Uyu mupira ngiye kubagezaho ni igitekerezo! Burya ngo impamvu ingana ururo!Iki gitekerezo kikaba cyaranjemo ubwo nasuraga YouTube nkagwa kuri Videwo yarimo Rukokoma yatumiwe ahantu ariko bamwima ijambo maze aho barimuhereye agira ati: " Erega mwari mwanyimye ijambo!Nta muntu uzambuza gukina politike!" Nahise nibaza nti ese burya politike ni umukino!Narongeye nibuka ko ku bwa Kinani kitananiye abanzi n'abagambanyi hari umutegetsi wajyaga abwira ikipe yakundaga cyane "Panteri Nware" igeze mu kibuga ati:" kanaka we, kora uko ubyumva, intambara ni nk'indi" ubwo yabwiraga abakinnyi kwica abakinnyi b'ikipe mukeba, icya ngombwa bagatsinda. Aha naho naribazaga nti ese burya umupira w'amaguru ni intambara nk'izindi? Iyi myumvire ya Rukokoma n'uriya wari ushyigikiye Panteri Nware, narayihuje yombi nyibyazamo umukino nise Politiball.
Hasi aha mukaba mugiye kugezwaho umukino wa politiball uri buhuze Agatsiko FC ya Kapiteni Kagame Pawulo na Haleluya ya Kapiteni Petero Nkurunziza. Kubera ko mu Burundi hamaze igihe hagwa imvura nyinshi ibibuga byose bikaba binyerera, no mu gihugu AGACIRO bikaba ari uko, uyu mukino urakinirwa Arusha muri Tanzaniya! Abanyamakuru 3 bo muri TVG nibo bari bubagezeho iby'uyu mukino: Kawera, Kalinda na Shinani. Muryoherwe.
Kawera: Shinani na Karinda, muratwumva neza aho Arusha?
Kalinda: Turakumva neza Kawera!Turakumva neza!
Kawera: Tubanje kwisegura ku batwumva kuko ibyuma
byadutengushye mu gice cya mbere ariko tukaba tubamenyesha ko cyarangiye
Agatsiko gatsinze Haleluya igitego kimwe ku busa. Karinda, watubwira uko
umupira umeze muri make muri iki gice cya kabiri.
Karinda: Wari uryoshye Kawera! Wari uryoshye rwose! Banyagaciro
namwe Banyagacirokazi, nshuti mutwumva aho muri hose, turabamenyesha ko hashize
iminota itanu umupira wahuzaga Agatsiko FC na Haleluya FC urangiye. Ibitego
bikaba byarumbutse mu gice cya kabiri aho Haleluya FC yanyagiye bidasubirwaho
Agatsiko FC yari yitwaye neza mu gice cya mbere ndetse ikaza no kugitsindamo
igitego rukumbi cyabonetse muri iki gice cya mbere. Rutahizamu Kagame Pawulo
niwe winjije igitego cy’umutwe ku mupira yari ahawe na Mushikiwabo Luwiza. Mu
gice cya kabiri ibintu byaje guhinduka maze ku munota wa 60 rutahizamu Rwasa
Agato( Agathon) yinjiza igitego ku mupira mwiza cyane yari ahawe na Nkurunziza
Petero. Ku munota wa 75 Nyamitwe Ludoviko nawe yaje gutsinda igitego cyiza
cyane ku ishoti ya rutura yakubitiye mu ba kabiri. Ku munota wa 81, Nkuruniza
Petero yaje kunyeganyeza urucundura rw’Agatsiko amaze gucenga Howard Buffet, Rick Warren na Scott Ford. Nkuko mubyumva rero,
umupira ukaba urangiye Haleluya FC itsinze Agatsiko FC ibitego 3 kuri kimwe.
Kawera: Umupira utangira watubwiraga ko Agatsiko FC yazanye
amabisi menshi yuzuyemo abafana,ndetse na Manaja( manager) wayo Tony Blair
akaba yaje muri imwe mu ndege za Kagame.Umutoza w’iyi kipe Bill Gate nawe akaba yari ahari. Hari utundi dushya twaba twaranze
uyu mupira wabwira abatwumva ?
Karinda: Urakoze Kawera. Muby’ukuri uyu mupira waranzwe n’udushya
twinshi ku ruhande rw’Agatsiko FC. Agashya ka mbere ni uko ari ubwa mbere mu
mateka y’isi umugore akina mu ikipe y’abagabo. Aka kabiri ni uko iyi kipe y’Agatsiko
80 % yari igizwe n’abazungu bava muri USA no mu Bwongereza. Agashya ka 3 nkuko
umaze kubivuga , ni abaturage bagiye bahatirwa kurira za bisi ngo baze kogeza
Agatsiko FC; hari abagiye bakurwa mu mashuri bari mu masomo, abandi bagiye
bakurwa mu mirima, ndetse no mu masoko bagiye basakumamo abo basangagamo ku
buryo hano muri sitade hari abazunguzaji bari bafite ibicuruzwa byabo ku ntaro
no mu dutebo.
Kawera: Waba washoboye kuganira na Kapiteni w’iyi kipe Kagame
Pawulo?
Karinda: Twagerageje kuganira nawe ariko ntabwo yatwemereye,
ku buryo ibyuma byacu yabikubise umugeri tugakizwa n’amaguru.
Kawera: Nta wundi muntu wo muri iyo kipe mwabashije kuganira
nawe?
Karinda: Twaganiriye na Tony
Blair, Manaja( manager) w’iyi kipe. Tumubaza kuri kariya gashya ka mbere kerekeranye
n’umugore mu ikipe y’abagabo, atubwira ko biriya biri mu rwego rwo kwesa
agahigo k’isi mu buringanire atwemeza kandi ko hari utundi dushya dusa na
kariya Abanyagaciro n’Abanyagacirokazi
bazagezwaho vuba. Mubajije impamvu ikipe abereye Manaja ikinisha abanyamahanga
benshi cyane , naho yansubije ko biriya biterwa n’uko Kapiteni Kagame w’Agaciro
FC yizera abazungu kurusha abirabura. Kugirango kandi ikipe itsinde neza,
tugomba gukurikiza ibyifuzo bya Kapiteni. Twamubajije kandi ku byerekeye ririya
hutazwa ryakorewe abaturage babategeka
kurira amabisi ku ngufu. Aha, yadusubije ko abaturage bagomba kwitabira gahunda
zose za Leta!
Kawera: Harahagazwe! Nta dushya twaranze Haleluya FC?
Kalinda: Muby’ukuri nta dushya twaranze iyi kipe. Icyo nakubwira
gusa ni uko iyi kipe yinjiye mu kibuga ikonje cyane ku buryo mugenzi wanjye
Shinani wari umaze kubona akarasisi kakozwe n’Agatsiko FC ikigera mu kibuga
akongera akabona uko Haleluya yinjiye, yambwiye ati yewe, ndakeka ko iyi kipe iza
kunyagirwa n’Agatsiko nta kabuza! Mugenzi wanjye Shinani yaje kandi guhita
agirana ikiganiro n’umutoza w’iyi kipe Jacob
Zuma amubaza uko yumva uyu mukino uri burangire. Yamusubije ko Haleluya
bayiteguye neza kuko bazi ko ikipe Agatsiko FC ihura nayo itoroshye mu macenga!
Yatwijeje ko batsinda nta kabuza cyakora yirinda gutanga umubare w’ibitego
akeka ko biri bwinjizwe.
Kawera: Mwaba mwashoboye se kuganira na Kapiteni wa Haleluya
FC Nkurunziza Petero?
Kalinda: Urakoze Kawera. Twaganiriye na kapiteni Nkuruniza Petero umupira urangiye, wabonaga
afite umunaniro ariko afite n’akanyamuneza mu maso. Twamubajije uko
byabagendekeye mu gice cya mbere cy’uyu mukino, dore ko wabonaga bahuzagurika
ndetse bikabaviramo no gutsindwa igitego kinjijwe na Kagame Pawulo ku munota wa
10 gusa umupira utangiye. Yadutangarije ko Haleluya FC ari ikipe ibanza kwiga neza
ikipe bari bukine nayo, maze bamara kuyirunguruka bakayinyagira. Ikindi
yadutangarije ni uko bari bamaze iminsi bitegura bihagije kuko bari bazi
amacenga y’ikipe bakina nayo, maze nabo biga takitike nyinshi zo kwinjiza
ibitego.Naje kumubaza niba yumva mu mukino wo kwishyura bazongera bakandagaza
Agaciro FC aramwenyura aransubiza ati: « Ivyo vyomenywa na Mukama wenyine, ariko mu
mateka ya Ruhago, nta gihe Agaciro FC yigeze itsinda Haleluya kandi ntizigera
iyitsinda!»
Kawera: Waba waganiriye se n’Abanyagaciro bari baraho ku
kibuga umupira urangiye?
Kalinda: Reka da, ntabwo byadushobokeye kuko bose bavugaga ko
badashaka kuvugana n’abanyamakuru kubera umutekano wabo!
Kawera: Mu gusezera , hari icyo wabwira Abanyagaciro n’abanyagacirokazi
bakurikiye uyu mupira?
Karinda( Aseke cyane): Wabonye ko byabanje kunnyuzura rwose kubagezaho uyu
mupira bigitangira! Ku bwa Kinani twaravugaga tuti ba militante ba milita, none
ubu tuti Banyagaciro Banyagacirokazi; byadutonze rwose!
Kawera(Aseke): Erega ngo uko zivuze niko zitambirwa, Kalinda! Ahubwo witegure no kuzajya
wogeza mu cyongereza kuko ikinyarwanda za Nkomamashyi zo ku Kimihurura ziri mu
nzira zo gukura ikinyarwanda mu ndimi zikoreshwa mu biro, ejo wabona bigeze no
mu itangazamakuru!Barakoze bagenzi bacu Kalinda na Shinani badukurikiraniraga umukino
wahuzaga amakipe Agatsiko FC na Haleluya FC kuri Sitade Arusha. Tukaba tugiye
gukomeza gahunda zacu zisanzwe zo ku cyumeru.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Shikama Uharanire ko Ukuri Gusimbura ikinyoma
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355