Pages

KWAMAMAZA

POLITIBALL(1):Ikipe Agatsiko FC ya Kapiteni Pawulo Kagame irahurira Arusha n'ikipe Haleluya FC ya Kapiteni Nkurunziza Petero/Nkusi Yozefu


 Uyu mupira ngiye kubagezaho ni igitekerezo! Burya ngo impamvu ingana ururo!Iki gitekerezo kikaba cyaranjemo ubwo nasuraga YouTube nkagwa kuri Videwo yarimo Rukokoma yatumiwe ahantu ariko bamwima ijambo maze aho barimuhereye agira ati: " Erega mwari mwanyimye ijambo!Nta muntu uzambuza gukina politike!" Nahise nibaza nti ese burya politike ni umukino!Narongeye nibuka ko ku bwa Kinani kitananiye abanzi n'abagambanyi hari umutegetsi wajyaga abwira ikipe yakundaga cyane "Panteri Nware" igeze mu kibuga ati:" kanaka we, kora uko ubyumva, intambara ni nk'indi" ubwo yabwiraga abakinnyi kwica abakinnyi b'ikipe mukeba, icya ngombwa bagatsinda. Aha naho naribazaga nti ese burya umupira w'amaguru ni intambara nk'izindi? Iyi myumvire ya Rukokoma n'uriya wari ushyigikiye Panteri Nware, narayihuje yombi nyibyazamo umukino nise Politiball.

Hasi aha mukaba mugiye kugezwaho umukino wa politiball uri buhuze Agatsiko FC ya Kapiteni Kagame  Pawulo na Haleluya ya Kapiteni Petero Nkurunziza. Kubera ko mu Burundi hamaze igihe hagwa imvura nyinshi ibibuga byose bikaba binyerera, no mu gihugu AGACIRO bikaba ari  uko, uyu mukino urakinirwa Arusha muri Tanzaniya! Abanyamakuru 3 bo muri TVG nibo bari bubagezeho iby'uyu mukino: Kawera, Kalinda na Shinani. Muryoherwe.
 

Kawera: Shinani na Karinda, muratwumva neza aho Arusha?

Kalinda: Turakumva neza Kawera!Turakumva neza!

Kawera: Tubanje kwisegura ku batwumva kuko ibyuma byadutengushye mu gice cya mbere ariko tukaba tubamenyesha ko cyarangiye Agatsiko gatsinze Haleluya igitego kimwe ku busa. Karinda, watubwira uko umupira umeze muri make muri iki gice cya kabiri.

Karinda: Wari uryoshye Kawera! Wari uryoshye rwose! Banyagaciro namwe Banyagacirokazi, nshuti mutwumva aho muri hose, turabamenyesha ko hashize iminota itanu umupira wahuzaga Agatsiko FC na Haleluya FC urangiye. Ibitego bikaba byarumbutse mu gice cya kabiri aho Haleluya FC yanyagiye bidasubirwaho Agatsiko FC yari yitwaye neza mu gice cya mbere ndetse ikaza no kugitsindamo igitego rukumbi cyabonetse muri iki gice cya mbere. Rutahizamu Kagame Pawulo niwe winjije igitego cy’umutwe ku mupira yari ahawe na Mushikiwabo Luwiza. Mu gice cya kabiri ibintu byaje guhinduka maze ku munota wa 60 rutahizamu Rwasa Agato( Agathon) yinjiza igitego ku mupira mwiza cyane yari ahawe na Nkurunziza Petero. Ku munota wa 75 Nyamitwe Ludoviko nawe yaje gutsinda igitego cyiza cyane ku ishoti ya rutura yakubitiye mu ba kabiri. Ku munota wa 81, Nkuruniza Petero yaje kunyeganyeza urucundura rw’Agatsiko amaze gucenga Howard Buffet, Rick Warren na Scott Ford. Nkuko mubyumva rero, umupira ukaba urangiye Haleluya FC itsinze Agatsiko FC ibitego 3 kuri kimwe.

Kawera: Umupira utangira watubwiraga ko Agatsiko FC yazanye amabisi menshi yuzuyemo abafana,ndetse na Manaja( manager) wayo Tony Blair akaba yaje muri imwe mu ndege za Kagame.Umutoza w’iyi kipe Bill Gate nawe akaba yari ahari. Hari utundi dushya twaba twaranze uyu mupira wabwira abatwumva ?

Karinda: Urakoze Kawera. Muby’ukuri uyu mupira waranzwe n’udushya twinshi ku ruhande rw’Agatsiko FC. Agashya ka mbere ni uko ari ubwa mbere mu mateka y’isi umugore akina mu ikipe y’abagabo. Aka kabiri ni uko iyi kipe y’Agatsiko 80 % yari igizwe n’abazungu bava muri USA no mu Bwongereza. Agashya ka 3 nkuko umaze kubivuga , ni abaturage bagiye bahatirwa kurira za bisi ngo baze kogeza Agatsiko FC; hari abagiye bakurwa mu mashuri bari mu masomo, abandi bagiye bakurwa mu mirima, ndetse no mu masoko bagiye basakumamo abo basangagamo ku buryo hano muri sitade hari abazunguzaji bari bafite ibicuruzwa byabo ku ntaro no mu dutebo.

Kawera: Waba washoboye kuganira na Kapiteni w’iyi kipe Kagame Pawulo?

Karinda: Twagerageje kuganira nawe ariko ntabwo yatwemereye, ku buryo ibyuma byacu yabikubise umugeri tugakizwa n’amaguru.

Kawera: Nta wundi muntu wo muri iyo kipe mwabashije kuganira nawe?

Karinda: Twaganiriye na Tony Blair, Manaja( manager) w’iyi kipe. Tumubaza kuri kariya gashya ka mbere kerekeranye n’umugore mu ikipe y’abagabo, atubwira ko biriya biri mu rwego rwo kwesa agahigo k’isi mu buringanire atwemeza kandi ko hari utundi dushya dusa na kariya Abanyagaciro  n’Abanyagacirokazi bazagezwaho vuba. Mubajije impamvu ikipe abereye Manaja ikinisha abanyamahanga benshi cyane , naho yansubije ko biriya biterwa n’uko Kapiteni Kagame w’Agaciro FC yizera abazungu kurusha abirabura. Kugirango kandi ikipe itsinde neza, tugomba gukurikiza ibyifuzo bya Kapiteni. Twamubajije kandi ku byerekeye ririya hutazwa ryakorewe abaturage  babategeka kurira amabisi ku ngufu. Aha, yadusubije ko abaturage bagomba kwitabira gahunda zose za Leta!

Kawera: Harahagazwe! Nta dushya twaranze Haleluya FC?

Kalinda: Muby’ukuri nta dushya twaranze iyi kipe. Icyo nakubwira gusa ni uko iyi kipe yinjiye mu kibuga ikonje cyane ku buryo mugenzi wanjye Shinani wari umaze kubona akarasisi kakozwe n’Agatsiko FC ikigera mu kibuga akongera akabona uko Haleluya yinjiye,  yambwiye ati yewe, ndakeka ko iyi kipe iza kunyagirwa n’Agatsiko nta kabuza! Mugenzi wanjye Shinani yaje kandi guhita agirana ikiganiro n’umutoza w’iyi kipe Jacob Zuma amubaza uko yumva uyu mukino uri burangire. Yamusubije ko Haleluya bayiteguye neza kuko bazi ko ikipe Agatsiko FC ihura nayo itoroshye mu macenga! Yatwijeje ko batsinda nta kabuza cyakora yirinda gutanga umubare w’ibitego akeka ko biri bwinjizwe.

Kawera: Mwaba mwashoboye se kuganira na Kapiteni wa Haleluya FC Nkurunziza Petero?

Kalinda: Urakoze Kawera. Twaganiriye na kapiteni  Nkuruniza Petero umupira urangiye, wabonaga afite umunaniro ariko afite n’akanyamuneza mu maso. Twamubajije uko byabagendekeye mu gice cya mbere cy’uyu mukino, dore ko wabonaga bahuzagurika ndetse bikabaviramo no gutsindwa igitego kinjijwe na Kagame Pawulo ku munota wa 10 gusa umupira utangiye. Yadutangarije ko Haleluya FC ari ikipe ibanza kwiga neza ikipe bari bukine nayo, maze bamara kuyirunguruka bakayinyagira. Ikindi yadutangarije ni uko bari bamaze iminsi bitegura bihagije kuko bari bazi amacenga y’ikipe bakina nayo, maze nabo biga takitike nyinshi zo kwinjiza ibitego.Naje kumubaza niba yumva mu mukino wo kwishyura bazongera bakandagaza Agaciro FC aramwenyura aransubiza ati: « Ivyo vyomenywa na Mukama wenyine, ariko mu mateka ya Ruhago, nta gihe Agaciro FC yigeze itsinda Haleluya kandi ntizigera iyitsinda!»

Kawera: Waba waganiriye se n’Abanyagaciro bari baraho ku kibuga umupira urangiye?

Kalinda: Reka da, ntabwo byadushobokeye kuko bose bavugaga ko badashaka kuvugana n’abanyamakuru kubera umutekano wabo!

Kawera: Mu gusezera , hari icyo wabwira Abanyagaciro n’abanyagacirokazi bakurikiye uyu mupira?

Karinda( Aseke cyane): Wabonye ko byabanje kunnyuzura rwose kubagezaho uyu mupira bigitangira! Ku bwa Kinani twaravugaga tuti ba militante ba milita, none ubu tuti Banyagaciro Banyagacirokazi; byadutonze rwose!


Kawera(Aseke): Erega ngo uko zivuze niko zitambirwa, Kalinda! Ahubwo witegure no kuzajya wogeza mu cyongereza kuko ikinyarwanda za Nkomamashyi zo ku Kimihurura ziri mu nzira zo gukura ikinyarwanda mu ndimi zikoreshwa mu biro, ejo wabona bigeze no mu itangazamakuru!Barakoze bagenzi bacu Kalinda na Shinani badukurikiraniraga umukino wahuzaga amakipe Agatsiko FC na Haleluya FC kuri Sitade Arusha. Tukaba tugiye gukomeza gahunda zacu zisanzwe zo ku cyumeru.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Shikama Uharanire ko Ukuri Gusimbura ikinyoma

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355