Pageviews all the time

"Kagame ni ikigeragezo . Tulinde Ubumwe bwacu nk'imboni y'ijisho "/ Jamhuri yo kuwa 3/5/2014. Gahunda yo guhungabanya umutekano wa Tanzaniya n'u Burundi uko iteye/Nkusi Yozefu.


Abo bose bafasha abampunga bamenye ko
bari muri nyakatsi.
2012 .
Nzagutegera ahantu hizewe, maze
 ngukindure.
Kamena 2013


Uzagerageza guhungabanya umutekano wa Tanzaniya azibuke ibyo twakoreye Idi Amin:Tumaze  kumwirukana ku butaka bwacu ,twasenye imijyi ya Mbarara na Masaka ngo nabo bazaruhe bubaka.Tujya  i Kampala, dusaka imbeba Amin, kugeza tuyimenesheje  mu gihugu. Nyakanga 2013

Reka! Ivyo, njewe ntaco mbiziko!
Uyu munsi tariki ya 3/5/2014, ikinyamakuru JAMHURI  cyo muri Tanzaniya, cyongeye kugaruka ku ntambara gashozantambara Kagame ashaka gushora muri Tanzania. Iki kinyamakuru kirakangurira abanyatanzania kutagwa mu mitego mibisha ya Kagame ngo babe basubiranamo. Kikaba kandi gikangurira cyane cyane abayobozi bakuru ba Tanzania gukora ibishoboka byose hakiri kare kugirango ubumwe bw'igihugu budahungabana nkuko biri mu mipango ya Kagame.Kuri Jamhuri, abanyetanzaniya bagomba kumenya ko Kagame ari ikigeragezo, bagomba kurinda ubumwe bwabo nk'imboni y'amaso y'abo."Kagame ni mtihani.Tuulinde Muungano kama mboni ya jicho"

Ejobundi niho Shikama yabagezagaho inkuru yari yasohowe n'iki kinyamakuru ivuga abantu bo mu bwoko Sonjo bashaka kwivumbura kuri Leta ya Tanzania  bakaba bafatanyije n'amwe mu  moko ari mu duce tuva  Tabora mu majyaruguru y'uburasirazuba bwa Tanzania kugeza mu Kagera na Kigoma  ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi.

Iperereza Shikama imaze gukora ku itegurwa ry'iyi ntambara ni uko Kagame ariho ashaka guhungabanya umutekano w'ibihugu 2 icyarimwe: Tanzania n'u Burundi. Mu Burundi akaba afite ibyitso muri UPRONA nabyo bifite ibyitso muri Leta ya Nkurunziza bifatanya na Kagame.

Dore umutwe uko uteye: 
Ibyitso byegereye Nkurunziza, birakangurira Sebarundi Nkurunziza Petero kwanga kuva ku butegetsi, agahindura itegeko -nshinga ngo yitoze bwa gatatu. Muri icyo gihe Sebarundi Nkurunziza azasubiranamo n'amashyaka cyane cyane y'abahutu. Habe habonetse icyuho mu bahutu ku buryo ubwabo aribo batangira kwicana hagajti yabo, Kagame agafasha abatutsi kongera gufata ubutegetsi; Sebarundi Nkurunziza akajyanwa i La Haye mu Buholandi mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga kwisobanura ku bwicanyi bushobora kuba kandi Kagame n'ibyitso bye baburi inyuma ntacyo Nkurunziza abiziho, ariko akaba ariwe byabazwa.

Sebarundi Perezida Nkurunziza n'abanyamugambwe b'ishyaka rye

UPRONA na Ambasaderi Rugira bahawe amabwiriza yo gukwiza
 ibihuha mu mahanga bisebya Sebarundi Nkurunziza Petero
Ku rundi ruhande, Kagame yagiranye inama na UPRONA mu mpera z'umwaka ushize ubwo Mbangurunuka yababwiraga ko Kagame yacumbikiye abayobozi bakuru ba UPRONA muri hoteli imwe i Kigali n'abakozi bayikoragamo bakaba bahawe akaruhuko hakaba hakoramo abasirikare b'abagore (captain) bo mu gisoda cya Kagame. Mu nama rero, Kagame yumvikanye n'aba banyamugambwe wa UPRONA gukora ibishoboka byose bagakwiza ibihuha hirya no hino ku isi ko hagiye kuba Jenoside y'abatutsi i Burundi, ko Sebarundi Nkurunziza n'ishyaka rye bariho banyanyagiza intwaro mu baturage zo kwica abatutsi. Kugirango abazungu bari i Bujumbura bajye bemera iki kinyoma, Kagame yohereje umuhutu wari umuhagarariye i Kinshasa Rugira,  kujya gufatanya na UPRONA,  igihe M23(RDF) yari imaze gutsindwa uruhenu muri RDC, kuko ubundi yasaga nk'umuhuzabikorwa wa Kagame muri iyo ntambara. Icyo Kagame agamije muri uyu mugambi mubisha ni ukurangaza amahanga, ngo yoye kwita ku gitekerezo Nyiri icyubahiro Jakaya M.  Kikwete, perezida wa Tanzaniya yari yatanze ko Kagame yashyikirana na FDLR n'impunzi z'abanyarwanda ziri hanze y'u Rwanda kugirango intambara z'urudaca zicike mu karere. Icya kabiri ni ukwihimura kuri Nyiri icubahiro Nkurunziza Petero Perezida w'u Burundi kuko yamwimye inzira yo kujya guhungabanya umutekano wa Tanzaniya.

Abanyarwanda bahawe amahugurwa mbere yo kwoherezwa mu mashyamba ya Tanzaniya guhugura imitwe y'inyeshyamba

Ikindi kiri muri uyu mugambi mubisha ni uko hari n'abanyarwanda abenshi bahoze mu gisoda cya Kagame,  boherejwe kujya mu mashyamba ya Tanzaniya guha imyitozo ya gisirikare abantu bo mu moko ajya gusa n'ari mu Rwanda n'u Burundi nk'Abaha  atuye mu turere twabagejejeho ubushize. Aba banyarwanda bagiye bamaze guhabwa amahugurwa i Kigali, atari mu bya gisirikare gusa n' ukuntu bazajya bifata nk'Abarundi, ku buryo bavuga ikirundi baramutse bafashwe.Hari amakuru avuga ko aba banyarwanda bahawe ibya ngombwa by'i Burundi ariko nta gihamya Shikama ibifitiye, turacyakora amatohoza ngo tumenye uko ibyo byangombwa byatanzwe, niba bihari koko.

Kagame yashatse kwigarurira itangazamakuru rya Tanzaniya ngo rimufashe mu "GIHUHA"  nkuko yabikoze mu Rwanda muri 1990-1994 biranga. 

Icya nyuma mu migambi mibisha ni IGIHUHA. Kagame yamennye amafranga menshi muri amwe mu mashyaka ya Tanzaniya, agerageza no kuyamena mu itangazamakuru ariko Iperereza rya Tanzaniya riza kuvumbura uwo mutwe ku buryo hari ibinyamakuru 2 byahawe ibihano umwaka ushize: Mwananchi na Mtanzania byakunze gutangaza amakuru y'urubuga rwa Kagame the News of Rwanda asebya Kikwete n'umuryango we, kimwe cyahagaritswe amezi make ikindi hafi umwaka wose. Itangazamakuru rero ubu ryahawe umurongo ngenderwaho mu guha amakuru rubanda kuwuteshukaho bikazafatwa nk'ubugambanyi, leta yaguhanira yihanukiriye. Muri icyo gihuha, abanyarwanda boherejwe na Kagame, bagomba kujya bavuga ko abaturage bo mu duce twa Tanzaniya bigometse kuri leta bafatanyije n'abaturanyi: Burundi, Uganda na Republika ihranira rubanda ya Congo, bakirinda kuvuga u Rwanda!

Inama ku Burundi, Tanzaniya na Kagame
Iriya nteruro ikinyamakuru Jamhuri cyabwiye abatanzaniya ndasaba ko n'abarundi bayumva neza bakayigira iyabo. "Kagame ni ikigeragezo: turinde u Burundi bwacu, u Burundi buhire nk'imboni y'amaso yacu" si mwe mujya muririmba muri rwa ruririmbo rwanyu ruhezagiza igihugu  mubwira u Burundi muti: " Burundi bwacu, Burundi Buhirewarahabishijwe ntiwahaba" kuki se mwakwemera ko u Burundi buhabishwa none n'umuntu nka Kagame? Mbere yo kwandika iyi nkuru navuganye n'umunyeshuri w'Umurundi wiga muri Kaminuza hano muri Norway ku byerekeye ibibazo by'u Burundi avugana amarira menshi ati : " Ariko bariya bategetsi b'i Bujumbura bazi ko nta MANDELA wa kabiri tuzongera kubona ngo aze yunge Abarundi ibintu nibisubira i Rudubi?." Sebarundi na bagenzi bawe bo mu moko yose nimwe mubwirwa!

Kuri Tanzananiya, mu kinyarwanda duca umugani ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Ibyo Kagame yavuze muri 2012 ko azabatwikira akongera mu kwezi kwa Kamena 2013 akavuga ko azakindura Kikwete, ntabwo yakinaga! Muryamire amajanja, mutazaterwa mutunguwe nka Nyakwigendera Habyarimana Yuvenali! Ikindi ni uko Kaguta Museveni yabisobanuye neza i Kigali kuri 7/4/2014 ko uzavuga Kagame igihugu cye nacyo kizaza kikamugwa mu ntege. Uwabwirwaga rero ndumva atari RDC, cyangwa u Burundi, habwirwaga Tanzaniya. Mwembi ariko(Tanzaniya na Kagame) muri Somambike b'Umutegetsi mukuru w'iyi si = USA, mushatse mwamusanga akabaha amabwiriza mugataha, abaturage bakarya bakaryama ntihagire amaraso ameneka, nkuko Kagame na Kaguta babikoze muri 1998 bamaze kurwanira i Kisangani bapfa ibisahu n'iminyago. Ubwongereza bwabategetse kudakomeza gushotorana, buri wese aragenda arya ibyo yasahuye adasagarira undi, none ubu ni inshuti magara! Ntibavuga se ko muri Politiki nta mwanzi uhoraho?!

Kuri Kagame na FPR ye, burya ngo buri kintu cyose kigira intangiriro kikagira n'iherezo. Akenshi iyo intangiriro ari mbi ni iherezo riba ribi. Niyo mpamvu mu kinyarwanda duca umugani ngo akabuze basiza ntikaboneka mu isakara. Gukomeza gushoza intambara mu karere birarushaho kwereka isi ko kuva muri 1990 muri FPR ntacyo murwanira kigaragara ahubwo muri ba GASURANTAMBARA,  Gashozantambara  na ba Mafia nkuko inyandiko nyisnhi zagiye zibita. Nkuko mwishyize ku butegetsi biciye ku ruhembe rw'umuheto, intambara yindi mushoje mu karere niyo ya nyuma muzarwana kuko ariyo izabahagurutsa ku ntebe y'ikinyoma hatitawe ku ntare ibahagarikiye, maze ibyanyu bikarangira nk'ibya Idi Amin Dada wa Uganda! Icyiza ndumva ari ukumva igikwiye, mukava mu kinyoma kibaranga kuva muri 1987 mushinga umutwe w'abicanyi wa FPR, maze mukicarana n'abandi banyarwanda barimo na FDLR, mugacoca amagambo, maze amahoro agataha i Rwanda no mu Karere. Nimuve i Buzimu mujye i Buntu!Nibitaba ibyo, abanyarwanda bazabereka ko muhomera iyonkeje!

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355