Nyuma yo kubuzwa uburyo no gukomeza gukorerwa ibikorwa bigayitse ;
Rimaze kubona ko Umuyobozi waryo akomeje
kuvutswa uburenganzira bwe ;
Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha
Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira :
Ingingo
ya mbere :
Kuwa gatatu taliki ya 04 Gashyantare 2015 mu
ma saha ya saa kumi z’umugoroba ; Prezida Fondateri w’Ishyaka PS
IMBERAKURI yatewe n’umugizi wa nabi wari witwaje icyuma cy’imbugita maze atwara
mudasobwa .
Ingingo
ya 2 :
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI
akimara guterwa yitabaje IMBERAKURI maze zishobora gufata bamwe mu bari bafatanyije
n’uwo mugizi wa nabi n’uko babashyikiriza inzego za Polisi zikorera i Nyabugogo
aho bafatiwe bakimara gukora icyo gikorwa cy’ubugome.
Ingingo
ya 3 :
Ishyaka PS IMBERAKURI riboneyeho kumenyesha
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko abo bagizi ba nabi bari bamaze gufatwa
barekuwe na Polisi nyamara hari
ibimenyetso simusiga bigaragaza ko bari basangiye umugambi mubisha n’uwo mugome cyane cyane ko basanze
muri telefone yabo igendanwa baravuganye nawe mu gihe icyo gikorwa cy’ubugome
cyakorwaga.
Ingingo
ya 4 :
Ishyaka PS IMBERAKURI rirahamagarira Polisi
gukurikirana mu maguru mashya abo bagome bambaye umugoma dore ko bakomeje
kwidegembya nta nkomyi!
Bikorewe i Kigali,kuwa 05 Gashyantare 2015
Me NTAGANDA Bernard (Sé)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355