Bavandimwe muraho!
Maze iminsi nsoma Shikama kandi ndabashimira Analysis mukora kuko usanga mutibanda kuruhande uru nuru. Ikindi kandi bigaragara ko mukora uko mushoboye mugashakisha amakuru ya nyayo. Ibyo nkaba mbibashimira.
Ikindi mbashimira ni uko muri bake babonye ingaruka n'ibibazo byazanywe n'ihindagurika ry'ubutegetsi mu Rwanda. Ibiriho Ubu bikaba birenze urugero kuburyo u Rwanda mu myaka 50 izaza tutazi aho ruzaba rugeze. Aha ndabashimira ko mutera intabwe mu buryo mwiyemeje.
Ngiye kuvuga byinshi wasanga ndondogora, ugasanga turiguta igihe cyacu. Gusa ndababwira ko image mufite y'uko ibintu byifashe mu Rwanda nanjye ariyo mfite.
Gusa ndashaka k'uvuga k'ubintu mbona ntemeranyaho namwe kandi mbona ari inzitizi zo guteza abanyarwanda imbere.
Ibyo ntemeranyaho namwe ni ibi:
1. Ibibazo by'abanyarwanda ntago ari FPR. ( FPR ni umuryango washizwe n'abanyarwanda bashakaga ubutegetsi bafashijwe n'abanyamahanga) kuri njye FPR ni igikoresho. Bivuzengo niba FPR ivuyeho bitazakemura ibibazo byacu , ahubwo hazavuka indi nayo izaza ari igikoresho. The question is Who is the problem? Aho kwica Gitera wakwica ikibimutera.
2. Gushyira hanze amabanga yose ( Ukuri)siwo muti w'ibibazo by'abana b'urwanda. muravuga muti ni byiza ko abanyarwanda bamenya ukuri. Ariko mwiyibagije ko " Toute la verite n'est pas bonne a dire" (nta francais mfitemuri computer) icyangobwa ni uko mwumva message shaka kubaha.
Kuko iyo urebye, ibintu mushyira hanze, byakangobye kuba bikurikizwa na actions kugirango bitongera kubaho. Ariko siko bimeze. Abasoma cyangwa abakurikira ibyo muvuga;abenshi ni abishyira mu gutwi kumwe,bigasohokera mu kundi. Which means for them, the information you have given to them is wasted.
Byari kuba byiza iyo byibura izo information zageraga kuri 5% z'abana babanyarwanda bishyize hamwe bashobora kuzibyaza inyungu.
Ahandashaka k'ubabwira ko muri abahanga mu gucukumbura no kubona amakuru ashyushye kandi akomeye( very important)
3.Mubona ko muri abahuza cyangwa abanywanyi babanyarwanda. Njye mbona muri Tools ( mu buryo mutabona) y'abanyamahanga( bagashaka buhake) mugukomeza umugambi wabo wo kwimakaza ibibazo mubanyafrica. Kugirango ugerageze kubona ibyo mvuga hano, birasaba ko urenga k'umuranga mutima ukareba kure. Kandi muzi ko amateka agenda y'isubiramo. Uko bimeze kose, ibyo mukora hari abandi babikoze ,urugero natanga ni mu myaka 1990-1994. Havutse itangazamakuru ryavugaga ukuri, n'ayandi yavugaga ibitabapfu. Uko byagenze murabizi k'undusha.
iyo ndebye inyuma rero nsanga ikigihe turimo gisa neza na 1990-1993.
Mu nyumve neza, ndi umwe mubasoma Shikama buri munsi kandi ndayikunda pe, gusa ndagirango mbabwire ko there is another way, you could use your shikama to turn the page of Rwanda and others than you think.
Ntago narangiza ntashimiye uriya munyamakuru witwa Udahemuka Eric, kuko munyandiko ze ubona afite ubuhanga mugishyira hamwe inkuru ze.
Ntago nanditse iyi message, ngirango mbace intege,kuko sibyo ngambiriye, ahubwo ni ukugirango dutizanye imbaraga zo kureba ejo hazaza h'abana b'anyafrika. Kandi ngo ijya kurisha ihera kurugo. Ntago uzajya kuzimya umuriro wo kwa kananaka kandi nawe iwawe usize waka.
Habiyambere A
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355