Padiri Nahimana Tomasi Umukandida w'ishyaka Ishema mu matora ya Perezida wa Republika muri 2017 |
Abanyarwanda baba abari imbere mu gihugu
cyangwa hanze yacyo, bazi intambara y’inkundura yarwanywe n’urubuga loporofete(Le
prophète)Umuhanuzi rwari ruyobowe n’abapadiri babiri aribo Rudakemwa Forutunatusi(Fortunatus) na
Nahimana Tomasi bombi bakomoka muri Diyosezi ya Cyangugu kuva uru rubuga rugishingwa.
Agatsiko kararuhagurukiye, karufunga inshuro nyinshi, gasebya benerwo mu
itangazamakuru ryako biratinda!Impamvu nta yindi rero ikaba ari uko Agatsiko
kagize ubwoba kabonye uru rubuga rutangiye kugezaho abanyarwanda ukuri kw’ibibera
iwabo, kandi bigakorwa n’abantu bazi uko kuri banaguhagazeho, bashobora
kwizerwa n’abaturage ndetse n’abanyamahanga. Ikindi cyateye ubwoba agatsiko kurushaho
ni uko byagoye Agatsiko gushakira aba bagabo bashinze uru rubuga icyaha cy’inkomoko
gikoreshwa mu gucecekesha no kujujubya Umuhutu aho ari hose kusi ndetse n’utaravuka!
Ikibabaje rero ni uko uru rubuga rwabereye izindi mbuga Rubimburirangabo
rwahagaze igitaraganya, abakunzi barwo ntibabwirwe uko byarugendekeye abantu
benshi bakaba bibaza niba Padiri Tomasi Nahimana waruyoboraga ataranyonyombye
akajya kwibohoreza umwanya kwa Kagame Pawulo nka Evode Uwizeyimana! Shikama
yabashyiriyeho hano hasi videwo yerekeranye n’ikiganiro Padiri Tomasi Nahimana yagiranye na Radiyo
Ikondera Info muri 2014 kikaba cyari cyerekeranye n’itahuka rye ngo yiyamarize
kuba Perezida wa Repubulika muri 2017. Ibiri muri iki kiganiro bishobora
kudufasha kumenya aho umukandida w’Ishema mu matora ya 2017 ku ntebe yo mu
Rugwiro yaba aherereye.
Ku munota wa 16:31
Ikondera:
ngo urashaka kujya kwiyamamariza kuba perezida wa Repubilka?
Nahimana:
kuba padiri byari bimpagije. Hari abavuga ngo abapadiri twirirwa twinywera
divayi gusa. Hari abirirwa binywera divayi bakicecekera.
Umunota wa 18:02
Nahimana: Kuri
2017 Pawulo Kagame si umukandida
Umunota wa 19:02
Nahimana: Pawulo Kagame
abaturage nibamutora nzabyemera
Umunota wa 27-29
Ikondera :
Mwavuze ko Ingabire yishoye, wowe bite ?
Nahimana : Ni abanyamakuru
babivuze. Kugenda uri wenyine nibyo twe
twabonyemo ikibazo.Mugiye muri nk’abantu 8 byaba ari byiza. Dufite imyitozo
turi gukora, hari abantu bagera kuri 22 bamaze kwigaragaza. Tuzahamagara n’abandi
benshi tumanukane(umonota 28). Ni inzira nziza ku bashaka kwitahira bari
barabibuze( umunota wa 29)
Umunota wa 40 :
Ikondera : Politike yo gufatanya
n’andi mashyaka ya opozisiyo ( atavuga rumwe n’Agatsiko)ndetse na FDLR
Nahimana : Twagiramungu yatumiye
amashyaka 10 twebwe ntiyadutumira.
Umunota wa 44 -46
Ikondera :
Ese gufatanya na FDLR mu gukora politike ni icyaha ?
Nahimana:
LONI yagiye igaruka kuri FDLR, reba abantu bafungiye mu Budage bashinjwa
gukorana na FDLR. Hari ukundi kuntu FDLR ishobora gufashwa.
Shikama yongeye kwibuka ko mu
mpera z’umwaka ushize, hari videwo yasohowe n’ishyaka Ishema riyoborwa na Padiri Nahimana Tomasi igaca ku rubuga
rwa Padiri Nahimana, Umuhanuzi. Iyi videwo ikaba yari irimo abayobozi b’ishyaka Ishema;
buri wese yagendaga ageza kuri Pawulo Kagame ubutumwa. Mu butumwa bwatanzwe na
Padiri Thomas Nahimana, yabwiye Pawulo Kagame ko mbere y’uko bamanuka ngo
bandikishe ishyaka ryabo kugirango umukandida wabo ahatanire umwanya w’umukuru
w’igihugu bazabanza baka kubonana na Pawulo Kagame.
«
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, tuzaka audience mu biro byanyu mu Rugwiro
mbere yuko tuza kwandikisha ishyaka ryacu »
Kwibaza Kuri
Padiri Thomas Nahimana
Kuri iyi videwo iri hejuru, twabonye ko hari uguhuzagurika
mu magambo ya Tomasi: rimwe aravuga ko Pawulo Kagame atari umukandida muri 2017 kuko
amategeko atabimwemerera ubundi akivuguruza akavuga ko abaturage nibamutora
azabyemera! Ku byerekeye Ingabire, aremeza ko Ingabire yakoze ikosa ryo kugenda
wenyine ngo we afite abo bazajyana babyiyemeje, igitangaje ni uko yongera akivamo akavuga ko Ingabire yari afite abamwijeje ko bazamanukana bakagenda bamwikata buhoro
buhoro kugeza yisanze amanutse wenyine; ese yigeze ateganya ko ibyabaye kuri
Ingabire nawe byamubaho?Ikindi giteye kwibaza kuri uyu munyapolitiki uvuga ko ari muri Opozisiyo( abatavuga rumwe n'Agatsiko)ni uko avuga ko ashaka ko Kagame Pawulo amwakira mu Rugwiro mbere yo kwandikisha ishyaka rye!! None se Kagame Pawulo niwe ushinzwe kwandika amashyaka cyangwa Nahimana Tomasi arashaka ko bagirana amasezerano yo kwikorera amatora y'IKINAMICO yarangira agatangaza ko atsinzwe uruhenu akamwihera umwanya mu bukegesi akirira nka ba Bamporiki, Rucagu, Bazivamo na ba Munyanya bandi ntarondoye?
Ko anyonga
itangazamakuru yihereye ho we ubwe , abaye perezida byacura iki?
Muri ibi bihe abaturage bari
batangiye kubara iminsi isigaye ngo Padiri Tomasi n’Abataripfana be basesekare
i Kigali, agize atya afunze ikinyamakuru cye UMUHANUZI. Nyamara uyu niwo wari
umwanya mwiza wo gucisha gahunda ze muri iki kinyamakuru cye cyasomwaga na
benshi mu Rwanda no hirya no hino ku isi. Umuntu rero akaba yakwibaza ubwoko
bwa Demukarasi uyu munyapolitike wo mu gisekuru gishya( nouvelle génération)
azanye!Itangazamakuru ryigenga niyo nkingi ya Demukarasi, niba rero anyonga
urubuga rwe abantu bakundaga ku nyungu ze bwite runaka atabanje no kumenyesha
ndetse ngo agishe inama abasomyi be, birerekana ko umunsi yageze mu Rugwiro
ashobora kuniga itangazamakuru kurusha Pawulo Kagame kugirango agere kucyo
ashaka!
Hari abemeza ko Nahimana ariho akora nka Uwizeyimana Evode.
Shikama irabibutsa ko uyu Evode
yabaye umucamanza mu nkiko z’Agatsiko, akaza guhungira muri Canada. Nyuma akaza
kumenyekana cyane kubera ibiganiro yagiye agirira kuri Radiyo BBC /Gahuza. Yaje
gushingana ishyaka na Rukokoma Twagiramungu hamwe na Padiri Tomasi Nahimana n’abandi
tutarondoye aha; iryo shyaka bakaba bararyise RDI/Rwanda Rwiza. Ntihashize igihe
Kagame Pawulo atuma nyakwigendera Inyumba Aloyiziya gusenya iri shyaka. Nk’igihe
cyo guhumbya, Evode yatangiye gutuka Twagiramungu ku mbuga nkoranyambaga ndetse aratandukira agera no ku
yandi mashyaka ari hanze avuga ko nta politike beneyo bazi, ko bameze nk’abacuruzi
ba za butike. Nyuma yaranyonyombye ajya i
Kigali Agatsiko kamuha umwanya muri Minisiteri y’Ubutabera nako y’ubucamanza karangije
gahamagara itangazamakuru ngo rize rirebe urwo Abahutu bapfuye. Evode yabajijwe
ibigambo yagiye ahuragura atuka Agatsiko nk’urugero akita «Agatsiko k’Amabandi yitwaje intwaro». Yarabasubije
ati:
« Biriya byose navugaga byari umwanda, uzakomeza kubitekerezaho ni
akazi ke!».
Ubu Evode aganje mu rukiko rw’ikirenga
rwa Kagame aho yirirwa acura amategeko yo gupyinagaza rubanda rugufi yavugiraga
ejo ku maradiyo mpuzamahanga. Ikindi cy’akarusho ni uko uyu Evode ari mu bantu 5 Pawulo Kagame yashinze kudoda
itegeko nshinga kugirango we n’umuryango we n’Abatutsi b’indobanure bazakomeze
gutsikamira abanyarwanda kugeza Yezu agarutse !
Nta gitangaza kirimo rero niba
Padiri Nahimana Tomasi baramutegetse gufunga urubuga rwe rwa loporofete(Le prophète) ndetse
n’urubuga rw’ishyaka Ishema Abataripfana be batangiraga ho ibitekerezo,
kugirango yerekane ko ataye inzira y’ibitekerezo akayoboka iya Bamporiki na
Evode yamaganye kenshi yivuye inyuma; gufunga uru rubuga rero bikaba ari
ugukora nka biriya Evode yategetswe gukora – Gutuka Twagiramungu na Opozisiyo-
kugirango yerekane koko ko yumva neza amahame y’icyama cya FPR!
Kubwa Kinani kitananiye abanzi n’abagambanyi
umuririmbyi yamaganye ikunda ry’amafranga rituma abantu baskya batanzitse mu kuyashaka bikaba
bibangamira abanyarwanda bose muri rusange ati:
« Militant militante, inyota y’ifaranga igiye kwica ubuzima. Urajya
mu minisiteri ngo uzatwandikire sha; byaba bigenze neza ngo ngiyo telefoni. Militant, Militante, inyota y'ifaranga igiye kwica ubuzima». Umuntu ahuje iyi ndirimo n’igihe
tugezemo yagira ati:
« Banyagaciro, Banyagacirokazi, irari ry’ubutegetsi rya bamwe riganisha ku ifaranga rigiye kwica ubuzima»
Niba Padiri Tomasi yarabonye
umubonano (audience) yifuzaga kwa Kagame Pawulo akaba yaratangiye akazi muri
Minisiteri mbere y’uko yerekwa itangazamakuru kugirango atangaze ko ibyo yavugaga
akiri hanze byari umwanda, tumwifurije akazi keza; gusa yibuke abasomyi be
yateye agahinda, kuko yagiye adasezeye! Niba akisuganya kandi ngo abone
Abataripfana bahagije bazajyana i Kigali bagasaba uriya mubonano bagezeyo, azibuke ajyane abarenga 1000 ntazajyane bariya 22 avuga bonyine kuko hari imigani 2 iharawe i Kigali igira iti:
-
Ushaka
Umuhutu amutuma undi
-
Utuma
Abahutu agira benshi.
PADIRIOUTAI??????
Shikama ituye Padiri Nahimana Tomas n'Abataripfana be aka karirimbo
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Shikama Uharanire ko Ukuri gusimbura Ikinyoma
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355