Kagame Pawulo n’agatsiko ke ubu bakwiye
imishwaro nyuma y’uko umwe mu binywamaraso
byoretse u Rwanda n’akarere afatiwe mu Bwongereza kuwa 20/6/2015. Ubu
Minisitiri Luwiza Mushikiwabo ari mu Bwongereza atakamba ngo barekure
ikinywamaraso Jenerali Karenzi Karake. Kagame nawe i Kigali arakoresha amanama
y’urudaca agamije gutuka no kwamagana Ubwongereza bwamwicaje mu Rugwiro.
Yibagiwe umugani w’ikinyarwanda ugira uti: « Iyo
agashungo gashize, uwahekwaga arigenza»! Uyu mugabo washyizwe ku ibere
na ba Mpatsibihugu , agacura inkumbi bareba, ntiyigeze amenya ko ibyo akora
azagira igihe bakamugarama akabyirengera wenyine. Ibyo Kagame Pawulo yakoze
n’Agatsiko ke ka FPR/APR ni ibintu bitakorwa n’umuntu ufite mu mutwe hazima;
ubusazi bwa kagame Pawulo bukaba bwari bwahanuwe na bamwe mu basirikare bakuru
ba APR/FPR uwari umutware wabo Fred Rwigema amaze kwicwa ku itariki ya
2/10/1990.
Shikama irabibutsa ko FPR yateye u Rwanda kuri 1/10/1990, Perezida Museveni wa Uganda wari uyoboye APR/FPR itera, yashyizeho Kagame Pawulo ngo ategeke
APR/RPR kuri 22/10/1990 ariko Major Bayingana na Bunyenyezi bahise banga ko
Kagame ababera umuyobozi bamunnyega bagira bati: «
wowe Pilato, urwaye ku mubiri no mutwe wayobora nde, genda ubwire Museveni
aduhe umusoda we Rushati aze adutegeke aho kuyoborwa nawe.»(soma P46)
Kagame
yaragiye arririra Museveni wahise umuha imodoka zirenga 20 na bamwe mu basoda
be bwite bo kumurinda maze aba bamajoro
twavuze hejuru bamunnyeze bicwa uwo munsi bose( Reba Icyegeranyo cya Fernando
Andreu Melles PP46-47). Umucamanza Adreu
Melles yemeza ko aha ariho havuye isubiranamo rya mbere hagati y’Abatutsi ba
FPR. Shikama yagerageje kubashakira incamake y’icyegeranyo cya Fernando Andreu
Melles, muri make iyo umaze kugisoma usanga ibyo majoro Bunyenyezi na Bayingana
bavugaga, ntaho bibeshye: igihugu cy’u Rwanda gitegekwa n’icyihebe cy’umusazi
nkuko tuzagenda tubibona muri iki cyegeranyo.
Icyegeranyo
cy’umucamanza wa Esipanye( igihugu kiri mu Buraya, hafi y’Ubufaransa)
kirasobanutse.
Kagame Pawulo n’Agatsiko ke bavuga ko iki
cyegeranyo kirimo ubusa, barasekeje cyane. Sinigeze mbona icyegeranyo
gisobanutse nk’iki kuva nabaho! Uyu mucamanza yafashe igihe gihagije cyo
gukusanya ibimenyetso,n’abatangabuhamya abenshi bakaba barahoze mu ngabo za
APR/FPR ubu zabaye RDF. Ndetse muri aba batangabuhamya bamwe bakoranye na
Kagame Pawulo mu Rugwiro.Muri iki cyegeranyo umucamanza Fernando Andreu Melles
aragenda avuga ubwicanyi bwakozwe, itariki bwakoreweho, abantu bwakorewe abo
aribo, abategetsi b’ingabo za Kagame babukoze n’icyo bakoresheje imirambo y’abo
bari bamaze kwica.
Muri aba batangabuhamya kandi turasangamo n’abahutu bari
intasi (zabaga muri Uganda) za FPR/APR zahuzaga bamwe mu ngabo za FAR na FPR
mbere y’uko iza koreka imbaga mu Rwanda no mu karere kuri 1/10/1990. U Rwanda ruzashira ba Mashira
ntiruzashira ba Rucagu na Bazivamo! Uyu mugabo ngo ntiyari azi ko
ubugambanyi bwe buzatuma hameneka amaraso mu Rwanda . Muri iki cyegeranyo kandi
harimo n’ubuhamya bw’abazungu bayoboraga imiryango mpuzamahanga itandukanye yo
kurengera ikiremwa muntu; hakaba harimo na bwana Ndagijimana Yohana Mariya
Viyane wari Ambasaderi mu Bufaransa bahanura indege ya Kinani, Inkotanyi zimaze
kwicara mu Rugwiro zahise zimugira minisitiri w’ububanyi n’amahanga ariko
azitarutsa nta n’amezi yari yamarana nazo ahungira mu gihugu cy’Ubbufaransa aho
ari kugeza n’ubu.
Icyegeranyo kivuga ko FPR itera, umugambi wayo
wari uwo gutsemba Abahutu maze igihugu kigasigara gituwe n’Abatutsi gusa,
igakomeza no mu karere k’ibiyaga bigari igatezayo umutekano muke wagombaga
kuyigeza ku mabuye y’agciro ya rebubulika iharanira Demokarasi ya Congo, icyo
gihe yitwaga Zaire. Uru rwango Kagame
Pawulo na FPR bari bafitiye Abahutu kugeza n’ubu rukigeretse, turusanga mu
mvugo zakoreshwaga ku buryo buzimije iyo babaga bagiye gutsemba Abahutu i
Bunaka. Zimwe muri izi mvugo ni: GUKUBURA, na SCREENING, abazi igifaransa Screening
ni DEPISTAGE , ijambo rikoreshwa cyane cyane mu buvuzi iyo hari
gahunda zo kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo nka SIDA, kanseri y’umura,
n’izindi.
Iki cyegeranyo kitwereka kandi ko ikibazo kiri
mu Rwanda ubu , aho umututsi ahabwa umwanya runaka biturutse aho yakuriye, ubu
kuba warakuriye muri Uganda bikaba bifatwa kurusha impamyabumenyi y’ikirenga
Dogitora; iki kibazo ngo cyatangiye FPR igitera aho umututsi wese yafatwaga
nk’umuntu muzima(Positive, soma Pozitive), bikaba bivuga ko Umuhutu atari
umuntu yagombaga kwicwa nkuko byakozwe muri gahunda yiswe GUKUBURA yatangijwe
na FPR/APR kuri 14/3/1994 yari igamije
gutsemba icyitwa umuhutu mu Mutara, Byumba na Kibungo. Abatutsi rero nabo
ntibareshyaga kuko bari mo ibice
bikurikra:
1.
Positive1: abasoda ba FPR baturuka Uganda, nibo
bari benshi kandi bafashwe neza.
2.
Positive2:
Abasoda baturutse muri Tanzania
3.
Positive
3: abasoda baturutse mu Burundi
4.
Positive
4: abasoda baturutse muri zaire
5.
Positve
5: abasoda baturutse mu Rwanda aba ngo bari basuzuguritse bitandukanye n’ibyo
bari bizejwe igihe basangaga FPR ku bwinshi. Ariko ngo bakoreshejwe mu Rwanda
mu nyungu za FPR, ibi n’ibyemejwe n’abatangabuhamya 2 b’Abatutsi bahoze bari mu ngabo za APR/FPR
Ingamba zafashwe na FPR/APR kugirango bagere
ku butegetsi ( PP61-62)
( Nimuzisoma neza murasanga arizo FPR na Kagame
bariho bakoresha mu Burundi ubu)
1 Urugamba rwa gisirikare
- Gushyiraho abakada bo gusobanura ingengabitekerezo ya FPR kugirango Abatutsi bakijijinganya bayiyoboke.
- Gushyiraho udutsiko tw’abantu bari hagati ya 6-10 bahawe amahugurwa ya gisirikare adasanzwe kugirango bakore iterabwoba hirya no hino mu Rwanda, babibe akavuyo kugirango bigaragare ko igihugu cyananiranye kukiyobora.
- Gucengeza udutsiko tw’abasoda hirya no hino mu gihugu bashinzwe guhisha intwaro hategerejwe umunsi ntarengwa wo kugaba ibitero. Umusirikare wahaye ubuhamya Melles yemeza ko igihe Abahutu bari barangamiye Amasezerano y’arusha, FPR yo yariho yitegura gufata ubutegetsi ikaba yarahise ihisha hirya no hino mu Rwanda itwaro zirenga toni 500!!
Urugamba rwa Politike
- Kwangisha
abanyarwanda n’amahanga ubutegetsi bwa perezida Habyarimana Yuvenali n’ishyaka
rye rya MRND.
- Kwica Abahutu , cyane cyane abayobozi , bikajya kuri Perezida Habyarimana
Yuvenali.
- Gukangura urwango hagati y’Abahutu n’Abatutsi(ndlr: reba inyandiko FPR
yanditse ikayitirira Rucagu nawe akabyemera ikajya mu kinyamakuru Kangura, Rucagu
akaba abigendera ho n’uyu munsi )
v -Gushaka Umuhutu w’icyamamare
ushyirwa ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka n’igisirikare kugirango FPR yerekane
yo ko itavangura( Ndlr: Kanyarengwe).
- - Gucengera amashyaka yose
n’amashyirahamwe y’urubyiruko( Ndlr: Kajuga,Nterahamwe), hari aho Melles avuga
ko gushinga INTERAHMWE byashimishije FPR cyane kuko yahise izikoresha mu nyungu
zayo( Ndlr: abibaza uwo umututsi Kajuga Robert yakoreraga babonye igisubizo)
v - Gusebya kiliziya gatolika yigisha
ko abantu bareshya, yagize uruhare mu kwigisha rubanda nyamwinshi(Ndlr:
Abahutu).
- - Kwica abapadiri b’Abahutu
- - Gutera ubwoba Abamisiyoneri
n’abihaye Imana b’abanyamahanga kugirango bave mu Rwanda.
- - Kwica abamisiyoneri bashaje bazi
amateka y’u Rwanda ba nyirabayazana bo kwamburwa ubutegetsi ku Batutsi bari
bamaranye imyaka amagana.
- - Gutera ubwoba ingabo z’amahanga no
kwigarurira MINUAR
Ingamba za Dipolomasi( Ububanyi
n’ubusabane n’amahanga)
Ø Gucengera abahagarariye ibihugu
byabo mu Rwanda ngo bajye bamira bunguri ibyo abakada batekerereza FPR
babatamika,
Ø Kumenyesha aba bahagarariye
ibihugu byabo ubwicanyi bwose bwakozwe na APR/FPR bikitirirwa Abahezanguni
b’INTERAHAMWE.
Ø Gushyiraho radiyo ihamagarira
Abatutsi kwanga Abahutu urunuka, kuzamura ibibazo by’uturere n’inzangano mu
mashyaka ya Politike mu Rwanda.
Iyi radiyo Yiswe Muhabura ikaba yari iyobowe n’umututsi
w’umuhezanguni wiyitaga Komanda Shabani ariko izana rye ry’ukuri ni Major
Rutayisire Wilson. Iyi radiyo ngo niyo yatumye havuka indi ikora nkayo ivugira
Abahutu yitwa RTLM!
Niba musomye izi ngamba FPR yakoreshaga muri
1990 murasanga 100% ari zo iriho ikoresha mu Burundi uyu munsi wa none. Ubutaha
tuzabagezaho noneho ku buryo burambuye ku bwucanyi bwakozwe na FPR kugirago
igere mu Rugwiro aho yicaye ku ntebe y’ikinyoma. Tuzabanza tuganire uko kwica Perezida
Habyarimana Yuvenali byateguwe n’uko byashyizwe mu bikorwa. Ibi tuzajya
tubisangira mucyo twise UDUSAJYA tujya kumera nk’Ibyahishuwe
mumenyereye; tuzajya turira ariko tunaseke gato.Utu DUSAJYA tuzibanda kuri iki cyegeranyo cya Fernando Andreu Melles
ariko hari n’udutendo FPR yakoze inagikora tuzajya tutwibagiza gato amarorerwa
ari muri iki cyegeranyo, tugatwenga mbere y’uko dukomeza. UDUSAJYA tuzajya duca
ku rubuga rushaje www.shikamaye.blogspot.no hamwe n’INYANDIKO ZO MU BUBIKO.
NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Shikama Uharanire ko Ukuri gusimbura Ikinyoma.
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355