Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 17/12/2013
Ku
wa gatandatu taliki ya 7 Ukuboza 2013 nibwo ku Kimihurura mu ngoro inteko
ishinga amategeko ikoreramo habereye umuhango wo gusoza ingirwa-nama ya 11
y’igihugu y’umushyikirano yari iyobowe na Perezida KAGAME Paul.
Umusore
uri mu kigero cy’imyaka nka 26 wari uherereye mu Karere ka Ngoma-Kibungo,
hakoreshejwe uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga bwitwa video conference
yabajije ikibazo kigira kiti :
“Muri gahunda ya ndi umunyarwanda abaturage
bazasaba imbabazi nibamara kubabarirwa bizaba birangiye cyangwa bazajyanwa no
mu nkiko bacirwe imanza?”
Iki
kibazo nkeka ko n’abari bari aho inama yabereye bakibazaga n’ubwo ntawari
kugihingutsa. Mu gusubiza uwo musore w’umunyarwanda, ikibazo cyahawe Musenyeri
John RUCYAHANA perezida wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ari nawe
wari umaze gutanga ikiganiro kirambuye kuri gahunda ya ndi umunyarwanda.
Musenyeri Rucyahana nshimira cyane kuko yavugishije ukuri, yavuze ko intambwe ya mbere
ari ugusaba imbabazi hakazakurikiraho kujyanwa mu bucamanza kubazaba basabye
imbabazi. Iyi mvugo ya Muzehe Musenyeri Rucyahana niyo itumye mpa iyi nyandiko umutwe
uteye utya.
Kugira
ngo ubutumwa nshaka gutanga muri iyi nyandiko bwumvikane neza, ngiye kubibutsa
umugani mugenurano witwa mutima muke wo mu rutiba. Muri uwo
mugani, umwanditsi wawuharaze akaba umuhanga kabuhariwe mu Kinyarwanda yavuze
ko umnsi umwe imbwa yazindutse ishyira nzira ijya gushaka ubuhake ku ngwe
(ingwe).
Ingwe
yayihaye ikiraka cyo kuzajya iyirerera abana hanyuma ariko iyibwira ko
itayishira amakenga kuko izi neza ko imbwa zikunda amagufwa maze niko kuyibwira
iti : Ko imbwa mukunda amagufwa kandi nkaba ntabishaka uzayirinda? Imbwa yemera
ubuhake kandi yiyemeza kutazahirahira ngo ijye kuguguna amagufwa.
Imbwa
ibonye uwo twakwita shebuja ari yo ngwe igiye guhiga yarasohotse ijya aho
babagiraga iguguna igufwa ikimanyu cyaryo cyirataruka kiragenda cyica icyana cya
mbere cy’ingwe ubwo ibibwana byayo bigabanukaho kimwe bikomeza bityo kugeza
ubwo imbwa yananiwe kureka ingeso bigapfa hagasigara ikibwana kimwe.
Umwanditsi
avuga ko imbwa yaje konkesha icyo kibwana yagisubizayo ikakirutsa kugira ngo
ikigarure mbese inshuro zingana n’umubare w’ibibwana by’ingwe bityo ingwe
ikishima ngo abana bayo barezwe neza na nyarubwana naho byahe byokajya!!!
Ku
munsi nakwita uwa mbuze uko ngira imbwa yasubiye guhunahuna aho babagiye
biyanga munda iguguna igufwa ikimanyu cyaryo kiragenda cyivugana umwana w’ingwe
wari usigaye urapfa. Kubera ko imbwa yari izi itegeko yishe yahise ifata
iy’ubuhingiro maze mu kabwibwi ingwe ikutse umuhigo ihamagaza ibyana ngo byonke
iraheba, hiyina mu cyumba byararagamwo ibura na kimwe.
Umwanditsi
akomeza avuga ko iyo mbwa yahungiye mu rugo rw’umupfumu akayihisha mu mutiba.
Mu gihe yari amaze kuyipfurika mu mutiba ingwe nayo yari imaze kuhasesekara
kubera guhura aho yanyuze aribyo twita flair mu gifaransa. Ingwe yahise ibaza uwo
mupfumu uko yazivugana iyo nyagwa y’imbwa yayihekuye.
Umupfumu
yafashe inzuzi ze azitamika impinga ye maze araziragura karahava. Yabwiye ingwe
ati : Uzayitsinda ku mayezi (ibisigazwa by’inyama zabazwe ku matungo yo mu
rugo) ku munsi bazaba babaze inka hano munsi y’urugo, maze umupfumu arakomeza
ageze hagati asa n’ucira isiri iyo nyagwa y’imbwa ari nayo mutima muke yo
kanyagwa agira ati: “Aho urabe wumva mutima muke wo mu rutiba”.
Umupfumu
akomeje kuvuga mutima muke wo mu rutiba ingwe yagize amakenga ibaza uwo mupfumu
iti: Ariko mutima muke wo mu rutiba wakomeje kuvuga ni nde? Umupfumu ati ni izi
nzuzi zanjye ndimo kubwira. Ibi akaba yarabibwiye ingwe ayibeshya kuko yaciraga
amarenga iyo mbwa yari ku mwobo w’urupfu.
Ingwe
imaze gutaha, umupfumu yavanye iyo mbwa mu mutima arayibwira ati: Rero wumvise
ko baje hano kukuraguriza ngo bazaguhitane none uzirinde kujya aho babagiye
kuko nuhagera ingwe yaje hano yarakaye izahagutsinda nta kabuza. Bwarakeye
barabaga imbwa biyanga mu nda ijya guhunahuna amayezi maze ingwe irayihatsinda
izize kutumva kwayo na wa mutima muhanano utajya wuzura igituza.
Ndi
umunyarwanda nk’imbanziriza-shyano rya genocide igiye gukorerwa abahutu mu rwa
Gasabo
Ubusanzwe
sinkunda guca ibikuba no kugira ibikabyo ariko ntangajwe no kubona uyu mwandiko
nigishijwe mu mashuri abanza uhuje neza neza n’ibirimo kuba mu Rwanda muri iyi
minsi ya nyuma isoza umwaka wa 2013. Ndagira ngo mbonereho nshimire cyane
umwanditsi wahimbye uyu mugani niba akiriho. Abamuzi bazamunshimire ko
yigishije abanyarwanda bo mu bihe byose.
Abatgetesi
bo mu Rwanda bakomeye uhereye kuri Minisitiri Anastase MUREKEZI, Michel MAKUZA,
François KANIMBA, Pierre Damien HABUMUREMYI, n’abandi benshi ntarondoye muri iyi
nyandiko ngufi bamaze iminsi barihangishijeho gusaba imbabazi z’ibyaha batakoze
mu byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere ni ugusaba imbabazi ku kuba utarabashije
gukiza abahigwaga muri 1994 nk’aho hari umuntu wari kubasha gukoma imbere
interahamwe n’ubugome zari zifite.
Icyiciro
cya kabiri gikubiyemo abasaba imbabazi ku byaha byakozwe na bene wabo bo mu
bisekuru byabanje. Muri ibi byiciro byombi, nta mututsi n’umwe urigaragaza
asaba imbabazi kuko mu myumvire ya KAGAME na Jack NZIZA( Tuzi) nta mututsi wica,
abahutu nibo bikoko byamaze abantu.
Ibi
bikorwa rero birategura jenocide igiye gukorerwa abahutu mu Rwanda aka wa
mugani wa Nyirabiyoro wavuze ko mu marembera ya Rwabujindiri (Kagame)
abanyarwanda bazapfa ku buryo ngo umuturage azajya aturuka i Rulindo akajya
kurahura i Bwanacyambwe. Kurahura utwaye ifumba y’umuriro bikaba ari
ikimenyetso simusiga kivuga umuturanyi wa hafi ukwegereye kurusha abandi bose.
Muti
ese jenocide y’abahutu kubera iki? Kubera ko iyo umuntu agutegetse kwemera
icyaha utakoze ukanakivuga ku mugaragaro, uba ushigaje ibintu bine: Icya mbere
ni ukwimanura mu ntera no mu gaciro ugereranije n’abandi mu birebana
n’burenganzira bwa muntu. Icya
kabiri ni ukwamburwa uburenganzira mu gihugu kuko uba wamaze kuba
nyirakazihamagarira bityo ukabura ijambo mu bandi. Icya gatatu ni ukuba ruvumwa
muri rubanda ku buryo aho unyuze bakuryanira inzara bati arahise kandi
yemeye ibyaha bya bene wabo. Naho icya kane ni ukumva nta kindi ukwiye uretse
gupfa kandi utangira gupfa mu mutima no mu muco aribyo twita ethnocide arinayo
ibanziriza jenocide bityo bikorohera ukwica kumvisha abishi be ko nta kindi
ukwiye uretse kwicwa.
Musenyeri
RUCYAHANA nkaba nkeka ko yamennye ibanga ry’ab’i Kambere muri FPR-Inkotanyi kuko
nkeka ko abahutu bari mu butegetsi bwa Kagame batigeze biyumvisha ko
bazafungirwa kwemera ibyaha batakoze. Mu
nyandiko Major FURUMA yanditse amaze guhunga u Rwanda yasobanuye ko hashyizweho
operation Punguza (kugabanya umubare w’abahutu kuko ngo bari benshi ku buryo
bakomeje kubaho uko bangana abatutsi bava Bugande batazabona aho batura) ari
naho nkomereza gushimangira ko abahutu barimo kwaka imbabazi z’ibyaha batakoze
barimo gucukurira urwobo abahutu bene wabo baba abakomeye kimwe n’aboroheje.
Ikibazo
cyibazwa ubu kikaba ari ukumenya niba abantu b’abagabo kandi bize bakaminuza
nka MAKUZA Michel, KANIMBA Francois, HABUMUREMYI Pierre Damien,… niba batazi
uyu mugambi mubisha wa KAGAME wo kurimbura inyoko-hutu akoresheje ibikoresho bye
BAMPORIKI Edouard na RUCAGU Boniface.
Aba
bategetsi b’abahutu ndondoye niba batabizi baba bafite ikibazo gikomeye mu
mitwe yabo cyo kutabasha kumenya kugenzura ibihe no kumenya ikihishe mu gihuru.
Ariko na none baramutse babizi bakwiye kubyanga ku mugaragaro nk’abantu
b’abagabo batagikeneye mpemuke ndamuke. Nibitagenda bityo turagana ahabi
kurusha aho twavuye muri 1994.
Michel MAKUZA yasuzuguje Muzee Anastase MAKUZA
Maze
iminsi nkora ubushakashatsi ku muryango wa MAKUZA Anastase kugira ngo koko
ndebe niba izi mbabazi M. MAKUZA yasabye ngo kubera amakosa yakozwe na se
yari akwiye kuzisaba. Michel MAKUZA ni umuyobozi Mukuru muri Minisiteri
y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bw’akarere mu Rwanda.
Uyu
Michel MAKUZA ni umuhungu wa MAKUZA Anastase washinze MDR PARMEHUTU. Ikosa ngo
yakiye imbabazi ngo ni uko se muri za 1960 mu ijambo yavuze ko ntacyo
umuhutu apfana n’umututsi ibi akaba yari abitewe n’uko yari yimwe akazi ibwami
kuko yari umuhutu kandi yari azanye dipolome ikomeye ya Kaminuza yari avanye
muri Kongo Kinshasa.
Nkurikije
uko nsoma ibitabo bisobanura ingoma za cyami mu Rwanda, nkareba n’uko FPR
Inkotanyi irimo kutugaraguza agati nk’aho turi abagererwa mu gihugu cyatubyaye
nanjye rwose nakwemeza ko ntacyo umuhutu apfana n’umututsi kubera impamvu
ebyiri. Impamvu
ya mbere ni uko ubutegetsi bubi bukuraho isano abanyarwanda bahuriyeho naho impamvu ya kabiri ni uguha uburenganzira
n’amahirwe ku byiza by’igihugu abantu bamwe gusa bo mu bwoko bw’abatutsi abahutu
bakaburiramo. Ubu rero bikaba bigiye guhumira ku mirari ari naho nahereye mvuga
ko abahut nta kindi bashigaje uretse kurimburwa.
Mu
gusoza navuga ko Michel MAKUZA akwiye kwisubiraho kuko ibyo se yavuze niba
atemera ko byari byo kandi n’ubu aribyo turimo nabe aretse gato azabibona
uretse ko nzi neza ko abizi akarengera imbehe n’inda ye gusa. Anastase MAKUZA
ibyo yavuze ni ukuri kwambaye ubusa kandi ntibinakwiye kwicuzwa ko MDR PARMEHUTU
yashinzwe muri kiriya gihe kuko ntumva ikindi gikorwa cya politiki cyari
gukorwa muri kiriya gihe kitari ugushinga ishyaka ryagombaga gukura abahutu ku
ngoyi ya cyami cyaruta MDR Parmehutu.
UDAHEMUKA Eric
Shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Deemukarasi(SKUD)
shikama ku kuri na Deemukarasi(SKUD)
-----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
PS/ NKUSI Joseph
Burya mu Rwanda dufite abahanuzi benshi ni uko abategetsi ba kiriya gihugu batabaha rugari ngo bakore akazi kabo.Maze baraguze umutwe, abandi batere inzuzi maze batubwire ibiri imbere kugirango turusheho kwitwararika mu mikorere n'imitekerereze byacu, tukazaraga abacu igihugu kijya gusa na cya kindi abakurambere bavugaga cyarimo amata n'ubuki.
Ibi rero nkaba mbivuze mpereye kuri iyi nkuru ya Baziguketa. Uyu mugabo M. Makuza uvugwa muri iyi nkuru, twiganye umwaka umwe i Nyanza ahitwaga College des Humanites Modernes de Nyanza, hari muri section Scientifique. Hari umwarimu wajyaga akunda kumubwira ati: " AHABYUTSE INGWE HARYAMA IMONDO!". Uyu mwarimu wuje ubwenge buhanitse n'ubushishozi yabibwiraga uyu Makuza muri 1980; murebe ibivuzwe muri iyi nkuru, maze hagire uhinyuza uyu mugabo abanyeshuri bari barahaye akabyiniriro ka TERRIBLE!
Ntihagire umbaza impamvu yabimubwiraga kiriya gihe. Burya ngo uwavuga imitarire y'inzuki ntiyarya ubuki bwazo kandi sinifuza ko Makuza akorwa n'amata amuri ku munwa kuko sijye wamukamiye! Icya ngombwa ni uko mumenya ko ibi ariho akora biruta inshuro ijana ibyatumaga acirwa uriya mugani kiriya gihe!! Abarabu nabo bagaca umugani ujya gusa n'uriya bagira bati :
" Umugabo si uvuga ngo data yari, umugabo ni ugira ati dore uwo ndiwe" M. Makuza nawe nareke se yiruhukire kuko yarangije kusa ikivi cye, nawe nashake uko yihangira imirimo atamwitwaje cyangwa se ahange ikindi cyaha kimureba we wenyine."
Narangiza ngira inama rwa rubyiruko ubu rwimwe amahirwe yo kwiga no gukora, kurema amashyirahamwe akora nk'ariya y'abavoka, maze bakajya bafasha aba bategetsi kwihangira ibyaha bazirega bakareka gutandukira abakurambere, wenda bazajya babavungurira kuri ziriya miliyoni bakuka z'agatsi!
NKUSI Joseph
shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355