Pageviews all the time

Iyobokamana.TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA RYO KURI IKI CYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA TALIKI 04 GICURASI 2014 :Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa : 2,14.22b-33. Isomo rya kabiri : 1 Petero : 1,17-21. Ivanjiri : Luka : 24,13-35 : « NI WOWE UTARAMENYE UMUYAGA W’IMPINDUKA UKURARIKIRA AGAKIZA UHERUTSE GUHUHA WEREKEZA I YERUZALEMU N’IKIGALI MU MINSI ISHIZE???»/Padiri TABARO M.


Resurrection of Christ by Noel Coypel, 1700,
using a 
hovering depiction of Jesus

Abatagatifu : Foroliyani na Silivani
Iyobokamana ni kimwe mu bifatiye runini iyi si haba mu gushyira ibintu kuri gahunda, haba mu guha abantu amahoro no kwihesha amahoro. N’abatemera Imana bagira ibyo bemera kuko ku isi nta muntu n’umwe utagira icyo yemera. Umuntu umeze atya ntabaho.
Ibyo wemera rero uko byaba bimeze kose niryo yobokamana ryawe ntugire ubwoba kandi ntawe uzabazwa ibyo atamenye. Muri uko kwemera harimo n’ababyemera amacuri bagakeka ko bari mu nzira nzima igana ku bugingo nyamara baramaze guhaba cyera. Iyo bimeze bitya nibwo usanga abantu barayobewe icyerecyezo cy’ubuzima bwabo bakagenda bagwagwana mu nzira y’ubu buzima bameze nk’inzoka yiruma umurizo ku mugani wa Padiri MUZUNGU Bernardin (Igitabo yanditse).
Ariko se bishoboka bite ko abantu bamarana imyaka 20 babana bakaba bataziranye ? Ese koko nibyo ??? Ese bishoboka bite ko abantu babiri bigeze kumenyana, basangiye, bakararana,…bashobora gutangirana urugendo bakava nk’i Kabgayi berekeza i Nyabugogo bakarinda bagera i Runda na Gihara bataramenya ko bari kumwe???

Iyi myumvire y’abakurambere bacu mu kwemera ishushanya byimazeyo iyo tubamo muri iki gihe haba mu kwemera, haba mu mitegekere y’ibihugu haba mu mibanire n’amahanga ndetse n’ibindi. Tubaye nk’ababihuza na politiki : « Ese byashoboka ko abantu bajyana batasezeranye? Ese bajyanye bagerayo ???»
Igisubizo ni Oya !! Iyo bajyanye batasezeranye ntibashobora kugeranayo kuko bishobora kuba ngombwa ko bashwanira mu nzira urugendo rutararangira. Abaturage bayoborwa n’umuntu wishyize ku butegetsi baranze kumutora kuko bari bazi ko ntacyo azabagezaho kandi nta cyiza yifitemo yabageza ku iterambere rirambye??? Ntibishoboka rwose kuko n’iyo akomeje kubategekesha igitugu ahatiriza agera aho agahinduka nk’ikiburabwenge ugasanga inzira zibyaye amahari.
Amasomo matagatifu kuri iki cyumweru cya gatatu cya Pasika araducira amarenga ku mitegekere n’uburyo abantu bakwiye kugendana babanje gusezerana. Mu isomo rya mbere barakomeza kutwibutsa intsinzi ya Pasika n’impamvu tudakwiye kuyibagirwa.
Mu isomo rya kabiri, Petero nawe arakomeza kwirata umusaraba wabambweho agakiza kakijije isi ku babimenye kimwe no kubataragira amahirwe yo kubizirikanaho kuko igihe kizagera nabo bagasogongeraho.
Ivanjiri ntagatifu iratwereka icyo twakwita nk’agashya kabaye hagati ya Yezu na rubanda ubwo yabatunguraga maze bakayoberwa ibibabayeho. Ubwo bari mu rugendo berekeza Emawusi, Yezu yifuje kugendana nabo maze agenda hagati muri bo yumva ibyo bagendaga baganira n’imigambi yabo.
Nta gushidikanya ko urwo rugendo rwari kuba ruhire iyo baza gusobanukirwa ibirimo kuba ariko ntibyashobotse kuko Yezu yabonye neza ko batamumenye niko kubita IBIBURABWENGE ahanini abereka ko batamenye ibyabereye i Yeruzalemu mu minsi mikeya ishize byerekeranye n’izuka rye mu bapfuye kandi iyo nkuru yarabaye kimomo muri rubanda yose.
Iyi nkuru iriho ibabaza Yezu kuri iki cyumweru ihuye neza n’inkuru-ncamugongo iriho ishengura abanyarwanda bose bashyira mu gaciro kuko kubona umuntu wamamaje inkuru nziza mu Rwanda yambitswe amapingu ubu akaba afungiye ahatava izuba nta kababaro karuta ako.
Kizito Mihigo ari ku mapingu y'agatsiko

Umuhanzi Kizito MIHIGO waririmbiye abanyawanda indirimo zitandukanye zirimo IMBIMBURIRAKUBARUSHA, TWANZE GUTOBERWA AMATEKA, NYINA WA JAMBO URI IZUBA RYARASIYE MU RWANDA I KIBEHO, SANCTUS DOMINI, HAGURUKA UBENGERANE YERUZALEMU, IGISOBANURO CY’URUPFU n’izindi nyinshi muri SHIKAMA dufitiye kopi burya abanyarwanda bagendanaga nawe batamuzi.
Njyewe Padiri TABARO M. uriho ubategurira aya masomo nifashishije ibitabo bikomeye bya Kiliziya mbitse mu isomero ryanjye muri Paruwasi nyobora ndemeza ko KIZITO MIHIGO muzi neza ku buryo ntashobora kumushidikanyaho.
Mpise nibuka indirimbo yaririmbwe agatsiko ka FPR kakimara kugera ku butegetsi ivuga ngo : «FPR yahozeho ariko abanyarwanda ntibabimenya iyo baza kubimenya byari kuborohera!»  Aha ho rwose FPR yatubwije ukuri kwambaye ubusa, abanyarwanda bayivunikiye bakayipfukira ntibasinzire bagendanaga nayo batayizi ubu nibwo bakimenya ko yica, ikabamba, itababarira n’ibibondo bikaba biteye agahinda.
Ku mugani wa Yezu iyo baza kumumenya bari gusobanukirwa ibirebana n’ishuheri y’umuyaga wahushye mu mitima yabo ubwo izuka ry’umwana w’Imana ryabaga ku munsi wa gatatu. Niyo mpamvu twe muri SHIKAMA tubona neza ko n’abanyarwanda baririmbanaga na KIZITO indirimbo ze nziza by’agahebuzo ariko batamuzi.
Mbivuze gutyo, kuko iyo baza kumusobanukirwa bakamenya n’amateka ye bari kureka kuryama bagaharanira ko afungurwa byanze bikunze ntajye kwicwa urw’imbwa n’abakozi ba Sekibi badashaka ko ukuri gutsinda ahubwo bahora bimitse ikinyoma. Ibi ariko ntibigomba kuduca intege kuko iteka demukarasi ikenera ibitambo uko byagenda kose.
Intore y’Imana nka Kizito Mihigo ntihirika ubutegetsi ahubwo irabwubaka ikabukomeza kandi koko ndumva Kizito yaratanze umusanzu we mu gukomeza ingoma ya Kagame n’agatsiko ke bityo n’abaturage bakaboneraho.
Imana ishobora byose nitumurikire yakire amasengesho yacu bityo itsinde umwijima w’icuraburindi ubundikiye u Rwanda n’akarere k’ibiyaga bigari maze KIZITO n’abo bafunganywe bagaruke mu rwuri kurisha no kugaburira ku bandi ibyiza bikomoka mu ijuru.
Tuvugire hamwe Inyikirizo y’ishapure y’impuhwe z’Imana turonkere isi yose umukiro :
 «Yezu wacu tubabarire ibyaha byacu kandi uturinde umuriro w’iteka; igarurire Roho z’abantu bose kandi uziyobore inzira y’ijuru cyane cyane wite ku bakeneye impuhwe zawe barimo na Kizito Mihigo, Ntamuhanga, Jean Paul, Agnes, ababurara, abarembye baruhijwe n’umubiri, abaruhijwe no gutegekwa bunyagitugu, abayobewe iyo berekeza, impunzi mu nkambi…maze ubabarire Roho ziri mu Purugatori n’iz’abanyabyaha b’isi yose. Amina!!!» (x 20)
AGASHYA KURI SHIKAMA : Kubera ukuntu hari abanyarwanda benshi batazi umunsi wa bazina wabo mutagatifu, muri SHIKAMA twiyemeje kujya tubabwira ABATAGATIFU B’ICYUMWERU GIKURIKIRAHO kugira ngo mujye musabirana :
Kuwa mbere taliki 5 Gicurasi ni Mut. Anjero, Yudita na Yoviniyani. Kuwa kabiri taliki 06 Gicurasi ni Mut.Prudensiya na Evode. Kuwa gatatu taliki 07 Gicurasi ni Mut. Domitila na Fraviya. Kuwa kane taliki 08 Gicurasi ni Mut. Desideri. Kuwa Gatanu taliki 09 Gicurasi ni Mut. Izayasi, Langwida na Pakomi. Kuwa Gatandatu taiki 10 Gicurasi ni Mut. Solange, Epimaki, Gowediyani, na Isidori umurinzi w’abahinzi borozi. Ku Cyumweru gitaha taliki 11 Gicurasi ni Mut. Esiteri na Mamerita

Padiri TABARO M.
shikamaye.blogspot.no 

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355