Pages

KWAMAMAZA

Agatendo mu Dutendo(12) Ese aho padiri Tomas Nahimana ntiyaba yarakoze nka Uwizeyimana Evode! PADIRIOUTAI?/NKUSI Yozefu


Padiri Nahimana Tomasi
Umukandida w'ishyaka Ishema mu matora ya  Perezida wa Republika muri 2017

   Abanyarwanda baba abari imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, bazi intambara y’inkundura yarwanywe n’urubuga loporofete(Le prophète)Umuhanuzi rwari ruyobowe n’abapadiri babiri aribo Rudakemwa Forutunatusi(Fortunatus) na Nahimana Tomasi bombi bakomoka muri Diyosezi ya Cyangugu kuva uru rubuga rugishingwa. Agatsiko kararuhagurukiye, karufunga inshuro nyinshi, gasebya benerwo mu itangazamakuru ryako biratinda!Impamvu nta yindi rero ikaba ari uko Agatsiko kagize ubwoba kabonye uru rubuga rutangiye kugezaho abanyarwanda ukuri kw’ibibera iwabo, kandi bigakorwa n’abantu bazi uko kuri banaguhagazeho, bashobora kwizerwa n’abaturage ndetse n’abanyamahanga. Ikindi cyateye ubwoba agatsiko kurushaho ni uko byagoye Agatsiko gushakira aba bagabo bashinze uru rubuga icyaha cy’inkomoko gikoreshwa mu gucecekesha no kujujubya Umuhutu aho ari hose kusi ndetse n’utaravuka! Ikibabaje rero ni uko uru rubuga rwabereye izindi mbuga Rubimburirangabo rwahagaze igitaraganya, abakunzi barwo ntibabwirwe uko byarugendekeye abantu benshi bakaba bibaza niba Padiri Tomasi Nahimana waruyoboraga ataranyonyombye akajya kwibohoreza umwanya kwa Kagame Pawulo nka Evode Uwizeyimana! Shikama yabashyiriyeho hano hasi videwo yerekeranye n’ikiganiro  Padiri Tomasi Nahimana yagiranye na Radiyo Ikondera Info muri 2014 kikaba cyari cyerekeranye n’itahuka rye ngo yiyamarize kuba Perezida wa Repubulika muri 2017. Ibiri muri iki kiganiro bishobora kudufasha kumenya aho umukandida w’Ishema mu matora ya 2017 ku ntebe yo mu Rugwiro yaba aherereye.



Ku munota wa 16:31
Ikondera: ngo urashaka kujya kwiyamamariza kuba perezida wa Repubilka?
Nahimana: kuba padiri byari bimpagije. Hari abavuga ngo abapadiri twirirwa twinywera divayi gusa. Hari abirirwa binywera divayi bakicecekera.
Umunota wa 18:02
Nahimana: Kuri 2017  Pawulo Kagame si umukandida
Umunota wa 19:02
Nahimana: Pawulo Kagame abaturage nibamutora nzabyemera
     Umunota wa 27-29
                 Ikondera : Mwavuze ko Ingabire yishoye, wowe bite ?
        Nahimana : Ni abanyamakuru babivuze. Kugenda uri wenyine nibyo  twe twabonyemo ikibazo.Mugiye muri nk’abantu 8 byaba ari byiza. Dufite imyitozo turi gukora, hari abantu bagera kuri 22 bamaze kwigaragaza. Tuzahamagara n’abandi benshi tumanukane(umonota 28). Ni inzira nziza ku bashaka kwitahira bari barabibuze( umunota wa 29)
      Umunota wa 40 :
    Ikondera : Politike yo gufatanya n’andi mashyaka ya opozisiyo ( atavuga rumwe n’Agatsiko)ndetse na FDLR
         Nahimana : Twagiramungu yatumiye amashyaka 10  twebwe ntiyadutumira.
      Umunota wa 44 -46
         Ikondera : Ese gufatanya na FDLR mu gukora politike ni icyaha ?
        Nahimana: LONI yagiye igaruka kuri FDLR, reba abantu bafungiye mu Budage bashinjwa gukorana na FDLR. Hari  ukundi kuntu FDLR ishobora gufashwa.

Shikama yongeye kwibuka ko mu mpera z’umwaka ushize, hari videwo yasohowe n’ishyaka Ishema  riyoborwa na Padiri Nahimana Tomasi igaca ku rubuga rwa Padiri Nahimana, Umuhanuzi. Iyi videwo ikaba yari irimo abayobozi b’ishyaka Ishema; buri wese yagendaga ageza kuri Pawulo Kagame ubutumwa. Mu butumwa bwatanzwe na Padiri Thomas Nahimana, yabwiye Pawulo Kagame ko mbere y’uko bamanuka ngo bandikishe ishyaka ryabo kugirango umukandida wabo ahatanire umwanya w’umukuru w’igihugu bazabanza baka kubonana na Pawulo Kagame.

«  Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, tuzaka audience mu biro byanyu mu Rugwiro mbere yuko tuza kwandikisha ishyaka ryacu »

Kwibaza Kuri Padiri Thomas Nahimana
Kuri iyi videwo iri hejuru, twabonye ko hari uguhuzagurika mu magambo ya Tomasi: rimwe aravuga ko Pawulo Kagame atari umukandida muri 2017 kuko amategeko atabimwemerera ubundi akivuguruza akavuga ko abaturage nibamutora azabyemera! Ku byerekeye Ingabire, aremeza ko Ingabire yakoze ikosa ryo kugenda wenyine ngo we afite abo bazajyana babyiyemeje, igitangaje ni uko yongera akivamo akavuga ko Ingabire yari afite abamwijeje ko bazamanukana bakagenda bamwikata buhoro buhoro kugeza yisanze amanutse wenyine; ese yigeze ateganya ko ibyabaye kuri Ingabire nawe byamubaho?Ikindi giteye kwibaza kuri uyu munyapolitiki uvuga ko ari muri Opozisiyo( abatavuga rumwe n'Agatsiko)ni uko avuga ko ashaka ko Kagame Pawulo amwakira mu Rugwiro mbere yo kwandikisha ishyaka rye!! None se Kagame Pawulo niwe ushinzwe kwandika amashyaka cyangwa Nahimana Tomasi arashaka ko bagirana amasezerano yo kwikorera amatora y'IKINAMICO  yarangira agatangaza ko atsinzwe uruhenu akamwihera umwanya mu bukegesi akirira nka ba Bamporiki, Rucagu, Bazivamo na ba Munyanya bandi ntarondoye? 

Ko anyonga itangazamakuru yihereye ho we ubwe , abaye perezida byacura iki?
Muri ibi bihe abaturage bari batangiye kubara iminsi isigaye ngo Padiri Tomasi n’Abataripfana be basesekare i Kigali, agize atya afunze ikinyamakuru cye UMUHANUZI. Nyamara uyu niwo wari umwanya mwiza wo gucisha gahunda ze muri iki kinyamakuru cye cyasomwaga na benshi mu Rwanda no hirya no hino ku isi. Umuntu rero akaba yakwibaza ubwoko bwa Demukarasi uyu munyapolitike wo mu gisekuru gishya( nouvelle génération) azanye!Itangazamakuru ryigenga niyo nkingi ya Demukarasi, niba rero anyonga urubuga rwe abantu bakundaga ku nyungu ze bwite runaka atabanje no kumenyesha ndetse ngo agishe inama abasomyi be, birerekana ko umunsi yageze mu Rugwiro ashobora kuniga itangazamakuru kurusha Pawulo Kagame kugirango agere kucyo ashaka!

Hari abemeza ko Nahimana ariho akora nka Uwizeyimana Evode.
Shikama irabibutsa ko uyu Evode yabaye umucamanza mu nkiko z’Agatsiko, akaza guhungira muri Canada. Nyuma akaza kumenyekana cyane kubera ibiganiro yagiye agirira kuri Radiyo BBC /Gahuza. Yaje gushingana ishyaka na Rukokoma Twagiramungu hamwe na Padiri Tomasi Nahimana n’abandi tutarondoye aha; iryo shyaka bakaba bararyise RDI/Rwanda Rwiza. Ntihashize igihe Kagame Pawulo atuma nyakwigendera Inyumba Aloyiziya gusenya iri shyaka. Nk’igihe cyo guhumbya, Evode yatangiye gutuka Twagiramungu ku mbuga nkoranyambaga ndetse aratandukira agera no ku yandi mashyaka ari hanze avuga ko nta politike beneyo bazi, ko bameze nk’abacuruzi ba za butike.  Nyuma yaranyonyombye ajya i Kigali Agatsiko kamuha umwanya muri Minisiteri y’Ubutabera nako y’ubucamanza karangije gahamagara itangazamakuru ngo rize rirebe urwo Abahutu bapfuye. Evode yabajijwe ibigambo yagiye ahuragura atuka Agatsiko nk’urugero akita «Agatsiko k’Amabandi yitwaje intwaro». Yarabasubije ati:

« Biriya byose navugaga byari umwanda, uzakomeza kubitekerezaho ni akazi ke!».

Ubu Evode aganje mu rukiko rw’ikirenga rwa Kagame aho yirirwa acura amategeko yo gupyinagaza rubanda rugufi yavugiraga ejo ku maradiyo mpuzamahanga. Ikindi cy’akarusho ni uko uyu Evode  ari mu bantu 5 Pawulo Kagame yashinze kudoda itegeko nshinga kugirango we n’umuryango we n’Abatutsi b’indobanure bazakomeze gutsikamira abanyarwanda kugeza Yezu agarutse !
Nta gitangaza kirimo rero niba Padiri Nahimana Tomasi baramutegetse gufunga urubuga rwe rwa loporofete(Le prophète) ndetse n’urubuga rw’ishyaka Ishema Abataripfana be batangiraga ho ibitekerezo, kugirango yerekane ko ataye inzira y’ibitekerezo akayoboka iya Bamporiki na Evode yamaganye kenshi yivuye inyuma; gufunga uru rubuga rero bikaba ari ugukora nka biriya Evode yategetswe gukora – Gutuka Twagiramungu na Opozisiyo- kugirango yerekane koko ko yumva neza amahame y’icyama cya FPR!

Kubwa Kinani kitananiye abanzi n’abagambanyi umuririmbyi yamaganye ikunda ry’amafranga rituma abantu baskya batanzitse mu kuyashaka bikaba bibangamira abanyarwanda bose muri rusange ati:
« Militant militante, inyota y’ifaranga igiye kwica ubuzima. Urajya mu minisiteri ngo uzatwandikire sha; byaba bigenze neza ngo ngiyo telefoni. Militant, Militante, inyota y'ifaranga igiye kwica ubuzima». Umuntu ahuje iyi ndirimo n’igihe tugezemo yagira ati: 

« Banyagaciro,  Banyagacirokazi, irari ry’ubutegetsi rya bamwe  riganisha ku ifaranga rigiye kwica ubuzima»

Niba Padiri Tomasi yarabonye umubonano (audience) yifuzaga kwa Kagame Pawulo akaba yaratangiye akazi muri Minisiteri mbere y’uko yerekwa itangazamakuru kugirango atangaze ko ibyo yavugaga akiri hanze byari umwanda, tumwifurije akazi keza; gusa yibuke abasomyi be yateye agahinda, kuko yagiye adasezeye! Niba akisuganya kandi ngo abone Abataripfana bahagije bazajyana i Kigali bagasaba uriya mubonano bagezeyo, azibuke ajyane abarenga 1000 ntazajyane bariya 22 avuga bonyine kuko hari imigani 2 iharawe i Kigali igira iti:
-          Ushaka Umuhutu amutuma undi
-          Utuma Abahutu agira benshi.

PADIRIOUTAI??????

Shikama ituye Padiri Nahimana Tomas n'Abataripfana be aka karirimbo



Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Shikama Uharanire ko Ukuri gusimbura Ikinyoma

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355