Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 9/05/2014
Warren Christopher |
Muri iyi myaka irenga 20 FPR imaze ku ntebe y’ikinyoma yakoresheje uburyo bwose bushoboka kugirango ikinyoma yubakiyeho politike yayo gihinduke ukuri. Ngizo za filimu zatwaye akayabo zagiye zitegurwa na Leta zigashyirwamo n’abakinnyi mpuzamahanga, abanyamahanga bahawe akayabo k’amafranga ngo bandike ibitabo ku murongo bahawe na FPR, ibinyamakuru mpuzamahanga byagiye bihabwa akayabo ngo bitangaze amakuru abogamye, ingendo z’abategetsi zo kujya gusinziriza amahanga, n’ibindi bikorwa by’urukozasoni ntakwandika hano.
Nkuko intego ya Shikama ari uguharanira ko
ukuri gusimbura kiriya kinyoma cya FPR na Kagame, ijisho ryayo ntirigoheka n’amazuru
yayo ntasiba guhunahuna ahantu hose
ukuri kwaba kwihishe ngo kuze guhabwe intebe maze abanyarwanda batunge
batunganirwe. Ni muri urwo rwego, iki
cyumweru urubuga rwanyu Shikama
ruzabagezaho zimwe mu nyandiko zo mu rwego rwa fakise(Fax), abari
bahagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Kigali bagiye boherereza Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’igihugu
cyabo mbere y’ihanurwa ry’indege ya Kinani
kuri 6/4/1994. Inyandiko turi bubagezeho none yiswe: «Demukarasi/
imiyoborere n’inkunga ijya mu ngengo y’Imari ya Leta y’u Rwanda»
iyi Ambasade ikaba yarayikoze ifatanyije n’ikigo cy’Amerika gishinzwe iterambere
mpuzamahanga, ishami ryayo ry’i Kigali. Iyi Fakise iri mu rurimi rw’icyongereza
ariko tukaba twagerageje kuyikacanga maze tubashyirira iby’ingenzi byayo mu
kinyarwanda(inyandiko zombi murazisanga hasi aha: iy’umwimerere n’ibyo twabakacangiye)
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni igihugu cy’igihangange
umuntu avuze ko aricyo kiyobora isi ataba yibeshye. Abantu benshi bemeza ( bibeshya cyangwa bari mu kuri) ko Leta Zunze
ubumwe z’Amerika zifite uruhare rugaragara mu kaga abanyarwanda barimo kuva
muri 1990 kugeza ubu. Ibi bakaba babishingira ku nkunga iki gihugu giha Leta ya
FPR kuva muri 1990.
Mu gucukumbura izi nyandiko , ntabwo Shikama
igamije kwerekana ukuri ku bivugwa kuri ruriya ruhare rw’amerika mu kaga
turimo, ahubwo ibyo SHIKAMA irangaje
imbere ni ibi:
- Guha urubyiruko rwari rutaravuka amahirwe yo kumenya ukuri ruhereye uko Somambike w’akadasaza wa FPR asesengura ubwe uko ibintu byari bimeze mbere ya 1994,rukagereranya n’ibyo rwigishwa na FPR maze rukivumburira ukuri.
- Guha amahirwe abiyita abanyepolitike batavuga rumwe na Leta y’Agatsiko ka Kagame gusesengura no gushungura uko politike yari yifashe kuva muri 1990 kugeza 1994 bakamenya amakosa FPR yakoresheje abanyepolitike b’icyo gihe kugirango igere ku butegetsi budasangiwe, maze hagafatwa ingamba ziboneye zo guhangana na politike ya ruvumwa( yica,iroga, isahura, iryanisha amoko n’amadini) ya FPR n’Agatsiko.
- Kwereka FPR ko ubwicanyi n’andi manyanga yagiye ikorera abanyarwanda kuva muri 1990 byose bizajya hanze kandi ababikoze bakabihanirwa. Ni igihe gusa, ntawe uzahemukira abanyarwanda ngo abikire.
- Guha amahirwe abanyarwanda yo gushakira ibisubizo ibibazo bikurikira:
Warren Christopher USA secretary of State : 20/1/1993-17/1/1997 |
- · Ni ukubera iki USA zari zizi ko FPR iriho yica abanyepolitike mbere ya 1994, yicisha amabombe abasivile, ikora ibikorwa by’iterabwoba mu gihugu, ishimuta abanyarwanda ibajyana Uganda, zikarenga zigashyira ku butegetsi muri 1994 abantu bashinjwa ibi byaha mpuzamahanga byibasiraga inyoko-muntu?
- · Ni ukubera iki USA zarwanye zigaramye ngo hajyeho urukiko rwa Arusha rwagombaga kuburanisha abagize uruhare bose muri jenoside nyarwanda, ariko zikanga ko abambari ba FPR nabo bagezwa muri urwo rukiko kandi ubwazo zariyemereye ( reba Fakise) ko FPR yakoraga ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyoko-muntu na mbere y’iyi jenoside, nabyo byagombaga kuburanishwa na ruriya rukiko, bityo FPR nayo ikaba yaragombaga kugezwa Arusha ?
- · Ni ukubera iki USA zashishikajwe cyane no guhanagura FDLR mu mateka , gushakisha uruhindu abo Kagame na FPR babaga bazitungiye agatoki zigahita zitanga n’ikiguzi k’uzabafata cya miliyoni eshanu z’amadolari, ariko zikaba zidahangayikishijwe n’abantu bakomeje kwicwa na FPR, Gushimutirwa mu bihugu by’amahanga nayo bakajyanwa mu Rwanda, ihigwa bukware ry’abahunze FPR no guhungabanya umutekano mu baturanyi: RDCongo, Burundi na Tanzania ?
- · Ni kuki umukuru w’abicanyi Kagame asigaye asa n’uwibera muri USA aho kuba mu gihugu cye ngo agikorere, mu gihe USA zizi ko uyu mutegetsi yahawe akato mpuzamahanga ( uburaya, cananda n’ahandi) kubera Politiki ye ishingiye mu kwica no gusahura?
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku kuri na Demukarasi (SKUD)
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku kuri na Demukarasi (SKUD)
_______IMIGEREKA______________________________________________________________
1. inyandiko ya Ambasade ya USA i Kigali igenewe Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa USA i Washington DC ( ikacanzwe mu kinyarwanda)
Inyandiko ya
Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika i Kigali igenewe Minisitiri w’Ububanyi
n’Amahanga wa USA i Washington yo kuri
25/3/1993
Ibirimo: Demukarasi/ imiyoborere n’inkunga ijya muri ngengo y’Imari ya Leta y’u
Rwanda.
1.
iki ni icyegeranyo cyakozwe ku
bufatanye bwa Leta (USA) n’ikigo cy’
Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga(USAID)
-U Rwanda rwateye intambwe
ishimishije muri Demukarasi. Kimwe cya kabiri cya za Mininsiteri zagiye ku
batavuga rumwe na Leta ya Habyarimana. Ingufu z’Ubutegetsi zavuye mu maboko ya Perezida Habyarimana Yuvenali
zijya mu maboko ya Minisitiri w’intebe.
- Amasezerano y’amahoro na FPR ari
hafi gushyirwaho umukono . Abayobozi bagaragayeho politiki yo guhembera
umwiryane n’intugunda bishingiye ku moko barahagaritswe ubu bakaba bari hafi
gusimburwa.
- Amashyaka arakora mu bwisanzure
nta nkomyi.
2. Itangazamakuru ryigenga rirakura buri munsi
-U Rwanda
rufite itangazamakuru ryigenga riri mu maboko y’abikorera ku giti cyabo kuva
muri 1933, umwaka ikinyamakuru Kinyamateka kiyoborwa na Kiliziya Gaturika
cyavutseho.
- Nyuma
y’ishyirwaho ry’Itegeko-nshinga muri Kamena 1991 ryemera politiki ishingiye ku
mashyaka menshi, ubu hari ibinyamakuru bigera kuri mirongo itandatu(60) mu
Rwanda. Bigitangira byageraga byose
hamwe kuri magana abiri, ariko ubu mirongo itatu gusa nibyo bicapishwa ku buryo
buhoraho.
- Hari
amacapiro menshi ku buryo umuntu ahitamo iryo ashaka( peji 5).
- Nta
munyamakuru ushobora gufungwa mbere
y’uko ajyezwa imbere y’ubutabera agahamwa n’icyaha.
3. Uburenganzira bwo kujya mu mashyirahamwe
- Kuva itegeko-nshinga ryo muri
1991 ryafungura urubuga rwa politiki mu Rwanda, Sosiyete sivile yagiye ikura
iniyubaka ku buryo bugaragara. Itegeko-nshinga
ryo mu Rwanda riteganya uburenganzira bwo kwishyira hamwe no gukora
amanama.
- Iri tegeko-nshinga ryemera kandi imyigaragambyo, imyiyereko no guteranira ahantu rusange
- Nkuko rinateganya uko amashyaka
yandikwa: Minisitri w’ubutegetsi bw’igihugu agomba kwandika amashyaka abyifuza.
4. Amashyaka ya Politike( Peji
5)
-Muri Nyakanga 1991, hashyizweho
itegeko rigenga politike y’amashyaka menshi , rishyira mu bikorwa politike
y’amashyaka menshi mu Rwanda igenwa n’itegeko-nshiga ryo muri 1991, ryemerera
abantu 30 cyangwa barenga kwaka kwemerwa na Leta y’u Rwanda nk’ishyaka rya
politiki.
- Kugeza ubu amashyaka agera kuri
cumi n’atandatu ( 16) amaze kwandikwa kandi arakora politike mu gihugu nta
nkomyi.
- Nubwo urubyiruko rushyigikiye
amashyaka anyuranye rukomokamo rwagiye rusubiranamo, hakabonekamo inkomere n’impfu, ntabwo Leta yigeze
ibuza amashyaka gukora . Biturutse ku bitero bya FPR byo muri Gashyantare 1993,
Leta ya Habyarimana Juvenal yabujije za mitingi z’amashyaka ariko abatavuga
rumwe nawe barabirwanyije usibye ko kugeza ubu ntawe urarenga kuri ayo
mabwiriza. ( Peji 7).
5. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
- Imiryango iharanira
uburenganzira bwa muntu ubu igera kuri
itanu(5) irakora neza ibikorwa
by’ubugenzuzi no gutanga serivisi z’ubuvugizi muri 1992, ibikorwa byayo ni
akataraboneka.
- Yishyize hamwe cyangwa buri wose
ku giti cyawo, iyi miryango yagiye ikora amatohoza ku mwiryane ushingiye ku moko, umwiryane ushingiye ku
mashyaka, n’ibindi bikorwa by’urugomo bibangamira uburenganzira bwa muntu.
-Muby’ukuri, imiryango iharanira
uburenganzira bwa muntu yubatse ubwumvikane hagati yayo na Leta y’inziba-cyuho
ishingiye ku mashyaka menshi.
6. Ingaga z’abakozi
- Urugaga rusange rw’abakozi CESTRAR
rurigenga. Ntabwo rukigendera ku mabwiriza y’ishyaka rya MRND kuva muri 1991. Ariko hari n’izindi ngaga
enye(4) zemewe na Guverinema zimaze imyaka ibiri zikora. Itegeko-nshinga
ryemera imyigaragambyo hagarika-kazi.
7. Uburenganzira bwa muntu( Peji12)
-Muri 1992, mu Rwanda habayeho
kwiyongera ku buryo bugaragara uburenganzira
bwo kuvuga icyo ushaka, uburenganzira bwo gukora za mitingi n’uburenganzira bwo
kujya mu mashyirahamwe. Ibi byatumye
sosiyete sivile yiyubaka igira n’ingufu.
- Ariko kubura imirwano kwa FPR
byo muri Gashyantare 1993, byatumye umubare w’abavanywe mu byabo uva kuri
350,000 ukagera kuri miliyoni imwe ( 1,000,000) byagize ingaruka kuri biriya
bivuzwe hejuru.
-
Hejuru y’ukwiyongera kw’abavanywe mu byabo, no mu duce tutarangwamo
intambara ibikorwa bya politike byagiye irudubi, hari uguturika kwa za bombe
n’uduteroshuma tw’abantu bitwaje intwaro, ibi bikaba byarahungabanyije
umutekano mu gihugu cy’u Rwanda muri rusange.
- ibyegeranyo by’iyicwa ry’abantu bategejejwe
mu butabera, iyicarubozo, ishimutwa, ifungwa ridakurikije amategeko n’ikubitwa
ry’imfungwa bisa n’ibyarangiye kuva aho hagiriyeho Guverinema ihuriweho
n’amashyaka menshi muri 1992.
- Ariko kuva FPR yakubura imirwano
muri Gashyantare 1993, ubwicanyi bwongeye kwigaragaza mu Rwanda. Abantu
bashyigikiye MRND baricwa tutaretse na bamwe mu batutsi bashinjwa gukorana na
FPR.
-
Interahamwe zirashinjwa kuba zarishe abatutsi mu Bigogwe.
- Kuva FPR yubura imirwano muri Gashyantare 1993,
ni Nyirabayazana w’ inkomere zitabarika, abakuwe mu byabo bagera kuri miliyoni
imwe b’abasivile, ubwicanyi bwateguwe kandi bwibasira abantu bari ku rutonde
rwateguwe na FPR, gushimuta abasivile bajyanwa muri Uganda, birashoboka ko
ikora n’ibikorwa by’ubusahuzi. Ntabwo
dushobora kwemeza ubwicanyi buvugwa ko FPR yica abasivile benshi yakoranyije mu
manama.(Peji 12)
- Komisiyo mpuzamahanga yigenga
yatumijwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, yakoze
amatohoza kuri iyi ntambara imaze imyaka 2 mu Rwanda( 1990,1991, na 1993). Aya
matohoza akaba yarafashe ibyumweru bitatu.
- Aya matohoza yagaragaje ko
habayeho impfu z’abantu bagera ku bihumbi bibiri(2000) by’abasivile, ibisoda,
n’abasivile bakaba barazigizemo uruhare, hakaba hatungwa agatoki by’umwihariko
FPR na MRND. ( Peji 13)
8. Ikoreshwa ry’imari ku buryo busobanutse kandi neza
- Miinisitiri w’Imari yatweretse
amakonti yose nkuko USAID yabimusabaga; ntiyigeze ajijinganya.Byagaragaye ko
mbere y’intambara, igisirikare cyahabwaga 2% by’ingengo y’imari naho kuva
intambara yaduka, icyo gisoda gihabwa 7% ku ngengo y’imari.
- Nyuma y’ibitero bya FPR byo muri
Gashyantare 1993, byabaye ngombwa ko Guverinema yongera miliyaridi 20
z’amafranga y’u Rwanda ku bikorwa bya
gisirikare, na miliyaridi 20 z’amafranga y’u Rwanda yo gufasha abakuwe mu byabo
n’intambara.
9. Amatariki y’amatora ntivugwaho rumwe n’abo bireba
- Ishyaka
rya MRND ririfuza amatora mu bihe bya vuba, ariko amashyaka atavuga rumwe
na MRND na FPR bakaba bifuza ko amatariki yakwigizwayo kugirango bitegure
bihagije.
10. Ubutabera
Kugeza ubu biragaragara ko
abacamanza benshi bo hejuru
bagishyirwaho na MRND. Nubwo bamwe mu bari basanzwe mu bucamanza bagaragaje ko
bari mu mashyaka atavuga rumwe na MRND, biragaragara ko ubucamanza bukigendera
ku matwara ya MRND.
Umwanzuro: amahoro n’ejo hazaza
heza h’u Rwanda, bizava mu ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano y’Arusha.
________________________________________________________________________
2. inyandiko ya Ambasade ya USA i Kigali igenewe Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa USA i Washington DC ( umwimerere)
2. inyandiko ya Ambasade ya USA i Kigali igenewe Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa USA i Washington DC ( umwimerere)
inyandiko ya Ambasade ya USA igenewe Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa USA yo muri 1993
___________________________________________________________________________
3. Inyandiko yasotse ku rubuga salem-news.com rushobora kuba rwandikirwa muri ISRAEL ivuga ko USA ziyoborwa n'Agatsiko .
Ralph E Stone Salem-News.com
When the economic elites want something, it tends to happen, and if they don’t want something, it tends not to happen.
(SAN FRANCISCO) - America is no longer a democracy, according to a new joint university study. Instead, it has evolved into an oligarchy dominated by moneyed special interests.
The study, entitled "Testing Theories of American Politics: Elites, Interest Groups, and Average Citizens" by Martin Gilens of Princeton University and Benjamin Page of Northwestern University, concludes that ordinary citizens have effectively lost their say over public policy. Thus, America now resembles an “economic elite domination” or a form of government in which the wealthy economic elite (less than 1 percent of the population) has near exclusive control over policy-making decisions.
“The central point that emerges from our research is that economic elites and organized groups representing business interests have substantial independent impacts on U.S. government policy, while mass-based interest groups and average citizens have little or no independent influence,” the authors state. “Our findings indicate, the majority does not rule – at least not in the causal sense of actually determining policy outcomes. When a majority of citizens disagrees with economic elites and/or with organized interests, they generally lose. Moreover, because of the strong status quo bias built into the U.S. political system, even when fairly large majorities of Americans favor policy change, they generally do not get it.”
In other words, when the economic elites want something, it tends to happen, and if they don’ t want something, it tends not to happen. In effect, the elite class wields veto power over maintaining a “status quo bias” to guarantee a long life of oligarchical control which began to emerge during the Reagan administration.
The data under scrutiny in the study was from 1981-2002. Imagine how much worse things have gotten since the 2008 financial crisis. The study found that even when 80 percent of the population favored a particular public policy change, it was only instituted 43 percent of the time. We saw this with the bank bailout in 2008, when Americans across the board were opposed to it, but Congress passed the Troubled Asset Relief Program (TARP) anyway.
The study’s conclusions should not be a surprise to anyone who has been paying attention. So why should we care? We should care for at least two reasons: First, there is a certain influential segment of the population which requires empirical evidence and academic studies before they will accept uncomfortable truths. Second, the study may actually prove helpful in making the case for publicly funded elections and other campaign and lobbying reforms.
The late George Carlin was one of the first luminaries to shine a light on political elitism in America, famously stating that America’s political class is a“big club, and you ain’t in it.”
Source:
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355