Kagame Pawulo agura ibi bisasu, abibazaga icyo azabikoresha bagiye kukibona muri uku kwezi k'Ugushyingo 2015 |
Mutwihanganire kuba twaratinze kubagezaho iyi nyandiko abenshi muri mwe
badutangarije kenshi ko bayitegerezanye amatsiko menshi. Impamvu yo gutinda nta
yindi rero ni uko mu gahugu k’ikinamico buri gihe bucya bucyana ayandi; ni
ukuvuga ko igihe cyose twabaga tugiye kubageza ho iyi nyandiko, hari andi makuru mashya twungukaga
bikaba ngombwa ko nayo tuyashyiramo.
Mbere
yo kubatangariza icyo amatohoza yacu
yagezeho, tunejejwe no kubagezaho bumwe mu buryo bwakoreshejwe kugirango tubone
aya makuru musoma hasi aha. Mu rwego rwo kugirango tumenye niba koko hari ingabo
ziteguye gutera u Burundi ziturutse mu
Rwanda cyangwa niba hari FDLR ibarizwa i Burundi, twaganiriye n’abatutsi 5
n’abahutu 5 muri buri gihugu muri ibi byombi tuvuze hejuru. Twasuye kandi
Kisoro muri Uganda aho Radio Kisoro ikorera, iyi radiyo ikaba ariyo Inkotanyi
zakoreshaga mu ntambara zagabyeho u Rwanda kuva muri 1990 kugeza muri 1994,
muramenya impamvu twasuye aha hantu. Ahandi twasuye ndetse tukaganira
n’abaturage baho ni muri Uvira mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira
Demokarasi ya Congo, muramenya impamvu y’uru ruzinduko. Twagerageje kandi no
gutemberera umujyi wa Kigoma uherereye ku kiyaga cya Tanganyika , ni ukuvuga mu
Burengerazuba bwa Tanzania. Hari andi makuru twagiye dukura mu nzego z’iperereza
za bimwe mu bihugu biri buvugwe muri iyi nyandiko, ariko yo ntitubabwira uko
twayabonye kubera umutekano w’abayatanze. Hasi aha rero turabagezaho ibyo
twagezeho mu magambo avunaguye.
Intambara ya rurangiza
yateguriwe mu Rwanda kuva muri 2013 iragabwa ku Burundi muri uku kwezi
k’Ugushyingo 2015.
Amakuru twakuye mu nzego z’ubutasi za Pawulo
Kagame ni avuga ko imyiteguro yo kugaba igitero ku Burundi yarangiye; ubwo
twahabwaga aya makuru, hari mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi gushize kwa cumi. Nyuma
y’ibyumweru bitatu duhawe aya makuru, Pawulo Kagame yahinduye ubuyobozi bw’ingabo
ze ku buryo butunguranye, hari kuri 28/10/2015; ibi bikaba bishimangira koko ko
amakuru twari twahawe yari yo kuko buri
gihe uyu mugabo iyo agiye kugaba ibitero hanze y’u Rwanda ahindagura ubuyobozi
bw’igisoda cye ku buryo butunguranye.
Ikindi twabashije kumenya kijyanye n’iyi
ntambara ni uko hari abatutsi bahoze muri UPRONA no mu ngabo z’u Burundi bari
muri uyu mugambi nkuko inyandiko ya Mbangurunuka Paul yabibagejejeho muri 2013,
bakaba barafatanyije na Kagame n’igisoda cye kwirenza Lt Jenerali Adolufe
(Adolphe) Nshimirimana kuri 2/8/2015
bagahusha Umugaba mukuru w’ingabo z’i Burundi Pirime ( Prime) Niyongabo
kuri 11/9/2015. Amakuru twashoboye gukura mu nzego z’ubutasi z’u Burundi yemeza
koko ko abarashe kuri aba bagabo bombi tuvuze hejuru bari Abatutsi bari mu
gisirikare cy’u Burundi ku bufatanye bw’ubutasi bw’u Rwanda n’ubugambanyi
bw’abarundi bari i Kigali.
Mu Burundi baryamiye
amajanja
Amatohoza kandi twakomereje i Burundi
yatweretse ko mu Burundi bazi iby’iki gitero cyo muri uku kwezi k’Ugushyingo
2015. Umwe mu bategetsi bo hejuru wavuganye na Shikama ariko tukaba tudatangaza
amazina ye cyangwa urwego rwe mu buyobozi kubera umutekano we, yadutangarije ko
iby’iyi ntambara babizi kandi bakaba babikurikirana amanywa n’ijoro. Uyu
mutegetsi kandi yashimangiye ko iyi ntambara Abarundi bazayitsinda nta kabuza
kuko abaturage babari inyuma.
« Hewe mushingantahe, iyi ntambara
tuzoyirwana kandi tuzoyitsinda kuko dushigikiwe n’abene gihugu, abo bamenja
bareke baze, tuzi ko ata mwene gihugu ubari inyuma yaba kuri bo canke
ababashigikiye»
Nkuko uyu
muyobozi yabitangarije Shikama, twamenye koko ko hageragejwe kenshi
kwigarurira ibice bimwe bihana imbibe n’u Rwanda ariko abaturage babera ibamba
bene kugerageza ubwo bubisha. Ibi byatumye higwa andi mayeri yo kwibanda ku
bice bimwe by’umujyi wa Bujumbura bituwe n’Abatutsi. Ariko twamenye ko hari
n’undi mupango wo kwigarurira Bujumbura y’icyaro mu Burundi bita Bujumbura
Rirale( Rurale)
Imbeba irya umuhini
yototera isuka: ikigamijwe si ukwigarurira u Burundi, ni ukwigarura
Uburengerazuba bwa Tanzania no gutsemba burundu FDLR n'impunzi z'Abahutu irinze, Bujumbura ikaba ishakwaho
iteme ( base arrière)
Bamwe mu baturage baganiriye na Shikama mu
mujyi wa Uvira uherereye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya
Congo, yemeza ko muri aka kavuyo kose
Kagame ariho ateza i Burundi, ikigamijwe atari ugukuraho Petero Nkurunziza gusa
kuko ngo niyo Nkurunziza aba adahari Kagame yagombaga gukora uko ashoboye ngo
atere RDCongo aciye Uvira yigarurire n’uburengerazuba bwa Tanzania aciye
Bujumbura akambukira Kigoma muri Tanzania.
Twababajije impamvu bakeka zituma uyu mugabo
yatera muri Tanzania na RDCongo baratubwira bati:
Ikarita yerekana RDCongo na bimwe mu bihugu byo mu karere iherereyemo ( Kanda ku ikarita uyigire nini) |
-
Muri
Tanzania
o Tanzania niyo yahumuye amahanga ku migambi
mibisha ya FPR yo kwigarurira akarere n’Afrika y’ubumanuko ngo hakorwe icyo
bise ubwami-nyabami Hima-Tutsi.
o Tanzania yahise ibona ibindi bihugu by’Afrika
biyifasha kuburizamo uyu mugambi, aha twavuga nka Afrika y’Epfo na Malawi bohereje ingabo, ariko hari n’ibindi
bihugu bitohereje ingabo ariko biri inyuma ya Tanzania aha tukaba twavuga nka
Angola, Zimbabwe na Zambia.
o Tanzania yasabye ko Pawulo Kagame agirana
ibiganiro na FDLR nkuko Habyarimana
Yuvenali yabigiranye na FPR muri 1993, Kagame abifata nk’icyaha cya Sakirilego!
o Tanzania niyo yatumye ingabo za Kagame Pawulo
zari zihishe mucyo bitaga M23 zitsindwa.
o Tanzania niyo yumvishije amahanga kutarasa ku
mpunzi 350,000 z’Abahutu ziri mu mashyamba ya RDCongo Kagame Pawulo yita FDLR
-
Muri
RDCongo
o Ku ikubitiro, ibitero bya Kagame amaze
kwigarurira Bujumbura, azambuka aze Uvira, maze akomeze mpaka ageze i Kinshasa
ashyireho Leta ashaka nkuko yabikoze muri 1996. Ibi byo gutera RDCongo bizitwa
ko ariho ahashya burundu FDLR amahanga yananiwe, ariko muby’ukuri ikizaba
kigamijwe ni ukongera kwifatira RDCongo agasahura amabuye y’agaciro naho FDLR
azi ko atayishobora kuko ni inshuro nyinshi yagerageje kuyitsemba kuva muri
1996 afatanyije n’imitwe y’inyeshyemba irenga 52, ingabo za RDCongo cyangwa iza
LONI bikamunanira.
o Kagame Pawulo azi ko iki ari igihe cyiza kuko
akavuyo Kabange Kanambe wiyise Joseph Kabila ariho atera muri RDCongo muri ibi
bihe amatora yegereje, abakongomani benshi barangariye aya matora, bikaba
byoroshye ko umwanzi wese yabacengera akabagwa gitumo.
Muri Tanzania, abaturage
ntibazi ko bazagabwaho ibitero ariko abategetsi bararikanuye
Mu gihe Shikama yari mu mujyi wa Kigoma
uherereye ku kiyaga cya Tanganyika mu burengerazuba bwa Tanzania, twasanze
abaturage nta yindi mbyino batera atari « Uchaguzi » ni ukuvuga amatora
mu kinyarwanda. Bamwe twaganiriye ku bibazo biri mu karere, batubwiye ko
ikibazo cy’i Burundi gihangayikishije cyane. Twabajije abaturage impamvu bakeka
zaba zikurura iki kibazo, bamwe batubwiye ko ari Nkurunziza Petero ushaka
kugundira ubutegetsi, abandi bagasubiza ko byose biterwa na Pawulo Kagame w’u
Rwanda.
Umunyamakuru wacu uri muri aka gace ka Tanzania
kandi yatubwiye ko hari amakuru yahawe na bamwe bakorera inzego z’ubutasi za
Tanzania yamubwiraga ko hari abakozi bo mu iperereza rya Amerika, CIA( soma
Seyiya) bageze muri iki gihugu kuva hakwaduka iturika ry’amagerenade muri 2013
yahitanye abantu benshi; aba bakozi ngo bakaba bagerageza kumenya isoko y’aya
mabi. Umunyamakuru wacu yadutangarije ko nubwo abaturage ntacyo bazi ku migambi
ya Pawulo Kagame yo gutera mu Kagera, abategetsi bo baryamiye amajanja. Uku
kutirara kukaba guterwa n’amagambo ngo Kagame yavuze muri 2013 ubwo Perezida
Jakaya Kikwete yamusabaga kuganira na FDLR; nanone kandi ngo mu matora ya
Perezida aheruka muri iki gihugu yatsinzwe na Perezida John Pombe Magufuri ubu
uyobora Tanzania, Kagame ngo yari yashyize ibifranga byinshi muri aya matora
kugirango umukandida we Edward Lowasa atorwe ariko ntibyamuhiriye.
Abategetsi ba Tanzania bakaba bazi ko ngo
Kagame Pawulo ashobora kwifashisha abari bashyigikiye Lowasa batishimiye itsindwa
rye, maze bagafatanya guhungabanya
umutekano w’iki gihugu. Ibi kandi birashoboka kuko Edward Lowasa yatangaje ko
ariwe watsinze amatora akaba ariwe Perezida wemewe w’igihugu cya Tanzania.
Ikindi cyerekana ko hari umugambi mubisha wo gushinga umutwe w’inyeshyamba muri
aka gace, ni amagambo itangazamakuru rya Kagame ryavuze ko Lowasa yavuze
atandukanye n’ayo uyu Lowasa ubwe yari yibwiriye BBC. Iyi radiyo mpuzamahanga
y’Abongereza imubajije icyo azakora natsindwa amatora, Lowasa yatangaje ko
azajya kuragira inka ze; ariko ikinyamakuru cya Kagame www.igihe.com cyavuze ko ngo Lowasa yavuze ko azaba
Perezida babishaka batabishaka ku buryo azakora n'ibidashoboka.
«Mu
gihe hataramenyekana icyo Edouard Lowassa azakora nyuma yo gutsindwa
akabigarama, haribazwa ikizakurikiraho, niba azashyira akabyakira, cyangwa se
niba atazava ku izima nk’uko mu gihe cyo kwiyamamaza yatangaje ubugira
kenshi ko nta kizamubuza kuba Perezida wa Tanzania, kabone ngo n’iyo yakwinjira
anyuze mu kadirishya gato.» Reba iyi nyandiko hano
Amagambo asa n’aya
bavuga ko Lowasa yavuze si ayo gufata runono, kuko ariyo Yoweri Kaguta Museveni
yavuze amaze gutsindwa amatora muri 1981 agahita ashinga umutwe w’inyeshyamba NRM
ugizwe ahanini n’impunzi z’Abatutsi b’Abanyarwanda babaga mu nkambi muri Uganda.Museveni
wanyuze mu kadirishya gato Lowasa avuga azacamo, ubu ni perezida wa Uganda kuva
muri 1986 kugeza apfuye. Turibuka kandi ko mu ndagu za Nyirabiyoro, bivugwa ko
Rukirigitangwe rwa Mudatinya (Kagame) azashinga icumu rye i Karagwe!
Abaturage
bo mu Rwanda no mu Buurundi baravuga iki ku ngabo za FDLR n’impunzi z’Abarundi zitozwa
igisirikare mu Rwanda?
Ku kibazo twabajije Abarundi 10 ( Abahutu 5 n’Abatutsi 5)cyerekeranye
na FDLR kuba yaba iri i Burundi koko, bose barabihakanye cyane cyane bagashingira
ko iyi nkuru ya FDLR n’Imbonerakure byavuzwe kera, ariko kuba nyuma y’ibi
bihuha harabaye imigumuko y’Abatutsi muri bimwe bu bisagara bigize Bujumbura,
hakongera hakaba igeregezwa ryo guhirika ubutegetsi iyo FDLR ntigaragare, ni
uko idahari! Twarongeye tubaza niba koko bumva u Rwanda ruriho rufasha impunzi z'abarundi ziriyo mu guhungabanya umutekano mu Burundi ruziha imyitozo ya gisoda, bose
bahurije kuri yego.
Twarongeye tubaza ibi bibazo abantu 10 bo mu
Rwanda( Abahutu 5 n’Abatutsi 5), bose bemeje ko nta FDLR iri mu Burundi ndetse
batatu muri bo bavuga ko FDLR itabaho kuko ngo iyaba yabagaho iba yaraje
kubafasha kwikiza Pawulo Kagame kera. Ku kibazo niba hari ubufasha U Rwanda
ruha impunzi z’Abarundi ngo zitere iwazo, barindwi basubije yego, babiri bavuga
ko batabizi, naho umwe asubiza oya.
Itambara izambika ubusa abayiteguye ikazahindura abakinnyi mu karere
k’ibiyaga bigari by’Afrika.
Iyi
ntambara yateguriwe mu Rwanda na Kagame afatanyije n’abarundi bamwe kuva muri
2013 tutibagiwe ko n’abanyamahanga benshi bafitemo uruhare nkuko Shikama yabibagejejeho
mu gice cya mbere n’icya kabiri by’iyi nyandiko. Nkuko rero uriya muyobozi wo mu Burundi yabidutangarije, iyi ntambara igiye guhuza
ingabo z’ibihugu 2 , u Burundi n’u Rwanda, zombi zikaba zaravutse ku nyeshyamba,
kandi zikaba zikora bunyeshyamba; ni ukuvuga ko iyi ntambara izaba karundura .
Izambika
ubusa abayiteguye kuko Pawulo Kagame ni we mutegetsi wanzwe n’abaturage be
kurusha ahandi mu gihugu icyo aricyo cyose ku isi kubera amaraso yabo yamennye,
intambara z’urudaca agaba ku baturanyi buri munsi, guhohotera abaturage
abambura utwabo, kubabuza epfo na ruguru mu tuzu bigondagondeye, kubicisha
inzara no kubabeshyera ko bamukunda. Ibi byose bitandukanye n’ibibera kwa Nkurunziza,
kuko uyu mugabo afite imbaga y’Abahutu imuri inyuma 100% kuko bazi aho yabakuye
n’aho abaganisha. Hari kandi n’Abatutsi benshi badashyigikiye ingoma-nyabami
Hima –Tutsi bari inyuma ya Nkurunziza. Izi zikaba ari ingufu zishobora gutuma
Abarundi n’ abanyamahanga bari inyuma ya Kagame bakubitwa n’ingabo za Nkurunziza
nkuko byagenze mu myaka yashize igihe
CNDD-FDD yakubitaga ingabo za Buyoya zifatanyije n’iza Kagame Pawulo
mbere y’uko bajya mu masezerano ya Arusha.
Kagame
ashobora kuba yibeshya ko akiri mu kinyoma cyo muri 1990-1994 aho yakoraga
amabi ye yose Amerika ikabiha umugisha ndetse ikanamufasha kumuha intwaro za
rutura tutibagiwe no kumunekera hakoreshejwe ibyogajuru byabo( Satelite) n’indege
zitagira umupilote( Drones). Muri uru
rugamba rwo gushaka intwaro zihambaye n’ubutasi, Nkurunziza ashobora kuzabona
inkunga nta shiti y’Uburusiya ubu bumaze kwereka isi ko bwavuye muri Glassnost,
mu Kinyarwanda twabyita GUHONDOBERA. Uburusiya bwarabyerekanye vuba aha muri Syria aho USA n’Uburayi bwiyunze
byasazije imigeri ngo Perezida wa Syria Dg Bashar Al Asad aveho nkuko Kadafi wa Libya yavuyeho,
Uburusiya bukabatera utwatsi, kugeza ubwo bujya kurwana ku ngufu muri Syria,
ubu Bashar akaba ariho yigarurira uduce ibyihebe bishyigikiwe n’Amerika n’Uburaya
byari byarafashe.
Ikindi
gihugu gishobora kuzinjira muri iyi ntambara ku mugaragaro ni Afrika y’epfo,
nkuko Minisitiri Mushikiwabo aherutse kubitangariza abanyamakuru ariko ntavuge
izina ry’icyo gihugu ku buryo bweruye. “ Twe
na RDCongo tuba twararangije ikibazo cya FDLR kera, ni ikibazo cyoroshye rwose.
Ariko hari igihugu gikomeye kitari icyo mu karere cyabaye kidobya “.
Ibi bihugu bishobora kubona inkunga kandi ya Angola, igihangange mu bya
gisirikare n’ubukungu mu karere, Zambia, Tanzania na Zimbabwe.
Kuki Uburusiya na Afrika
y’Epfo bizinjira muri iyi ntambara?
Abadakurikira
amakuru yo mu karere turabibutsa ko igihe habaga amatora ya CNDD-FDD ku muntu
uzahagararira iri shyaka ku matora ya Perezida wa repubulika, abahagarariye
ibihugu byabo banze kwitabira ubutumire bahawe na Guverinema y’u Burundi usibye
Uburusiya bwari buhagarariwe n’uhagarariye iki gihugu I Bujumbura(Ambasaderi)
naho ibindi byahisemo kohereza uwo nakwita umuvugizi wabyo bihuriyeho byose. Nanone igihe
Nkurunziza Petero yarahiraga, nta kindi gihugu cyamenyeshejwe iby’iri rahira
mbere usibye Afrika y’Epfo yanohereje ushinzwe umutekano muri uyu muhango,
ndetse wagiye guhobera Nkurunziza amaze kurahira.
Dore rero impamvu
zinyuranye zigiye gutuma ibi bihugu byinjira muri iyi ntambara y’ubwiko:
Uburusiya
Kuva aho
Leta Zunze ubumwe z’Abasoviyete(URSS) zisenyukiye zikaba zari zirangajwe imbere
n’u Burusiya mu mpera ya za 1980s, abantu bahise batekereza ko Igisirikare cy’iki
gihugu kizahungabana ndetse bikaba byatera no kwiyongera kw’iterabwoba ku isi
kubera intiti zakoraga ibitwaro zizajyana ubuhanga bwazo mu bihugu byashinjwaga
iterabwoba nka Libya na Iran; ibi ntibyabaye. Ikindi cyari gihangayikishije ni
ubukungu bwari kuba nabi bigatuma abantu besnhi basuhuka: ibi nabyo ntibyabaye.
Turabibutsa rero ko kuba ibi byose bitarabaye ari uko abategetsi bashya
bashoboye gucunga neza ibya rubanda cyane cyane amafranga aturuka muri Gaz iki
gihugu gikizeho ikaba inagiha umwanya wa mbere ku isi mu kuyikungahara ho. Uburusiya bukaba bumaze imyaka 20 buhwekereye, USA yarabaye ntavuguruzwa,
zikubita uwo zishaka zigakiza uwo zishaka.
Uburusiya
rero bumaze imyaka hafi 20 budasekuranira na USA mu bihugu hirya no hino ku isi
nkuko byagenze muri Vietnam, Corea, Cuba, Afghanisatan, Angola, Ethiopia n’ahandi,
ubu bwongeye kubyutsa umutwe kandi bukaba busanga kugirango bukomeze ingufu
zabwo za gisirikare n’ubukungu bugomba gukora nk’abandi banyaburaya, ni ukuvuga
kujya gushaka amabuye y’agaciro yo gukoresha mu nganda zabwo. Aya mabuye Afrika
ikaba iyakizeho kurusha indi migabane yo ku isi, bikongeraho ko aboneka ku
buryo bworoshye kubera ruswa yamaze ibisahiranda n’ibinywamaraso bitegeka
Afrika.
Ni muri
uru rwego rero Uburusiya bugiye guhangana na USA, Ububiligi , Ubufransa,
Ubwongereza, Ubudage, Israel n’Ubuhinde kugirango nabwo bubone kuri aya mabuye.
Uburundi bukaba bukize ku mabuye menshi akenerwa muri izi nganda, iryo twavuga
rizwi cyane ni iryitwa NIKELI ( Nickel). Afrika y’Epfo nayo ikaba iyi ari imwe
mu mpamvu nyinshi zituma yinjira muri iyi ntambara, usibye ko turi bubone n’izindi.
Ushaka kumenya intambara ibi bihangange bigiye kurwana hirya no hino muri
Afrika kubera aya mabuye, wasoma igitabo cy’impapuro
435 cyanditswe na Roger Southhall na Henning Melber cyitwa A New scramble for Africa?(#)
Afrika y’Epfo
Iki gihugu kihariye hafi ya 75% by’ubukungu bw’Afrika
kikaba ari n’icya mbere mu bya
gisirikare cyarazwe n’ubutegetsi bw’ivangura-rukoba, Apartheid . Kugirango abaturage b’abirabura bagize igice
kinini cy’iki gihugu bagere ku bwigenge, habaye gushyira hamwe kw’abandi
birabura b’Afrika barwanya ba Gashakabuhake, n’abazungu bariho bakora
ivanguraruhu rya Apartheid. Iki gihugu kikaba cyumva buri gihe cyafata iya
mbere mu gushaka amahoro aho atari muri afrika mu rwego rwo gushimira
abavandimwe b’abirabura babafashije kwibohora ba gashakabuhake na ba
mpatsibihugu.Ni muri urwo rwego Afrika y’Epfo yagize uruhare runini mu
masezerano ya Arusha yabaye mu Burundi hagati y’Abatutsi barangajwe imbere na
major Buyoya n’Abahutu barangajwe imbere n’imitwe y’inyeshyamba yarwanyaga igisoda cy’abatutsi muri 2003, muri
iyo twavuga CNDD-FDD ya Nkurunziza Petero.
Ikindi, ni uko nkuko twabivuze hejuru, iki gihugu
gifite nacyo ubunararibonye mu gucukura amabuye y’agaciro, ku buryo cyumva ko
abanyaburaya na USA batagomba kwiharira amasoko mu bintu nacyo gishoboye. Iyi
mpamvu n’iriya tubonye hejuru, zikaba ziri mu zatumye Afrika y’Epfo ifata iya
mbere mu guhagarika ingabo za Pawulo Kagame muri 2013 ziyitaga M23 zashakaga
kwigarurira RDCongo, n’ubu zikaba zikihakambitse, bikaba bizwi ko M23 yafashwaga n'abacanshuro bo muri Canada, USA, Ubudage, u Rwanda na Israel mu gusahura umutungo-kamere wa RDCongo . Afrika y’Epfo rero nayo ibonye umurwi ku
mabuye y’agaciro y’u Burundi, ntibyayigwa nabi!
Indi mpamvu ituma Afrika y’Epfo igomba gutabara mu
Burundi ni ubushotoranyi bumaze kuba kibona bose bukorwa na Kagame Pawulo n’ingabo
ze mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika; muri uru rukozasoni uyu mwicanyi akaba
atanatinya kujya kwicira muri Afrika y’Epfo abamuhunze. Urugero ni Koloneli Patirike Karegeya wiciwe muri iki gihugu kuri 31/12/2013 naho jenerali
Kayumba Nyamwasa yahushijwe n’ibinywamaraso bya Pawulo Kagame inshuro eshatu
zose mu gihe kitarenze imyaka ibiri, ibi nabyo bikaba byarabereye muri afrika y’Epfo.
Gukuraho Kagame ntibyatanga rero gusa amahoro asesuye mu karere k’ibiyaga
bigari by’Afrika, ahubwo na Afrika y’Epfo yarushaho gutekana.
Hari abibaza niba za ngabo zo mu karere ziyobowe na Jenarali Kabarebe Jyemusi zirimo ibihugu nka Somaliya, Kenya, Uganda ,Sudani y’Epfo, Comores, Uburundi n’ibindi
bitazatabara Kagame.
Mu Kinyarwanda turavuga ngo “ iyo amagara atewe
hejuru buri wese asama aye”. Ibi bihugu tuvuze hejuru byose birimo
umutekano muke ku buryo bitazata iwabyo zita imitemeri ngo bijye gupfundikira
iz’abandi. Igihugu cyashoboraga gufata iya mbere mu gutabara Pawulo Kagame
kubera igihango cy’ubwami-nyabami Hima-Tutsi ni Uganda ariko Museveni usibye ko
yifitiye n’ibibazo by’Amatora y’umukuru
w’igihugu azaba muri 2016 afite n’ikindi cyo kuba Perezida Salva Kiir utegeka
Sudani y’Epfo nkuko Museveni ategeka Uganda cyangwa Kagame ategeka u Rwanda,
ariho atsindwa intambara; igihe icyo aricyo cyose rero Dg Riek Machar uyoboye
umutwe w’ inyeshyamba zirwanya leta muri Sudani y’Epfo, akaba yaruhukira i Kampala
gukubita Museveni nkuko yabisezeranyije Museveni umwaka ushize. Museveni kandi
akaba aryamiye amajanja yiteguye ko hari imitwe y'inyeshyamba mishya imurwanya yavuka hirya no hino
muri Uganda kubera ko Abagande barambiwe ubutegetsi bwe buzaba bwujuje imyaka
30 muri 2016 kandi akaba agishaka gukomeza kubategeka kugeza apfiriye ku ntebe
y’ubuperezida yirirwa asinziriraho!
Ikindi nkuko
twabibabwiye dutangira, ni uko FPR ya Pawulo Kagame ifite gahunda yo gusenya
Radiyo Kisoro FM yafashije FPR gufata ubutegetsi, ikaba yaritwaga Radiyo Muhabura.
Iyi radiyo yahabwaga inkunga na BBC y’Abongereza mu gusakaza amajwi mu Rwanda
hagati ya 1990 na 1994. Nyuma y’aho Kagame ahagarikiye ibiganiro bya BBC Gahuza
mu Rwanda, ubu BBC Gahuza ikoresha Radiyo Kisoro FM mu kugeza ibiganiro byayo
mu Rwanda nkuko yabikoraga igihe cy’Inkotanyi. Isenywa ry’iyi radiyo rero naryo
rishobora gutuma umwidishyi mukuru Museveni adatabara abo yicaje mu Rugwiro ngo
bagure ubwami-nyabami bwabo.
Muri make
Kagame mu
gutera u Burundi niho hari amaherezo ye nkuko byahanuwe na Magayane aho avuga
ko Abasirikare azohereza kurwana i Burundi aribo bazamugarukana bakamwivugana;
abenshi mu basirikare be barambiwe kunywa amaraso imyaka irenga 20 yose. Hagati
aho ntawe uzi icyo ba Kayumba Nyamwasa bamaze igihe bacecetse bahugiyeho.
Ikindi ni uko bizamera kose, FDLR itazifata mapfubyi mu gihe Kagame azaba
yamaze kugaba ibitero bye i Burundi, kuko nkuko twabivuze hejuru, igishakwa gutsembwa ari
impunzi z'Abahutu ziri mu mashyamba ya RDCongo hejuru ya byose. Abarundi rero bafashe Kagame ho umukiza, bazakorwa n’isoni babonye uwababeshye akabanywesha amaraso y’abandimwe
babo arangirije iminsi ye mu gisambu nka Jonas Savimbi wa Angola cyangwa
yihishe mu ruhombo rujyana imyanda, abaturage bakamusangamo, bakamukura mo bakamujomba
ibisongo mu kibuno kugeza apfuye nka Kadafi wa Libya!
U Rwanda rutashoboye gufata u Burundi
mu gihe cya KaringaI, ntiruzabishobora mu kinyejana cya 21 aho abaturage aribo
bishyiriraho abategetsi bakanabakuraho usibye mu Rwanda Agatsiko k’Abasajya
kagize ingaruzwamuheto. Nkuko twabibonye hejuru kandi, ba Mpatsibihugu bamaze imyaka hafi 100 bategekera muri USA n'Uburaya ibihugu byo mu karere ariko banabisahura, bashobora kuzacuka Uburusiya n'Afrika y'Epfo bigashinga amajanja burundu mu karere bigafasha abaturage bo mu karere k'ibiyaga bigari by'Afrika kwishyira, bakizana, bakarya bakaryama mu mahoro nk'abandi baturage b'isi kandi bagasangira umutungo kamere bakizeho aho gusangira imivu y'amaraso nkuko bimeze ubu, byose bikaba bituruka kuri FPR na Kagame uyiyoboye.
Nkurunziza Petero nakomeze anywanishe Abarundi,
arikanure amanywa n’ijoro ku buryo nta Mututsi cyangwa Umuhutu uhohoterwa
kubera ubwoko bwe. Ibi bikaba bisaba ko aya moko yombi afatanyiriza hamwe n’inzego
z’umutekano kurinda imbibe z’igihugu n’imbere yacyo. Mwibuke mwese Abahutu,
Abatutsi n’Abatwa amagambo ari muri rwa ruririmbo ruhayagiza igihugu cyanyu “
BURUNDI BWACU”.
Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore
#Roger
Southhall and Henning Melber. A New Scramble For Africa? University of KwaZulu- Natal Press, 2009.
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355