Ambasaderi Erica arimo gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira USA mu Rwanda |
Nyuma
y'iminsi 7 akandagije ibirenge bye ku butaka bw'u Rwanda, ambasaderi mushya wa
USA i Kigali yatangaje ibaruwa ndende kandii ifunguye igenewe abanyarwanda
bose. Muri iyo baruwa bigaragara ko ashobora kuba yaroherejwe mu Rwanda amaze
gusobanurirwa amahano arimo kuhabera ndetse n'uburyo abanyarwanda bagowe.
Ambasaderi
Erica muri iyo baruwa yandikiye abanyarwanda yagize ati:"Nk'uko nabibwiye
Perezida Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Mushikiwabo muri iki Cyumweru, ndifuza kuzenguruka
ahantu hatandukanye mu Rwanda ndetse nkaganira n’abaturage tukarebera hamwe
uburyo bwiza twakorana ku bibazo bikomeye bihari".
Mu
myaka 11 maze mu itangazamakuru nkurikirana ubuzuma bwa politiki y'u Rwanda umunota
ku munota, ni ubwa mbere numvise anbasaderi i Kigali uvuga ko agiye kuzenguruka
mu baturage akumva ibibazo byabo.
Mu
isesengura ryanjye byanyeretse ko uyu mutegetsi yumva neza ibibazo biri muri
politiki y'imbere mu Rwanda nk'akarengane gakorerwa abanyarwanda buri munsi haba
mu itangwa ry'akazi no mu bindi. Ibi nibyo mbona ko imikorere ya USA muri
ambasade yabo ku Kacyiru i Kigali ifite icyerecyezo gishya kandi gishobora
gufasha abanyarwanda.
Ubusanzwe
abategetsi bakomeye mu isi iyo bageze i Kigali ku kibuga cy'indege i Kanombe usanga
MUSHIKIWABO na KAGAME bihutira kubatwara ku GISOZI ku rwibutso maze bagahita babajyana
muri Village Urugwiro bakababwira ibyo bashaka kubabwira ubundi bakabereka
radiyo Rwanda bagashima bagataha. Uyu mutegetsi wa USA bashobora kuzamunaniza kuko
azamenya ukuri kw'ibibera i Rwanda.
Imiryango
y'abashimuswe na FPR nimushirike ubwoba mumusange kuri ambasade Kacyiru
mumubwire ibibazo byanyu abimenye
Iyo
uri umwenegihugu ukunda igihugu cyawe iteka uhora ucyifuriza ineza n'amahoro. Nyana
jugez Ubu niyumvisha ukuntu umutegetsi muzima utekereza neza yahotora abenegihugu.
Ndagira inama abanyarwanda bafite abo mu miryango yabo bashimuswe kwihutira
kujya i Kigali ku biro bya Ambasade ya USA bagasaba kubonana na ambasaderi bakamugezaho
ibibazo byabo kuko yivugiye ko abaturage azabakira akumva ibibazo byabo.
Mushobora
kumbaza muti ese nitumuganyira, abacu batawe muri RWERU bazazuka? Muhumure bavandimwe
ndabizi neza ko batazazuka kandi tutazongera kubabona ariko guharanira
demukarasi no gukunda igihugu cyacu bigomba kurenga inbibi z'umuryango wawe ahubwo
ukagaragaza ukuri kuko buriya munusanze mu biro mukamubwira yamenya ukuri noneho
abirirwa bamuratira amajyambere bakamwara!
Muti ese nagera
kuri ambasade gute? Iherereye he? Ko ntazi Icyongereza navugana nawe gute?
Mu
buzima bahamo ibibazo byinshi mwene muntu ahora ahanganye nabyo umunsi ku
munsi. Kugera kuri ambasade ku KACYIRU birashoboka cyane kuko bakira abantu
bose kandi ntuzigaye uko umeze Imana uzaguhesha igitinyiro bishoboke. Ambadade
ya USA iherereye ku Kacyiru mu masangano y'imihanda munsi ya za minisiteri.
Ku
baba mutekereza ko mutazi Icyongereza ku buryo bitabashobokera kuvugana na
ambasaderi, muhumure aba afite abasemuzi bamufasha kumvikana n'abamugana bose
batumva Icyongereza. Ni ngombwa kwanga ko bakomeza kutwica uruhongohongo kandi
ntidushobora fukomeza kwemera ko akarengane gakomeza guhabwa intebe mu Rwanda.
Abanyarwanda bose bakwiye kubaho nta busumbane, kandi demukarasi igahabwa ijambo.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355