Ubwo inkuru yari imaze gusakara ko umubyeyi wa Pawulo Kagame yitabye Imana, abantu benshi bagiye bagaragaza umujinya batewe n'ibibazo Kagame Pawulo yabashyizemo, bakabyegeka kuri nyakwigendera wabyaye nyiri ku batera ibi bibazo, bati nagende yadukozeho. Igikorwa nk'iki muri Shikama twaracyamaganye kandi tuzahora tucyamagana. Icyaha ni gatozi, tugomba kwipakurura uyu muco mubi Inkotanyi zadukuriye muri Uganda.
Nyakwigendera Asteria Bisinda Rutagambwa |
Umuryango wa Kagame Pawulo usezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Asteria |
Kagame yemeye icyaha cye, agira umwere umubyeyi we
Muri Shikama turashima Kagame Pawulo kuba yarahaye igisubizo bariya bose bashinjaga umubyeyi we kuba yarababyariye umwishi. Mu muhango wo gushyingura umubyeyi we nyakwigendera Asteria Bisinda Rutagambwa, Pawulo Kagame yabwiye abari bitabiriye uwo muhango ko se amaze kwitaba Imana muri 1972 nyina wasigaranye impfubyi 6 harimo na Pawulo Kagame yazitoje urukundo, kutihorera, no kubabarira dore uko igihe.com kivuga kuri ayo magambo ya Pawulo Kagame:
" Yakomeje avuga ko kuva se yitabye Imana mu 1972, we n’abavandimwe be yabareze gitwari, abaha inama nziza za kibyeyi, aho yakomezaga kubahumuriza ababwira ko igihe kizagera bagataha mu Rwanda kandi ko nibahagera badakwiye kwihorera ku muntu watumye baba impunzi."
Dukurikije ibibera mu Rwanda kuva muri 1990 kugeza ubu tutibagiwe n'akarere ruherereyemo byose biturutse kuri Pawulo Kagame na FPR-Inkotanyi ayobora, nta washidikanya ko uyu mubyeyi ajyanye intimba ku mutima kuko umwana we Pawulo Kagame atakurikije inama ze yamugiraga kugirango azabe umugabo, agirire umuryango we akamaro n'igihugu cye muri rusange. Ibi tukaba tubivuga duhereye ko aho gusakaza urukundo mu Banyarwanda, Pawulo Kagame yabibye urwango bizagora abanyarwanda kurandura! Mu gihe umubyeyi we yamutoje kutihorera, we yamanukanye muri Uganda muri 1990 inzika ya kirimbuzi ahera mu Mubari wa Byumba akindura Abahutu aruhukira ku Kanyaru muri Perefegitura ya Butare yari aho Agatsiko ubu kita Intara y'Amajyepfo.
Ikindi nyakwigendera Asteria Bisinda Rutagambwa yagiriyeho inama umuhungu we ntagikurikize, ni uko yahoraga amwibutsa amaze kwicazwa mu Rugwiro na ba Mpatsibihugu USA n'Ubwongereza ko agomba kwita kubo ategeka mbere ya byose. Dore uko igihe.com cyanditse amagambo yavuzwe na Pawulo Kagame mu muhango wavuzwe hejuru.
" Kuva yafata inshingano zo kuyobora, umubyeyi we ngo yakunze kumubwira ko akwiye kwita ku bibazo by’abo ayobora mbere y’ibindi byose."
" Kuva yafata inshingano zo kuyobora, umubyeyi we ngo yakunze kumubwira ko akwiye kwita ku bibazo by’abo ayobora mbere y’ibindi byose."
Aha naho muri SHIKAMA tubona ko Pawulo Kagame yabusanyije cyane n'inama z'umubyeyi we: aho kwita ku ntama aragiye, yaziteje ibirura nawe ahinduka kimwe muri byo: Ubu abanyarwanda bariho baricwa na malariya kubera ko amafranga yagombaga kugurwa inzitiramibu yashowe mu minsi mikuru yo kwinezeza kw'abategetsi muri za Rwanda deyi i Burayi n'Amerika!Ibiryo by'ibanze nk'ibirayi n'ibishyimbo ubu birakosha mu Rwanda kuko amafranga yo kongera umusaruro ashorwa mu ngendo za buri munsi za Pawulo Kagame agiye kwishimisha muri USA byibura inshuro 2 mu cyumweru; Abaturage ntibakigira ikabutura cyangwa ingutiya byo kwambara, kuko ayo babiguze bategekwa ku ngufu kuyashyira mu bigega bitagira indiba: cya gihanya cyiswe "AGACIRO", igiherutse kuvuka cyiswe "ISHEMA RYACU" .
Aho kuguriza abaturage ngo bashinge imishinga yo kubateza imbere, Leta ya Pawulo Kagame iririrwa ibinginga ngo bayigurize ikabaha impapuro zitazigamiye, amafranga avuyemo ikayashora mu iterabwoba ryo gutsemba impunzi z'abanyarwanda. Kagame Pawulo yabaye aka wa mugani ngo umushumba atungwa n'izo aragiye maze ayora ibifaranga kwa Bill Gate yemera ko abanyarwanda bageragerezwaho imiti ikorerwa muri USA nk'imbeba, abenshi bakoreweho aya mahano ubu babaye ibisenzegeri; urugero rutari kure rukaba ari ugusiramura abagabo hakoreshejwe ka gapira bakoresha baca umurizo w'inka kwa Bill Gate no muri ISRAEL bise PREPEX, abakorewe iri siramura hafi ya bose ubu ntibagishyukwa!!! Nguko uko Pawulo Kagame yita ku bibazo by'abo ayobora nkaba nkeka ko bitandukanye n'uko umubyeyi we yabimusobanuriye!
Nangira Pawulo Kagame ko yemera ibyaha ntabyihane ngo abisabire n'imbabazi
Nigeze kuvugana n'umuntu wakoraga muri imwe muri za amabasade z'abanyafurika muri Libya muri 1994, Inkotanyi zimaze kwica abasenyeri ba kiliziya Gatolika i Kabgayi , arambwira ati:
" Bariya bantu ba FPR ni abicanyi ruharwa , bazasiga mu Rwanda imbarwa. Ikindi kintu cyabo giteye ubwoba ni uko bemera ubwicanyi bwabo ntibabusabire imbabazi. Umenya USA na UK barababwiye ko kwica biri mu burengezira bwabo!"
Iby'uyu mudipolomate yavugaga byari bifite ishingiro. Kuva muri 1990, Kagame Pawulo n'Agatsiko k'abicanyi ayoboye ntibasiba kumena amaraso kandi bakiyemerera ko aribo babikoze, nyamara nta gihe babisabira imbabazi kuko baba bazi ko ejo bucya bakisasira abandi bantu. Aba bicanyi bayobowe na Pawulo Kagame bahindutse nka babandi mu Rwanda batarara urwagwa, amarwa, muriture cyangwa kanyanga; abaturage bakabaha akabyiniriro ka ba "KANYOTA". Niyo mpamvu na hano muri Shikama twise aba bicanyi : " ABANYWAMARASO"
Agashya kabaye mu muhango wo gushyingura nyakwigendera kerekana ko inama yagiriye Kagame Pawulo zitakurikijwe
Kagame Pawulo kuva yakwica abasenyeri ba kiliziya gatolika muri 1994, kugeza ubu asa n'uri mw'ihangana n'iri dini riyoborwa n'impuguke bitandukanye n'ayandi. Ibi biheruka kugaragarira aho andi madini ari mu Rwanda yikoreje abayoboke bayo ibiseke, ibitebo n'ibikarito byuzuyemo amasinya ngo bashyiriye za Nkomamashyi zo ku Kimihurura ngo bashaka ko uwabahekuye, uwabagize impubyi, uwabagize incike n'abapfakazi,uwabicishe inzara, ubahoza mu ntambara zidashira n'abaturanyi, Pawulo Kagame akomeza kubategeka ngo akomeze abakorere ayo mabi! Ibi kiliziya Gatolika yarabyitarukije ivuga ko idakangurira abayoboke bayo kwivanga mu bya politike! Ibi bikaba bitaragaragaye neza i Bwidishyi mu Rugwiro.
Uku kutumvikana rero hagati y'ibi bihangange 2 byongeye kugaragarira mu ishyingurwa rya Asteria. Imihango yo kuyobora iri shyingurwa yayobowe na Musenyeri Rukamba Filipo uturuka i Kibungo ubu akaba ariwe uyobora diyosezi ya Butare. Uyu mugabo azwiho ubuhezanguni ku buryo aba adashka no kubona umubikira w'umuhutukazi hafi ye! Nguyu uwahawe kuyobora imihango yabereye muri diyosezi ya Kabgayi adashinzwe, ikaba iyoborwa na Musenyeri Mbonyintege S. akaba ariwe wagombaga kuyobora imihango, dore ko ari we n'umuvugizi w'abasenyeri bose bo mu Rwanda! Biti ihi se iyi mihango yagombaga kuyoborwa na Arikiyepisikopi wa Kigali Myr Tadeyo Ntihinyurwa udacana uwaka na Pawulo Kagame, ariko kuba ari n'umuhutu ni ikizira kwa Kagame ko mu muhango nk'uyu umuhutu aba umukuru w'imihango; abahutu bagomba guhamiriza nka Bazivamo, Rucagu na Bamporiki, si abo kuyobora imihango y'Indobanure!
None se rwa rukundo, kwa kutihorera , kwa kubabarira, no kwita ku bibazo bya rubanda mbere ya byose aho kurukama biri hehe? Ndasaba cyane rwose Pawulo Kagame ko yatumenyesha twese abanyarwanda ko yaba yarakoze agashya agasaba imbabazi mbere y'uko nyakwigendera ava kuri iyi si, dore ko icyaha cyo akiyemerera nkuko twabibonye hejuru. Niba atari uko bimeze, uyu mukecuru yaba yarajyanye intimba nyinshi ku mutima. Imana ikomeze ihe Asteria iruhuko ridashira kuko yasohoje inshingano ze z'umubyeyi ariko inahwiture Pawulo Kagame agaruke ku muhanano!
UMWANA UTUMVIYE SE NA NYINA YUMVIRA IJERI
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355