Pages

KWAMAMAZA

ITANGAZO N°004/PS.IMB/2015 : Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI YARI YIVUGANYWE N’UMUGIZI NABI

                                                      Me Berinarudo Ntaganga
                                              Washinze ishyaka PS Imberakuri

Nyuma yo kubuzwa uburyo no  gukomeza gukorerwa ibikorwa bigayitse ;
Rimaze kubona ko Umuyobozi waryo akomeje kuvutswa uburenganzira bwe ;
Rigarutse kandi ku bikorwa by’ihohoterwa bikomeje gukorerwa Me NTAGANDA Bernard ;

Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira :
Ingingo ya mbere :
Kuwa gatatu taliki ya 04 Gashyantare 2015 mu ma saha ya saa kumi z’umugoroba ; Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI yatewe n’umugizi wa nabi wari witwaje icyuma cy’imbugita maze atwara mudasobwa .
Ingingo ya 2 :
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI akimara guterwa yitabaje IMBERAKURI maze zishobora gufata bamwe mu bari bafatanyije n’uwo mugizi wa nabi n’uko babashyikiriza inzego za Polisi zikorera i Nyabugogo aho  bafatiwe  bakimara gukora icyo gikorwa cy’ubugome.
Ingingo ya 3 :
Ishyaka PS IMBERAKURI riboneyeho kumenyesha Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko abo bagizi ba nabi bari bamaze gufatwa barekuwe na  Polisi nyamara hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko bari basangiye umugambi  mubisha n’uwo mugome cyane cyane ko basanze muri telefone yabo igendanwa baravuganye nawe mu gihe icyo gikorwa cy’ubugome cyakorwaga.
Ingingo ya 4 :
Ishyaka PS IMBERAKURI rirahamagarira Polisi gukurikirana mu maguru mashya abo bagome bambaye umugoma dore ko bakomeje kwidegembya nta nkomyi!

Bikorewe i Kigali,kuwa 05 Gashyantare 2015

Me NTAGANDA Bernard (Sé)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355