Perezida Paul Kagame: Ikibazo cya FDLR kirakaze! |
Ikibazo
cy'umutekano w'impunzi z'abanyarwanda b'abasivili bari mu mashyamba ya Repubulika
iharanira demukarasi ya Kongo gikomeje gutesha umutwe no kuyobera abategetsi
b'iyi si. Ku italiki 28 Mutarama 2015 perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya
Tanzaniya Nyakubahwa Jakaya Mrisho KIKWETE yakiriwe i Paris na Francois
HOLLANDE utegeka Ubufaransa.
Mu
kiganiro yahaye abanyamakuru yavuze ko icyo ashyize imbere ari uko habaho ibiganiro
bikozwe mu nzira y'amahoro hagati ya FDLR na FPR ndetse ko Tanzaniya itdashyigikiye
kugaba ibitero kuri uyu mutwe w'inyeshyamba z'abahutu b'abanyarwanda.
Leta ya Kongo
yagabye ibitero kuri FDLR taliki 29 Mutarama 2015
Mu
gihe Kikwete yahumekaga ayo mahoro, FARDC yihutiye kubusanya nawe igaba ibitero
ku mpunzi z'abanyarwanda bari mu mashyamba ya Kongo. MONUSCO yasaga
n'iyatsindiye icyo kiraka cyo kurimbura abana b'u Rwanda yahise ivuza iya
bahanda igaragaza ko itishimiye ko Leta ya Kongo ibikoze yonyine itayibwiye ngo
bafatanye.
Addis-ab-beba muri
Etiyopiya taliki 31 Mutarama 2015 habereye inama mu muhezo yigaga kuri FDLR perezida
Paul Kagame atayirimo!
Kubera
ukuntu dosiye ya FDLR irimo kuzengereza abategetsi b'iyi si ubu amakuru ni menshi
cyane ku buryo kuyandika yose bisa n'ibitarimo gushoboka ariyo mpamvu tureba
ayihutirwa. Muri Etiyopiya inama ya Afurika yunze ubumwe ikirangira hahise haba
iya karahabutaka yo mu muhezo yigaga kuri FDLR ihuza Ban Ki Moon uyobora LONI ayikorana
na Tanzaniya na Angola.
Ikintu
cyatangaje kandi kikanatungura bose ni ukuntu Paul Kagame atayigiyemo ahubwo
agafata inzira akitahira i Kigali n'umugore we Nyiramongi Jeanette hamwe na minisitiri
Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n'amahanga. Amakuru SHIKAMA dukura muri Etiyopiya
aravuga ko Kagame yagize umujinya w'umuranduranzuzi agafata indege agakimirana
ataha bitewe no guhura kwa Ban na Leta ya Tanzaniya ubu barebana ikijisho na
Kigali.
Paul Kagame ntabwo
yagiye gushyira indabo ku gicumbi cy'intwari i Remera kandi ari i Kigali! Habuze
iki?
Uko
iminsi igenda ishira indi yisunika, perezida Kagame niba atihenda arimo kugenda
abona ko byose bishoboka nk'uko nawe byamushobokeye muri '94. Mu nkera yo
kwakira umwaka mushya wa 2014 yabereye kuri sitadi amahoro I Remera Kagame
ntiyahaje mu mugoroba kandi byari biteganijwe ko ahaboneka. Ku italiki 01
Gashyantare 2014 ku munsi w'intwari umwaka ushize Kagame yashyize indabo ku
gicumbi cy'intwari i Remera arinzwe bikomeye cyane n'abantu 4 icyarimwe kandi
bamwegereye cyane.
Ubusanzwe
uwo twita BODYGUARD Kagame yarindwaga n'umwe gusa. Ubwo aheruka gusura Jabana i
Gasabo yari arinzwe na babiri(2) baringaniye kandi ukabona ko bombi bacungana ubitegereje
witonze none uyu munsi Kagame ntiyagaragaye ku gicumbi cy'intwari. Kubera iki
kandi ari mu Rwanda? Hari ikibazo cy'uko abona ko byose bishoboka umunota uwo
ariwo wose!!!
Umubano
w'Ubufaransa na Tanzaniya imbonekarimwe mu mateka: "Paul Kagame abaye umunyamakenga
yakwemera imishyikirano na FDLR inzira zikigendwa"
Mu
mateka ya Tanzaniya ni igihugu gikize kandi gifite amahoro na demukarasi kugera
n'aho Tanzaniya nta mpunzi zayihunze igira. Kubera ko iki gihugu cyakoronijwe
n'Ubwongereza ubucuti bwacyo burambye bwakunze kwerekezwa mu bihugu bivuga Icyongereza
birimo Ubwongereza na USA. Ubufaransa kuva 1994 bufitanye ibibazo bikomeye na
Kigali kandi bigoye cyane kumvikanwaho.
Hari
urutonde rw'abicanyi 40 ba FPR barimo na Paul KAGAME ubwe rwakozwe na Jean Louis
BOURGUIERE ukomoka mu Bufaransa, hari Mushikiwabo uherutse gushyogozanya na
Hollande i Dakar mu nama ya Farankofoni, hari ambasaderi wa France i Kigali wangiwe
kwinjira mu muhango wo kwibuka 2014 muri Mata hakaba na Tanzaniya yabwiwe na
Kagame ko perezida wayo azamwica.
Kuba
ibi bihugu byarahuye kandi byombi bitavuga rumwe na Kigali ubanza uwavuga ko
Kigali ishatse yahitamo imishyikirano inzira zikigendwa ataba yibeshye! Ukuri
kwihishe inyuma y’ibi bikorwa bya politiki bikomeje kuvuguruzanya kuraganisha
ko abagira inama Kagame yo gushyikirana bamukunda kandi bamwifurizaamahoro
kimwe n;abanyarwanda.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355