mipaka y'u Rwanda ngo rutazaterwa na ba Kayumba Nyamwasa muri 2010, Paul Gitwaza nawe aheruka gukora agashya vuba aha yikorera igunira ngo ririmo ibibazo by'abanyarwanda ajya kubitura imana yo muri Israel!/NKUSI Yozefu"
Gitwaza yikoreye ibibazo by'Agatsiko abishyiriye imana yo muri Israel! |
Bonjour Joseph. Je suis désolé de vous dire ko iriya ndirimbo atari iya Matayo Ngirumpatse. Iriya ndirimbo ni iya Padiri Charles MUDAHINYUKA w'i Kibungo. Yaririmbwe bwa mbere n'abafaratiri bo mu Nyakibanda mu myaka ya za 79/80. Merci de corriger.
Gushimira:
Shikama irashimira cyane umuvandimwe wacu Ruhatijuli Etienne kuyunganira , tukaba kandi dukomeje no gushimira Mohamed Shifa udasiba gutanga komanteri kuri buri nyandiko yacu, dore iyo yatanze kuri iyo nyandiko tuvuze hejuru.
1 day ago - Shared publicly
Ni akumiro ahubwo umwaku asize muri islael niba atawutahanye doreko kuva yashingurayo ikirenge bahise bakozanyaho na palestina ,kuberako yabuze kujyana igitambo cy'ukuri akajyana ikimugaye (ikinyoma)
AGATENDO MU DUTENDO: Nyuma y'aho bamwe mu bayobozi b'amadini bameneye amavuta ku mipaka y'u Rwanda ngo rutazaterwa na ba Kayumba Nyamwasa muri 2010, Paul Gitwaza nawe aheruka gukora agashya vuba aha yikorera igunira ngo ririmo ibibazo by'abanyarwanda ajya kubitura imana yo muri Israel!/NKUSI Yozefu
Matayo 11: 25. " Muri iyo minsi Yesu aravuga ati : " Ndagushimira data , Mwami w'ijuru n'isi, kuko wahishe ibyo abanyabwenge n'abahanga, ukabimenyesha abana bato"
Matayo 19: 14. " Ariko Yesu arababwira ati: " Mureke abana bato ntimubabuze kunsanga, kuko abameze batyo ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo."
Matayo 18:14. " Nuko so wo mu ijuru ntashaka ko hagira umwe muri aba bato urimbuka."
Abanyamadini bamennye amavuta ku mipaka yo gutsinda ibitero bya Kayumba Nyamwasa, haza igitero cy'umurusha ubukana, SATANI
Muri 2010 mbere gato ko haba ingirwamatora yo kwimika Kagame Pawulo muri manda ye ya kabiri, hari bamwe mu bayobozi b'amadini bikoze bafata amavuta ntumbaze niba ari ikimuri cyangwa ubundi bwoko kuko batasobanuye ibyo ayo mavuta akozwemo. Nkuko byatangajwe na igihe.com icyo gihe, ngo aba bayobozi basutse amavuta ku mupaka wo ku Kanyaru, barakunyarukira basuka n'andi i Cyanika ku mupaka w'u Rwanda na Uganda, sinibuka neza niba no ku mipaka ya Rusizi na Rusumo barahageze. Icyo nibuka neza ni uko bene gusuka amavuta bahise berekeza muri Israel ngo gusengera u Rwanda, bagarutse bemeza ko ngo u Rwanda rutagitewe. Ibi babikoraga kubera ibihuha byavugwaga hirya no hino mu Rwanda ko Kayumba Nyamwasa na bagenzi be bari kumwe muri RNC bashobora gutera u Rwanda kwirukana uwo bicaje mu Rugwiro, Pawulo Kagame.
Ari abagabo bakubita abagore babo mu ngo cyangwa leta isahura ibyateje abagore imbere, ninde uhohotera abagore kurusha undi? Kubera kubura amikoro: Abagore ubu barigurisha mu mashuri, mu bihugu bidukikije, ndetse bamwe batangiye kugurisha amafoto yabo bambaye ubusa ku mbuga z’Agatsiko!/NKUSI Yozefu
Ngiyi kirazira Rucagu na FPR bigisha urubyiruko! Bayirengaho bagacuruza ubwambure bwabo! |
Ibigo byitwa
Isange muri buri karere byo gushyiramo abagore bahohotewe n’abagabo babo.
Hari umwe mu bayobozi ba LONI uherutse kugenderara
u Rwanda maze abategetsi b’iki gihugu bajya kumwereka ibigo byakira abagore
bahohotewe biri muri mu ntara y’amajyepfo. Uyu muyobozi ngo yasabye abategetsi
bacu ko ngo bakongera ibi bigo. Ni muri uru rwego ejobundi Minisitiri w’intebe
w’Agatsiko ka FPR na Kagame yiyemeje gushyira muri buri karere ibi bigo bita Isange.
Ariko se ko bita ku bagirana ibibazo n’abagabo babo, abahohoterwa n’Agatsiko bo
bazaba abande?
Minisitiri w'intebe w'agatsiko atangiza umushinga wo kugeza Isange muri buri karere uwo bavugana ni Oda Gasinzigwa minsitiri w'agatsiko ngo ushinzwe iterambere ry'umuryango |
Za buruse(scholarships) zindi nshya zo mu mahanga /NKUSI Yozefu
Don’t miss the opportunities to study abroad with fully-funded scholarships, including KAAD Germany Scholarships, VU Fellowships, BioToP Austria, ISU France Scholarships, Leeds University Scholarships and many more. Application deadlines approaching: Apply Soon Undergraduate Scholarships for International Students, 2016 New list of international scholarships for undergraduate students. Apply Now KAAD Scholarships for Developing Countries’ Students in Germany, 2016 Provided by: KAAD Courses: Masters Degree or PhD Degree Program Subjects: Subjects having significance for the home country of the applicant (not any Specific) Eligible Students: Africa, Asia, Near and Middle East Apply Now Tags: 2016, College, developing countries, Featured, FinAid, germany, Master's, October Week 2, PhD,Postdoctoral, research, scholarships, Updated Scholarships University Of Sheffield Online Course On Writing Applications Learn How to Succeed at Writing Applications Provided by: University Of Sheffield and FutureLearn Application Deadline MOOC starts on October 26, 2015 Apply Now Tags: 2016, English, Universit |
Intambara ya rurangiza izambika ubusa abayiteguye bakayishoza ikazasiga ihinduye abakinnyi mu karere k’ibiyaga bigari by 'Afrika( Igice cya kabiri)/NKUSI Yozefu
Mu gice cya mbere cy'iyi nyandiko twarebeye hamwe ukuntu Kagame Pawulo ariho aha imyitozo ya gisirikare impunzi z'Abarundi ziri hirya no hino mu Rwanda ariko cyane cyane iziri mu nkambi ya Mahama. Muri iki gice cya kabiri, Shikama iragerageza kubereka ko iyi ntambara itegurwa kugabwa ku Burundi yatangiye gutegurwa kera ku buryo bw'ikwirakwizaza-kinyoma bwagiye bukorwa n'Abarundi baba mu mahanga, Leta y'Agatsiko ka Kagame Pawulo n' Abanyaburayi n'Abanyamerika bagejeje kagame na FPR ku butegetsi kandi bakomeje gukora ibishoboka byose ngo abugumeho.
Komanteri ya Mohamed Shifa ku nyandiko: "Intambara ya rurangiza izambika ubusa abayiteguye bakayishoza ikazasiga ihinduye abakinnyi mu karere k’ibiyaga bigari by 'Afrika( Igice cya Mbere)/NKUSI Yozefu"
U Rwanda ni igihugu gito kandi giteye neza ku buryo byari byoroshye
kukiyobora ugendeye ku mico n'imigenzo,ururimi ,imyemerere y'abanyarwanda. Ibyo
kandi binagira ingaruka ku buryo no kururoha mu gihe ruyobowe n'abasazi.
Iteka ryose urugo rw'umurozi kuva kera ntirugendwa, buri wese uhanyuze
ararwishisha, akenshi usanga n'abana b'umurozi hari abemeranya n'abaturanyi ko
umubyeyi wabo aroga; abana b'indangare nabo batagira icyo bitaho usanga
bahanganye n'abaturanyi ngo barabaharabika.
Buruse(scholarships) zo mu mahanga
Development Scholarships for Developing Countries in Czech Republic, 2016-2017
Provided by: Czech Ministry of Education, Youth and Sport, the Faculty of Social Sciences
Courses: Bachelor and Master Degree Program Subjects: Multiple Subjects available within the Faculty of Social Sciences
Eligible Students: International Students from Developing Countries
Application Deadline 30th April 2016
Apply Now
Intambara ya rurangiza izambika ubusa abayiteguye bakayishoza ikazasiga ihinduye abakinnyi mu karere k’ibiyaga bigari by 'Afrika( Igice cya Mbere)/NKUSI Yozefu
Intambara y’Abatutsi
muri RDCongo biyitaga M23, intandaro y’urwango
runuka hagati ya Nkurunzia Petero na Kagame Pawulo
Kuva Nkurunziza Petero yajya ku butegetsi
kugeza ejobundi intambara ya M23 itangira muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari nta makemwa ku buryo Abahutu bo mu Rwanda bo mu ntara y’amajyepfo bagiye bahura n’uruva gusenya igihe bariho batotezwa n’ingoma
y’Agatsiko biciye muri za Gacaca bagahungira i Burundi, aho ni hagati ya 2006 na 2012. Aba ba nyagupfa, bagiye boherezwa mu Rwanda
shishi itabona ndetse habaho n’ibikorwa byo kubahiga no mu ngo i Burundi boherezwa mu
ibanga mu Rwanda nkuko Shikama yigeze kubibatangariza; ibi byose Nkurunziza Petero yabikoraga ngo ashimishe uwo yafataga nk’inshuti ye magara, Pawulo Kagame.
Leta y'Abahutu nijyaho nanjye nzirega ubwicanyi nakoreye Abahutu/ Jean de Dieu Mucyo muri gereza ya Butare
Senateri MUCYO "Leta y'Abahutu nijyaho najye nzirega ubwicanyi nakoreye Abahutu" |
Bavandimwe kandi bayobozi b’urubuga
rwacu dukunda cyane Shikama, nejejwe no kubageza ho amwe mu marorerwa yabereye mu Rwanda akozwe n’Abanyagatsiko.
Uyu munsi nkaba nibanda ku byakorewe i Mbazi muri Butare bikozwe na Jean de Dieu( Soma
jadediye) Mucyo. Uyu mugabo ni umwe mu nkoramaraso za FPR akaba ari n’umwe
mu Banyagatsiko, akomoka muri Komine Mbazi ubu ibarizwa mucyo Agatsiko kise
Akarere ka Huye.
AMSTERDAM: RWANDAY DAY YEREKANYE KO KAGAME ARI UMWICANYI RUHARWA.
10 octobre 2015
Ni kuri uyu gatandatu, tariki ya 10/10/15 kuri Radio Inyabutatu ikorera kuri SW no kuri internet, yumvikana mu Rwanda no muri Afrika yose muri rusange. Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave ku murongo wa 17605kHz muri band ya 16; no kuri internet amasaha 24/24 kuri site (www.radioinyabitatu.org cyangwa www.inyabutatu.org) buramenyesha abanyarwanda bose ko ku wa gatandatu tariki ya 10/10/15 guhera saa 20h00-21h00 z’ikigoroba i Kigali mu Rwanda, Radio Inyabutatu izabagezaho ikiganiro gifite insanganyamatsiko ikurikira:
Rwanda day ariyo mu by’ukuri bita Kagame day yerekanye ku buryo budasubirwaho ko Paul Kagame ari umwicanyi ruharwa.
Rwanda day ariyo mu by’ukuri bita Kagame day yerekanye ku buryo budasubirwaho ko Paul Kagame ari umwicanyi ruharwa.
Abaturage bo ku KIBUYE baratabaza: Ingoma ya Kagame iriho irakura imfungwa hirya no hino mu gihugu ikaza kuzifungira mu magereza atazwi yo muri kibuye!
Ingabire Vigitoriya |
" Tugiye kujya tubarasa ku manywa y'ihangu" Pawulo Kagame abwira abaturage bo mu ntara y'iburengerazuba Kibuye iherereyemo. Nta byumweru bibiri bishize, abapolisi bagabye igitero kuri bamwe mu baturage bo mu ntara y'iburengerazuba bakicamo bamwe bagakomeretsa abandi babaziza ko ngo bubaka badakurikije amategeko; ibi bikaba byaranabaye ku manywa y'ihangu nkuko Kagame yari yarabibateguje umwaka ushize. Si irasa gusa kandi ririho rikorerwa aba baturage kuko abenshi ubu bariho bajugunywa mu magereza atazwi nkuko mubyibonera mu nyandiko y'impuruza iri hasi aha.
Uwapfuye yarihose kuko atabonye iminsi ya nyuma y'ingoma ya Rwabujindiri rurya ntiruhage!!
Ubwanditsi bwa Shikama
---------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Ubwanditsi bwa Shikama
---------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
"Mu minsi ya nyuma ya Rwabujindiri Rurya ntiruhage hazabaho agahiri n'agahinda; abiyicaje ku ngoma bazarya akaribwa n'akataribwa." Magayane. Wakwemera ko muka Pawulo Kagame ariwe wafugishije ibigo impfubyi zarererwagamo ngo yigarurire imfahsanyo ibyo bigo byahabwaga n'amahanga ?/NKUSI Yozefu
Abana bakuwe mu bigo byabareraga barasabiriza |
Gusahura no gusesagura umutungo wa Leta bikorwa na Kagame n’Agatsiko, ubusambanyi mu rubyiruko no mu ngo, urumogi na Muriture byinshi: u Rwanda rugeze aha Sodomu na Gomora!/Nkusi Yozefu.
Reka
tubanze twibukiranye Sodomu na Gomora icyo aricyo mu bitabo bitunganye
bikoreshwa n’abemera ijuru ( Abayahudi, abakirisitu n’ abayisilamu). Muri
Bibiliya Itunganye, mu gitabo cy’Itangiriro dusomamo ko Imana yaremye abantu
ikabaha umudendezo mu busitani bwa Edeni. Ariko uko bagendaga bororoka niko
bagiye barushaho kuba abanyabyaha.
Ibi
byaha byatumye Imana ibahana kenshi ariko ibihano bizwi cyane ni ibyahawe
imijyi ya Sodomu na Gomora aho Imana yahanishije abaturage b’iyi mijyi
kubatwikisha umuriro( Mazuku)(Itangiriro 19:1-29).Ikindi gihano ni igihe cya
Nowa, Imana yicishije abantu umwuzure nyuma y’imvura yaguye iminsi 40.( Itangiriro
6; 7; 8).
Komanteri ya Makoki Mugisha kuri :"UBUREZI BUKOZWE BUNYESHYAMBA: «Mu 2013, Dr. HAREBAMUNGU Mathias yajanjaguye telefoni arirukanwa none uwamusimbuye aremeza ko nta muyobozi w'ishuri ryisumbuye mu Rwanda uzabuza umunyeshuri gutunga telefoni igendanwa»/UDAHEMUKA Eric"
Erega banyarwanda duce ubwenge abana bo mugatsiko bafite
inzira nyinshi n'amahirwe byo kwiga arataha agasanga mwarimu amutegereje ikindi
atsindira ku bice naho mwenengofero mpaka 80%byanze bakajyana iyo Za America
ngo ari kwiga.
Uwakwereka bourse
zirirwa mu tubari, mu mahoteri, mu rumojyi hano muri Texas warira; umuntu
akibaza uwatanze izo burusi bikakuyobera.
Gusa bene Ngofero
bamenye ko izo phone bemerewe ari imwe munzira z'iringaniza kugirango bahugire
muri ibyo ubwo umubare w’abatsinda uzagabanukaho 30% Agatsiko gatere imbere.
Eseko mbona hano abana
bagendana iryo terambere ari abo b’abatindi, ko umwana uvuka ahagaragara ko
atakwibeshya atari i muhira cg ahandi hatari ku ishuli.!
Utapfuna yitonze
ntataka igifu.
Makoki Mugisha
Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA)
www.shikamaye.blogspot.no
shikama uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma(SKUD)
UBUREZI BUKOZWE BUNYESHYAMBA: «Mu 2013, Dr. HAREBAMUNGU Mathias yajanjaguye telefoni arirukanwa none uwamusimbuye aremeza ko nta muyobozi w'ishuri ryisumbuye mu Rwanda uzabuza umunyeshuri gutunga telefoni igendanwa»/UDAHEMUKA Eric
Rwamukwaya Oliviye |
Ku
italiki 27 Gicurasi 2015, mu itangazamakuru rikorera i Kigali hasohotse inkuru
yari ifite umutwe wagiraga uti: “Nta munyeshuri wakagombye guhanirwa ko atunze
telefoni-Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi.”
Itariki ya 1/10/1990:itariki y'umuvumo ku banyarwanda n'akarere k'ibiyaga bigari bya Afrika/NKUSI Yozefu
Iyi ni intama FPR yambukanye Kagitumba. Iyi ntama yarimo umuvumo ku Rwanda no mu karere |
«
Umugambi ni umwe banyarwanda: amahoro , ubumwe n’anamajyambere, MRND yacu nziza
, sugira maze usagambe mu Rwanda»
Iyi ndirimbo , yaririmbwaga ahantu hose
hateraniye abanyarwanda ku mpamvu zinyuranye, ndetse no mu tubari
warayihasangaga, ku buryo ari abana, abasaza n’abakecuru bari bayizi,
bayiririmba kandi bemera amahame ayikubiyemo.
Ndi Umunyarwanda: Minisitiri NDAMIRINDA n'umugore we Maribori ntibumvikana ku cyaha cy'Inkomoko FPR na Kagame bashaka gutsindira Abahutu/NKUSI Yozefu
Nandika aka Gasoto kuri Shikama umwaka ushize wa 2014, gahunda ya Ndi Umunyarwanda yariho ivuza ubuhuha mu Rwanda no hanze yarwo. Iyi gahunda igamije kunyitsa Abahutu bari ho ubu n'abo mu bisekuru bizaza kugirango Abatutsi babe aribo bafatwa nk'abanyarwanda buzuye mu gihugu kigizwe n'Abahutu( +85% by'abaturage), Abatutsi(14%) n'Abatwa(1%). Hari hashize igihe isa n'iyahwekereye kubera kwamaganwa n'Abanyarwanda ndetse n'Abanyamahanga banyuranye, tutibagiwe n'imiryango mpuzamahanga myinshi. Ubwo Pawulo Kagame aherutse kubazwa n'abanyamakuru i Naivasha muri Kenya iby'iyi gahunda y'urukozasoni muri 2014, yivugiye ko igamije guharanira inyungu za ba Nyamuke(Abatutsi).
«Niko sha Sembagare we, aha mumfungiye ko nta rumuri ruhagije ruhari? Si uko wahampaye hameze Lizinde we ?"/Majoro Lizinde muri 1980 na Sembagare warindaga gereza ya Ruhengeri(Sipesiyali). Agatsiko gahohotera abanyarwanda kabafungira ahantu hatemewe n'amategeko : kwa Kabuga, Gacinya , i Kami n’ahandi, kamenye ko akebo kagereramo abandi ari ko kazagererwamo mu minsi iri imbere nkuko byagendekeye Lizinde Tewonesiti./NKUSI Yozefu
Abanyarwanda baca umugani ngo ubamba isi ntakurura
bakaba bashaka kwerekana ko ibyo umuntu akorera abandi agomba kwirinda kwihenura
ngo yigire igitangaza, kuko hazagera igihe ubugome ukorera abandi ukabusanga imbere.
Shikama yagerageje gusanisha ibi tuvuze hejuru
n’ ibyabaye kuri Lizinde Tewonesiti icyo gihe wari ufite ipeti rya majoro
afungirwa muri gereza idasanzwe ya Ruhengeri , ahari hazwi nka Sipesiyali(
special), hakaba hari muri 1980; kuva kuri 5/7/1973 kugeza muri 1980 Lizinde
yari umuyobozi mukuru w’ibiro bishinzwe iperereza(ubutasi) mu Rwanda. Iyi
gereza yari igizwe n’ibice 2: igice cy’abanyururu basanzwe n’igice cy’imfungwa
za politike. Majoro Lizinde Tewonesiti wari umukuru w’iperereza, umugabo w’umuhanga
cyane , akaba n’umwanditsi w’ibitabo yaje kwibona muri gereza gute?
Umuvandimwe wacu Mbazenabo yatanze komanteri itagira uko isa ivuga iti:"Imbaraga watanze ku gikorwa kibi zizakugarukira incuro ndwi mu mubabaro" kuri iyi nyandiko yacu y'ubushize : "Akamasa kazaca inka kazivukamo"
Diyane Rwigara |
Itariki ya 25/9/1961: Mu matora yiswe KAMARAMPAKA, Abanyarwanda basezereye KARINGA I; Ni ryari bazasezerera KARINGAII?/NKUSI Yozefu
Nyakubahwa Perezida Gerigori Kayibanda wasezereye Karinga I |
Ku itariki itazibagirana mu mateka yaranze u Rwwanda, kuri 25 Nzeri 1961 niho mu matora ataziguye yiswe KAMARAMPAKA, abanyarwanda bashimangiye burundu ko badashaka ingoma ya cyami bakaba bifuza ko igihugu cyabo cyagendera ku mahame ya Repubulika na Demukarasi.
Muri Repubulika na Demukarasi, si umuntu umwe ( umwami) ugomba kugena none n'ejo hazaza h'abaturage, nibo bagena uko bagomba kubaho none n'ejo hazaza habo n'urubyaro rwabo. Ikibabaje rero ni uko iyi Karinga I yasezerewe kuri 25/9/1961 FPR Inkotanyi yayisimbuje Karinga II irusha ubukana Karinga I ku itariki ya 4/7/1994, igihe yiyicazaga ku ngoma mu Rugwiro.
BURUNDI : Muri Bujumbura ahantu henshi hari intwaro za gisirikari, mu tubari, mu bapasiteri ba maneko, mu ngo, mu masoko, muri resitora, hose hahindutse mafiya y’imbunda ku buryo abashinzwe ubutasi n’iperereza basa n’abayobewe uko bagomba kwitwara muri iki kibazo. /UDAHEMUKA Eric
Bujumbura, umurwa mukuru w’Uburundi uri neza neza ku mazi y’ikiyaga cya Tanganyika, umujyi wanduye cyane utajya ukorerwa isuku, umujyi ugaragaramo ruswa ikabije kugera n’aho umupolisi wo mu muhanda yakira igihumbi akakureka ukagenda, umujyi ubu usigaye bwira hapfuyemo umuntu kubera intambara, ubu ibibazo ni insobe.
Umuvandimwe Makoki Mugisha uba muri USA yatanze komanteri kuri iyi nyandiko:"Leta ya FPR na KAGAME yabujije abanyarwanda guhinga ibijumba, ibishyimbo, amasaka no kwenga akagwa bakomoragaho agafaranga ahubwo ibahenda ubwenge mu biciro bihanitse umuntu yishyura abashoramari bayo akagera n’aho yaka inguzanyo muri banki kugira ngo agure imva yo gushyinguramo uwe cyangwa agiye gushyingira umuhungu cyangwa umukobwa we/ UDAHEMUKA Eric
Subscribe to:
Posts (Atom)