Iyi nyandiko yahise kuri Shikama bwa mbere kuri 12/01/2014
Aho Imana dusenga niyo nawe usenga? |
Nyuma y’iminsi irenga ukwezi kagame atagaragara kubera itsindwa uruhenu ry’ingabo ze mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo n’iyicwa rya Colonel Patrick karegeya, muri iki gitondo cyo ku cyumweru taliki 12 Mutarama 2014 yongeye kugaragara mu ruhame.
Nk’uko bijya bigenda FPR yahimbye amasengesho ngo yo gusengera igihugu ariko abasenga batihana kuko ikibazo u rwanda rufite atari abasenga nabi cyangwa abasenga amasengesho makeya ahubwo ari ikibazo cy’abishushanya basenga ariko badahinduka mu mitima yabo.
Muri iki gitondo Perezida Kagame yitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu yabereye muri Kigali Serenba Hotel. Mu nyigisho yatanzwe na pasiteri Antoine RUTAYISIRE ukomoka ku Gikongoro akaba ari n’umuutsi warokotse, nta kidasanzwe yavuze kuko nyine nk’umuntu wize ujijutse kandi uzi ubwenge cyane azineza aho u Rwanda rugeze.
Kagame yagaragaje ubwoba bwinshi no gushoza intambara : Mu ijambo rirerire cyane, mu mvugo igaragaramo ubwoba n’igishyika cyinshi rimwe na rimwe no guteshaguzwa (Lapsus) Kagame yavugiye muri Kigali Serena Hotel yagaragaje ubwoba bukomeye ndetse kandi mu mvugo ye humvikanyem no kongera kuba gashozantambara.
Kagame yagize ati : « Ururimi rubi, amagambo mabi, ibitekerezo bibi nibyo bituma abantu bafata imbunda bakarasana”. Yakomeje avuga ko kwifuriza abantu inabi bikugaruka. Ntawe ukwiye kugira isoni zo kurinda ibyiza imana yahaye u rwanda. Kagame yavuze ko yasinyiye guhangana.
Kagame kandi yavuze ko igihe bamutoraga kuri sitadi bakamurahiza burya bamurahizaga ngo ahangane. Niba uriya wundi ashaka kubikora mu nyungu ze bwite, njye nabuzwa n’iki guhangana nawe?
Kagamekandi yagize ati : Mu mateka mabi twagize ibyago ariko twagize n’amasomo kandi tubikoresha mu murongo w’ibyo Imana yaturemeye . Ati : Ugambanira u Rwanda n’ukiriho bizamugaruka kuko u rwanda ntawarugambanira ngo agire amahoro kuko ari u Rwanda rw’imana n’abanyarwanda.
Musenyeri RWAJE Onesphore wasengeye gutandukana basoje ayo masengesho yo kwifotoza muri Kigali Serena Hotel nawe ati : ……..Turagushimira abayobozi waduhaye, ukabaha ubwenge (wisdom) n’ubushobozi kandi turagushimira uburyo ubakoresha kugira ngo bayobore kandi bateze imbere iki gihugu.
Yakomeje gusenga agira ati mana, tugushimiye iterambere ry’u rwanda rishingiye kuguha umuntu agaciro, mwami duhere igihugu amahoro, mana abatadushakira ibyiza twe tubibashakire….Amina.
Ibitekerezo bibyara intambara : abahanga mu kuyobora abantu bemeza ko umuyobozi uhora aririmba intambara mu mbwirwaruhame ze burya ngo aba atinya intambara kandi aba ari umunyabwoba.
Mu mvugo y’uyu munsi Kagame nawe yunze mu rya Mushikiwabo mu mvugo iziguye yemeza ko ariwe wishe colonel Karegeya agahindura Leah umupfakazi akanagira imfubyi abana b’uwo basangiye akabisi n’agahiye ariwe nyakwigendera colonel Patrick KAREGEYA. Imana imwakire mu bayo aruhukire mu mahoro!
Muri uko gusenga ariko njyewe hari ikibazo mpora nibaza kandi cyaburiwe igisubizo. Ubundi umuntu asenga ngo yiyunge n’imana na mugenzi we. Kandi Kagame azi neza ko ikibazo mu Rwanda gihari atari Imana yabuze ahubwo habuze kubwizanya ukuri kuko iteka ryose uzahana bamwe abandi bagakomeza gusengera ku mifunzo y’ibyaha byibasiye abanyarwanda nta mahoro ashobora kuboneka mu Rwanda.
Umucuri wa Guverinoma ya Kigali muri Penetensiya : Mu mvugo yumvikanagamo akababaro n’agahinda kenshi ndetse no guteshaguzwa nk’uko nabivuze, Kagame byumvikanaga neza ko azi aho ibibazo bigejeje Urwanda. Ntacyo yigeze avuga ku mpuruza abanyagoma bamushururije ko yashizemo umwuka kandi nyamara akiriho.
Kuba yibeshya akavuga Imana mu kanwa ke kandi kuva yagera ku butegetsi nta kintu na kimwe yigeze akora kiyihesha icyubahiro n’ikuzo mbona ari ukwibeshya gukabije kuko aba arushaho kwibabariza umutimanama wo utajya wibeshya ku makosa n’ibyaha bya nyirawo.
Impamvu mvuze ko ari umucuri wa Guverinoma ya kigali ni ukubera ko bajya mu masengesho bakayanyuza kuri radio y’igihugu ariko ntibavuge bati twatuye ibyaha byacu mutubabarire nibura go umuturage yumve ko bahindutse mu mikorere.
BAZIGUKETA F.
shikamaye.blogspot.no
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355