Pageviews all the time

Ba maneko bandi ba Kagame bafatiwe mu mujyi wa DODOMA!

         

Urubuga rwanyu  SHIKAMA rumaze iminsi rubagezaho imyiteguro mibisha Kagame n'Agatsiko ke barimo yo gutera igihugu cya Tanzania no guhungabanya umutekano mu Burundi. Ubushize twababwiye ukuntu Kagame yatangiye gukina ikarita y'amoko muri Tanzania nkuko yabigenje muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo. Uku gukangurira amwe mu moko ya Tanzania kwigomeka kuri Leta bikaba bikorwa n'abanyarwanda baherewe imyitozo ya gisirikare mbere yo koherezwa muri Tanzania, abenshi bakaba baragiye biyita Abarundi kandi ari abanyarwanda. Muri abo bagiye guhungabanya uwo mutekano hakaba harimo n'umubare munini w'intasi ziri hirya no hino muri Tanzania. Ikinyamakuru JAMUHURI cyasotse kuri uyu wa mbere 12/5/2014 kikaba gitangaza ko hari ba maneko bandi ba Kagame bafatiwe i Dodoma, dore ko hari hashize n'igihe kitari kirekire  hari abandi bafatiwe muri uyu mujyi. Shikama ikaba ikora uko ishoboye ngo imenye amakuru arambuye ku ifatwa ry'izi ntasi za Kagame Pawulo.



Iki ni ikinyamakuru Jamuhuri cyo kuri uyu wa mbere 12/5/2014

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355